
Gishwati/Rwanda. Hashize imyaka icyenda bategereje amafranga y’ingurane ku masambu yabo bambuwe na leta ya FPR.
Ni mu Karere ka Rubavu, intara y’iburengerazuba mu cyahoze ari prefegitura ya Gisenyi aho abaturage bari baturiye inkengero z’ishyamba rya Gishwati bamaze imyaka icyenda yose amaso yaraheze mu kirere ngo bategereje ko Leta y’agatsiko ka FPR yabishyura ibaha amafranga y’ingurane ku masambu yabo yigabije ivuga ko yayafashe kubw’inyungu rusange hagamijwe ibungabunga ry’ibidukikije no kurengera ubuzima […]