Ni mu bitaro bya Nyagatare, akarere ka Nyagatare mu ntara y’iburasirazuba aho abarwayi 74 bahavuriwe bangiwe gutaha kubera kubura ubwishyu bakaba barashyiriweho icyumba bategetswe n’ubuyobozi bw’ibitaro kubamo kugeza bishyuye ubufasha bwose bahawe n’ibitaro, bamwe muli bo bakaba bamaze amezi arenga abili muli icyo gifungo. Abo bantu uko ari 74 n’abandi bashobora kwiyongeraho baratakambira inzego zibishinzwe basaba ubufasha kuko nubwo bavuga ko borohewe indwara bari barwaye aliko igifungo kibamereye nabi kubera ko hari n’ababura ababagemulira abandi bagatungwa no gusabiriza byongeye kandi bakaba bafite impungenge ko bashobora kwongera kuhafatirwa n’izindi ndwara kubera kubura ifunguro ribondora n’ibindi umuntu akenera mu buzima bwa buri munsi.Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare Dr. NKUNDA Philippe Ingabire yadutangarije ko bafashe icyo cyemezo mu rwego rwo kwirinda ibibazo byinshi birimo abadafite ubwishyu bwa za mutuelle de santé kandi ko batakwishingira igihombo giterwa n’abarwayi, akomeza agira ati ibitaro nyobora bifitiwe ideni arenga miliyoni umunani zose z’amafranga y’u Rwanda z’abacitse ibitaro batishyuye kuva mu myaka itatu ishize!
Banyarwanda banyarwandakazi ikirere gikomeje guhindura isura muli Ministère y’ubuzima aho abarwayi nabo bagomba gushyirwaho uburinzi ngo badatoroka ibitaro batishyuye! umuturage umwe uturiye ibyo bitaro bya Nyagatare utarashatse ko amazina ye agaragazwa yagize ati ntawashidikanya avuga ko aho kunoza umwuga wabo,abaganga bibi bitaro basa n’abakora akazi k’ubusurveillant ubusanzwe gakorerwa ku magereza, ati rero aho gukomeza kwitwa abaganga bagombye kwamburwa imyenda y’abaganga bakambikwa iya ba surveillants nkuko bigenda ku yandi mabohero! nimwiyumvire namwe!ni akumiro pe!
Banyarwanda banyarwandakazi,tubibutse ko iyi mikorere mibi y’abayobozi b’amavuliro mu Rwanda atari iyanone, ni ikibazo kimaze igihe kirekire gusa akarusho muli iki gihe ujya kumva ukumva umuyobozi uyu nuyu w’ibitaro runaka afashe ibyemezo bitari ibya kimuntu nko kubuza abarwayi borohewe gutaha yewe nta n’ubundi buryo bwo kuborohereza ubwishyu abakoreye kandi bishoboka ahubwo agahitamo kubafungirana muli bimwe mu byumba by’ibitaro ngo batamucika nkaho ibitaro byahindutse za Gereza!ibyo bibazo bikaba birimo kwiyongera muli iki gihe twakwita ko Ministère y’ubuzima mu nshingano zayo itarabona undi muyobozi nyuma yiyirukanwa rya Ministre Dr. Agnès Binagwaho, dore ko na Nyakubahwa Prezida wa republika Giti mu jisho Paul Kagame wibereye mu bibazo by’uruhuri asa nutibuka ko hari ministère idafite umuyobozi, tubiteze amaso!
Byanditswe kuwa 19/08/2016 na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.