Archives par étiquette : mandats za Kagame

Icyo mvuga ku nyandiko ya Alain Patrick Ndangera yise : « Kwiyongeza mandat sicyo kibazo »

Alain-Patrick Ndengera/Therwandan

Alain-Patrick Ndengera/Therwandan

Mu nyandiko umugabo Alain Patrick Ndengera aherutse gutangaza ku mbuga za Internet zitandukanye, aravugako kuva aho akubukiye mu Rwanda mumpera z’umwaka turangije yabonye ko nubwo abanyarwanda benshi bakomeje gushishikazwa n’ikibazo cyo kuba Kagame yazongererwa izindi Mandats zo kuguma ku butegetsi, abandi bahugiye mu bya FDLR, we abonako ibyo bibazo atari byo by’ingenzi, ko ahubyo icyo yabonye cyihutirwa ari ikibazo cy’urubyiruko rukomeza kwiyongera kandi nta kazi rushobora kubona bityo ejo hazaza ry’urwo rubyiruko ikaba idateye amabengeza kandi yagombye guhangayikisha buri munyarwanda.

Tuzi ko uyu mugabo Alain Patrick Ndengera uba muli Canada ari muri bamwe biyumvamo ingufu nshya , amaraso mashya ugereranije n’abakuru babo bigeze kuba mu butegtsi cyangwa bakiburimo. Akaba rero ari muli babandi biyita « nouvelle génération » nubwo mu by’ukuri uko imyaka igenda ishira nabo bagenda bagana mu yindi catégorie (abenshi muli bo barengeje ubu imyaka 40, mu gihe ba Mobutu, Kadhaffi, Kabila, Kagame, n’abandi benshi…bagejeje kuri iyo myaka benshi bari bamaze imyaka irenga nibura itanu ku butegetsi, ariba Perezida !!!).

Tuzi kandi ko AP Ndengera yiyemeje kuyoboka Leta ya FPR akanayisezeranya ko azajya ayikorera isesengura ariko atabarizwa ku mwanya uzwi uyu n’uyu mu butegetsi bwayo : ibyo ni we wabitwibwiriye. Ngo yaba yarashinze n’ikigo cyo gusesengura no kwiga ibijyanye n’imitegekere mwiza y’u Rwanda, uretse ko nta mahame remezo ry’icyo kigo cye njye ndabona. Ndakeka rero ko ari muri urwo rwego yazanye iriya « débat » ku mbuga. Agomba kubishimirwa kuko akora akazi yiyemeje kandi akagakorana umurava.

Ibyo numvikanaho na Alain Parick Ndengera

Koko nanjye nemeza ko ibibazo byugarije u Rwanda cyane atari « mandats » za Kagame ziziyongera cyangwa kuba ngo hariho « épouvantail » yitwa FDLR. Birazwi ko mu gihugu cyose cy’Afurika mu gihe abaturage badafite urwinyagamburiro, n’amahanga akaba ashyigikiye ko ubutegetsi buriho buramba, kwiyongeza mandats, wahindura Constitutios uko ushatse, za Referendum wakoresha na magana angahe , byose bikagenda sawa sawa , bagatora OUI 99,99%.  Ba Paul Biya se bamaze imyaka irenga 30, na Museveni umaze 29 barusha ubuhe bumanzi Kagame w’u Rwanda, kabishwe we « yararubohoje, agahagarika na Jenoside icyarimwe » ? Nawe yakukuza da akareba ko yaca agahigo k’abo bandi!

Ikindi numvikanaho n’umu «  jeune » kandi « intiti » Alain Patrick Ndengera, ni uko rwose ikibazo cy’urubyiruko ari ingutu, kandi kizarushaho gukomera uko iminsi ihita. Sinasobanura uko giteye kurusha uko yabikora kuko we agikurikiranira hafi dore ko aba ari mu Rwanda kenshi kandi afite uburyo bwo kubona « les données »  akeneye. Niba rero umuntu nka Alain Patrick Ndengera atinyuka akemeza no mu maso y’abategetsi ba FPR ko bazabangamirwa n’ikibazo cy’urubyiruko, ibyo kandi hari benshi bari barabibonye ariko badashobora kubigeza ku bategetsi, abari imbere mu gihugu bo babivuze bafungwa bazira icyaha cyitwa «  kunenga imigambi n’imikorere ya Leta ». Kuko ngo umuturage agomba kwumva ko byose bigenda neza, ko n’ibitaragenda neza ubu, ari uko ubutegetsi bw’abahutu bwa Habyarimana butari bubyitayeho. Kuba we atinyuka kubibabwira na byo yagombye kubishimirwa.

Ibyo ntumvikanaho na AlainPatrich Ndengera

Arerekana ko ibibazo nka za mandats nyinshi za Kagame yakwiyongeza n’uko hariho umutwe wa FDLR, atari byo byihutirwa kandi by’ingutu ku Rwanda, ahubwo ko ikibazo gikomeye ari icy’urubyiruko rutagishobora kubona akazi, nanjye niko mbyumva. Nibyo koko, ikibazo cy’urubyiruko rwinshi rudashobora kuzabona akazi kirakomeye ku bihugu byose, ariko kugira ngo ugere kuri icyo kibazo, igihugu, imbaraga zose zigikorera (« les forces vives de la nation ») zigomba kuba zarageze mu rwego rwo gukorera igihugu nyine ! Ariko kugera ku bibazo by’imibereho y’abaturage (d’ordre social) ugomba guca ku bibazo bya politike, bikabanza bikava mu nzira , maze ibindi bigakurikira. Mu Rwanda, umuryango-Nyarwanda (La Société Rwandaise) uracyafitanye nawo ubwawo « Amasinde » ( des Contentieux sérieux) ku buryo ubu kwihanukira ukavuga ko abanyarwanda bagombye gutekereza ku bibazo by’imibereho myiza gusa nka kiriya cy’urubyiruko, uba utarutse cyane kandi amaherezo ntuzashobore kubibumvisha.

Ingero :

  • AP Ndengera se aribwira ko abanyarwanda bishwe kuva le 01/10/1990 kugeza 1994 za Byumba na Ruhengeri ku mupaka wa Uganda, batazi icyo baziraga gusa ko ngo bari mu nzira z’abari baje gufata ubutegetsi bavuye Uganda, ibyo byose « babirengeje ho uruho rw’amazi » ubu ukaba wabasaba kwibagirwa no gushimira ababicaga ? (Nubwo babikora, babyina mu Kaniga, ku Mulindi, Mukarange, Kivuye, Butaro… igihe « abababohoje » baba baje kubasura, byabindi byo gukeza umutegetsi uriho !) ?
  • Aribwira ko abatutsi babaga mu Rwanda muli 1994 bagize Imana bakarokoka bumva ko kubera RPF yafashe ubutegetsi byose byasubiye mu buryo banasobanukiwe n’iby’ababo bapfuye nk’ibitambo cyangwa nk’ikiraro cyo kugeza ku butegetsi abari bavuye Uganda?
  • Aribwira ko abahutu barokokeye muli Zaïre babonye uko ababo bicwa nk’inyamaswa babyibagiwe noneho bakaba batekereza uko urubyiruko rwabo ruzarerwa n’abishe ababyeyi babo, maze ubwo butegetsi bukazashishikazwa no kurubonera akazi ?
  • Aribwira ko abaturage ba Ruhengeri na Gisenyi aka kanya bibagiwe uko babamaze ho urubyaro ubwo babasohoraga mu mazu, basanga harimo umusore bakabica bose ngo bari bacumbikiye « Umucengezi », kugeza igihe hasigaye abashobora kwerakana cyangwa kugaragara ko barengeje imyaka 50 nibura ?

Uko bimeze ubu : ubwicanyi bwashavuje bamwe , abandi babwita « ubutwari n’intsinzi ». Kwica inzirakarengane kuko mudahuje ubwoko byabaye muli 1994, bikitwa n’abandi ko : « kwari ukwitabara ». Bityo nta mateka yumvikanweho abanyarwanda bagira. None ngo dutaruke turebe imibereho myiza y’abaturage !

Umwanzuro

Kuba Alain Partick Ndengera atekereza ku bibazo u Rwanda rufite, ni byiza kandi nuko abona ibibazo bitari byo aribyo bishyirwa imbere ari mu kuri. Ariko nawe agera aho agasimbuka cyane akazana kw’isonga ibibazo bidashobora kubonerwa umuti cyangwa ngo binavugweho gusa kuko igihe cyabyo kitariho. Ntiwavuga ibibazo by’imibereho myiza y’abaturage igihe ubutegetsi butemera cyangwa butazi umuturage icyo ari cyo. Ntiwavuga ngo ubutegetsi bushishikazwe n’uko urubyiruko rubona akazi kandi hagati aho ubwo butegetsi bugamije gucunga ko bamwe mu rubyiruko batarenga umutaru . Mbere yo gutekereza ku kibazo kireba imibereho myiza y’abaturage, abanyabwenge bacu nka ba AP Ndengera bagombye kubanza kureba niba « Amasinde »  ya politike ari mu banyarwanda yaracocwe ; biti ihi se : bagasaba ko bakanda ibyo bibyimba, mbere yo gutekereza ku mibereho y’abaturage. Bitari ibyo, baba batubeshya babeshya n’amahanga, kandi ikinyoma kikazigaragaza bidatinze. Mbese AP Ndengera yigeze yumva proposition ya « Dialogue Inter-Rwandais Hautement Inclusif » ubutegetsi akorera bwakomeje kwamagana ?

Emmanuel Neretse
06/02/2015