Abo ni bamwe mu bakandida bigenga barimo Mme Diane Nshimiyimana RWIGARA, Bwana Gilbert Mwenedata na Bwana Fred Segikubo Barafinda . Hakaba hararokotsemo Bwana Mpayimana Philippe wenyine utarahabwaga amahirwe na busa.
Ni ku wa 07/07/2017 nyuma y’igihe cy’amasaha abiri arenga aho abanyamakuru benshi bari bategereje mu cyumba cy’inama; nibwo Bwana prof. Kalisa MBANDA , Prezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora akaba n’umumamyi mukuru wa Leta y’agatsiko yahasesekaye dore ko yari yakereje Press conference kandi ariwe wayitumirije yewe habe na excuse! yahise afata ijambo ati mwiriweho ! ati nkuko amategeko abisaba tunejejwe no kubatangariza liste ndakuka y’abakandida bemerewe na komissiyo y’igihugu y’amatora kuzitoza mu kibuga cy’umukuru w’igihugu ku ya 3-4/08/2017 akaba ari:
1. MPAYIMANA Philippe (umukandida wigenga).
2. Dr. Frank HABINEZA (of Green Party ).
3. Nyakubahwa Paul KAGAME ( of RPF-INKOTANYI).
Prof. Mbanda yakomeje atangaza n’abangiwe candidatures zabo ahanini kubera kutuzuza urutonde rw’abantu 600 bagombaga kubasinyira nubwo bwose hari abatanze abarenze uwo mubare ariko bikarangira batemerewe!
Ikindi ngo no kuba hari abakoresheje impapuro ziriho liste y’abayoboke b’indi mitwe ya politiki aho Rwigara Diane Nshimiyimana ngo yaba yarashimuse urupapuro ruliho urutonde rw’abayoboke bashinze ishyaka P.S Imberakuri igice kiyomoye kuli Me Ntaganda Bernard, akarukoresha mu kwifashisha kuzuza umubare w’imikono 600 yasabwaga !
Byongeye kandi ngo akaba yaranatanze imyirondoro y’abantu babili bamusinyiye kandi baritabye Imana. Ibyo bikaba byaragaragaye no ku mukandida Gilbert Mwenedata nawe ngo waba yaratanze identifications z’abantu babili bikaza gutahurwa na komisiyo ko abo bantu batakiriho, naho Fred Segikubo Barafinda we ngo ntiyujuje ibyangombwa byose asabwa harimo n’icyemezo k’inkomoko ye itazwi. Komisiyo ikavuga ko ibyo byose aribyo yahereyeho kudashyirwa kuli liste ndakuka y’abo bakandida.
Itangazamakuru ryashatse kumenya ukuri kuri iyo liste ndakuka aliko prof. Mbanda ntiyabakundira abasubiza ko ufite ikibazo areba igisubizo muli Doc. ya NEC! Nguko nguko batashye bimyiza imoso imbere bicuza igihe batakaje aho ngaho.
Banyarwanda banyarwandakazi rero, Leta y’agatsiko ka FPR ikaba itarahwemye kubangamira bariya bakandida cyane cyane RWIGARA Diane Nshimiyimana na Bwana MWENEDATA Gilbert mu rwego rwo gukomeza kuniga demokrasi kuko ngo bashoboraga kuyibangamira ahubwo ikaza guhitamo guha amahirwe ku munota wa nyuma Bwana MPAYIMANA Philippe we wakunze gutangaza ko afata prezida Kagame nk’ikitegererezo kuri we! nubwo bwose yatangiye bamurwanya dore ko yasaga nk’uwiranze ! naho Bwana BARAFINDA Segikubo Fred we ngo ni comédien ! muriyumvira namwe !
Banyarwanda banyarwandakazi, selon l’opinion , uko bivugwa na bamwe mu banyarwanda babona ko iyi ngirwamatora yari kuzapfa kuryoshywa na bariya bakandida Diane Rwigara na Gilbert Mwenedata bangiwe kujya ku rutonde ndakuka, kubera ko ngo baganishaga nibura ku mpinduka batariye iminwa, bikaba byarababaje abanyarwanda batari bake ! bigaragara ko bakeneye impinduka koko muli iki gihugu cyacu. Byongeye uyu Diane Rwigara akaba yarafite benshi mu rubyiruko rumuli inyuma bikaba byari bugire na influence muli Diaspora nyarwanda kuko yari afite igitekerezo cyo kuzahita agirana ibiganiro n’abatavugarumwe na Leta bose baba hanze cg imbere mu gihugu aramutse atorewe intebe yo mu Rugwiro.
Hagati aho ku rundi ruhande nanone nubwo hatarasobanuka neza ikibyihishe inyuma kubera amagambo yatangajwe na Komisiyo y’amatora ashinja Diane Rwigara ko yakoresheje impapuro mpimbano mu gushaka imikono 600; Prezida w’umutwe wa politiki P.S Imberakuri igice kiyomoye kuli Me Ntaganda Bernard, Mme Mukabunani Christine nawe yakoranije itangazamakuru kuri uyu wa 8/07/2017 avuga ko ishyaka rye ribeshyuza amakuru avuga ko ryaba ryaratanze urutonde rw’abayoboke baryo mu kunganira ibyangombwa by’uwashakaga kwemererwa kuba umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu ariwe Mme Diane Nshimiyimana Rwigara; Mukabunani akomeza atangaza ko ishyaka rye ryamaganye kandi Rwigara Diane Nshimiyimana kuba yarashimuse impapuro ziriho urutonde rw’abayoboke b’ishyaka P.S Imberakuri arwifashisha mu gukusanya abamusinyira ! ati turacyakora iperereza ryuzuye ku buryo ibizavamo tuzabijyana mu nkiko. Nimwiyumvire namwe!
Banyarwanda banyarwandakazi ngiyo demokrasi ishakwa mu Rwanda ! biteye agahinda ! aliko nsanga ntawe ugishidikanya umuntu avuze ko igihugu cyacu ndetse na bimwe bigize akarere kirimo hokamwe n’ingoma z’ibitugu arizo zigiye kumalira abaturage ku icumu, ariyo makimbirane duhoramo ashingiye ku macakubiri, kwikubira, gushaka ubutegetsi kungufu no kubugundira aliko Imana niyonkuru ! tubitege amaso !
Byanditswe ku wa 09/07/2017, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.