Uretse inzego z’iperereza DMI na CID zari zimenyerewe mu gukulikirana inzirakarengane no kuzinyoroza; Ministri w’ubutabera Bwana Busingye John abifashijwemo n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko ya Leta ya FPR Me Evode Uwizeyimana; kuri 27/03/2018 basobanuriye inteko ya Sénat y’u Rwanda iby’ishyirwaho by’urwego rushya rw’igihugu rushinzwe iperereza no kugenza ibyaha hifashishijwe ikoranabuhanga arirwo Rwanda Investigation Bureau (RIB), rukazatangira gukora mu minsi ya vuba. Me Evode akaba yemeza ko urwo rwego RIP rushya ruzajya rukora nka FBI yo muli USA ati nubwo ubushobozi buzaba butandukanye.
Ministri Busingye we akaba yabwiye inteko ya Sénat ko hamaze kugezwa kuli za stations de police zose mu gihugu ikoranabuhanga IECMS (Integrated electronic case management system ) rizatuma inzego zose z’ubutabera zisangira amakuru n’ibikorwa mu kugenza ibyaha hamwe na ruliya rwego RIB/RWANDA. Yakomeje asobanura ko ruliya rwego rushya rurimo kwiyubaka ku buryo bwihuta cyane mu gihe akazi karwo kazaba ahanini ari ubugenzacyaha, ruzaba rufite kandi ububasha bwo gukora iperereza rigamije kuburizamo ibyaha biriho bikorwa n’abantu bagamije guhungabanya umudendezo w’igihugu yaba kumwenegihugu cg umunyamahanga ku buryo ukekwaho icyaha wese azajya afatwa. Akaba yaboneyeho no gutangariza inteko ya Sénat ko hagiye kujya hakoreshwa n’akuma kazwi nka ‘’ Ankle monitor/surveillance éléctronique, gakunze gukoreshwa n’inzego z’ubutabera mu bihugu byateye imbere kakazajya kifashishwa mukwambika umuntu ukekwaho icyaha cg cyamuhamye kugirango adashobora kurenga zone runaka abujijwe kuko kazajya gasakuza cyane bityo agashobora gufatwa, nguko!
Ministri Busingye yakomeje asobanulira inteko ya Sénat ko urwo rwego rushya RIP rufite ububasha bwo gufunga ahantu runaka (Zone ) mu gihe harimo gukorwaho iperereza no kubuza abantu kuhinjira; gushyira bariyeri mu muhanda hagamijwe kurinda umutekano no gukoresha intwaro bibaye ngombwa.
Banyarwanda rero nsanga ntako Leta ya FPR idakora ngo ibuze amahwemo abanyarwanda aliko bikanga bikananirana kuko ntiyabamara bityo bikagaragara ko nubundi abo izajya ishyira muli iyo informatic system IECMS/RIP ari abo izajya iba yagambiriye uretse ko hari nabatazayinjizwamo tutazajya tumenya irengero ryabo nkuko bimenyerewe. Tubitege amaso!
Byanditswe ku wa 02/04/2018, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.