Archives par étiquette : Nzaramba

Rwanda : abaturage ba Nyaruguru nabo bugarijwe ku buryo bukomeye na ya nzara yiswe « Nzaramba »

photo wikipedia

photo wikipedia

Ni mu Karere ka Nyaruguru ho mu burengerazuba bw’u Rwanda aho abayobozi bahagurukiye gukwirakwiza ikinyoma mu baturage babategeka kudahingutsa ijambo « Inzara » mu Karere bayobora kandi « Nzaramba » ibamereye nabi. Ni muli urwo rwego bamwe mu baturage batuye Umurenge wa Kibeho badutangarije ko bamaze kumenyera kubwirirwa bakanaburara bitewe n’inzara yateye muli ako Karere ku buryo n’imyaka bahinze yumiye mu mirima.

Uwitwa Gervais NTAHOMBITSE utuye mu Murenge wa Nyabimata, akarere ka Nyaruguru yatubwiye ko afata ifunguro rimwe ku manywa nimugoroba akifunga kubera abana! ati twibaza uko tuzabigenza mu gihe izuba rikomeje gucana! Aliko Maire wa District ya Nyaruguru Bwana HABITEGEKO François we abibona ukundi mu bisubizo bye yadutangarije ko ibyo ari inkabyankuru n’ibihuha bya  bamwe mu baturage batitabiriye igihembwe cy’ubuhinziA (SEASONA) agahakana yivuye inyuma ko mu Karere ka Nyaruguru ayoboye nta Nzaramba iharangwa kuko ibyo kurya bihagije bihari byongeye kandi n’umusaruro w’igihembwe cy’ubuhinzi seasonA kikaba cyaragenze neza, akomeza ashimangira ko nta gikuba cyacitse aliko yongeraho ko hari impungenge z’uko abaturage be bazabaho mu minsi iri imbere! mwiyumvire namwe!

Banyarwanda, Banyarwandakazi rero ibyo binyoma by’abayobozi bo mu rwa Gasabo, si rimwe si kabili byumvikanye ahubwo biramenyerewe bivuze ko ahariho hose abaturage bataka inzara abayobozi bitanguranwa mu gusobanura ko atari inzara ahubwo ari amapfa!ukaba wakwibaza icyo bapfa no kutavugisha ukuri! kuvuga ko umuntu yaburaye byishe nde? ubu hano iwacu nta munyarwanda ushobora guhingutsa ku mugaragaro ko ashonje ahubwo avuga « amapfa aranyishe »! ku buryo mbona aba bayobozi bavuniye ibiti mu matwi baramutse badafashe ingamba zihutirwa icyo bita amapfa cyazahinduka Ruzagayura mu minsi iri mbere!aliko kubera umwijuto wabo mbona no gutabariza abo bashinzwe kuyobora byarabihishe!aho bihitiyemo kuyoboka ingeso y’ikinyoma no guhishahisha ukuri kandi atari cyo gisubizo!biteye agahinda pe!

Banyarwanda, Banyarwandakazi, abaturage bazahora bavuza induru kugeza ryari koko? mu gihe abayobozi bakabaye babavugira mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo bashinzwe bakomeje kubajijisha bababeshya ko Leta yabo ya FPR ishoboye byose? ndasanga abayobozi bakuru b’igihugu uhereye kuli Prezida Paul Kagame bari bakwiriye kureka gukomeza gukina ku mubyimba abanyarwanda bababeshya imiyoborere myiza n’iterambere kandi ari baringa!

Murakoze.
 
Byanditswe kuwa 04/08/2016 na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

Rwanda/Nyagatare : uretse inzara yabamaze banavoma amazi y’ibirohwa arimo amase y’inka n’indi myanda

photo igihe.com

photo igihe.com

Aho  ntahandi ni mu ntara y’iburasirazuba bw’u Rwanda, mu karere ka Nyagatare aho kuva igihe kirekire abaturage bamenyereye gusangira amazi y’ibirohwa n’amatungo yiganjemo  cyane cyane inka. Muli  aka  karere rero, by’umwihariko mu Murenge rwa Rwimiyaga, abaturage baturiye uwo murenge byababereye ihame ko bagomba gusangira ku mbehe imwe cyangwa kunywera ku nkongoro imwe n’inka. Nkaba mbona aho bigeze aba baturage ari abo gutabarizwa imiryango mpuzamahanga ikaba yagira icyo ibamalira kuko dusanga.  Leta ya FPR itabitayeho kandi yarahurujwe hashize imyaka myinshi iki kibazo kivugwa ari nako kinyura mu bitangazamakuru, ku maradiyo mpuzamahanga nka VOA n’ahandi…aliko Leta  y’agatsiko  mu nshingano zayo ntacyo ibikoraho ahubwo igahora ishyira imbere amadiscours meza ayitaka aho Ministri w’intebe Bwana Anastase Murekezi ahoza ijambo kuli radio y’igihugu abeshya abanyarwanda ko kugeza muli 2017  « nta munyarwanda numwe uzasigara  atagejejweho amazi meza kugeza ku kugereranyo cya 99% !!! » Ni agahomamunwa pe!

Banyarwanda, Banyarwandakazi, mu buzima bwabo bwa buri munsi, aba baturage b’umurenge wa Rwimiyaga  ho mu karere ka Nyagatare  bahamyako banywa kandi bagakoresha amazi inka zatayemo umwanda zikanayagangamo, bavoma mu gishanga cy’uruzi rw’akagera ahateganye na mont Karyuwimba wo muli Tanzaniya, ayo mazi akaba yariyoboye mu gishanga yiyomoye ku ruzi rw’Akagera. Ayo mazi ni nayo bashoramo inka n’andi matungo magufi byongeye kandi bajya kuyavoma barinze gukora urugendo rurerure plus de 10 km bagera yo si ukuyavoma gusa kuko baba babyigana n’abitsiritana imbyiro ari nako bahigika amase y’inka n’indi myanda yose kugira ngo bashobore kuyavoma. Ayo mazi nta bara agira, si urwererane, umukara cyangwa ubururu ahubwo arangwa n’umwanda w’ubwoko bwose. Kuvoma ayo mazi kandi ntibyoroshye nanone kubera ingona ziyabamo! Avomwa n’umugabo hagasiba undi!

Bitewe  n’urugendo rurerure bakora bajya kuyavoma, umwe mu baturage  witwa Kuradusenge Edouard utuye muli uyu murenge wa Rwimiyaga yadutangarijeko nubwo bwose babona ko ari umwanda bitababuza kubanza kuyagotomeraho bakiyageraho kubera inyota!

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Gatebe ho muri uwo murenge wa Rwimiyaga, Bwana Bumbakare Faustin yadutangarije ko ingaruka z’aya mazi ari nyinshi; ati hari abanyeshuri bajya kwiga badaheruka gukaraba, abandi badaheruka kumesa abandi bagasiba ishuri kubera ko bagiye kuvoma bagataha bakerewe, ibyo byose bigatuma hari n’abikoza ku ishuri inshuro zitarenga ibyili mu cyumweru, akomeza agira ati nanjye ubwanjye hari ubwo ntaha mvuye kwigisha ngafata igare  nkazirikaho amajerikani abiri nkajya kuyavoma!! Ati ntakundi twabigenza twabuze gitabarwa kandi indwara z’inzoka zo mu nda tuyakomoraho nazo ntizitworoheye!ati ngubwo ubuzima tubayemo!

Banyarwanda, Banyarwandakazi, imibereho yabo baturage iteye agahinda aliko ntakundi babigenza kuko ugize icyo akopfora yisanga muli bya Bihome byashyiriweho abakene nkuko itohoza riherutse ryakozwe na HRW ribihamya nubwo bwose Leta y’agatsiko idahwema kubeshyuza izo rapports ku Rwanda.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, iri niryo terambere twari dutegereje kuli Leta ya FPR koko? Dusabwe kwibaza bwangu kandi tugashyira akadomo imbere y’imyanzuro twafashe buri wese, bityo tukava kuri wa mugani ngo « akabi kakirwa nk’akeza », kuko ntawe utarambiwe. Murakoze.

Byanditswe kuwa 26/07/2016 na:
A.BEN  NTUYENABO,KIGALI-RWANDA.