Mu gihe ba Rusahuriramunduru bari muli Leta ya FPR bakomeje gukaza umurego mu kururumbira ibya rubanda basahura igihugu mukwihemba nkaho u Rwanda rutari bumare iminsi itatu rukiriho cyangwa nkaho nta bayobozi rugifite; Prezida Kagame we ahanganye na mdt ya gatatu yidodeyeho nyuma ya 2017. Abo ba rusahuliramunduru mu nzego zose , mu bigo bya leta, mu nzego z’uturere yewe cyane cyane noneho mu kiganga aho abayobozi b’ibitaro, abacunga-mutungo b’amavuliro atandukanye mu gihugu bamaze gutabwa muri yombi na Police (Huye, Kirehe na Nyamasheke) ku irigiswa ry’akayabo k’amafranga y’u Rwanda asaga miliyoni Magana inane yose (800.000.000 FRW), abandi nabo bakaba barataye imirimo kubera agashahara bavuga ko kadahagije(reba ku bitaro bya Nemba). Ibyo byose bigaragaza imicungire mibi y’ibya rubanda.
Ni muli urwo rwego kuli uyu wa 11 Gicurasi 2016 hano I Kigali hateraniye inama mpuzamahanga y’iminsi itatu yiga ku byerekeye ubukungu bw’Afrika (World economic forum on Africa/WEF2016) aho Ministry of finance , Bwana Gatete yatangiye gusinyana amasezerano y’ubufatanye na bamwe mu bashoramari dans le domaine de ICT. Aliko se yo ntibazishyirira mu mifuko yabo!
Muli iyo nama rero Prezida Kagame umugabo wivuga ko aribwaribwa byongeye akanikirigita,nkuko asanzwe abigenza mu mashuri yo muli America(noneho ntaherutseyo) yaboneyeho gutanga ibiganiro ku byerekeye ubukungu aliko ntibyamwanga mu nda kubera ikizere gikeya asigaye yifitiye avangavanga na mdt ya gatatu ye yishumurijeho, hamwe na bamwe mu bajyanama be TONY Blair na HOWARD Buffet yongeye gushimangira ko atigeze asaba mandat ya 3 mu kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017, ati abanyarwanda nibo ubwabo babinsabye banagena Kamarampaka babinyuzamo bavuga ko ndamutse ngiye batabona undi ushobora kubabungabungira umutekano n’iterambere bari bamaze kugeraho bityo bakaba basubira mu icuraburindi! Ati maze kumva ubusabe bwabo n’amanama menshi nakoranye n’ishyaka ryanjye FPR naryo ryemeje ko ntawundi, narabibemereye.
Banyarwanda banyarwandakazi, ibi ni akumiro rwose! Ubu se uretse uburyarya n’akaboko kazemera aruko bagaciye bya Prezida Paul Kagame , ntabona ko abanyarwanda bashobora kuba bamubeshya! uretse kumwikoreza uwo mutwaro yihangiye ubwe! yabaye umuntu w’umugabo akabivamo hakiri kare bitaramubyalira imbwa yiruka! akazambara inconcero imbere y’abambari be ariwe ubyiteje! akemera akavugana n’abo banyarwanda bari hanze avuga ko batemeranwa nawe mu miyoborere y’igihugu no kuba yarahinduye itegeko-nshinga. Prezida Kagame amenye ko nabo ari abana b’u Rwanda si abanyamahanga! niyo mpamvu bafite uburenganzira ku gihugu cyababyaye nta vangura iryo ariryo ryose ribahutaje.
Nyakubahwa Kagame, abo banyarwanda uvuga babigusabye ntubona ko harimo le danger! keretse niba waremeye kubapfira ku musaraba! uri umwana w’Imana Yezu Kristu se ? Wacunguye nde?
Banyarwanda banyarwandakazi, ndareba ngasanga igihugu cyacu gikeneye indi révolution yakorwa n’amoko yose agize abanyarwanda, abahutu,abatutsi n’abatwa , ntashidikanya yaba umuravumba umwe mu miti yatuma igihugu cyacu kigera k’ubumwe n’ubwiyunge nyabwo byongeye na demokrasi isesuye twifuza twese.Ni naho buri munyarwanda wese yaboneraho umwanya wo kwongera kwisanasana na mugenzi we no kubaka igihugu batekanye mu mitima yabo,naho ubundi ntaho tuva ntaho tugana.Prezida Kagame rero nareke gukomeza kwisunga ariya mabandi ya ba mpatsibihugu yita abajyanama be , TONY Blair, HOWARD Buffet n’abandi….akomeje kuvomera mu mifuko yabo aho kumushima bamuhema kuko barimo bamutegulira imperuka! bakaba bazi naho avana izo ntonorano abaha akaba nta handi uretse mu mitsi y’abanyarwanda. Ararye ari menge! ntabwo ndi umuhanuzi ariko nakomeza kugendera ku nama zabo aririwe ntaraye!
Murakoze.
Byanditswe kuwa 13/05/2016, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.