Capitaine Nizeyimana Ildephonse yakatiwe igifungo cy’imyaka 30. Mu byo Urukiko rwa Arusha rwamureze harimo iyicwa ry’umwamikazi Rosalie Gicanda. Muri iyi nyandiko, aratanga ubuhamya bwe ku byaye hagati ya mutarama 1990 na kanama 1994.
Mbanze nibwire abo tutabashije kumenyana:
Navutse ku babyeyi MASIHA ATHANASE na MASHAVU MADELEINE, tariki ya 05 UKWAKIRA 1963, muri selire KIJOTE, segiteri ya KORA, commune MUTURA muri Perefegitura ya GISENYI.
Amashuri abanza nayize ku KORA kuva 1971 kugeza 1977; mpita ninjira mu yisumbuye «Tronc Commun» muri Collège INYEMERAMIHIGO yayoborwaga n´aba JESUITES, hagati ya 1977 na 1980. Nyuma y´iyo Tronc Commun, ninjiye muri «Humanités Scientifiques» ku Musanze hayoborwaga n´aba Frères Maristes, hagati ya 1980 na 1983.
Muri Kanama 1983, ninjiye mu Ishuri rikuru rya gisirikari (ESM), ndirangiza muri Nyakanga 1987, mfite ipeti rya Sous-Lieutenant na Licence en sciences sociales et militaires.
Nagize amahirwe yo guhita mbona stage mu Budage bw´iburengerazuba bucyitwa RFA (République Fédérale d´Allemagne). Navuyeyo mu mpera z´umwaka wa 1989. Ngeze mu Rwanda mpita noherezwa mu ishuri ry´aba sous-officiers ESO i BUTARE muri MUTARAMA 1990.
Kuri 17 Ukwakira 1990 nagiye ku rugamba muri Parc national y´Akagera muri Batayo y´abakomando ya HUYE aho natangiye ndi commandant wa compagnie ya mbere yari i NYANKORA ya RWINKWAVU. Ndi muri iyi Batayo nakoreye muri Parc AKAGERA kuva i NASHO n´ IHEMA kugeza i RYABEGA. Compagnie nayoboraga yaje koherezwa mu karere k´imirwano « Sect Ops» ka NGARAMA mu mpera z´UKUBOZA aho yarwaniye muri KIYOMBE ahitwa NKANA ahitwa mu Bivumu bya Muhinda. Iyi Compagnie yasubiye i GABIRO tariki ya 17 Mutarama 1991. Ntitwahatinze kuko kuri tariki ya 20 Mutarama 1991 Batayo HUYE yose yoherejwe kunganira abo mu RUHENGERI. Twageze ku Mukamira mu rukerera rwo ku itariki ya 21 Mutarama 1991. Bukeye badusubiza mu Ruhengeri guhangana n´inkotanyi zari zahakoze
«RAID» zigafunguza abanyururu bakomeye nka LIZINDE na BISERUKA na MUVUNANYAMBO…bari bafungiye muri Prison Spéciale ya RUHENGERI.
[…]
Ku tariki ya 5 Werurwe 91, naje gusubizwa muri ESO yari imaze guhabwa mission yo kwihutisha formation y´aba sous-officiers nyuma y´aho iryo shuri ryari ryarahagarikiye imirimo yaryo mu Kwakira 1990.
Nakoreye muri ESO kuva ubwo kugeza tariki ya 26 Mata 1994 aho nahawe mission yo kujya kuyobora Centre d´Instruction des recrues i MATA, nkaza kuhava tariki ya 26 GICURASI 94 njya kuba S1-S4 w´akarere k´imirwano ka NYANZA «Sect Ops NYANZA» kari kamaze gushyirwaho ngo gahangane n´inkotanyi zasatiraga ako karere. Nagumanye uwo mwanya aho ku rugamba kugeza tuvuye mu gihugu tukerekeza i BUKAVU muri «ZAYIRE» muri NYAKANGA 1994.
Ibi mbirambuye kugira ngo usoma ibi bikurikira azabashe kumva neza ubuhamya atibaza ati ese hariya na hariya CAPITAINE NIZEYIMANA ahageze ate.
Kugeza kuri iyi tarika ya 20 MATA 1994 i BUTARE hari hakiri section ya MINUAR yari iyobowe na LT COL BERENA wo muri TOGO bacumbitse muri HOTEL IHURIRO ya Bwana NTAHOBARI MAURICE. Uyu LT COL BERENA yakundaga kuza kundeba muri ESO ngo afate amakuru kuri situation iri I KIGALI. Ni njye LT COL MUVUNYI yari yashinze kujya nakira abo baMINUAR.
Kuri iyi tariki ya 20 Mata nyuma ya saa sita I BUTARE haje indege nini ya C-130. Yari ifite urusaku rwinshi ku buryo abari mu mujyi bose bayibonye cg se bayumvise. Nyuma yaje kugwa kuri aerodrome ya BUTARE. Nuko mbona LT COL BERENA n’abasirikari be bose mu mamodoka ane, baje kundeba, bansaba kubaherekeza ku kibuga cy´indege, ansobanurira ko iyo C-130 ije kubatwara. Ansaba ko tujyana n´abashoferi baza kugarura izo modoka zabo zikabikwa muri ESO. Narabaherekeje nitwaje abashoferi bane n´abasirikari bane ba escorte. Ku kibuga cy´indege twahasanze iyo ndege hagati mu kibuga itazimije za moteurs, ikikijwe n´abasoda b´ababiligi hirya no hino bayirinze. LT COL BERENA yansezeyeho ambwira ko i JEEP ye nyigumana singire undi muntu nyiha, naho za pick up 3 avuga ko yumva zaba zikoreshwa nk´izindi modoka mu kigo. Buriye ya C-130, na ba babiligi umwe umwe barurira, indege yongeza umuriro cyane ihita ihaguruka ku kibuga itabanje kwirukanka kuri iyo piste. Njye ngaruka muri ESO n´iyo convoi y´amamodoka ane ya MINUAR na jeep Mercedes nari nagiyemo. Kuva ubwo natangiye kugenda muri iyo JEEP NISSAN 4×4 yera iriho inyandiko «UN» ku nzugi no hejuru, niyo najyanye i MATA ndayigumana kugeza tariki ya 17 GICURASI 94. Naho ya Jeep mercedès ikoreshwa na Slt GAKWERERE (Bureau S3) na Adjudant KANYESHYAMBA (Bureau S2).
Kuri iyi tariki ya 20 Mata nibwo kuri Perefegitura hatangiye R-R y´ubuyobozi, ihererekanabubasha hagati ya Perefe ucyuye igihe HABYARIMANA JB na Perefe mushya NSABIMANA SYLVANI.
Kuri iyi tariki nibwo Major HABYARABATUMA n´i Compagnie y´abagendarmes bahagurutse berekeza i KIGALI. Ikigo cya TUMBA gisigaranwa na Major Gd RUSIGARIYE n´abagendarmes bake.
Ku mugoroba wo kuri uyu munsi nibwo hatangiwe guhwihwiswa ko hari abasirikari n´abasivile binjiye mu rugo rw´umukecuru ROZALIYA GICANDA ngo bakahafata ibikoresho bya gisirikari n´umugabo witwa PARIS DAMASCENE wavugwaga ko yagendaga cyane ku MULINDI mu nkotanyi. Kubera za éléments za ESO zakoraga hanze zakoraga no mu ijoro, inkuru ntiyabashije kumenyekana neza. Mu gitondo cyo kuri 21 MATA, SLT Pierre BIZIMANA na AC NTAMUHANGA bakoreraga mumujyi, bahakanaga ko ibyo batabizi ko hashobora kuba ari abaturutse muri Groupe scolaire bagiye kwa GICANDA. Icyo gihe LT COL MUVUNYI avuga ko agiye gutangiza iperereza ryimbitse, abo bifata akabashyikiriza parquet ya BUTARE. Njye icyo gitondo cyo kuya 21 n´abasirikari 9 nagiye i MATA ku GIKONGORO gukora «reconnaissance» y´uburyo tuzahakirira abarikiri bagera ku 1200. Twaraye i MATA dukomeza ako kazi kuri 22, dutaha ku mugoroba.
Tugeze mu kigo twasanze inkuru yamenyekanye ko section ya SLT PIERRE BIZIMANA yahurujwe n´abaturanyi ba ROZALIYA GICANDA bakinjira iwe bakahasaka bakahabona ibikoresho bya gisirikari bagahita batwara PARIS DAMASCENE na GICANDA n´abandi bari bahari, bakabajyana ahagana KADAHOKWA bakabarasira mu gashyamba bakabica. Twasanze LT COL MUVUNYI yahagaritse SLT BIZIMANA kuri ka kazi ko gusubira mu mujyi. Ariko guhana officier ni procédure ifata igihe kuko habamo inyandiko nyinshi hagati y´inzego zigenga uwo officier.
Sibyo gusa. Twasanze na CAPITAINE KABERA SEDECIAS n´abasirikari be b´aba GP bararasanye n´abantu bari bihishe mu bitaro bya université barahazanywe na MSF belge kuhabavurira ariko baza bafite amabunda mu bikapu byabo. Abo baGP bemezaga ko abo bari inkotanyi zakomerekeye mu mirwano ku KIMIHURURA hagati ya batayo ya FPR na batayo GP.
Si ibyo gusa twasanze no muri UNR abanyeshuri batari baragiye mu biruhuko basubiranyemo, batangiye kwicana. Ndetse na Professeur KARENZI PIERRE CLAVER yari yaraye yishwe. Ubwicanyi bwavugwaga hirya no hino mu maquartiers y´umujyi. No muri quartier BUYE mu ijoro ryo kuwa 21 rishyira 22, hishwe abantu benshi bari bacumbitse kwa Bwana Sous-Préfet NYIRINKWAYA na Bwana MATABARO wari wungirije procureur BUSHISHi, nabo bagwa muri ubwo bwicanyi. Aba bishwe n´igitero cyarimo abambaye igisirikari n´abambaye gisivile batabashije kumenyekana.
No muri Groupe scolaire hahise hatangira isubiranamo. No muri quartiers MATYAZO na NGOMA batangiye gusubiranamo.
Kandi no hanze y´umujyi byari gutyo za SAVE na za GIHINDAMUYAGA. Nk´i SAVE ubwicanyi bwahageze tariki ya 23 Mata, bwibasira aba furere b´abamaristes. Harokoka Frère Provincial NKURUNZIZA PASCAL n´undi umwe b´abatutsi. NKURUNZIZA PASCAL n´uwo wundi birukiye kuza ku kigo cya ESO baje kunshaka kubera NKURUNZIZA yari azi ko mpaba, yambereye Directeur muri HUMANITES SCIENTIFIQUES ku MUSANZE hayoborwaga n´abamaristes. Dukubitanye amaso Umusaza yararize nanjye intimba iranyuzura, ambwira uko batewe n´abo babisha atamenye bakica kakahava. Ati mbabarira umfashe ngere ku KANYARU ndebe ko nakwambuka nkajya mu bigo byacu I BURUNDI. Byahuriranye nuko hari patrouille igemuriye détachement yo ku KANYARU. Mbwira Premier-sergent wari ugiyeyo n´abasirikari be batanu, nti mukore ibishoboka byose mwambutse uyu musaza ku mupaka muveyo yambutse. Baramujyana, bagaruka bavuga ko bamwambukije.
Mbese habaye serwakira iteye ubwoba kuva kuri ayo matariki kugeza mu mpera za MATA.
Imiryango yari icumbikiye abatutsi yagize ibihe bibi, kuko insoresore n´uruvange rw´abasoda bava hirya no hino ntibatinyaga no gushaka gutera no mungo zacu. Barabigerageje iwanjye bashaka kujya kwicirayo Gerant wa BK MUKIMBIRI JEAN n´umugore we ANTOINETTE n´abana babo 2 ndetse na mukuru we RUDASINGWA LONGIN wari wahungiye iwanjye. Yewe barabigerageje no kwa COL GATSINZI ahari harahungiye imiryango myinshi yaturutse i KIBUNGO na KIGALI. Bagerageje no gutera Musenyeri GAHAMANYI. Aho hose bagashaka kurasana na garde bahasanze bagatinya.
Kuya 23 MATA nabonanye na Dr RONY ZACHARIAH antekerereza ukuntu mu gitondo cya tariki ya 22 yagiye kureba sous-préfet NYIRINKWAYA yagera imbere y´iwe akahasanga imirambo myinshi ariko akahavana umugore n´umwana batari bahwereye akabajyana kubavurira ku bitaro. Arambwira ati nta mutekano na muke uri ku bitaro kubera aba GP bahivuriza ntawundi muntu bahashaka. Ati kandi sinamenya kuvangura abarwayi. Nti ndabaza LT COL MUVUNYI arebe icyakorwa. Iryo joro barara bishe abakozi ba MSF babiri. Bukeye duhuye nsanga yazinze ibye byose n´abakozi be bose mu mamodoka biyemeje kujya i BURUNDI. Ambwira ko atabasha gukomeza gukorera ahantu atabona umutekano. Bansezeraho baragenda. Uwo munsi nanjye nari ngiye i MATA na NSHILI na MUNINI kubonana n´abategetsi baho ngo mbamenyeshe ko tugiye kuzana abantu benshi i MATA kandi ko tuzajya dukenera inkunga yabo. Twaragiye twirirwayo ariko turara dutashye kuri uwo mugoroba. Iyo nzira twanyuraga ho ubwicanyi bwari bwararangiye mu matariki ya 12 mata 94 kubera abatarishwe bari barahungiye kure berekeza i Burundi.
Hagati aho mu makomini ya BUTARE na GIKONGORO ba Burugumesitiri barimo bajonjora abasore bazinjizwa mu gisoda ndetse n´abandi bazajya kwiga ibya Défense civile kuko nayo yari yatanzweho amabwiriza na Ministeri y´ingabo.
Imvururu zagendaga zifata umurego mu mujyi wose n´inkengero zawo cyane cyane aho havumburiwe ibyobo birebire hirya no hino byaje kumenyekana ko byacukuwe na Entrepreneur NSONERA wajyaga guhisha itaka (déblais) mu ishyamba rya Kaminuza (Arboretum). Ibi bigahurirana n´amagambo abatutsi bavugaga ngo «mudutanzeho amasegonda make» cg ngo «abahutu mugira IMANA ntimujya inama».
Ku itariki ya 25 Mata, mu kigo cya ESO natangiye kwakira abarikiri bazanwa na ba burugumesitiri. Ku itariki ya 26 Mata najyanye contingent ya mbere y´abarikiri i MATA. Nagabanyije kabiri abacadres nahawe njyana bamwe abandi basigara bakomeza kwakira abo barikiri no kubazana progressivement i MATA. Mu kigo nasizemo SLT GATSINZI Modeste wari unyungirije ari na we S3 wa CI MATA. Na we yazanye contingent ya nyuma tariki ya 30 Mata 94. Yasanze ndimo kwakira contingent y´abarikiri b´abarundi bari baturutse mu Mutara, baje mu ma BUS 8 ya ONATRACOM. Bari bayobowe n´aba officiers batanu b´abarundi. Nabo bakomereje imyitozo aho hamwe n´abacu. […]
SOMA INKURU YOSE:
ubuhamya-bwa-capitaine-nizeyimana-ildephonse-1