Archives par étiquette : Mibambwe Sekarongoro

article Evariste - Copie

Umwami n’umuntu ni uyu nguyu

               Ilibuliro

 

Mvuge Gisanura utuma basamura

Tumuhe ibnze tureke abanze

Aruta Ruganzu ubaka intorezo maze akasa

Arusha Rwabugiri w’inkotanyi ugira cyane

Uyu ni we witwa Imana y’i Rwanda.

 

Mbonye umwami uzi iby’ubwami ubirusha abandi

Uwo ni Mibambwe Sekarongoro ni Gisanura

Umuzirakuvusha usa n’Imana ni yo yamwimitse

Akaba umwami nyirurugero Imana yagennye ari Urugero

Ni muntu ni undi aho mu kirere akaba na Ndeshyo

N’ubwo abatwara ahora abareba akanabarebera

Ntagendera isumbwe no mu isunzu hahora ibambe;

 

Impuhwe n’imbabazi ntibimutashya biramutaha

Iburyo hari indyo ikiza abashage iramira abashonji

Mu rubega rundi ni inkongoro ngo azira nkota

Uyu Nyirubuntu ni umunyabuntu n‘umunyabintu

Aruta abandi abarusha ubwami ubwo ni umwami

Umugiramana yaramuhaye arabyakira ayiha wese

Ateye intambwe araratura areba bandi arabanikira;

 

Ikirenge agisumbya se mu Bumuntu ho ntibareshya

Se umubyara Kigeri Nyamuheshera ubu arasumbwa

Umutwe we utekeyemo ubumuntu we ni umuntu

Umutimamuntu ni wo mutoza yarawutoye ntumutonda

Umugaba nk’uyu agira igisingizo kimukwiyeakikwiza

Yagabiye benshi, incuro nyinshi , biramubera

Izina rivanze n’ikuzo rikamukuza ni Rugabishabirenge ;

 

Igihe kiraje ngo natange mvuge Mibambwe Gisanura

Koko aratanze nuko umwami wimye afite ibyo atanga

Ntabwo yimanye wa murage waroze abandi kwica

Dore wanze gukendera none urusaziyemo urukemba

Ntuvumwa uvumbitse mu bikwohwa by’abikanyiza

Warakanyaraye uba igikagange uzira gukanjakanjwa

Aho se mama uzima iyi ngoma iri imbere azawima?

 

Umwami utanze ahaye umwami wimye iyo ngoma

Mibambwe Sekarongoro Gisanura ararembereye

Ahaye umuhungu ari we Yuhi Mazimpaka uzazisiga

Ntahaguruka ngo ajye kurwana anyage iby’abandi

Ari ku nteko ni aho atetse n’aho yatirimuka ntarara

Si wa mutsemyi utsembatsemba icumu lihoga

Ni umunyabyago umutima muntu wabuze byose.

Nabe Igicumbi mu Banyarwanda

Aho gucumbikakwa Nyamuzinda

Ngo ahore azinduka ajya mu bantu

Najye mu mvugo avugwe iteka

Aarage urubyirugo uwo Gusanura.

Evariste Nsabimana