
Muri Gatsibo, abasilikari b’Inkotanyi barashe mu baturage, 8 muri bo bahasiga ubuzima
Mu karere ka Gatsibo, umurenge wa Rwimbogo. ku gice giherereye mu ishyamba ryikigo cya gisirikare cya gabiro, ku itariki 2 na 3/08/2018 harasiwe abaturage barenga 8, bane barashwe kuwa 2/08/2018 abandi bane baraswa bukeye bwaho kuwa 3/08/2018. Kubera inzara nyinshi iri mu Rwanda (nzaramba ) aba baturage basanzwe bajya gucukura amabuye yagaciro yitwa corta muri […]

Mu Rwanda akarengane k’abahinzi : baratemerwa amasaka ateze bakamburwa amasambu ngo abe urwuri rw’inka
Aha ni mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Kirehe mu kagali ka Rubirizi. Nkuko muri bubyumve muri iyi audio, mu Rwanda hari icyorezo cyo gutema amasaka ateze andi akaragirwa inka bitwaje ngo ni mu mafamu (farm) agenewe aborozi. Nkuko mwagiye mu bibona mu nkuru zabanje, ikibazo giteye gutya: mu Rwanda aborozi bahawe amafamu( inzuri z’inka) […]

Gatsibo : Meya Richard Gasana arica agakiza
Mu cyumweru gishize mu karere ka Gatsibo habereye inama iyobowe na mayor w’ako karere GASANA Richard. Iyo nama ikaba yari ihuje abayobozi b’ibigo byose bya leta n’ibyigenga bikorera muri ako karere, kandi harimo aba directeur b’ibigo by’amashuri, hari harimo kandi ushinzwe uburezi mu karere, vice mayor, utegeka police, ukuriye ingabo, n’abandi. Bategetse ko buri mukozi […]

Rwanda : Muri Gatsibo, abahinzi bakomeje kwamburwa amasambu mu buriganya
Nkuko bisanzwe bizwi ko mu Rwanda umuntu utabyumva kimwe na FPR agomba kunyagwa ibye ku ngufu, noneho ni agahomamunwa. Mu ntara y’iburasirazuba, mu karere ka Gatsibo, mu murenge wa Rwimbogo, mu tugari twa Nyamatete na Rwikiniro.abaturage bararira ayo kwarika, kuko banyanzwe amasambu n’amazu byabo ku ngufu bitwaje ngo baguze mu mafamu (farm) ahantu hagenewe ubworozi. […]

Rwanda/Gatsibo : Ruswa n’ikimenyane mw’itangwa ry’akazi k’ubwarimu
Banyarwanda, Banyarwandakazi, nkuko musanzwe mubizi imitangire y’akazi mu Rwanda ni agahomamunwa aho akazi gatangwa hagendewe ku cyenewabo, inkomoko ndetse na ruswa nkuko byagiye bigaragara mu turere dutandukanye tw’u Rwanda uko ari 30.Urugero twatanga n’urwo mu karere ka Gatsibo nkuko mugiye kubikurikirana mu nkuru ikurikira. Kuwa 09/02/2017 i Gatsibo abantu basaga 3000 bakoze ikizamini ku myanya […]

Rwanda : i Gatsibo habaye imyigaragambyo kubera inzara
Nkuko mwabibonye mu nkuru yanyuze kuri « The rwandan » ivuga uburyo abaturage bo muri Gatsibo mu murenge wa Rwimbogo bakoze imyigaragambyo bakajya ku murenge gusaba ibyo kurya kuko inzara yari ibarembeje, kugeza naho bavudukanye umutegetsi wuwo murenge Munyaburanga Joseph, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi abaturage birirwa bicaye kumurenge abandi baharyamye mbese wagira ngo niho habaye […]