Ni ku munsi w’ejo hashize taliki ya 6/10/2017 mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda imbere y’abayobozi batandukanye barimo abayobozi b’uturere 30 tugize igihugu bamweretse igihandure ubwo hakurikijwe amanota yahawe uturere mu rwego rwo kwesa imihigo 2016-2017 akarere kaje ku isonga ari Rwamagana kamwe mu turere tw’intara y’iburasirazuba kazahajwe n’inzara n’uruzuba rudashira aho abaturage baho bakomeje gusuhukira mu gihugu cya Ouganda. Ibiramambo ahubwo akarere ka Rubavu kakaba karashyizwe ku mwanya wa nyuma n’amanota 72.86 % kandi tuzi ko gasanzwe kagwa mu ntege umugi wa Kigali haba mu bikorwa by’amajyambere, ubukerarugendo n’ubucuruzi byongeye kakaba gafite n’ubuhahirane bukomeye na Republika iharanira demokrasi ya Congo hakurya, nubwo bwose kakunze kuvutswa umudendezo na Kagame agahindulira ubuyobozi buri gihe kubera kwikanga baringa.
Ni agahomamunwa ! aliko ntibitangaje kuri Leta yokamwe n’itechnika ryuzuye ikinyoma n’igitugu, Kagame nawe bikaba byaramubereye urujijo ubwo hatangazwaga amanota yiyo mihigo y’uturere harimo 82% y’akarere ka Rwamagana kabaye aka mbere, hamwe hakibarizwa bene ba baturage bibera mu nzuri z’inka badakora na busa batunzwe n’amata y’inka no kwinywera za Kanyanga ku buryo uhura na bamwe mu gitondo bareba nk’amakanya! Birababaje ! akaba yaragize ati: ntibyumvikana mugomba kujya musubiza amaso inyuma mukareba niba koko ayo manota akwiye ! ati imihigo si ukurangiza umuhango gusa hagomba no kugaragazwa ibimenyetso n’imibare ifatika, akaba yakomeje asaba ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kujya gisuzuma uko imihigo yushijwe mbere yuko hagenwa amanota.
Banyarwanda, dukurikije aya magambo ya Kagame ukareba n’urutonde rw’uturere twahawe amanota y’imbere n’ukuntu tudasiba gutumirwa mu nteko aho abayobozi batwo bahora bisobanura mu gukoresha nabi umutungo wa Leta no kuwunyereza ntiwabura guhamya ko iyi mihigo ari itechnika ryambaye ubusa, nkaba nsanga Kagame baramuhinduye injiji yize nkuko nawe yakunze kubibacyulira.
Iyo mihigo yagendeweho ikaba yari igabanijemo inkingi enye za gouvernement arizo imibereho myiza, ubutabera n’ubukungu.
Byanditswe kuwa 07/10/2017, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.