Archives par étiquette : Juvénal Habyarimana

Rwanda : Kuki FPR ikomeje kwibasira Kiliziya Gatolika ikoresheje umumamyi Tom Ndahiro?

Tom Ndahiro/igihe.com

Tom Ndahiro/igihe.com

Ni kuri iki cyumweru taliki ya 27/11/2016 mu kiganiro na City Radio aho uyu  Tom Ndahiro yongeye kwibasira kiliziya gatolika by’umwihariko abashumba bayo kuba baragize uruhare muli Génocide yo  muli 1994. Ibi bikaba byubuye aho ku ya 20/11/2016 abashumba ba kiliziya gatolika uko ari icyenda bagize inama nkuru y’abepiskopi mu Rwanda basohoreye itangazo  risaba imbabazi abanyarwanda muli rusange no gusabira by’umwihariko abakristu n’abapadiri bateshutse ku nshingano zabo bakiroha mu bikorwa by’ubwicanyi bwabaye muli Génocide yo muli 1994.

 Uretse TOM Ndahiro rero gusa hari na Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu (minaloc) Bwana Kaboneka Francis nawe akaba yarahise asohora itangazo ryamagana iry’abo bashumba ba kiliziya gatolika rivuga ko imbabazi kiliziya gatolika mu Rwanda isaba zituzuye ko zagombye gusabwa bihereye i Vatican bityo ngo hagakorwa n’urutonde rw’abapadiri n’abihayimana ba buri paroisse bagize uruhare muri ubwo bwicanyi. Nimwiyumvire namwe! None se ingirwamushakashatsi Tom Ndahiro arashaka iki kuri kiliziya gatolika yo mu Rwanda? Ndasanga yagombye gutegereza ubusabe bw’imbabazi buzaturuka i Vatican nkuko Minaloc ibyifuza naho ibindi ni amangambure.
Banyarwanda banyarwandakazi, aha twabibutsa ko uretse kwirengagiza ko ubutegetsi bwa FPR ntawe utazi ko mu banyarwanda bamaze guciribwa imanza n’urukiko mpuzamahanga ku Rwanda ICTR , inkiko z’igihugu ndetse n’inkiko gacaca imbere mu gihugu, harimo abo bihayimana batandukanye bahamijwe ibyo byaha ku buryo bamwe barimo barangiza ibihano! aliko ni ukubitega amaso! kuko biragaragara ko haba hari ikindi kihishe inyuma y’amagambo y’aba bamotsi!
Ni muli urwo rwego uyu Tom Ndahiro yakomeje atangariza  iyi Radio ko hari abashumba n’abapadiri ba kiliziya gatolika bakomeje guhishirwa uruhare rwabo muli Génocide aho yagize ati nkubu ririya tangazo ry’abepiskopi bagize inama nkuru nubwo ritubye bwose aliko kugeza ubu hari amwe mu ma paroisses yo mu Rwanda yanangiye adashaka kurigeza ku bakristu kubera ingengabitekerezo bagifite! ati yewe hari na archidiocèse ya Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda iyobowe na Mgr Thadeyo NTIHINYURWA  aho iryo tangazo  ritarasomerwa abakristu! Tom yakomeje yibasira uyu Mwepiskopi Thadeyo NTIHINYURWA avuga ko bidatangaje kuri we ati dore ko no mu gihe yahabwaga ubwepiskopi mu mwaka w’1982 yitangarije ubwe ko Diocèse ya Cyangugu ayituye Nyakubahwa Prezida wa republika Juvénal HABYARIMANA!
Banyarwanda banyarwandakazi, ubuhezanguni buragwira! noneho ba baturage bajyaga bakeza Kagame bamugereranya na Yezu igihe babaga bikoreye ibikarito babigemuye mu nteko ngo barasaba ko itegeko nshinga ryahinduka Kagame akwongera kuyobora u Rwanda bararye bari menge igihe byahindutse! uyu mugabo Tom yarakomeje ati na nyakwigendera Mgr Augustin MISAGO yapfuye ari umwicanyi nubwo bwose yari yaragizwe umwere n’inkiko z’u Rwanda! ni agahomamunwa noneho! aha byerekana ko Tom atizera ubutabera bw’u Rwanda bivuga ko kubera ingengabitekerezo y’urwango yamwokamye afite ikibazo ko ahari inzira hose zamufasha kugera ku gipimo apimisha imbaraga za kiliziya gatolika naho izikura hazitiye kandi aramutse aseseye umutwe bawumena!
Banyarwanda banyarwandakazi,iyo uyu mumotsi  Tom NDAHIRO  ateshwaguza muri ibi byose yibagirwa ko hari n’andi madini yabaga mu Rwanda mbere ya jenoside,abayisilamu, abaprotestanti,abadiventiste n’abandi……aho kwibanda kuri kiliziya gatolika gusa! Ese kuki adakomoza ku bepiskopi n’abandi bihayimana batikirijwe i Gakurazo na Leta ya FPR? niba ari umushakashatsi w’ukuri ku mahano yagwiririye igihugu cyacu?none se nabo bazize Génocide?nabyo azabikoreho ubushakashatsi!
Banyarwanda banyarwandakazi, jye nsanga   uyu mugabo Tom Ndahiro ashobora kuba ari umurwayi wo mu mutwe gusa nkaba nshima abanyamakuru bo kuri city radio bari kumwe muli icyo kiganiro,  ubusesenguzi bwabo by’umwihariko Oswald Mutuyeyezu na Twishime Claude uburyo bakomeje gufasha abanyarwanda gucukumbura imitekerereze y’aba barwayi babahezanguni!!! n’abandi nka Tom Ndahiro birakwiye ko bakomeza guhabwa karibu mu bitangazamakuru  mu rwego rwo kwishyira ku karubanda baduhishulira gahunda zabo bakomeje zo kworeka abanyarwanda mu matiku n’ubutiriganya bagamije kubanyunyuza utwabo.
Banyarwanda banyarwandakazi,mu kwanzura nifuje kwongera kubibutsa aya magambo agira ati:˂˂Kiliziya gatolika nta ruhare yagize muli Génocide yakorewe abatutsi gusa habayeho bamwe mu bana bayo bateshutse  mu nshingano zabo biroha muli ibyo bikorwa (Mgr Smaragde Mbonyintege)˃˃. Kiliziya gatolika ni imwe kandi itunganye.
Mugire amahoro y’Imana.
 
Byanditswe  ku wa 01/12/2016,na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.
livre ruhigira

Inyandiko ya Tom Ndahiro ni ugusebanya gusa (Enoch Ruhigira)

livre ruhigira1. Nasomye inyandiko ya Tom Ndahiro yanditse kuri website “Igihe.com n’Umuvugizi.wordpress.com” kuri 12/1/2013 yise: Umuyobozi w’ibiro bya Perezida n’umugambi wa Jenoside; Amri Sued yaramushinje, ndumirwa kubera ko ibyo avuga ari ibinyoma gusa. Ubwo umugambi akurikiranye niwe uwuzi kuko yirengagiza ukuri kandi akuzi kuko ibyo avuga byarasobanuwe bihagije mu nyandiko no mu nkiko.

2. Hari umuntu tuziranye nawe wasomye inyandika ya Tom Ndahiro  ahita yandika ahagenewe kwandika icyo umuntu atekereza ku nkuru yanditswe ariko umenya ngo ibyo binyamakuru byaranze kubihitisha. Nange ntabyo nabonye .Ibyo byatumye nibaza kurushaho ikihishe inyuma y’ibyo byose, kuko byerekana ko atari inyandiko yo gushaka kumenya ukuri.

3. Dore ibyo uwo muntu tuziranye yari yanditse:

a. Tom waretse kubeshya no kubeshyera abandi. Imyaka 20 irashize,igihe cyo guharanira ubwumvikane mu banyarwanda kizagera giheki ? Igihe cyo guhagarika ibinyoma ni ryari ?

b. Mbere yo guhuzagurika uhimba inkuru kuri Ruhigira uzabanze usome neza inyandiko nyinshi ziriho, nuko imanza zaciwe hirya no hino harimo n’urukiko ICTR Arusha, (mu gifaransa bitaTPIR, Tribunal Pénal International pour le Rwanda). Mbese ko General Dallaire, Colonel Luc Marshal (akaba n’Umubiligi wari uyoboye abasilikare b’Ababiligi), Jacques Booh-Booh banditse ibitabo ndetse bagatanga ubuhamya mu nkiko kuki batavuga nkawe. Iyo umuntu nka Ruhigira (wari umuyobozi w’ibiro bya Perezida nkuko ubyivugira) asaba gutanga amakuru ayo ariyo yose muri  MINUAR yatuma aribo bagomba kumurinda ntakuntu biba bitaravuzwe cyangwa ngo bitanganzwe hose icyo gihe cyangwa inyuma gato FPR imaze gufata ubutegetsi. Impanvu yo guhimba ibintu nkibi inyuma y’imyaka 20 yaba ari iyihe?

c. Ese niba Ruhigira na Munyazesa mwarashyikiranye mukaganira neza aho Dar-Es-Salam  uretse ko ntakemeza ko byabayeho koko, ahubwo ntibyerekana ikinyabupfura, kworoherana, kumva ibitekerezo by’undi, kandi bikerekana ko ntacyo byashinjaga mubyo uvuga wababwiye. Ese ko uvuga ko Munyazesa yakuruye umwotsi mwinshi w’isegereti akajugunya igice gisigaye muri sandiriye aho mwari muhagaze hari hegereye sandiriye, niba hari hegereye sandiriye ubwo mwari nko munzu. Watubwira abandi bumvise izo mpaka zishyushye? Niba mwari hanze iyo sandiriye yayikuyehe ? Iyi nkuru iragaragara ko ari impimbano.

d. Ese amagambo ushyira mu kanwa ka Amri Sued kuki uyibutse ubu ko atari ubwambere ubeshyera aba bagabo.

e. Umuntu yavuga byinshi kunyandiko yawe. Gusa mbere yo guhimba inkuru zawe, ibyiza nuko wabanza ukanyomoza inyandiko zanditswe n’abari bahagaze kubyo uvuga kandi ukanyomoza uko inkiko zagiye zica imanza. Uzongere usome neza ibyavuzwe kuri faxes uvuga. Naho ubundi uri mugusebanya gusa.

4. Iyi nyandiko y’umuntu unzi neza kurusha Tom ndayishyigikiye kandi ntakindi narenzaho uretse  kongeraho utuntu dukeya kuko gusubiza umurongo ku wundi iyi nkuru y’impimbano ntacyo byunguye igihe ikigamijwe kuwayanditse usanga atari ugushaka ukuri ahubwo ari ugusebanya. Usanga mubyo avuga atarashatse gusesengura ashakisha ukuri mbere yo kwandika.

i. Ibyo Tom Ndahiro avuga kuri Perezida Habyarimana nta gihamya aduha ahubwo nanone ni inkuru z’impimbano. Perezida Habyarimana yarapfuye igihugu kijya mu muyonga. Dusabe Imana gusa ukuri kuzamanyekane abanyarwanda bamenye uko byangenze neza.

ii. Niba Amuri Sued azi ibyerekeye uko umugambi wa jenoside wateguwe kandi Tom Ndahiro akaba avuga ko ikiganiro cya Dar-Es-Salam cyamuhezemo, kuki atasabye Amri Sued ngo yandike yature atubwire neza uko abizi ndetse ajye na Arusha abisobanurire neza urukiko. Kuki  Tom abibyukije ubu hashize imaka 20?

 iii. Ibyerekeye faxes Tom Ndahiro avuga, zagiweho impaka ndende mu Rukiko rwa TPIR Arusha; byaba byiza ,niba Tom yashakaga gufasha abanyarwanda kumenya ukuri, ababwiye ibyavuye muri izo mpaka kandi abavugwa ko bazanditse (MINUAR- Dallaire n’abandi bakozi bayo) nabo bazandikiraga (ONU i New York) bagize icyo bavuga banatangaza muri izo mpaka (Ushobora kureba kuri website ya ICTR uko impaka zagenze ubishatse).

 iiii. Tom aribaza ngo “niba Ruhigira yarahindutse akumva jenoside ko ari ubugome”. Ibi ni ugusebanya by’indengakamere kandi ntaho bishingiye. Haba hari aho nigeze mvuga ko jenoside atari ubugome mbere yuko nshaka guhindura? Kwitandukanya n’ abajenosideri nabyo avuga biteye urujijo igihe Tom ashyira umuhutu wese uzi kwandika ku rutonde rw’ abajenosideri umuntu akurikije amalisiti ajya asohora. Uko mbibona Tom we yaba atemera ko umuntu aba ari umwere mbere yuko Urukiko rumuhamya icyaha?

 Muli make, nyuma y’imyaka 20, igihe kirageze kugirango abakimitse ingoma y’ikinyoma bisubireho bafate inzira iganisha ku gushaka ukuri no kubwizanya ukuri.

Enoch Ruhigira
16/01/2014