Banyarwanda banyarwandakazi, murabe maso ! iryo buye barimo guhirika muritangire kandi muribasubize bwangu ritagize uwo ryangiza!
Ni muli iki cyumweru gishize nyuma yaho police imaze kurasira Imamu MUGEMANGANGO wari ukuriye umusigiti wa Kimironko-Kigali; ku wa 28/01/2016 umu sheih witwa HABIMANA Yassin nawe wari Imamu w’umusigiti wo kuli Onatracom(biryogo) ubwo yari yiriwe mu nama na bagenzi be babashehe byageze nimugoroba bategereza ko yaza kubasarisha(kubasengesha) baraheba aburirwa irengero atyo kugeza na nubu, ngo akaba azira ko munama yaravuyemo yabajije impamvu abayoboke babo barimo bafungwa by’akamama! ngurwo icyo yazize!Bukeye bwaho Kuwa 29/01/2016 hakurikiyeho ubushimusi bw’undi nanone witwa HADJI YUSSUF mu Biryogo aho yarimo ashakira aho agurira ibikoresho umwana we witeguraga gusubira ku ishuri, mugihe yari yohereje umwana mu iduka mu kureba ibiciro we asigaye hanze, nk’iya gatera haba hahagaze Jeep fumé hafi imbere ye , havamo abagabo babili bambwinjiza muli iyo Jeep kugeza ubu ntawamenya irengero rye! Uwagerageje gukubitaho ijisho wese yarumiwe!
Agahinda kari kwose ku mwana we bamaze kumwongorera ko papa we atwawe na Jeep y’abapolisi ba DMI ati kandi nawe taha bwangu batamugukurikiza! Kumumukurikiza avuga nuko ari ibisanzwe ko iyo uri wanted by FPR hakagira uwitambika naho yaba ari So mwese iyicarubozo aba ari kimwe à la FPR!Banyarwanda banyarwandakazi, nguwo umutekano mu rwa Gasabo abayobozi bacu birirwa baririmba bakanaratira n’amahanga! Gusa Imana irengera abanyarwanda irahari kandi baca umugani mu Kinyarwanda ngo ‘’NTAGAHORA GAHANZE’’ , tubitege amaso.
Byanditswe kuwa 02/02/2016, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.