Archives par étiquette : Meles Zenawi

Hagati yo kurwanya ubukene no kubaka demokarasi Kagame ahitamo iki ?

chalumeauLe 21/8 hano i Kigali habereye inama yari yateguwe na fondation Zenawi (fondation yitiriwe uwahoze ari premier ministre wa Ethiopie aza kwitaba Imana muri 2012). Muri iyo nama président Kagame na ministre w’intebe wa Ethiopie,bemeje ko Afurika igomba kurwanya ubukene, demokarasi ikaza nyuma.

Ministre w’intebe wa Ghana ndetse n’umunyamakuru wa BBC wari uyoboye ibyo biganiro bemeje ko iterambere ridafite demokarasi ridashobora kuramba. Uwo munyamakuru yibukije abo bayobozi ko kenshi bihisha inyuma y’iterambere bagejeje ku bihugu byabo maze bagahonyora uburenganzira bwa muntu. Imvugo itarashimishije umukobwa wa Zenawi.

Twibuke muri Libiya ukuntu Khadafi yari yarateje imbere abaturage be ariko yarabimye ubwinyagambiriro. Nubwo imbaraga nyinshi zamukuyeho zavuye mu bazungu ariko byose byatangijwe n’abaturage be bari barambiwe igitugu.

Le 5/9 mu muhango wo kwita izina ingagi wabereye mu Murera, président Kagame yongeye kubwira abanyarwanda ko icyo yimirije imbere ari ukurwanya ubukene naho ibyo kubatavuga rumwe bikazaza nyuma. Yanashushe nusubirizaho itangazo rya Amerika rivuga ko ridashyigikiye ibya commission yo kwandika bahindura iby’Itegeko Nshinga parlement yu Rwanda na président  Kagame bashyizeho.  Kagame yagize ati : abo baduha amasomo, twe turara ijoro tuzi icyo turitinyamo.
Aha yirengagije ko ibyo bihugu nabyo ayo majoro byayaraye,  kuko nabyo byanyuze mubihe by’intambara abakene bakandamijwe barwanya abifite. Nuko amashyaka agendera ku mahame ya gisocialiste yavutse. Abakire ari nabo bayoboraga bava kwizima bemera ko hashyirwaho ubutegetsi buturutse m’ubaturage, burengera abaturage. Bumvikana kuburyo ibihugu byabo bigomba gushyiraho inzego z’ubutegetsi ziharanira imibereho myiza yaburi mwene gihugu ndetse n’uburyo abayobozi bazajya bajyaho binyuze mu mucyo.

Ibyo bihugu biduha amasomo si ukutwanga cyangwa politiki ya mpatse ibihugu ahubwo ni uburyo bwo kutuburira ngo twe kunyura kure, twe gupfusha ubusa imbaraga n’igihe nkuko kwa Kadhafi  byagenze, ahubwo duhite tujya ku byingenzi. Twubake iterambere rifite imizi muri demokarasi.

Banyarwanda rero igihe ni iki cyo kwima igihugu cyacu, ubuyobozi burwana ku nyungu zabari k’ubutegetsi ahubwo tukagiha ubuyobozi burebera buri mu nyarwanda wese, bityo twese tukabaho mu bwisanzure no m’ubwubahane mu gihugu cyacu.

Zirikana ko art 101 ari Ndahindurwa

J. Jules Rugero