Archives par étiquette : Nzabonimana jean de Dieu

Rwanda : ubuyobozi burasa abaturage ku manywa y’ihangu

Ni mu ntara y’iburasirazuba, mu karere ka Ngoma, umurenge wa Cyasemakamba ahitwa Kukarutaneshwa icyahoze ari Prefegitura ya Kibungo aho nyuma yuko taliki ya 24/11/2016 umugabo witwa Nzabonimana jean de Dieu arasiwe ku manywa y’ihangu n’abashinzwe umutekano agapfa akekwaho kwiba za Mudasobwa zo ku rwunge rw’amashuri rwa Gahima.
Umuryango we ukaba ushyira mu majwi polisi y’igihugu kuba mbere yo kumurasa yaramutwaye amafranga yari afite yose agera ku bihumbi ijana na makumyabiri aliko ntaze gusubizwa umuryango we cyangwa ngo abe yarahawe ishuri bavuga ko yibyeho za Mudasobwa!hagati aho abaturage bari baturanye na Nyakwigendera batashatse kudutangariza amazina yabo kubera impamvu z’umutekano bemeza ko Mudasobwa bamujijije yari yaziguze  n’abazibye nawe atabizi bati kandi mbere yuko araswa yari amaze no kwemera guhita azisubiza ikigo noneho akazakurikirana ibisambo byari byazimugurishije.
Uyu muryango we rero ukaba usaba police y’igihugu ko yabasubiza amafranga yatwaye nyakwigendera kandi agakorerwa iperereza ryimbitse kuko bitumvikana ku cyateye iraswa rye kandi yari amaze  no kwemera gusubiza izo Mudasobwa!bati biragaragara ko uwamurashe hari ikindi yaragambiriye yamuhoye!….kugeza ubu inzego za Police ntiziragira icyo zibivugaho, Bwana IP KAYIGI Emmanuel akaba n’umuvugizi mu ntara y’iburasirazuba bamubajije yirinze kugira icyo atangaza kandi na buri gihe uko tumuhamagaye kuli telephone ntabura impamvu atanga yitwaza ituma ataboneka.
Banyarwanda banyarwandakazi,kubera Ruswa imaze kumunga bidasubirwaho Police y’u Rwanda; igeze aho inanirwa noneho no gushyira ingufu mu gukumira ibyaha ahubwo igahitamo inzira y’ibusamo yo kurasa abaturage ku manywa y’ihangu! abapolisi b’u Rwanda wagirango bahawe imyitozo yo kurasa mucyico gusa kuko nta gihe tutumva ngo aha naha harasiwe umuntu arapfa!
Banyarwanda banyarwandakazi, police yacu ifite ikihe kibazo?kumva igarika ingogo burigihe!ku buryo n’ibyo isigaye yambura ibisambo bidasubizwa ba nyirabyo!Ese koko mudasobwa yagombye kurusha agaciro ubuzima bw’umuntu? igihano cyo kwica se cyasubiyeho ryari nubwo bwose nta munsi wubusa hatameneka amaraso?
Nyakwigendera NZABONIMANA J.de Dieu yarashwe ku wa 24/11/2016,yasize umugore n’abana babili,Imana imuhe iruhuko ridashira.
Banyarwanda banyarwandakazi,aba bapolisi nabo nibakurikiranwe ndetse bahanwe by’intangarugero,keretse niba Leta yabo ya FPR-KAGAME ibahembera kwica abaturage b’igihugu? nihagaragare uruhare rw’amategeko mu gihugu cyacu.Murakoze.
Byanditswe ku wa 18/12/2016, na:
 A.BEN NTUYENABO,KIGALI-RWANDA.