
Igishyimbo
Ngwino cyamamare nkurate Ngwino cyatwa cy’abanyarwanda Wowe uturwanaho buri teka Wowe udutera umunezero. Ingabo itabarana uriya mutoya Nta bwo itakara ku rugamba Ngo ingabo utwaye zitatane Uhora uyisura ukayisukura Bugacya ugerekaho iyisumbye. Ari ugushakira amasuhuko Abatagutunze bageze ikaga. Reka nsobanure ingabo iganje Wenda muri twe habamo bamwe Batanyumva uko nyibabwiye Bakayikekamo isuri isanzwe! Ka kababi […]