Archives par étiquette : gusorera masambu

PENTAX DIGITAL CAMERA

Kubarura amasambu mu Rwanda bihishe iki?

Hashizi iminsi Leta y’u Rwanda yaratangiye igikorwa cyo kubarura amasambu. Ni igikorwa cyiza ariko ntibyatinze kubona ko kigamije kwambura masambu abaturage binyuze mu mateko adahwitse. Agaco gateka u Rwanda kahise kavuga ko buri muntu agomba gusorera isambu ye. Abaturage, batagira n’urwara rwo kwishima,  bahise ahenshi batabaza, berekana ko ayo mafaranga ntayo babona ko ari menshi cyane kuko batanafite n’ikibatunga. Ahenshi inzara iranuma ndetse n’uwejeje abuzwa kurya icby yingiye. Ni akumiro.

Nkuko rero ari itegeko rishyiraho uwo musoro w’amasambu, abatazashobora kuwutanga, amaherezo amasambu yabo azatezwa cyamunara. Azagurwa na ka gatsiko kari ku butegetsi cyangwa amashumi yako kuko bafite amafranga atagira uko angana, ari ayo bakuye mu bintu basahuye bafata u Rwanda muri 94, cyane cyane mu migi nka Kigali, ari n’ayo bakuye muri Kongo bagurisha amabuye y’agaciro cyangwa ayo bateruye mu mabanki y’icyo gihugu.

Nta sambu kandi ari yo yari imutunze, umuturage azasigara ari umutindi nyakujya, yicwe n’indwara n’inzara. Nicyo ako gatsiko gashaka  kugeraho : kurimbura imbaga kandi kagoresheje itegeko! Amategeko aragwira ariko ayo mu Rwanda yo ni agahoma munwa. Mperutse kubona ngo Depite asaba ko yongererwa imishahara. Akora iki uretse kwemeza amategeko yo gukandamiza abaturage bamutoye?

Ubundu buriganya buteye inkeke kandi butavuga, ni uko ubu ibyo byo kwamburwa masambu byatangiye ku bundi buryo. Umugambi ugeze kure ushyirwa mu bikorwa. Hari abambuwe amasambu kuva muri 94 ubwo babwirwaga ko bagabana n’abari batahutse. Abatarahasize agatwe baremye, bagasigarana umuhaga utera, aheza hagafatwa n’utahutse kuko yabaga hagarikiwe n’umuhungu we Afandi cyangwa undi mwene wabo ukomye mu Cyama. Ibyo byabaye cyane mu burengerazuba ndtse no muri Kigali muri payizana za Masaka, n’ahandi.

Ubu rero ikiriho ni uko mu duce tumwe tw’u Rwanda, abatware bahungutse cyangwa abana babo ndetse n’abuzukuru, bagaruye icyo bita « ibikingi ». Mbera ya 1959, ku ngoma ya gihake, umutware bamugabiraga guteka akarere, yahagera, akimura abaturage, ku musozi umwe cyangwa ibiri, ndetse n’itatu, akahagira urwuri rw’inka ze. Abaturage bimuwe bagasembera, bagatindahara. Ngo wirukankana umugabo kera ukamumara ubwoba. Byageze ubwo abo baturage bafata iya mbera, barivumbagatanya, bakuraho iyo ngoma ya gihake yari yarabashyize mu bucakara, bayikorera nta gihembo, ibambura utwabo, n’ibindi. Abo batware n’abo bari bafatanije kuzambya abaturage baruhunze. Muri 1994 aho abana babo bafatiye ubutegetsi baragaruka. Ubu rero, aho ibyo by’ibarura ry’amasaambu byaziye, abo bari bafite ibikingi biri ku masambu bambuye abaturage, baje kubibaruza, bimura abaturage karahava. Babifashwamo n’abahagariye Ibuka mu turere. Ubu mu Rwanda hari abantu batagira aho batuye cyangwa se basigaranye inzu itagira imbera cyangwa inyuma, kubera ko ba nyiri ibi bikingi bagaruye akamenyero kabo ka kera ko kwambura isambu umuturage nta nkurikizi. Mbese u Rwanda rwasubiye nka mbere ya 59.

Uwo mururumba uvanze n’ubugizi bwa nabi muribuka ko watangiwe na perezida Pahulo Kagame ubwo yafataga hegitari zirenga 40 ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi agashyiramo inka ze avuga ko iyo sambu yari iya mwene wabo. Abandi baboneyeho nabo baragenda mu karere k’Umutara, bimura abaturage, bafata za hegitare nyinshi (bamwe bari bafite izirenga ijana) nabo barazitira, abaturage bimuwe barangara. Ubwo byateye impagara, perezida ajyayo bya nyirarurehswa, avuga ko amasambu bayasubiza bene yo. Gukemura ikibazo abishinga generali Fred Ibingira, nawe wari ufite igikingi kinini cyane yirukanyemo abaturage.

Ibarura ry’amasambu rero, riri mu mugambi muremure wateguwe n’agatsiko ko muri FPR wo gusubiza abaturage mu bucakara, kandi kari hafi yo kuwugeraho. Muribuka ko batangiye basenya amazu ya nyakatsi abaturage benshi bakaba barara rwa ntambi kuko nta mafaranga bari bafite yo kugura amabati cyangwa amategura. Ubu abashoboye kubaka inzu ya kijyamber ngo nabo bagomba kuzisorera. Yewe burya ngo uwarose nabi burinda bucya.

Ninde uzarenganura abo baturage ko ubundi umutegetsi ariwe ufite iyo nshingano none akaba ariwe nyirabayaza? Bizagenda bite? Amaherezo ni ayahe?  Abaturage se bafite imbaraga nk’izo muri 59 ngo bivumbagatanye amazi atarerenga inkombe? Ntabwo byoroshye kuko ubu, buri gasozi kariho itsinda ry’abasilikari rifite imbunda. Hababa n’abakada kuri buri ngo icumi. Habaka intore,…  Hari umuturage uramutse ushatse kubyutsa umutwe, bawumena. Nta rwinyagamburiro afite na busa. Ni ukwemera, agapfa yumva.

Ariko rero, gupfa ni ugupfa. Bizageraho babe ibyihebe, bapfe nabo hari uwo bahitanye. Ibyo se abategetsi b’u Rwanda barabibona? Ntibabona se ko muri iyi minsi mu bihugu by’abarabu abaturage bemeye kuraswa bagahangana n’abasirikari kandi bagatsinda bagakuraho ubutegetsi bwari bwarabakandamije?

Guteka, ni ukumva icyo abaturage bavuga, icyo bashaka. Niyo demokarasi.

Gervais Gicumbi
10/01/2012