Archives par étiquette : Gérard Karangwa Semushi

Bamwe mubo FPR-Inkotanyi yakoresheje cyangwa igikoresha ngo icengere hanyuma isenye opposition yo hanze y’igihugu

Kuva FPR yafata ubutegetsi ku ngufu muli 1994, yihutiye gucecekesha icyitwa opposition cyose imbere mu gihugu. Abari mu yandi mashyaka batemeye kuyiyoboka barishwe abandi barahunga. Kuva ubwo FPR isigara ifite ikibazo cy’uburyo yacecekesha na opposition yari itangiye kwisuganye hirya no hino aho abanyarwanda bari barahungiye. Yafashe ingamba rero yo kujya icengera iyo opposition ikoresheje abantu bayo bagomba gusanga abiyemeje kurwanya Leta y’Inkotanyi, biyita ko nabo bayirwa,ariko mu by’ukuri bagamije kuneka uburyo abarwanya Leta bisuganya nyuma bagashwanyaguza ibyo baba babashije kugeraho nko gushinga amashyaka ahamye.

Kuva icyo gihe rero hakoreshejwe abantu banyuranye kandi bakomoka mu bwoko bwose, ku buryo ndetse bamwe barangije ubutumwa bwabo bagasubira mu Rwanda, ariko abenshi bakaba bakibukomeza, ari ko hoherezwa abandi bashya bo gukomezaiyo « mission ». Reka tubagezeho abo tuzi bahawe mission yo kuneka no gusenya opposition yo hanze.

Abarangije « mission » yabo bagatahuka :

Valens Kajeguhakwa

Valens Kajeguhakwa

Valens Kajeguhakwa : uyu ni umututsi wari umunyemali ukomeye kubwa Habyarimana akaba yari n’inshuti ye. Yaje gusanga Inkotanyi muli 1990 i Bugande mbere gato ko zitera. Yatahukanye nazo muli 1994 ahita agirwa Député. Yaje kwoherezwa muli USA atangira kwiyegereza impunzi kugeza ubwo muli 2002 yahurije hamwe abatutsi bo bavugaga ko barwanya FPR bibumbiye muli ARENA, n’abahutu bo mu mashyamba ya Congo bo muli FDLR abahuriza mucyitwa IGIHANGO. Ntibyamaze kabiri, Igihango kirasenyuka, ARENA irazima, FDLR igirwa ruvumwa…, naho Kajeguhakwa yisubiriramu Rwanda.

Major Gérard Ntashamaje

Major Gérard Ntashamaje

Major Gérard Ntashamaje: uyu nawe ni umututsi winjiye mu nkotanyi muli 1992. Atahukana nazo muli 1994 ahabwa n’ipete rya Major. Nyuma y’aho yaje kwoherezwa mu Bubiligi aho yaje avuga ko ahagarariye umutwe witwa RPR unafite n’ingabo mu mashyamba ya Congo. Byatumye yiyegereza amashyaka y’abahutu nka RUD-Urunana bagirana amasezerano , arangije kubarunguruka yisubirira mu Rwanda Ntawigeze amenya izo ngabo za RPR uko byazigendekeye uretse ko hari amakuru avuga ko nazo hafi ya zose ziri mu Rwanda.

Gérard Karangwa Semushi

Gérard Karangwa Semushi

Gérard Karangwa Semushi: uyu mututsi nawe waturutse muli Zaïre yoherejwe mu Bulaya aho yageze agafatanya n’undi mututsi Deo Mushayidi bagashinga ishyaka ryitwa PDP-Imanzi. Yaje kandi kugirana ubufatanye n’andi mashyaka y’abahutu nka Partenariat Intwali ya Gen. Emmanuel Habyarimana bita Mukaru. Nyuma y’uko yohereje Mushayidi muli Afurika bakamushimutira i Burundi ku bugambane bwe, yahise yitahira agaramye, ubu aratengamaye i Kigali.

Abakiri muri mission

Anastase Gasana

Anastase Gasana

Anastase Gasana : Uyu muhutu w’indimanganya byahebuje yabaye umujyanama muli MRND ku buryo ariwe hashinze umutwe w’Interahamwe muli 1991. Yaje no kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga kuva muli 1993. Anakomeza kuri uwo mwanya Inkotanyi zimaze gufata igihugu. Yaje kwoherezwa muli Amerika bwa mbere nka Ambassadeur muli ONU, nyuma ategekwa kwitangira gusenya opposition. Kuva icyo gihe yirirwa avuga ko yashinze ishyaka rirwanya MRP-Abasangizi kandi ko afite n’ingabo zo kuzatera, bityo ngo arebe ko hari abahutu baramushidukira maze ahe FPR rapport y’imigambi baba bafite. Akongeraho n’irindi turufu zamutegetse kujya akina ariryo kwumvisha « Abanyenduga »  ko abanzi babo bakomeye ari « Abakiga ». Bityo buri muhutu azajye yikeka undi bahuye igihe cyose ataramenya aho aturuka…

Sixbert Musangamfura

Sixbert Musangamfura

Sixbert Musangamfura: uyu muhutu ukomoka ku Gikongoro yagaragaye muri za 1991 nk’umuhezanguni mw’ironda-karere igihe yafatanyaga n’inkotanyi kurwanya ubutegetsi bwa Habyarimana akoresheje ikinyamakuru yandikagamo cyitwa ISIBO . Uko intambara yagendaga ikara niko Musangamfura yiyegerezaga Inkotanyi ku buryo zafashe ubutegetsi ari muba « Kada » bayo b’imena. Yahise agirwa Maneko mukuru (Directeur Général du Service Central des Renseignements : SCR). Nyuma y’aho yaje kwoherezwa mu gace k’i Bulaya gukurikira no gusenya oposition. Yinjiye muri ADR-Isangano yarimo abigeze kuba ba Ministres kubwa Habyarimana nka Ndsengiyaremye Dismas cyangwa James Gasana ngo apime uko bahagaze, yasanze ari ba « Karahanyuze » ariko ibyo bituma yinjira muli FDU byitwa ko arimo ubu ariko mu by’ukuri afite mission yo kuyisenya. Ari mubafite amanota menshi ahabwa na FPR kubera kujegeza opposition.

Hari n’abandi tugikoraho iperereza. Biracyaza rero.

Edouard Kalima