Archives par étiquette : Green Hills Academy

Rwanda : FPR irakataje muri politiki yo kugira abana ba rubanda abacakara yimakaza uburezi  budafite ireme

photo http://mineduc.gov.rw

photo http://mineduc.gov.rw

Iri jambo IREME RY’UBUREZI, ni rimwe mu magambo ahora mu kanwa k’abategetsi ba kigali kuva fpr yafata ubutegetsi. Hashize rero imyaka 24 FPR yica igakiza ibyo ishaka, bimwe mubyo yishe rero harimo n’uburezi.

Minisiteri ibifite mu nshingano ariyo minisiteri y’uburezi, abenshi hano mu rwanda bayita  »Minisiteri y’akavuyo » bitewe n’ibintu bidasobanutse bibamo. Ni ministeri aho minisitiri amaraho umwaka 1 agasimburwa n’undi, abanyamabanga bo hari ni gihe mu mwaka 1 haba hategetse nka 2, niho bahindura integanyanyigisho uko bashatse, n’ibindi n’ibindi. Ibi byose murabisanga muri iyi nkuru twabakoreye nyuma yo kuganira n’abarimu batandukanye, n’ababyeyi batandukanye bo mu Rwanda.

Mu kigo gishinzwe uburezi gikorera muri iyo minisiteri cyitwa REB ho habamo akavuyo gakabije. Uyu munsi bazana ibi ejo bakazana ibi mu rwego rwo kubuzabuza mwarimu no kumutesha umutwe, ndetse no gukanda rubanda binyuze mu burezi. Mu byukuri abana nta burere bakibona aho umwana arangiza primaire atazi gusoma ikinyarwanda kandi arirwo rurimi kavukire, akarangiza kaminuza atabasha gukora interuro mu cyongereza kandi arirwo rurimi yizemo.

Dore nkubu babanje kuzana ibyo bise ONE LAPTOP PER CHIELD, aho abana bo mu primaire bagombaga kwigira kuri mudasobwa birananirwa, mu gihe bagihanyanyaza bazana ibyo kwigira ku materephone bise L3 , ibi nabyo byarananiranye babikuraho bagarura one laptop per child, none ejo bundi banagaruyemo L3.

Ikibazo ni iki: ni gute umwana utaramenya n’inyuguti umuha computer iri mu cyongereza ngo abe ariyo yigiraho niba atari ubugome bugambiriwe? Ni gute kandi ufata terephone ugafungura ibintu bafatiye i Kigali ukabyumvisha abana isomo rikaba iryo? Mu byukuri uburezi bwarapfuye buranahambwa.

Mu bijyanye na curicullum mbere twakoreshaga iyo bise KBC( knowledge

based curicullum) bayikuraho bazana iyo bise CBC (competence based curicullum) ariyo bise new curicullum. Ariko iyi yo irimo ubugome bukabije kuko mwarimu aba agomba kujya mw’ishuri agashyira abana mu ma groupe ubundi ngo bakiyigisha, ikindi harimo ama lesson plan n’ama scheme of work byagahimano kuko ni birebire cyane kandi bigoranye ku buryo usanga abarimu bamara amasaha hafi ya yose barimo gutegura document za mwarimu aho kwigisha abana. Iyo utabikoze bagasanga utabifite ureguzwa nkuko byagendekeye abarimu ba Nyagatare mu mezi ashize, abarimu rero bagahitamo kwirengera bakora document za mwarimu (ibidanago) aho kwigisha. Iyi new curicullum kandi nubwo dutegetswe kuyigishamo nta bitabo byayo bihari bakubwira ibyo ugomba kwigisha ntibaguhe aho ubikura, ku bwibyo amahugurwa yayo ahoraho ariko na nubu abarimu ntibaranayigishamo nibura 30%, aha kandi dutegetswe ko abana bose abamugaye n’abazima bose bigira hamwe, urugero impumyi, ibipfamatwi, ibirema n’abandi bakigana n’abandi bana mu mashuri asanzwe mu cyo bise INCLUSIVE EDUCATION. Ubundi abana bamugaye bitabwagaho bagashakirwa amashuri yabo yujuje ibisabwa kugira ngo bige neza none muri FPR nukwigira hamwe mu mashuri asanzwe.

Muri lesson plan nshya kandi harimo ibyitwa CROSS CUTTING ISSUES aho bategeka umwarimu ko niba ari kwigisha isomo iryo ariryo ryose atagomba gusoza atavuze ngo kuri GENOCIDE. Ubundi genocide yigishwaga mw’isomo rya sosial studies muri primaire, na history muri secondary, ariko ubu buri mwarimu ni itegeko. Nyuma y’ibi byose kandi abana bose bagomba kwimuka bakajya mu mwaka ukurikiyeho niyo yaba afite 0, ibi ni byo bita uburezi bwa bose, nta mwana kandi ugihanwa kwishuri, ngo umwana ni BOSS twe abarimu duhari kubwe adahari nti twahaba. Mbese uburezi FPR yarabwishe iranabushyingura

Agashya rero ni uko ejo bundi mu nama y’abaminisitiri yari iyobowe na Kagame hegujwe abakozi 5 bakorera muri REB (Rwanda Education Board) muri abo harimo na Dr Musabe Joyce ushinzwe integanyanyigisho n’imfashanyigisho ( curicullum) nkuko biri mu nkuru yasohotse ku

kinyamakuru umuseke.com kuwa 14/04/2018 none REB yasohoye itangazo rivuga ko uno mwaka wa 2018 ibizamini bya Leta bizakorwa hatagendewe kuri new curicullum (CBC). Hhari amakuru kandi avuga ko iyo new curricullum yose ishobora gukurwaho ngo kuko itujuje ubuziranenge.

Natwe nk’abarimu twaba tugize amahirwe iramutse ikuweho kuko ntacyo imariye abana uretse kubagira ibigoryi kurushaho. Reba nawe igihe izi mpinduka ziziye mu mwaka hagati, ibi byose ni bindi tutavuze kubera umwanya muto dufite bikorwa ku bushake hagamijwe gutuma abana ba rubanda batiga ngo bamenye mu rwego rwo gukomeza kubagira abacakara mu gihugu cyabo.

Hari umutegetsi umwe wo muri FPR twaganiriye ambwira ko ibi byose bikorwa n’abantu bakomeye muri FPR kubera ubugome n’inzika bafitiye abanyarwanda ngo abana babo bahame hasi bityo byorohe kubagira abacakara. Yampaye urugero ku mashuri amwe namwe mu gihugu yigamo abana b’abategetsi nabandi bari hafi y’ingoma urugero nka Green Hills

Academy, Reviera High school, Kigali Parent School n’andi menshi adakoresha new curicullum ndetse na programme z’uburezi zitegurwa na REB, ahubwo bakoresha curicullum z’iburayi na Amerika nka Green Hillls Academy bo batangira umwaka mu kwezi kwa 9 bagasoza mu kwezi kwa 5 nkuko byahoze kera rya zuba ryo mucyi mu kwa 6,7,8, riva bari mu rugo naho umwana wa ngofero we aba ajya kandi ava kw’ishuri.

Ubugome, ivangura no gucakaza rubanda birimo aha birigaragariza buri wese FPR rero igomba guhindura gukuraho ibi byose harimo na CBC kuko abana b’igihugu bakeneye kwiga bakamenya.

Ubu FPR yadukanye ijambo  »Ubudasa bw’u Rwanda » bashaka kuvuga ibyo u Rwanda rurusha amahanga. Ibi nabyo rero ni ubudasa kuko mbona ari byo u Rwanda rurusha amahanga ibyo ni ibi: kwica uburezi, kwica abantu, gufungira ubusa, gushimuta, guhindura rubanda abacakara, kwigarurira ibya rubanda, gusenya amazu y’abaturage, ikinyoma, ubugome, inzika n’ibindi. Ibi ntahandi wabisanga uretse mu Rwanda.

Jean-Michel Manirafasha
Kicukiro/Rwanda