Nkuko twabitangarijwe kuri uyu wa 21/08/2017 n’umwe mu bakozi b’ihuliro bahoraho utarashatse kwivuga amazina yatubwiye ko ihuliro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe na leta ya FPR (National Consultative Forum of Political Organisations – NFPO) uko ari cumi n’umwe ryateganyirijwe ingengo y’imali ingana na 1,009,198,325 FRW hakurikijwe ibikorwa byifuzwa mu mwaka wa 2017-2018. Icyegeranyo cyayo kikaba giteye ku buryo bukulikira:
1. Guteza imbere ibiganiro nyunguranabitekerezo bya politiki n’ubumwe bw’igihugu bikazatwara angana na 102,434,000 FRW ahwanye na 15.8 %.
2. Kubaka ubushobozi bw’imitwe ya politiki no guteza imbere umwuga wa politiki bizatwara angana na miliyoni 254,830,051 FRW ahwanye na 39.5 %.
3. Guteza imbere ihuliro no gutanga service nziza bikazatwara angana na miliyoni 288,555,949 FRW ahwanye na 44.7 %.
Igiteranyo cy’aya mafranga yose hamwe akaba ari 645.820.000 FRW yabaye atanzwe ku ikubitiro ku nkunga ya Leta ya FPR ingana na 400,000,000 FRW na 245,820,000 FRW yatanzwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku majyambere UNDP/ONE UN kugira ngo afashe mu bikorwa by’ibanze bishoboka; asigaye kuri iriya ngengo y’imari twavuze hejuru ku bikorwa byose / total to be mobilized bikaba birimo biganirwaho with partners DFID, IDEA, UN WOMEN na NEVER AGAIN RWANDA nkuko bivugwa na Bwana BURASANZWE Oswald umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuliro ry’imitwe ya politiki mu Rwanda.
Bwana BURASANZWE Oswald akomeza yemeza ko kuri aka kayabo k’ingengo y’imari y’ihuliro ayoboye buri mutwe wa politiki uzabisaba uzahabwa 20,000,000 FRW azafasha mu bikorwa bitandukanye kuli buri mutwe harimo imyiteguro y’amatora y’abadepite muli 2018 ati: ( dore ko aya prezida yarangiye kandi yagenze neza ku buryo buri mutwe wa politiki wayoherejemo indorerezi ebyili kandi bigenda neza) byongeye abafashe no mu gutanga amahugurwa ya hato na hato ahabwa abayoboke bayo ku byerekeye indangagaciro zigenga abanyepolitiki; andi akazakoreshwa n’ihuliro ubwaryo mu bikorwa binyuranye by’imitwe ya politiki nko kuyigurira ibikoresho by’amahugurwa, kwishyura imishahara y’abakozi bahoraho b’ihuliro, gutegura inama rusange za buri gihembwe, gukomeza kwishyura ifatabuguzi ku mbuga za internet z’imitwe ya politiki, kwishyura ubukode bw’inzu ihuliro rikoreramo n’ibindi….. Iyi gahunda y’ibikorwa mu mwaka w’ingengo y’imari 2017-2018 ikaba yarateguwe hashingiwe ku igenamigambi ry’ihuliro ry’imyaka itanu (2016-2021), nguko !
Murabona rero ukuntu umutungo w’igihugu, mbese ibya rubanda, bikomeje gupfushwa ubusa mu bidafitiye abaturage umumaro. None se ko Kagame Paul avuga ko amashyaka yose yabaye umwe na RPF-INKOTANYI ibindi bikorwa byayo bishorwamo akayabo bene kariya kageni bimariye iki abanyarwanda? Aho ntikwaba ari ukugusha neza gusa abayobozi na bamwe mu bayoboke bayo kugira ngo hatagira ubavamo agakoma rutenderi nkuko byagaragaye hambere kuli Me Ntaganda Bernard ? Byaba byiza ihuliro risheshwe buri wese agakora ku giti cye mu rwego rwo kurengera ibya rubanda bityo tukaba twasagurira nibura abaturage b’umurenge wa Mageragere ayo kugura amamashini abazamulira amazi mu mugezi wa Nyabarongo aho ingona zibarya ijoro n’amanywa nta gitabara !
Byanditswe ku wa 22/08/2017 na:
A.BEN NTUYENABO KIGALI-RWANDA.