Nkulikije imanza za politiki abayanyarwanda bamaze iminsi buhagizwamo ku maherere adafite shinge na rugero uretse ihohotera gusa rishingiye ku batavugarumwe n’ubutegetsi cyangwa kuzira ko ufitanye isano nukekwaho ibyaha runaka kandi tuziko icyaha ari gatozi; binteye gutanga urugero ku rubanza rw’abagabo Col. Byabagamba Tom, Général Rusagara Frank na Sergent Kabayiza rwabuze gicibwa rukaba rutegereje gukatwa hakurikijwe amabwiriza cyangwa icyifuzo cy’Imana y’u Rwanda Nyakubahwa Kagame aho ubutabera bukorera mu kwaha kwe bupanga bamwe mu ba colonels bakajyanywa ku murongo mu nkiko (musururu moja! ) bakajya gushinja bagenzi babo ibinyoma, yewe bamwe muli bo ntibagitinya no gutuka abo baje gutangaho ubuhamya ngo barabashinja imbere y’inteko y’abacamanza irebera! Ibi byabaye kuri umwe muli aba basirikare navuze haruguru ariwe Gén. RUSAGARA Frank kuwa 06/01/2016 aho umutangabuhamya we Col. Camille KAREGE yamwise umurwayi wo mu mutwe ndetse yongeraho ko n’umuryango we ari uko!
Uyu Général RUSAGARA Frank nubwo izi manza FPR yamuroshyemo zitamworoheye aliko yababajwe cyane nariya magambo ko arwaye mu mutwe we n’umuryango we! Yibaza ukuntu umurwayi wo mutwe azanwa mu rukiko mbere yo kujyanwa kwa muganga!
Banyarwanda banyarwandakazi, biteye agahinda mu kwibaza aho ubutabera nk’ubu buganisha igihugu! Kubona mu mikirize z’imanza nyinshi nk’izi usanga hariho Team iba yapanzwe aribo batangabuhamya mu gushinja ibinyoma imbere y’abacamanza barebera bakanga bakirengagiza ukuri bakubona! Ngo batavaho batera ibuye ku Karere bikabaviramo kubika imbehe zabo! Ibi byose bikaba biterwa na ya système juridique yituriye mu kwaha kwa FPR na Prezida Kagame iba igamije gukanira urukwiye (uburyo bwa Yezu na Pilato).
Banyarwanda banyarwandakazi, ntawazuyaza mu guhamya ko ubutabera bw’u Rwanda bugeze aharindimuka! ariyo mpamvu mu gutangira iyi nkuru nibazaga uzaha isakramentu rya Penetensiya FPR na Prezida Kagame! yewe na Mgr Mbonyintege ubanza noneho atabyemera ! Tubitege amaso.
Byanditswe ku 09/01/2016, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.