Archives par étiquette : guhakwa

Rwanda : Ubuhake bwaragarutse!

Mbere ya 1959, abategetsi bari ku ngoma bari mu bwoko bw’abatutsi. Abahutu bari baragizwe abacakara. Bari abagaragu cyangwa abaja. Ibyo bakabikora kugira ngo barebe uko baramuka kuko iyo utabaga ufite umuntu uguhatse ntacyo wabaga uri cyo.

Ubuhake mu magambo make

Umwami Musinga ahetswe n'abagaragu be

Umwami Musinga ahetswe n’abagaragu be

Uwaguhakaga, yitwaga shobuja. Uhatswe akaba umugaragu. Umutware kugeza ku mwami, bagiraga abagaragu benshi bakora imirimo inyuranye : guheka umutware, kumuhingira, kubaka inkike (clôture), kuragira inka, kumutwaza itabi n’agaciro,… Iyo umutware yabaga yishimiye imirimo wakoze yaguhaga inka. Yakugilira imbabazi ugataha ugasubira iwawe, umuhungu wawe akaza kugusimbura. Nawe agahakwa kugira ngo nawe azabone inka.

Guhakwa ukaba mu rugo rw’umutware, babyitaga « gufata igihe ». Iyo umutware yaguhaga inka, babyitaga ko yakugabiye. « Kugaba » rero kari akarima k’umutware kuko niwe wabaga afite ibyo atanga.

Ingaruka zo guhakwa

Kubera ko umugaragu yabaga kwa shebuja, yarakoraga umunsi n’ijoro, agategereza ko bamugabulira. Abatetsi b’umutware

Nyirakigwene n'abaja be

Nyirakigwene n’abaja be

(abanyagikari) n’abatanga inzoga (abafashi cyangwa abaziritsi) babaga nabo bafite ububasha bwabo. Iyo umutware yabaga yabonye ifunguro rye, abandi baryaga ibiryo bageneye abagaragu, bidahagije, ndetse utaba witwara neza ku batetsi ntubibone. Umugaragu rero yahoraga mu ntambara y’ibiryo kandi ari umugabo wubatse. Ariko nta kundi yari kubigenza kuko yagombaga kubaho. Byatumye rero abahutu aribo bari abagaragu babacira ho umugani ko bagira inda nini.

Abagaragu batuye umutware

Abagaragu batuye umutware

Umutware cyangwa umwana we babaga baragiye mw’itorero, aho biga ibijyanye n’ubutegetsi. Naho umugaragu, yirirwaga mu mirimo, nta gihe yagiraga cyo gutekereza ejo hazaza. N’umwana weni uko kuko iyo se atabaga agishoboye imirimo y’amaboko, umuhungu we yazaga kumusimbura, nawe agaheranwa n’iyo mirimo y’uburetwa. Mutekereze mbese ibiriho ubu. Umugabo uri muri  TIG, nta gihe agira cyo gutekereza ku wundi mushinga w’ubuzima. N’umwana we nawe ubutegetsi burangajwe imbere na FPR bwamubwiye ko agomba gusaba imbabazi umututsi kubera ibyaha se yakoze. Murumva ko ari umwana ari se bose barahungeswe, nta mwanya bafite wo gutekereza ku bindi uretse kurara umutima uhagaze batazi ko ejo buzacya. Ibyo byose, byatumaga abo batware bishongora bavuga ko umuhutu adatekereza, ko adashishoza.

Guhakwa byaherekezwaga n’ingeso mbi yo kubeshya, kubeshyera abandi no gusebanya. Ngo « ukuri wabwiye shobuja ukumuhakishwaho ». Naho kubeshyera bandi, umugaragu,  kugira ngo shebuja amurebe neza, yabeshyeraga bagenzi be (ikinyoma ni igitsinze), cyangwa akabasebya ngo yibonekereze.

Uwo muhutu yicaye ku k'abakamyi afatiye ikibindi shebuja ngo asome

Uwo muhutu yicaye ku k’abakamyi afatiye ikibindi shebuja ngo asome

Umuhutu arabyinira inka bamuhaye

Umuhutu arabyinira inka bamuhaye

Ikindi ubuhake bwazanye ni umususu. Umugaragu yabaga yahungeswe. Agahora afite ubwoba budasonutse, yigengesereye ngo atagira icyo yica agakubitwa ibiboko. Ubu mu Rwanda umwana w’umututsi abona aho abahutu bicaye akabwira bagenzi be ati nimurebe uko ngiye gukanga abahutu. Akabegera ati ;  « Sha ko mbona munywa byeri nyinshi mwararwanye?Amafaranga mwayakuye he? Ntabwo muri « Haduyi » (umwanzi) Ese ubundi muri 94 mwari he? Mugomba kwisobanura. Mu kanya ndaje tubisuremo kuko ibyanyu ntibisobanutse ».  Abo bahutu bagatitira, babona asubiye inyuma, bakanyonyomba.

Ubuhake bw’inka

Inka niyo yari ipfundo ry'ubuhake

Inka niyo yari ipfundo ry’ubuhake

Twabonye ko iyo umugaragu yabaga acyuye igihe » (kurangiza ubuhake ugasimburwa n’umwana wawe), shobuja yamuhaga (yamugabiraga) inka. Iyo nka yabaga yarayikoreye igice kinini cy’ubuzima bwe. Ikibabaje ni uko iyo nka, shobuja yashobaraga kuyisubiza igihe cyose ashakiye. Babyitaga « kunyaga ». Umutware iyo yamunyagaga  yitwaje ko atakiyoboka, yoherezaga abantu ya nka bakayitwara. Bavugaga ko « yakunyaze ». None se muri « Gira inka » ya perezida Kagame ntihari abanyagwa inka bahawe mu buryo budasonutse ?.

Guhakwa no guhakilizwa muri iki gihe

Abatware ba kera cyangwa abana babo nibo bari ku butegetsi kuva muri 1994 ubwo bagize abanyarwanda ingaruzwamuheto. Paul Kagame, umututsi w’umwega ni nk’umwami. Arahaka, akagaba, akanyaga. Abahutu nabo bakayoboka.

Dore ingero nkeya zifatika :

= Jean Damascène Ntawukuriryayo, yize i Burayi ajya mu Rwanda Inkotanyi zimaze kwifatira igihugu, arayoboka ari mw’ishyaka PSD.

J.D. Ntawukuriryayo

J.D. Ntawukuriryayo

Muri 2003, ubwo habaga amatora ya prerezida, iryo shyaka mu guhakwa ngo rihabwe imyanya, ryavuze ko abayoboke baryo bazatora Paul Kagame w’ishyaka FPR-Inkotanyi. Ntawukuriryayo yagabiwe umwanya wa ministre muri ministeri y’ubuzima. Akeza umwami Kagame karahava. Muri 2010, ariyamamaza ngo apinganwe na Kagame ariko ryari ikinamico ngo Kagame azatorwe bavuge ko yarushanyizwe n’abandi. Kagame yabonye amajwi arenga 90 kw’ijana. Atowe bwa kabiri, agabira Ntawukuriryayo kuba perezida wa Sena. Ejobundi, sinzi uko byagenze, agomba kuba yariyumvisemo ubuhangange ntakomeze kuyoboka, Kagame aramunyaga.

= Pierre Célestin Rwigema ni umuhutu nawe w’inda nini. Ubwo FPR yari igeze i Kabuga, mu

P.C. Rwigema asaba imbabazi Atlanta (USA)/igihe.com

P.C. Rwigema asaba imbabazi Atlanta (USA)/igihe.com

nkengero za Kigali muri 1994,  yazishyiriye amakarito ya shampanye yari yarasahuye, ngo abaha ikaze mu rwa Gasabo. Kubera kuyoboka rugikubita, umwami Kagame yamugabiye ministeri. Bidatinze amugira ministiri w’intebe kubera ko yari yatabye mu nama Faustin Twagiramungu akajya kumuvugaho amagambo kwa Kagame.  Akoreshwa gusenya ishyaka rye MDR,  atanga impamvu zo kurica burundu.

Ntibyatinze Kagame aramunyaga, undi arangara ajya muri Amerika, indanini  iranga aratahuka, arashinyagulirwa, ariko ati « mpemuke ndamuke ». Ejo bundi Atlanta, muri urwo rwego rwo guhakwa, yasabye imbabazi kandi ashima ngo ukuntu bamwakiriye agarutse mu Rwanda. Ngibyo bya bindi by’abahutu byo kudatekereza.

= Pierre Damien Habumuremyi nawe yakubise inkoro bamugira ministiri w’intebe. Yakeje umwami kugeza igihe avugiye  mu ruhame ko

P.D. Habumuremyi/wikipedia

P.D. Habumuremyi/wikipedia

Kagame ariwe wenyine ukorera igihugu , ko abandi bategetsi ntacyo bakora. Ariko ngo akajya anyura impande, akaba nk’umugaragu w’injajwa, akibagirwa ko kuregana biherekeza ubuhake. Baramuvuze kwa shebuja ahita amunyaga.

Rucagu en laudateur

Rucagu yitakuma asingiza Paul Kagame

= Bonifasi Rucagu. Ni umwe mu bahutu bazi guhakwa byahebuje. Yewe kugeza ubu aracyari kw’ibere nubwo bamugera amajanja ariko bigera ku mwami Kagame ati : « Mundekere umugaragu ».Ubu niwe ushinzwe intore aho ziva zikagera. Yari muri MRND ivuguruye none ubu arakomeye mu cyama cya FPR. Azi kunoza ubuhake ku buryo agifitiwe icyizere. Ariko ntako aba tagize ngo yibonekereze mu maso y’umwami Kagame.

A. Gasana asaba ko yakwongera kugabirwa

A. Gasana asaba ko yakwongera kugabirwa

= Anastase Gasana. Uyu muhutu afite amanyanga ahanitse. Yari mu bucurabwenge bwa MRND, ahita ahindura ati ndi MDR. Arangije ati ndi FPR. Ariko mwene Rutagambwa n’intasi ze baba bakurikira. Baramugabiye biratinda ariko basanga ari umugaragu urimanganya. Baramunyaga ari ambasaderi muri Amerika yanga kugaruka mu Rwanda.  Ubu arimo arashora amagambo yo gukeza Kagame ngo arebe ko yakwongera kumugabira. Reka tubitege amaso.

Abahatswe, bakagabirwa, bakanyagwa ni benshi. Ntitwakwibagirwa Stanley Safari. Yaravuze ararogotwa ariko amaherezo baramunyaga ahubwo bashaka no kumushyira ku ngoyi arahunga.

No mu rubyiruko uwo muco wo guhakwa warwinjiyemo. Ari Evode Uwizeyimana, ari Alain Patrick Ndengera (Canada) wumva ngo ko Paul Kagame ariwe wenyine ushobora gutegeka u Rwanda, ari Edouard Bamporiki, Olivier Nduhungirehe, …, bose barimo barakeza umwami Kagame bashyizeho umwete.

Umunyarwanda yaravuze ngo : « Itabi ry’i Bugoyi ni kaburabuza! »

E. Mugisha