Ni kuri iki cyumweru taliki ya 27/11/2016 mu kiganiro na City Radio aho uyu Tom Ndahiro yongeye kwibasira kiliziya gatolika by’umwihariko abashumba bayo kuba baragize uruhare muli Génocide yo muli 1994. Ibi bikaba byubuye aho ku ya 20/11/2016 abashumba ba kiliziya gatolika uko ari icyenda bagize inama nkuru y’abepiskopi mu Rwanda basohoreye itangazo risaba imbabazi abanyarwanda muli rusange no gusabira by’umwihariko abakristu n’abapadiri bateshutse ku nshingano zabo bakiroha mu bikorwa by’ubwicanyi bwabaye muli Génocide yo muli 1994.
Archives par étiquette : Juvénal Habyarimana
Inyandiko ya Tom Ndahiro ni ugusebanya gusa (Enoch Ruhigira)
1. Nasomye inyandiko ya Tom Ndahiro yanditse kuri website “Igihe.com n’Umuvugizi.wordpress.com” kuri 12/1/2013 yise: Umuyobozi w’ibiro bya Perezida n’umugambi wa Jenoside; Amri Sued yaramushinje, ndumirwa kubera ko ibyo avuga ari ibinyoma gusa. Ubwo umugambi akurikiranye niwe uwuzi kuko yirengagiza ukuri kandi akuzi kuko ibyo avuga byarasobanuwe bihagije mu nyandiko no mu nkiko.
2. Hari umuntu tuziranye nawe wasomye inyandika ya Tom Ndahiro ahita yandika ahagenewe kwandika icyo umuntu atekereza ku nkuru yanditswe ariko umenya ngo ibyo binyamakuru byaranze kubihitisha. Nange ntabyo nabonye .Ibyo byatumye nibaza kurushaho ikihishe inyuma y’ibyo byose, kuko byerekana ko atari inyandiko yo gushaka kumenya ukuri.
3. Dore ibyo uwo muntu tuziranye yari yanditse:
a. Tom waretse kubeshya no kubeshyera abandi. Imyaka 20 irashize,igihe cyo guharanira ubwumvikane mu banyarwanda kizagera giheki ? Igihe cyo guhagarika ibinyoma ni ryari ?
b. Mbere yo guhuzagurika uhimba inkuru kuri Ruhigira uzabanze usome neza inyandiko nyinshi ziriho, nuko imanza zaciwe hirya no hino harimo n’urukiko ICTR Arusha, (mu gifaransa bitaTPIR, Tribunal Pénal International pour le Rwanda). Mbese ko General Dallaire, Colonel Luc Marshal (akaba n’Umubiligi wari uyoboye abasilikare b’Ababiligi), Jacques Booh-Booh banditse ibitabo ndetse bagatanga ubuhamya mu nkiko kuki batavuga nkawe. Iyo umuntu nka Ruhigira (wari umuyobozi w’ibiro bya Perezida nkuko ubyivugira) asaba gutanga amakuru ayo ariyo yose muri MINUAR yatuma aribo bagomba kumurinda ntakuntu biba bitaravuzwe cyangwa ngo bitanganzwe hose icyo gihe cyangwa inyuma gato FPR imaze gufata ubutegetsi. Impanvu yo guhimba ibintu nkibi inyuma y’imyaka 20 yaba ari iyihe?
c. Ese niba Ruhigira na Munyazesa mwarashyikiranye mukaganira neza aho Dar-Es-Salam uretse ko ntakemeza ko byabayeho koko, ahubwo ntibyerekana ikinyabupfura, kworoherana, kumva ibitekerezo by’undi, kandi bikerekana ko ntacyo byashinjaga mubyo uvuga wababwiye. Ese ko uvuga ko Munyazesa yakuruye umwotsi mwinshi w’isegereti akajugunya igice gisigaye muri sandiriye aho mwari muhagaze hari hegereye sandiriye, niba hari hegereye sandiriye ubwo mwari nko munzu. Watubwira abandi bumvise izo mpaka zishyushye? Niba mwari hanze iyo sandiriye yayikuyehe ? Iyi nkuru iragaragara ko ari impimbano.
d. Ese amagambo ushyira mu kanwa ka Amri Sued kuki uyibutse ubu ko atari ubwambere ubeshyera aba bagabo.
e. Umuntu yavuga byinshi kunyandiko yawe. Gusa mbere yo guhimba inkuru zawe, ibyiza nuko wabanza ukanyomoza inyandiko zanditswe n’abari bahagaze kubyo uvuga kandi ukanyomoza uko inkiko zagiye zica imanza. Uzongere usome neza ibyavuzwe kuri faxes uvuga. Naho ubundi uri mugusebanya gusa.
4. Iyi nyandiko y’umuntu unzi neza kurusha Tom ndayishyigikiye kandi ntakindi narenzaho uretse kongeraho utuntu dukeya kuko gusubiza umurongo ku wundi iyi nkuru y’impimbano ntacyo byunguye igihe ikigamijwe kuwayanditse usanga atari ugushaka ukuri ahubwo ari ugusebanya. Usanga mubyo avuga atarashatse gusesengura ashakisha ukuri mbere yo kwandika.
i. Ibyo Tom Ndahiro avuga kuri Perezida Habyarimana nta gihamya aduha ahubwo nanone ni inkuru z’impimbano. Perezida Habyarimana yarapfuye igihugu kijya mu muyonga. Dusabe Imana gusa ukuri kuzamanyekane abanyarwanda bamenye uko byangenze neza.
ii. Niba Amuri Sued azi ibyerekeye uko umugambi wa jenoside wateguwe kandi Tom Ndahiro akaba avuga ko ikiganiro cya Dar-Es-Salam cyamuhezemo, kuki atasabye Amri Sued ngo yandike yature atubwire neza uko abizi ndetse ajye na Arusha abisobanurire neza urukiko. Kuki Tom abibyukije ubu hashize imaka 20?
iii. Ibyerekeye faxes Tom Ndahiro avuga, zagiweho impaka ndende mu Rukiko rwa TPIR Arusha; byaba byiza ,niba Tom yashakaga gufasha abanyarwanda kumenya ukuri, ababwiye ibyavuye muri izo mpaka kandi abavugwa ko bazanditse (MINUAR- Dallaire n’abandi bakozi bayo) nabo bazandikiraga (ONU i New York) bagize icyo bavuga banatangaza muri izo mpaka (Ushobora kureba kuri website ya ICTR uko impaka zagenze ubishatse).
iiii. Tom aribaza ngo “niba Ruhigira yarahindutse akumva jenoside ko ari ubugome”. Ibi ni ugusebanya by’indengakamere kandi ntaho bishingiye. Haba hari aho nigeze mvuga ko jenoside atari ubugome mbere yuko nshaka guhindura? Kwitandukanya n’ abajenosideri nabyo avuga biteye urujijo igihe Tom ashyira umuhutu wese uzi kwandika ku rutonde rw’ abajenosideri umuntu akurikije amalisiti ajya asohora. Uko mbibona Tom we yaba atemera ko umuntu aba ari umwere mbere yuko Urukiko rumuhamya icyaha?
Muli make, nyuma y’imyaka 20, igihe kirageze kugirango abakimitse ingoma y’ikinyoma bisubireho bafate inzira iganisha ku gushaka ukuri no kubwizanya ukuri.
Enoch Ruhigira
16/01/2014