Archives par étiquette : INTAGAMBURUZWA

Rwanda : Prezida Kagame agiye gushora urubyiruko rwo muri kaminuza mu ntambara ze z’urudaca!

photo igihe.com

photo igihe.com

Ni kuri uyu wa 11 nzeri 2016 mu nyubako shya ya Kigali Convention Centre ahari hateraniye abanyeshuri ibihumbi bibiri Magana atanu bahagarariye abandi mu mashuri makuru na za Kaminuza, mu gusoza Itorero ryiswe INTAGAMBURUZWA aho Prezida Kagame yasabye urwo rubyiruko ubufasha bwo kuzarwanirira igihugu mu gihe bibaye ngombwa.

Yakomeje arwumvisha ko kurwana urugamba ntawe bikwiye gutera impungenge. Ati mukunze kumva abantu bashobora kuba baduhigira mu gushaka gutobanga ibyo twiyubakiye! Nk’iyi nyubako ukumva ko baza bakayishyira hasi! Ati igisubizo cyanjye ni ’’oya, nakwica  mbere yuko ubigeraho’’!

Prezida Kagame yakomeje anenga avuga ko hari abirirwa bitaranga hose bamutuka ko bavuga ubusa! Ati bajya aho bakipfusha ubusa bigira icyo bashaka cyose bagenda babeshya,ati ibyo narabibemereye kuko babifitiye uburenganzira,nahisemo kubihorera ati aliko hari umurongo ntarengwa mu gihe utarawugeraho ntumenya icyagukubise, ati rwose munyumve neza niko bimeze!

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Prezida Kagame mu bwishongozi bwe,  tuzi ko ahora akinira abanyarwanda ku mubyimba, ntatinya guhora yirarira kuba afite imbaraga zigitangaza  yirengagije ko Bucyanayandi! Ni muli urwo rwego amaze kwishyiriraho umurongo ntarengwa (ligne de la mort) nk’umwe col. Kaddafi yari yarikatiye ntawe utazi icyo byamuviriyemo!

Prezida Kagame yakomoje no ku binyamakuru, amateleviziyo byo hanze avuga ko bishaka kwegera imipaka y’igihugu cye ngo ari nako bitukana! Ati hari abavuga ngo ‘bazotumesa’ arijye baba bavuga! Bagatuka Kagame  Prezida w’u Rwanda! Ati ndagira ngo mbabwire ko nta gitutsi kibi na kimwe kijya kimbabaza, ati aliko ushatse kunkulikirana iwanjye, kuri ibyo nta nzira ebyiri zihari! Akomeza avuga ko abo bose bashobora kuba babizi ko badashobora gupfa kurenga wa murongo ’’NTARENGWA’’.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, mu gusesengura iyi ngengabitekerezo y’uyu muyobozi Pahulo Kagame imbere y’urubyiruko ari narwo  dutezeho ahazaza heza h’igihugu cyacu; ntitwatinya kuvuga ko bene izi mvugo arizo zagiye ziroha igihugu cyacu mu icuraburindi na nubu tuzasohokamo bitugoye. Bikaba bitangaje muli iki gihe tugezemo  duhereye no kubyadushyikiye kubona umukuru w’igihugu cyacu ibyo yita impanuro bigaragara  nk’amagambo  y’amangambure  yuzuye ubwicanyi gusa. Nkaba nsanga ari uburyo bwo kwongera kuroha abana b’u Rwanda mu ntambara zidashira!

Rubyiruko rero, ‘agapfa kaburiwe ni impongo’ muramenye mutaziringira ijosi rikababyalira umwingo.

Murakoze.

Byanditswe kuwa 12/09/2016, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.