Archives par étiquette : Ndahimana Seth

Rwanda : Abantu barapfa umusubizo. Wa mutekano barata uri he ?

Abana batwikiwe muri ruhurura/photo bwiza.com

Abana batwikiwe muri ruhurura/photo bwiza.com

Ni muri iyi minsi aho ubugizi bwa nabi bumaze gukaza umurego mu kwibasira imitima y’abanyarwanda b’ingeri zose ku buryo bigaragara ko abashinzwe umutekano basigaye barananiwe gukumira mbere bene ibyo bikorwa bibi bimaze kuba akarande mu gihugu cyacu.

Banyarwanda banyarwandakazi, abaturage bakomeje kugirirwa nabi mu gihugu cyacu noneho ugasanga n’inzego zakabakemuriye ibibazo ntacyo zigikora.

Urugero nkuko nabivugaga akaba ari cases zerekeye ubugizi bwa nabi, iyicarubozo bikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu cyacu kandi cyitwa ngo dufite umutekano ! police na Dasso zirebera cyangwa rimwe na rimwe zikabigiramo uruhare mu kuwuhungabanya, hagira uvushwa ubuzima haba ku buryo bugaragara cyangwa hakoreshejwe andi mayeri bati turacyakora iperereza ! ryahe rirakajya ! umwana arica Se wamubyaye, umugore akica umugabo, umuturanyi akica undi bityo bityo…..kandi twarangiza ngo u Rwanda ni urwa mbere muli Afrika mu mutekano ?

Banyarwanda banyarwandakazi rero ingero ni nyinshi, bumwe mu bwicanyi buherutse bugaragaza ko mu gihugu cyacu abayobozi barimo n’abashinzwe umutekano atari uko ari ba ntibindeba ahubwo byabarenze.

Ni muli urwo rwego kuri uyu wa 27 mata 2017, umusore witwa Ndahimana Seth uri mu kigero cy’imyaka 19 yaraye ajugunywe muli rigole yapfuye hafi y’ikigo cy’urubyiruko ku Kimisagara (maison des jeunes ) mu mugi wa Kigali, urupfu rwe rukaba rutavugwaho rumwe na police y’igihugu yo yemeza ko nubwo igikora iperereza ko yaba yazize kwitura muri iyo rigole agahita apfa cyangwa ko ashobora kuba yari yanyoye ibiyobyabwenge nkuko twabitangarijwe n’umuvugizi wa police mu mu mugi wa Kigali SP Hitayezu Emmanuel.

Uwo nyakwigendera yigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye akaba yari n’umukinnyi w’umupira w’amaguru (Imana imuhe iruhuko ridashira ).

Indi nkuru y’ubwicanyi irimo no kwihanira niyo mu ijoro ryo kuwa 26 mata 2017 aho umusaza witwa Jean Pierre Rutabaringoga yishe umuturanyi mugenzi we Bwana Bonaventure R. amujijije telephone ngendanwa yari yamutije ngo arayitindana, mu kuyitirura nibwo yakubiswe urushyi yitura hasi bamujyana ku kigo nderabuzima cya Mukarange akigerayo ashiramo umwuka.

Uyu mwicanyi Jean Pierre Rutabaringoga akaba yahise aburirwa irengero, aba bombi bakaba bari batuye mu Kagari ka Kayonza, umurenge wa Mukarange ho mu Karere ka Kayonza, intara y’iburasirazuba.

Umuvugizi wa police mu ntara y’iburasirazuba, bwana IP Kayigi Emmanuel kuri telefoni yatubwiyeko uyu J.Pierre yatorotse koko kuri ubu agishakishwa kugirango ashyikirizwe inzego z’ubutabera kuba yihaniye kandi amategeko ariho.

IP Kayigi yakomeje avuga ko anasaba by’umwihariko abanyarwanda cyane cyane abo mu ntara y’iburasirazuba kumva ko kwihanira atari umuco ko amategeko ntaho yagiye, ati bagerageze bace ukubiri n’ingaruka zo kwishyira mu bibazo bumve ko kwihanira atari umuti wo kubirangiza ahubwo bareke ubutabera bukore akazi kabwo.

Indi nkuru iteye agahinda nshaka gusorezaho kuko zose ntawazirondora ni iyabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu taliki ya 28/04/2017 aho abana batatu b’inzererezi batwitswe n’abanyerondo hakoreshejwe essence, bikaba byabereye muli Ruhurura iherereye mu mugi wa Kigali rwagati ahahoze ETO-MUHIMA ku buryo babili bahise bahasiga ubuzima undi warokotse akomereka bikabije ! umuhanda wahise ufungwa muli urwo rukerera kugeza saa moya n’igice za mugitondo nibwo wongeye gufungurwa.

Umwe mu bashinzwe kurinda amwe mu mazu ari hafi aho yadutangarije yemeza ko abo bana batwitswe koko n’abanyerondo bujya gucya mu ma saa cyenda zo mu rukerera ! ati babasanze mu nzu shya irimo kubakwa babaturumburamo umwe ariruka baramufata, batangiye kumukubita yerekana na bagenzi be aho bari baryamye, ati nibwo abanyerondo bakomeje kujombajombayo inkoni umwe agize ubwoba nanone avamo avuga ko hakirimo abandi batatu ari nabo bahuriyemo n’ibyago byo guhita bamenwaho essence no guhita batangira gushya.

SP Hitayezu Emmanuel, umuvugizi wa police mu mugi wa Kigali yemeje aya makuru aliko kuri we ngo iperereza ryatangiye ati aliko ikigamijwe turashaka kumenya ababigizemo uruhare bose.

Banyarwanda banyarwandakazi, tubibutse ko uyu mutwe w’abanyerondo nawo ubusanzwe ukorana na police y’umurenge; umuntu akaba yakwibaza irindi perereza icyo rigamije kandi byarangije gushimangirwa ko byakozwe n’abanyerondo bamwe mu bagize inzego z’umutekano zikorana na police y’umurenge !

Banyarwanda banyarwandakazi, muriyumvira ko abanyarwanda banze bakaba bakabije ubugome ! biraterwa n’iki ? ni inzara se ? ni Jenoside se ? jye nsanga nta yindi mpamvu irimo gutuma abantu bihanira ni uko inzego zagombye kubarengera arizo ahanini zisigaye zihungabanya umutekano bityo iyo nta yubahirizwa ry’amategeko ririho bituma ubugizi bwa nabi bukorwa nta mupaka ari nako kwihanira biza ku mwanya wa mbere.
Murakoze.

Byanditswe kuwa 28/04/2017, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.