Archives par étiquette : Nyagatare

Mu Bubiligi bizihije imyaka 75 Musenyeri Servilien Nzakamwita amaze avutse

rubwejanga

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Kuwa gatandatu taliki 3/11/2018 muri kiliziya iherereye Gijzegem mu gice kivuga igifurama habereye misa yo kwizihiza imyaka 75 Musenyeri Servilien Nzakamwita amaze avutse.

Iyo misa yari yateguwe n’abandimwe ba Musenyeri Nzakamwita batuye mu Bubiligi bafatanije n’inshuti n’abavandimwe.

Missa yasomwe na Musenyeri Nzakamwita ubwe akikijwe na Musenyeri Frédéric Rubwejanga uri mu kiruhuko cy’izabukuru akaba aba muri abbaye ya Scourmont mu Bubiligi na Musenyeri Vénuste Linguyeneza uba Waterloo naho ni mu Bubiligi. Hari n’abapadiri batandatu harimo abavuye mu Budage.

Nzakwita-RubwejangaMusenyeri Linguyeneza niwe wavuze ubuzima n’imibereho ya Musenyeri Nzakamwita. Yavuze ko yamusanze mw’iseminari nkuru ya Nyakibanda amukuriye. Yashumangiye ko ari umugabo w’ukuri, utica umugambi ngo akaba yubahiriza isaha cyane. Ibyo byagaragaye aho yabaye hose.

Mw’ijambo rye Musenyeri Nzakamwita yavuze ko ashimira imana kuba yaramuhaye imbaraga zo gusohoza inshingano ze mu myaka 47 amaze mu busasardoti. Yavuze ko ananiwe akaba yarandikiye Papa ko yamuha uruhushya rwo kujya mu kiruhuko agashaka undi umusimbura.

Musenyeri Rubwejanga nawe yashimye Nzakamwita uburyo yitangiye imirimo imana yamushinze avuga ko baziranye cyane kuko ari we wamusezeranije aba Musenyeri.

Missa yari yitabiriwe n’abakristu baturutse imihanda yose : abakomoka muri paruwasi ya Rushaki aho Musenyeri avuka, abo muri

lingparuwasi ya Janja aho Mgr Nzakamwita yabaye imyaka 12, avuye mu Ruhengeri aho yari amaze imyaka 5, abize mw’iseminari nto yo ku Rwesero nayo yategetse imyaka myinshi, abize mw’iseminari nkuru ya Rutongo aho yigishije, abo muri diyosezi ya Byumba abereye umushumba imyaka 22 n’abandi bakristu benshi.

Twibutse ko Musenyeri Nzakamwita yavukiye muri Komini Kiyombe ya kera, Perefegitura ya Byumba ubu iri mu karere ka Nyagatare, tariki 20 Mata 1943.

Yize amashuri abanza kuva  muri 1952 kugeza 1957, akomereza mw’iseminari nto ya Rwesero yinjira mw’iseminari nkuru ya Nyakibanda mu mwaka wa 1965, ahabwa ubupadiri tariki 11 nyakanga 1971.

Yabaye muri paruwasi zitandukanye :  Ruhengeri (imyaka 5), Janja (imyaka 12). Muri 1989 yagiye kwiga mu Bubiligi muri Lumen Vitae agaruka mu 1991 ajya kwigisha mw’iseminari nkuru ya Rutongo. Yahawe ubwepiskopi tariki 25 werurwe 1996, aba umushumba wa Diyosezi ya Byumba kugeza ubu.

Gaspard Musabyimana

 

 

Mu Rwanda akarengane k’abahinzi : baratemerwa amasaka ateze bakamburwa amasambu ngo abe urwuri rw’inka

nyagatareAha ni mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Kirehe mu kagali ka Rubirizi.

Nkuko muri bubyumve muri iyi audio, mu Rwanda hari icyorezo cyo gutema amasaka ateze andi akaragirwa inka bitwaje ngo ni mu mafamu (farm) agenewe aborozi.

Nkuko mwagiye mu bibona mu nkuru zabanje, ikibazo giteye gutya: mu Rwanda aborozi bahawe amafamu( inzuri z’inka) ndetse banahabwa n’ibyangombwa byayo ni ukuvuga ko mu rwego rw’amategeko bari bayafiteho uburenganzira nk’ayabo. Ubwo butaka bwanganaga na hegitari 25 kuzamura kuri buri mworozi. Noneho kubera ubukungu bwifashe nabi mu Rwanda, abo borozi nabo bagenda bagurishaho buhoro buhoro abahinzi bakeneye kwihingira, aha buri muhinzi waguze n’umworozi nawe yagendaga yandikisha ubutaka aguze agahabwa icyangombwa cyabwo mu buryo bwemewe n’amategeko kandi ibi byakorwaga n’inzego bwite za Leta.

 

Amakuru twahawe n’umuntu uri hafi y’ingoma , yatubwiye ko mu minsi ishize prezida Kagame yakoranye inama n’aborozi (imwe mu manama y’ibanga bagira) noneho ababaza ibibazo bikurikira:
1. Amafamu mwahawe muracyayafite yose? Aborozi bati yego.
2. Ese muyabyaza umusaruro? Bati yego.

 

Kubera ko yari afite raporo, ati twabahaye amafamu ngo abahutu mubahake babakorere, none ndabona ahubwo arimwe mugiye guhinduka abagaragu babo, nuko ati nubwo muvuga ko bariya bantu nta bwenge bagira ahubwo babarusha ubwenge cyane, kuko baciye bugufi bakoresha amaboko yabo none bageze naho bigarurira n’amafamu y’aborozi, ati iki kibazo ndashaka ko gikemuka vuba cyane.

 

Niyo mpamvu mu ntara y’iburasirazuba mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe ibintu byacitse , nizo mbaraga z’umurengera mubona muri ibi bintu, amarira ni yose amaganya ni yose nkuko muri bubyumve muri iyi audio.

 

Aba baturage hafi ya bose bamazemo imyaka irenga 10 bafitemo amazu imirima, intoki, n’indi myaka, ubu byose byataye agaciro nk’amazu barimo kuyasenya ntakundi baraza bakakwaka icyangombwa cyawe cy’ubutaka noneho bakagusubiza udufaranga twintica ntikize urugero nk’umuntu waguze mu myaka 5 ishize hegitari yaguraga amafaranga 800000 rf none ubu irimo kugura million 4 (4000000 rf), ubwo arasubizwa 800000 rf. adashobora kugira icyo amumarira, imanza zirimo aha kandi ni agatereranzamba kuko hari nkuwaguraga n’umworozi nawe akagurishaho abandi bahinzi, ubwo we arasabwa kubasubiza agurishije imitungo ye niba ayifite, mbese ni amarira masa. Iki gikorwa aborozi bo barakishimiye cyane kuko batanze ubutaka bugura make cyane none babugaruriwe bugura menshi. Ariko aha naho harimo ubusambo bukabije kuko umworozi utabashije gusubiza abo yagurishije leta izana undi muntu utamenya aho aturutse akishyura bwa butaka bukaba bubaye ubwe.

 

Tubibutse ko mu Rwanda nubwo hari abantu bake bitwa ko ari aborozi batunze ubutaka hafi ya  bwose bw’u Rwanda, kuko umwe aba afite hegitari 25 kuzamura, hari umubare munini w’abanyarwanda batagira naho bashinga akazu gato k’amabati 5 hitwa ahabo. Nibura 80% by’ubutaka bw’u Rwanda butunzwe n’abantu bita ko ari aborozi batanageze no ku 10%. Birababaje noneho naho umuntu abiriye ibyuya bahamwake ku ngufu.

 

Ngayo nguko iby’iwacu.

Jean-Michel Manirafasha

Rwanda : Ikibazo cy’amazi ni ingorabahizi

Water-696x463Hirya  no  hino  mu  Rwanda  ikibazo cy’amazi  gikomeje  kuba  ingorabahizi  bitewe  n’impamvu  nyinshi  zinyuranye  zirimo  kuba  ari  uko  Leta  y’agatsiko  ikomeje  mu  gushaka kwikubira  inyungu  mu  gutuza  abaturage  mu  midugudu  iherereye  ahanini  mu  mpinga  z’imisozi  ngo  iriho  irarondereza ubutaka  bwo  guhingamo  kandi  izi  neza  ko  nta  gikorwa –remezo  namba  nk’amazi, umuliro, ivuliro, amashuri  y’abana  n’ibindi……  irageza  aho  yimuriye  abaturage  yewe  abenshi  bataranahabwa  n’ingurane  z’ubutaka  bwabo  bimuwemo  ariyo  impamvu  muzanasanga  ko  abayobozi  benshi bayobora  bene  utwo  turere  bavugisha  indimi  ebyili  ngo  bariho  baratechnika  abaturage    ahubwo  bikagaragara  ko  barimo  bavuguruzanya  ubwabo  kubera  kubura  ukuri  basobanulira  abaturage  byongeye  bakaba  batavuga  nabi  Leta  yabo  y’agatsiko  bahagaraliye.

Ni  muli  urwo  rwego  nyuma  yuko  batuzwa  mu  mudugudu, abaturage  batuye  mu  Kagari  ka  Cyumba, Umurenge  wa  Muganza, Akarere  ka  Gisagara  ho  mu ntara  y’iburengerazuba  amaso  yaheze  mu  kirere  bategereje  amazi  bemerewe  na  Leta  hashize  imyaka  irenga  itatu  nta  n’igitonyanga  ariyo  mpamvu  bahisemo  kugana  iy’ibishanga  kuko  nta  kundi  babigenza.

Abo  baturage  kuva  batuzwa  muli  uwo  mudugudu  bakora  urugendo  rugera  ku  bilometero bine    buri  munsi  bagiye  gushaka  amazi  mu  bishanga  bibegereye.

Nzakamwita  Pawulini, umwe  mu  baturage  bimuwe  mu  masambu  ye  agatuzwa  mu  mudugudu  avuga  ko  abana  babo  bibasaba  kuzinduka  saa  kumi  z’igicuku  bajya  gushaka  amazi  y’ibishanga  kugirango  babone  uko  bajya  ku  ishuri  nabwo  kandi  bagakora  urundi  rugendo  rutaboroheye  bikanabaviramo  akenshi  gukererwa  amasomo!  Akomeza  avuga  ko  nk’ababyeyi  babo  bana  ntacyo  bakora  kuko  ntahandi  babona  amazi  ahubwo  ko  batewe  impungenge  n’indwara  ziterwa  no  gukoresha  ayo  mazi  mabi  kubera  umwanda, ati  abana  bacu  bazakomeza  guhura  n’ingaruka  zirimo  kugwingira  n’ibindi…..

Umuyobozi  w’akarere  ka  Gisagara  wungirije  ushinzwe  ubukungu  n’iterambere,  Bwana  Hanganimana  J.Paul, kuri  telephone ngendanwa  yadutangarijeko  impamvu  abo  baturage  batinze  kugezwaho  amazi  nkuko  bari  babisezeranijwe  ari uko  batujwe  mu mpinga  z’imisozi  kandi  kugezayo  amazi  bitoroshye!  ati  bityo  bagomba  kwihangana  kugeza  ubwo  hazaboneka  uburyo  bushoboka. Noneho mu  kuvuguruzanya  kw’aba  bayobozi  aribyo  navugaga  ntangira  kwandika  iyi  nkuru  ni  uko umuyobozi  w’akarere  wungirije  ushinzwe  imibereho  myiza  y’abaturage  yivugira  ko  ikibazo  cyatewe  nuko  nta  ngengo  y’imari  yigeze  iteganywa  mu kugeza  amazi  kuri  ako  gasozi!

Banyarwanda  banyarwandakazi,  nimwiyumvire  namwe  ukuntu  abaturage  bagowe!  kubashushubikana  ubimulira  mu midugudu kandi  ubona  neza  ko  ubuzima  bwabo  bushobora  kubacika  ubabeshya  ngo  ni  uburyo bwiza  bwo  kubagezaho  ibikorwa-remezo  mu  gihe  nta  na  kimwe  uhateganyiriza  bya  vuba!  biteye  agahinda  pe!  nka  Leta  yirirwa  ikwiza ikinyoma  mu  mahanga  ngo  yazaniye  u  Rwanda  iterambere !

Banyarwanda  banyarwandakazi, iterambere  ryiyambitse  uruhu  rw’intama  ninde  urikeneye? aahaaa……Mugire  amahoro !

Byanditswe  kuwa  12/03/2017, na :
A.BEN  NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

 

Rwanda: Prezida Kagame yapfunyikiye amazi abaturage b’akarere ka Nyagatare

photo Izuba rirashe.rw

photo Izuba rirashe.rw

Ni kuri uyu wa mbere taliki ya 13/02/2017 ubwo prezida Kagame yasuraga abaturage barimo n’abayobozi batandukanye mu karere ka Nyagatare, intara y’iburasirazuba, aho prezida Kagame yakirijwe ibibazo by’uruhuri byazonze abaturage kubera ubuyobozi bubi yabahaye. Mu nduru z’abaturage bitotomberaga abayobozi babo kuba batarashoboye gukemura ibibazo byabo bivugira ko wari umunsi wo kugeza kuli prezida Kagame ibibazo byabo imbonankubone akarengane bagiriwe aliko siko byabagendekeye!

Ubwo yaramaze kubagezaho ijambo rye ahanini ryabaye nk’indirimbo ’’umutekano, umutekano ku ngufu’’  abo baturage bifuzaga kubaza umwe ku giti cye batiriwe babanza kujonjorwa n’izo ngirwa-bayobozi babo bityo ntibyabakundira kuko uwo bashakaga imbonankubone bimunyuzeho ntawundi yari prezida Kagame, nubwo yashyizeho itsinda rigizwe na Ministri Kaboneka n’abandi kubanza kuyungurura ibibazo by’abo baturage aliko nabwo ntibanyuzwe.

Tubibutse ko ubwo Prezida Kagame yaherukaga gusura aka Karere ka Nyagatare hari ku wa 13/11/2014 aho yari yasezeranije aba baturage ibikorwa byinshi birimo centre de santé  ya GATUNDA yagombaga guhindurwamo ibitaro, gukwirakwiza amazi mu Mirenge ya Musheri, Rwimiyaga, Karangazi, Rwempasha, Matimba, hari kandi kubaka stade ya football n’uruganda rw’ibiryo by’amatungo, ibyo byose hamwe n’ibindi tutarondoye bikaba byaragiye nka nyomberi, abaturage amaso yaraheze mu kirere! Nta kizere gihari niba hari n’ibiteganywa gutangizwa nibura! cyangwa ngo ibyashoboye gutangizwa byuzuzwe abaturage bo guheranwa n’ikizere kiraza amasinde!Banyarwanda banyarwandakazi, aba baturage ba Nyagatare usanga ahanini bugarijwe n’ibibazo by’amasambu  yabo yanyazwe n’abambari ba Fpr imaze kwigarulira u Rwanda, abenshi bakaba barabanje guhunga intambara ya 1994 berekeza Ouganda bakaza guhindukira nyuma aribwo basangaga amasambu yabo yaratujwemo n’impunzi za 1959 bityo imanza zikabura gicibwa kugeza na nubu.

Ni muli urwo rwego muli uwo mubonano n’abaturage hari umukecuru witwa Musabyimana utuye mu Murenge wa Matimba aliko akaba ntaho afite ahengeka umusaya kubera ko ari umwe mu bahuye n’icyo kibazo akaba yari yarahunze intambara ya 1994 yerekeza muli ouganda, mu gihe ahungukiye 2009 asanga isambu yaratuyemo barayigabije! ati  Nyakubahwa prezida rwose ndasaba ko mwandenganura kuko inzego zose nazigejejeho icyo kibazo ati aliko kugeza nanubu ntibarayinsubiza! ati none rwose mbure n’akadugudu?

Prezida Kagame wari wabanje kumutega amatwi neza aho amariye kumva ko yari impunzi ya 1994 ikibazo yagishinze Ministri Kaboneka nawe wahise asisibiranya ajya kumwihererana kugira ngo bidakomeza gusakuza bikaba byatuma n’abandi bafite bene ibyo bibazo buririraho! ku buryo bamwe mu baturage batangiye kwibaza icyari kizanye Prezida Kagame kubasura niba adashoboye gusubiza ibibazo byabo kandi bari bamwiteze nk’umukiza! nawe akaba yibazaga impamvu abaturage bahora bategereje ko azabasura kugira ngo bamugezeho ibibazo byabo kandi hari abandi bayobozi bamuhagaraliye! ati aliko abayobozi banyu bakora iki? ati ntibyumvikana! Amaze gusubiza ibirenga bine yabwiye abaturage ko ibibazo byabo ari byinshi ko bitakemurirwa aho byose, ati nizeye ko byandikwa kandi byose bikazabonerwa umuti mu gihe cya vuba, ati Murakoze.

Banyarwanda banyarwandakazi, prezida Kagame siwe wabonye abava mu maso, yakomeje ajya kwisurira umupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Ouganda, bityo abaturage bataha batanyuzwe bimyiza imoso n’imbere nukuntu bari bakereye kwakira Mesiya wabo. Umuturage umwe utashatse kwivuga izina kubera impamvu z’umutekano we yambwiye ati uzi ukuntu tutashatse kugira icyo twikorera uyu munsi  dore ko amapfa atatworoheye kugeza magingo aya ngo ngaho twaje kureba umukiza! ati none aducitse nk’umugesera pe!

Banyarwanda banyarwandakazi, abaturage bakeneye umucunguzi byihutirwa batitaye kuli Leta y’agatsiko  Fpr-baringa ikomeje gushaka kubahuma amaso babona.

Biragaragara ko abenshi mu banyarwanda bamaze gusobanukirwa neza n’ikinyoma cya FPR-KAGAME aho ibizeza ibikorwa bikagenda bigakubita imyaka n’imyaka ntagikozwe ari nako bamwe bimurwa mu byabo nta ngurane bikavamo no kuhatakariza ubuzima. Nkaba nsanga igihe cyo kwirukana ingoma y’agatsiko kiri bugufi, ahasigaye akaba ari ugushyira mu bikorwa gusa. Murakoze.

 
Byanditswe ku 13/02/2017,na:
 A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

 

Rwanda/Nyagatare : uretse inzara yabamaze banavoma amazi y’ibirohwa arimo amase y’inka n’indi myanda

photo igihe.com

photo igihe.com

Aho  ntahandi ni mu ntara y’iburasirazuba bw’u Rwanda, mu karere ka Nyagatare aho kuva igihe kirekire abaturage bamenyereye gusangira amazi y’ibirohwa n’amatungo yiganjemo  cyane cyane inka. Muli  aka  karere rero, by’umwihariko mu Murenge rwa Rwimiyaga, abaturage baturiye uwo murenge byababereye ihame ko bagomba gusangira ku mbehe imwe cyangwa kunywera ku nkongoro imwe n’inka. Nkaba mbona aho bigeze aba baturage ari abo gutabarizwa imiryango mpuzamahanga ikaba yagira icyo ibamalira kuko dusanga.  Leta ya FPR itabitayeho kandi yarahurujwe hashize imyaka myinshi iki kibazo kivugwa ari nako kinyura mu bitangazamakuru, ku maradiyo mpuzamahanga nka VOA n’ahandi…aliko Leta  y’agatsiko  mu nshingano zayo ntacyo ibikoraho ahubwo igahora ishyira imbere amadiscours meza ayitaka aho Ministri w’intebe Bwana Anastase Murekezi ahoza ijambo kuli radio y’igihugu abeshya abanyarwanda ko kugeza muli 2017  « nta munyarwanda numwe uzasigara  atagejejweho amazi meza kugeza ku kugereranyo cya 99% !!! » Ni agahomamunwa pe!

Banyarwanda, Banyarwandakazi, mu buzima bwabo bwa buri munsi, aba baturage b’umurenge wa Rwimiyaga  ho mu karere ka Nyagatare  bahamyako banywa kandi bagakoresha amazi inka zatayemo umwanda zikanayagangamo, bavoma mu gishanga cy’uruzi rw’akagera ahateganye na mont Karyuwimba wo muli Tanzaniya, ayo mazi akaba yariyoboye mu gishanga yiyomoye ku ruzi rw’Akagera. Ayo mazi ni nayo bashoramo inka n’andi matungo magufi byongeye kandi bajya kuyavoma barinze gukora urugendo rurerure plus de 10 km bagera yo si ukuyavoma gusa kuko baba babyigana n’abitsiritana imbyiro ari nako bahigika amase y’inka n’indi myanda yose kugira ngo bashobore kuyavoma. Ayo mazi nta bara agira, si urwererane, umukara cyangwa ubururu ahubwo arangwa n’umwanda w’ubwoko bwose. Kuvoma ayo mazi kandi ntibyoroshye nanone kubera ingona ziyabamo! Avomwa n’umugabo hagasiba undi!

Bitewe  n’urugendo rurerure bakora bajya kuyavoma, umwe mu baturage  witwa Kuradusenge Edouard utuye muli uyu murenge wa Rwimiyaga yadutangarijeko nubwo bwose babona ko ari umwanda bitababuza kubanza kuyagotomeraho bakiyageraho kubera inyota!

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Gatebe ho muri uwo murenge wa Rwimiyaga, Bwana Bumbakare Faustin yadutangarije ko ingaruka z’aya mazi ari nyinshi; ati hari abanyeshuri bajya kwiga badaheruka gukaraba, abandi badaheruka kumesa abandi bagasiba ishuri kubera ko bagiye kuvoma bagataha bakerewe, ibyo byose bigatuma hari n’abikoza ku ishuri inshuro zitarenga ibyili mu cyumweru, akomeza agira ati nanjye ubwanjye hari ubwo ntaha mvuye kwigisha ngafata igare  nkazirikaho amajerikani abiri nkajya kuyavoma!! Ati ntakundi twabigenza twabuze gitabarwa kandi indwara z’inzoka zo mu nda tuyakomoraho nazo ntizitworoheye!ati ngubwo ubuzima tubayemo!

Banyarwanda, Banyarwandakazi, imibereho yabo baturage iteye agahinda aliko ntakundi babigenza kuko ugize icyo akopfora yisanga muli bya Bihome byashyiriweho abakene nkuko itohoza riherutse ryakozwe na HRW ribihamya nubwo bwose Leta y’agatsiko idahwema kubeshyuza izo rapports ku Rwanda.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, iri niryo terambere twari dutegereje kuli Leta ya FPR koko? Dusabwe kwibaza bwangu kandi tugashyira akadomo imbere y’imyanzuro twafashe buri wese, bityo tukava kuri wa mugani ngo « akabi kakirwa nk’akeza », kuko ntawe utarambiwe. Murakoze.

Byanditswe kuwa 26/07/2016 na:
A.BEN  NTUYENABO,KIGALI-RWANDA.

 

Rwanda: i Nyagatare, umwicanyi F. Ibingira niwe watanze amasomo yo kwirinda ingabitekerezo!

L-R: Lt. Gen. Fred Ibingira, Brig. Gen. Richard Rutatina, Brig. Gen. Wilson Gumisiriza, Col. Dan Munyuza.

Abicanyi ruharwa : Gen. Fred Ibingira, Brig. Gen. Richard Rutatina, Brig. Gen. Wilson Gumisiriza, Col. Dan Munyuza

Mu  kwibuka  Génocide  nyarwanda  yo muli  1994;  muli  iki  cyumweru  gishize  ntabwo  abanyarwanda  bahumetse! Bamwe  bari  batunzwe  nuko  barya  ari uko bagiye  mu isoko, abatwara  amamodoka, abacuruza  ku  dutaro  n’ubusanzwe  batorohewe  n’inzego  z’umutekano,  n’abandi, … Abo  bose  bamaze  iminsi  benshi  muri bo  ntacyo  bashyira  mu  gifu  kubera  ibiganiro  byerekeye  jenoside  yakorewe  abatutsi  gusa,  mu  nsanganyamatsiko  yayo  ngo  ‘’dukumire  ingengabitekerezo  ya  Génocide  aho  iva  ikagera’’. Aliko  se  dusubiye  inyuma  gato  mbere  ya  za  1959  tukibuka  icyateje  intambara  yo  ku  Rucunshu  aho  ntitwasanga  iyo ngengabitekerezo  yarahereye  mu  moko  y’abanyiginya  n’abega!  Kuri  uyu  munsi  tukaba  twikoreza  abahutu  uwo  musaraba ! tubyibazeho  kugirango  tutaba  twitana  ba  mwana  tugasamira  ibije  twirengagije  isoko  nyayo!

Banyarwanda banyarwandakazi, ibyo  biganiro  birangwa  ahanini  n’iterabwoba  ry’indangururamajwi  zihamagalira  abaturage  kutongera  kugira  icyo  bakora  mu  ma saha  y’igicamunsi  bikunze  kuberaho  byongeye  kandi  buri  muturage  wabyitabiriye  akaba  agomba  gushyirwa  kuli  liste  yabigenewe  akanabisinyira  imbere  y’amazina  ye, akaba  agomba  no  kwiyandikisha  ku  yindi  liste  y’abatanga  umusanzu  w’abacitse  ku  icumu (exemple  muli secteur gatsata sector  ho  muli  GASABO  District), bikaba  bituma  abenshi  bifungirana mu  mago  yabo  ntihagire  ubarabukwa  kandi  bigaragara  ko  bashobora  kuzagira  ingaruka  cyangwa  ibihano  bafatirwa  nyuma  y’icyunamo!  None  se banyarwanda  banyarwandakazi, icyunamo  ko  ari  nk’itabaro  ku  bushake  bwa  buri  wese  ayo  malistes  ni  ayiki?

Nagerageje  kubaza  zimwe  mu  nzego  z’ubuyobozi  zishinzwe  umutekano  muli  FPR  ntibagira  icyo bansubiza  gifatika  nkaho  bambwiye  ko  icyo  bategetse  kigomba  gukurikizwa  nka  ‘’Karame  mwidishyi!! ‘’, atari  ibyo  ukahasiga  ubuzima!  Ingero   ni  nyinshi:  Nko  kuri  iki  cyumweru  ku wa 10/04/2016  ho mu  karere  ka  Nyagatare, intara  y’iburasirazuba (ex-Kibungo)  habereye  ibiganiro  kuli  Génocide, aho  Général  Fred  IBINGIRA  na  Ministri  w’ubutegetsi  bw’igihugu  Kaboneka  Francis , imbere  y’abaturage  n’abanyeshuri  ba  za  Kaminuza  y’u  Rwanda  ishami  rya  Nyagatare  na  Est  African  university  basabye  iyo mbaga  kureka  ingenga-bitekerezo  ya  Génocide  kuko  ngo  ariyo  yasenye  igihugu, Général  IBINGIRA  akomeza  asaba  uwaba  wumva  ikimurimo  kuyihanagura  mu  bwonko  bwe  cyangwa  agakora  ibishoboka  byose  akava  mu  bantu.

Banyarwanda  banyarwandakazi, kwibuka  Génocide  1994  mu  Rwanda  bizajya  bitwibutsa  byinshi  bibi  byakozwe  na  Leta  ya  FPR-KAGAME  abenshi  baba  batangiye  kwibagirwa, tubibutse  ko  uyu  Général   Fred  IBINGIRA  urangwa  n’ubuswa  bukabije, benshi  baziho  kuba  atarigeze  intebe  y’ishuri  aliko  akaba  yarahawe  Diplôme  ya  ULK  kubw’igitugu;  ariwe  warimbuye   impunzi zirenga  ibihumbi bitatu  mu  nkambi  y’I  Kibeho, azimishaho  urusasu  afatanije  n’ingabo  yari  ayoboye  mu  mpera  za  1994  mu gihe  igihugu  cyari  mu maboko  ya  APR,  avuga  ko  ari  interahamwe  zamushotoye!  None  niwe  urimo atanga  ibiganiro  bikumira  Génocide  asobanura  ko  agenekereje  asanga  ijambo  jenoside  mu  Kinyarwanda  bisobanura  birenze  kubyita  ishyano!  yakomeje  yerulira  iyo  mbaga  ayibwira  ati: uwumva  afite  ikibazo  cy’ingengabitekerezo  akaba  atuye  muli  aka karere  ka  Nyagatare  yagombye  kurira  imwe  mu  magorofa  amaze  kubakwa  hano  muri  aka  karere  hanyuma  akirangiza  hakiri  kare!

Hakurikijwe  igenzura  ryakozwe  na  Ministeri  y’ubutegetsi  bw’igihug, muli  rapport  yayo ngo  yasanze Intara  y’iburasirazuba  ari   imwe  mu  zagaragayeho  ingengabitekerezo  kurusha  izindi  mu  gihugu  cyacu.

Banyarwanda  banyarwandakazi, muriyumvira  imiyoborere  y’iki  gihugu  cyacu! ntaho  tuva  ntaho tugana! Dushatse  twakwicara  ku  meza  amwe  abasaba  imbabazi  tukazisabana  aho  kwirirwa  mu  magambo  ya  ndigabo,  ngo  mutinze  kuza  mbereke!  Ndaribwaribwa  murantindiye! Ntimuzamenya  icyabakubise! n’ibindi….(Prezida  Paul  Kagame  mu  ijambo ryo gutangiza  icyunamo) , ibyo  byose  ni  ukwihagararaho! Imana  ikomeze  kutuba  hafi  naho  ubundi  haragowe!

Byanditswe  kuwa  13/04/2016,na:

A.BEN  NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.