Niba ntibeshya ni ubwa mbere mu mateka y’isi birenze kuba demokrasi aho umuprezida yigabanyiriza umubare w’imyaka ya mandat y’umukuru w’igihugu yatorewe n’abaturage nta mpamvu z’uburwayi cyangwa iza politiki zibimuteye ari ukugira ngo gusa yubahirize ibyo yasezeranije abaturage n’amahanga cyane cyane abatavuga rumwe nawe.
Uwo nta wundi ni Prezida MACK Sall w’igihugu cya Sénégal, nka kimwe mu bihugu bimaze kwanikira ibindi muli demokrasi ku mugabane w’afrika.
Prezida MACK Sall akaba aherutse gusohora umushinga w’itegeko –nshinga rya republika urangwamo n’icyemezo cy’uko yigabanirije imyaka igize manda ye yo gukomeza kuyobora igihugu cya Sénégal .
Itangazo rya prezidansi ry’igihugu cya Sénégal rigakomeza rivuga ko uyu mushinga w’itegeko ushyizweho hakulikijwe ishimangira ry’ibyagezweho muli demokrasi n’iyubahiriza ry’ibyo Prezida Mack Sall yari yarasezeranije abaturage b’igihugu cye. Nkuko uwo mushinga ubigaragaza rero, mandats z’umukuru w’igihugu cya Sénégal ntizizongera kurenza imyaka 5 uhereye kuli Prezida MACK Sall uriho ubu;umushinga ugakomeza uvuga ko nta muntu n’umwe wemerewe manda zirenze ebyiri zikulikiranye.
Icyo cyemezo cya Prezida MACK Sall kikaba kije giturutse ku ngendo yakoze muri 2012 aho yari yarabyemereye abaturage b’igihugu cye, mu myanzuro y’inama yabahuje irimo abanyepolitiki, abaturage ndetse by’umwihariko n’abatavugarumwe n’ubutegetsi, yari yarabaye ku mataliki ya mbere y’ukwa kamena 2008 na 29 gicurasi 2009.
Banyarwanda, Banyarwandakazi, kuli Prezida MACK Sall w’igihugu cya Sénégal ’’imvugo niyo ngiro’’, umugabo wavutse kuwa 11 ugushyingo 1961 akaba ari prezida wa Sénégal kuva taliki ya 2 mata 2012; abaye umwe mu baprezida b’afrika b’intangarugero n’indashyikirwa muli demokrasi; ni ikitegererezo cy’ahazaza h’umugabane wa Africa. Nkaba nsanga ba giti mu jisho nabo uhereye cyane cyane kuli Prezida Kagame n’abandi. bakagombye kwisubiraho aho kugira ngo bahitemo inzira y’umwijima no kuba ibicibwa mu ruhando rw’amahanga.
Mugire amahoro.
Byanditswe kuwa 24/01/2016, na:
A.BEN NTUYENABO,
KIGALI-RWANDA.