Mu gihe commission nyarwanda ishinzwe uburenganzira bwa muntu yakomeje gushyirwa mu majwi bivugwa ko ishingiye gusa mu kwaha kwa Leta ya FPR aho gukurikiza inshingano nyamukuru zayo mu kugenzura no gushyira mu bikorwa amahame mpuzamahanga arebana n’uburenganzira bwa muntu muli rusange; ubu iratangaza ko isaba abanyarwanda ibitekerezo mu rwego rwo kuyifasha gushyiraho urwego ruzajya rukulikirana Iyicarubozo kugeza ubu rutari rwagashyizweho mu gihugu cyacu hakurikijwe amasezerano mpuzamahanga yashyizweho umukono n’u Rwanda.
Umuyobozi wa commission nyarwanda y’uburenganzira bwa muntu, Mme NIRERE Madeleine yagize ati : « Uru rwego ruzaba rushinzwe gukulikirana umunsi ku wundi ahantu hafungiye abantu niba nta yicarubozo rihakorerwa ndetse niba n’amategeko yo kurirwanya yubahirizwa ».
Banyarwanda, Banyarwandakazi, iyi commission nyarwanda y’uburenganzira bwa muntu nta gihe itanenzwe ku bibazo byinshi byo kutagira icyo ikora ku iyicarubozo mu gihugu cyacu. Urugero Andereya Kagwa Rwisereka (former green party’s leader) wishwe aciwe umutwe hashize igihe kirekire aliko dossier yabaye classé sans suite, cyangwa n’andi marigiswa y’abantu atandukanye akunze kuburirwa irengero! None se ubu nibwo iyi commission yibutse ko haba hari iyicarubozo rikorerwa mu ma cachots, kwa Kabuga, Kami n’ahandi hatazwi….? Ibi byaba ari ukwirengagiza kubabaje kuvanze n’ubushinyaguzi!
Icyo nisabira Mme NIRERE Madeleine, nk’umuyobozi w’inararibonye ku byerekeye uburenganzira bwa muntu azabanze acukumbure atumenyeshe ibyavuye muli investigations zakozwe na commission ayobora kuli dossiers z’abanyarwanda bakorewe iyicarubozo rirengeje ukwiheba mbere yuko bajugunywa mu kiyaga cya RWERU? Inshuti n’imiryango yabo iratakamba nyabuneka!
Biteye agahinda rero iyo wumvise abantu nka Cyrus Munyaburanga Nkusi uvugako ahagaraliye umuryango « Governance for africa » wita ku miyoborere myiza yemeza ko iyicarubozo mu Rwanda nta bukana rifite! None se rizakulikiranwa ari uko ribanje kuba akarande?
Ubuyobozi bwa commission y’uburenganzira bwa muntu, Mme Nirere we avuga ko mu mwaka ushize wa 2014 bakiriye ibibazo 2 gusa by’iyicarubozo, naho muli 2015 nta kibazo na kimwe bari bakira. Banyarwanda, Banyarwandakazi, « akaje karemerwa koko! ». Aka ni agahomamunwa! Iyicarubozo riruta gushora mu manza abatavugarumwe na Leta ya FPR ukanababika mu bihome ubahimbiye ibyaha, witwaje ko amategeko yose ashingiye kuli wowe ni irihe? Keretse niba nabyo byanditse mu itegeko nshinga ko utavugarumwe n’ubutegetsi wese akwiye gukanirwa urumukwiye? Voir Mme Ingabire Victoire Umuhoza, Mr Mushayidi, Me Ntaganda Bernard n’abandi………
Banyarwanda, Banyarwandakazi, tumenye ko aka kaga turimo kazarangira tubigizemo uruhare twese ariyo mpamvu tudakwiye kwicara gusa kuko « n’Imana ifasha uwifashije ». Mugire amahoro.
Byanditswe kuwa 03/12/2015, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.
Soma n’iyinkuru : Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yahaswe ibibazo n’abadepite bayigaya kutuzuza inshingano