Nkuko abanyarwanda batari bake, by’umwihariko abayoboke ba Kiliziya gatolika tumaze imyaka itari mike kuva Fpr yafata ubutegetsi hano mu Rwanda, dukulikirana amagambo y’ubuhezanguni bw’uwiyita umushakashatsi mu bijyanye n’ibyaha bya Jenoside n’inyoko-muntu ariwe Bwana TOM Ndahiro mu kwaha kwa FPR, aho muli iyi minsi yongeye kwibasira Kiliziya Gatolika ayishinja ingengabitekerezo no gupfobya Jenoside.
Aherutse kwifashisha itangazamakuru ritandukanye yewe akanandikira Nyirubutungane Papa FRANCIS nkaho amusaba ibisobanuro, akoresheje amafoto n’inyandiko mpimbano adafitiye gihamya na busa mu rwego rwo gushinja Kiliziya gatolika ingengabitekerezo mu kuba hari abapadiri bayo bazizihiza Yubile y’imyaka 25 ku ya 16/07/2016 bamaze bahawe ubusaserdoti muli Diocèse ya Kabgayi, ngo harimo na babili aribo Abbé aumônier RUKUNDO Emmanuel na Abbé NDAGIJIMANA Joseph, hakaba kandi n’undi musaserdoti ufungiye muli Gereza ya Gisenyi wagaragajwe ari kuli Altari hamwe na Mgr Anaclet MWUMVANEZA wa Nyundo muli ayo mafoto mpimbano yambaye ikanzu y’ubusaserdoti, abo bose bakaba barahamijwe ibyaha bya Jenoside à la FPR.
Tubibutseko uyu Mgr Anaclet MWUMVANEZA wa Diocèse ya Nyundo nawe ari umucikacumu warokokeye kuli paroisse ya Ste Famille, akaba aribwo yaraherutse kugirirwa icyizere na Nyirubutungane Papa FRANCIS mu kumwegurira Diocèse ya Nyundo.
Banyarwanda banyarwandakazi, bakristu bavandimwe, isakramentu ry’ubusaserdoti muli kiliziya gatolika nta mupaka rigira keretse nyiri ukurihabwa wenyine abyishakiye agasezera niyo mpamvu hakurikijwe amategeko ya Kiliziya nta musaserdoti uvutswa iyo ntera nuwariwe wese igihe yaba agihumeka, ibyo bikaba bishimangirwa na Nyilicyubahiro Mgr Smaragde MBONYINTEGE wa Basilika ya Kabgayi aho agira ati : umupadiri nawe ni umuntu nk’abandi kuko iyo ahamijwe ibyaha afatirwa ibihano nk’abandi byaba ngombwa akanabyicuza bityo akaba yasubira mu milimo ye nkuko kiliziya itanga imbabazi ku muntu wese wicujije imbere y’Imana, ati gusa ndakeka ko umupadiri uri muri gereza kubera ibyaha runaka nta burenganzira afite bwo kuyisohokamo ajya gukora ibyerekeranye n’imihango ya Kiliziya ubuyobozi butabizi, ati byongeye kandi byaba binyuranije n’amategeko agenga Kiliziya ati uretse ko gufungwa kw’umusaserdoti bitavanaho isakramentu yahawe.Mgr Smaragde akomeza agira ati: abandika ibyo ni abantu bashaka gutesha imitwe abandi bagamije guharabika Kiliziya gatolika(nta bandi yavugaga uretse Tom Ndahiro, Dr.Dusingizemungu wa Ibuka n’abandi….).
Banyarwanda banyarwandakazi, bakristu bavandimwe, turasaba Mgr Smaragde Mbonyintege kutajya atakaza igihe cye aterana amagambo n’abahezanguni bihaye kurwanya Kiliziya ku mugaragaro, Tom Ndahiro ntacyo ashinzwe, gukurikiza amategeko ya Kiliziya nta marangamutima byonyine birahagije Nyakubahwa Monseigneur nkuko mwabitorewe!
Banyarwanda banyarwandakazi, bakristu bavandimwe,TOM Ndahiro nagarure ubwenge amenye uwamupfiriye kumusaraba w’ukuri, areke ingengabitekerezo y’urwango, kiliziya gatolika ni urutare rutavunguka na busa kuko agati kahagaritswe n’Imana kadahungabanywa n’umuyaga,nagerageze ashakire amaramuko ahandi hatari muli kiliziya gatolika. Amahoro y’Imana.
Byanditswe kuwa 06/07/2016, na:
A. BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.