Archives par étiquette : Gasabo

Rwanda : prezida Paul  Kagame yishongoye bikabije ku bayobozi  n’abaturage  b’akarere ka Gasabo

photo wikipedia

photo wikipedia

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Ni kuri uyu wa 07/02/2017 ubwo yabasuraga mu kiganiro yagiranyen’abayobozi batandukanye bo mu karere ka Gasabo  aho yabonanaga n’abagize inama ya comité mpuzabikorwa y’akarere.

Mu ijambo rye abambari be bakunze kwita impanuro, Prezida Kagame yabakuriye inzira ku murima ababwira ku byerekeranye n’inzara ivugwa mu gihugu, ati iyo  imvura itaguye ukugemulira nawe ntabishake wumva ko wabeshwaho n’iki? waba uwande? ati icyo gihe urapfa! kuko aba ari wowe uba wizize! ati mugomba kumenya kwishakamo ibisubizo kuko ku isi nta muntu ufite ububasha bwo kugusha imvura uko abishaka, akomeza avuga ko mu gihe imvura itaguye abaturage bagomba kumenya uburyo bwo kureka amazi  y’imvura, ati nibatabikora bazasonza bapfe kuko ntakundi bizabagendekera cyangwa bahore basabiriza.

Banyarwanda banyarwandakazi, uretse ubwishongozi bw’uyu muyobozi gusa, murabona se abaturage bemeye guhebera urwaje bazakurahe ibikoresho byo gufata amazi yo gukoresha mu buhinzi no mu gihe imvura itaguye? Ese abaturage babuze ayo banywa kugeza ubwo basigaye basangira ibirohwa n’amatungo, bazabona ayo kuhira imyaka? ayo mazi yonyine se anabonetse  yasimbura ibyo gushyira mu gifu?

Prezida Paul Kagame arirengangiza inzara iri mu gihugu hose akemeza ko nihari yagaragaye mu ntara y’iburengerazuba n’amajyepfo gusa! prezida Kagame yongeyeho kandi ko nubwo imvura itagwa abaturage bagomba no kuyoboka imigezi bakayibyaza umusaruro! birabaje pe! abanyarwanda bateye agahinda rwose aho uwakabarengeye yigize ntibindeba ati nimutishakamo ibisubizo mukeka ko ari nde uzabibakorera? ati ‘’muzapfa’’!

Paul Kagame yakomoje no ku mutekano ababwira ko uko igihugu gitera imbere twese tugomba kubigiramo uruhare twirindira umutekano n’ibiva mu musaruro wacu by’umwihariko, dutanga amakuru ku gihe y’abanywi b’ibiyobyabwenge kuko ahanini aribo bihisha inyuma yo guhungabanya umutekano n’ubujura, ati kuko iyo bidakozwe namwe bibagiraho ingaruka.

Prezida Kagame yakomeje avuga no kibazo cy’itangwa rya ruswa, ati nubwo ibyegeranyo bitandukanye bishyira u Rwanda mu myanya ya mbere mu kurwanya ruswa ntibisobanuye ko turi ibihangange! ati ku bayobozi ikintu cy’inyerezwa ry’umutungo, kwikanyiza ibigenewe abo uyobora bikaba ibyawe,ku isonga wowe uyobora ukagira ibyo utwara kurusha abandi by’umwihariko, ibisigaye bikagabanywa abakungirije aliko ukibagirwa ko ibyo byose bikugiraho ingaruka! zitanakugezeho uyu munsi wibwira ngo warazicitse buracya zikakugeraho, bisobanuye ko wowe muyobozi uba wahindutse igitotsi muli système kandi ubundi inshingano zawe zagombye guhera ku mutima-nama wawe kugirango ushobore kuzuza ibyo ushinzwe.

Prezida Paul Kagame yakomeje abwira abo bayobozi ko nibaramuka babirwanije bizacika aliko nibaceceka ruswa izakomeza ihabwe intebe muli système,ati rero banyarwanda ni ugukomeza urugamba rwo gutera imbere mu kwigira kuko ntawe ugomba kutugira, ati duhange duhereye ku by’iwacu, duhahe iby’iwacu made in Rwanda, dusagurire n’amahanga.

Banyarwanda banyarwandakazi, izi mpanuro nkuko bamwe bazita ziragaragaza intege nke z’uyu muyobozi Paul Kagame mu guhangara abo yahaye amata bamwe bitwa ibifi binini (ibikomerezwa) aho bidakorwaho kandi iyo ruswa ivugwa ikaba ahanini yarashinze imizi muli byo! ahubwo ugasanga abagezwa mu nkiko ari rubanda rugufi bene ngofero gusa, barimo abamotari n’abashoferi nkuko biherutse kwemezwa na Prezida w’urukiko rw’ikirenga muli rapport 2016 y’imanza za ruswa zaburanishijwe n’inkiko aho bigaragara ko abashoferi n’abamotari aribo baza ku isonga ku kigereranyo cya 14/35, ari naho uyu Prezida Sam Rugege  yaboneye n’umwanya wo kubwira itangazamakuru ko urukiko rw’ikirenga atarirwo rushinzwe gushaka ibikomerezwa birya ruswa ngo biburanishwe.

Prezida Kagame rero aho kugira ngo yirukane ibyo bisambo abona ko byamunze système yahisemo kujya abihindurira amakoti aliko ntibive ku ntebe z’ubuyobozi. Birababaje!

Banyarwanda banyarwandakazi, muriyumvira namwe! Marie Immaculée INGABIRE uyobora umuryango transparency International rwanda ati ibifi binini birya ruswa nibifatwe nabyo bishyikirizwe inkiko. Prezida w’urukiko rw’ikirenga Prof.Sam RUGEGE nawe ati urukiko ntirushinzwe gushaka ibikomerezwa birya ruswa! bizagenda bite rero ko système yose irwaye? niyegure itange umwanya kuko abanyarwanda batari bacye biteguye kuvana igihugu cyabo mu kangaratete.

Mugire amahoro.

Byanditswe kuwa 10/02/2017, na:
A.BEN NTUYENABO,KIGALI-RWANDA.

 

Rwanda : Ubugizi  bwa  nabi  bumaze  gufata  indi  ntera  mu rwa  Gasabo.

meurtreUko  bwije  uko  bukeye  nta  munsi  w’ubusa  urangira  hano mu  Rwanda  utumvise  amahano  y’impfu  z’ubugizi  bwa  nabi, ngabo  abishwe  n’abo  bashakanye, abica  abana  babo, n’ibindi  byinshi  bishingiye  ku mitungo.

– Muli iki  cyumweru  gishize  umuturage  witwa  Ndayishimiye  uri  mu  kigero  cy’imyaka 33  wo mu  Mudugudu  wa  AGAHAMA  mu  Murenge  wa  JABANA, Akarere  ka  GASABO  yicishijwe  inkoni nyuma  yuko  yemera  icyaha  akagisabira  n’imbabazi, akaba  yarakubiswe  n’abagabo  batanu  barimo  n’umukuru  w’uwo  mudugudu  wa  Agahama  hamwe  n’ushinzwe  umutekano. Yashinjwaga  kwiba  inyundo  y’umukuru  w’uwo  mudugudu akaba  yarashyinguwe  kuri  iki  cyumweru  gishize  taliki   ya  22/11/2015  mu  irimbi  rya  Ngiryi  ho  mu  Karere  ka  Gasabo.

Abaturage badutangarije  ko  bibabaje, bavuga  ko  abayobozi  nk’abo  badakwiye  kubayobora  ahubwo  bakwiye  kujya  bakanirwa  urubakwiye.

Umunyamabanga  nshingwa   bikorwa  w’uwo  Murenge  wa  Jabana  Bwana  Kalisa  J. Sauveur  we  yadutangarije  ko  abo  bayobozi  bakekwaho  kwica  uwo  muturage  batawe  muri  yombi, ati  baramwihereranye  kuko  yabibye  bamumaramo  umwuka, ati  ubu  barimo  gukurikiranwa  n’inzego  zibishinjwe.

– Mu  Karere   ka  RUSIZI  naho  muli  iki cyumweru  gishize, ku wa kane  taliki  ya  19/11/2015, abaturage  bo  mu  Kagali  ka  Nyange, Umurenge  wa  Bugarama   bigabije  akabari  kitwa  VIP  BAR  bangiza  inyubako  n’ibikoresho  byayo  nyuma  yo  gusanga  umurambo  w’umwana  w’umukobwa w’imyaka 3  y’amavuko  witwa  Gisèle  Irakoze  yapfiriye  mu  cyobo  gifata amazi  y’ako  kabari  mu  gikari  cyako. Uburakari  bwabo  baturage  bukaba  bwarazamuwe  n’amagambo  ushinzwe  umutekano  w’ako  kabari  yari  aherutse   kubwira  abaturage  ko  umwana  azahafatira  azamwica  kandi  ko  yabiherewe  uburenganzira  na  nyiri  akabari  yewe  ngo  n’ihene  azafatira  kuri  ubwo  butaka  azayibage  iribwe  nta  rubanza!. Ayo  magambo  akaba  ariyo  yateye  abaturage  uburakari  bukabije bituma  birara  mu  kabari bamenagura  ibikoresho  byose   bahasanze  bakoresheje  amabuye.

Ibi  bikorwa  byahagaritswe   n’abasirikare   n’abapolisi  banze  ko  iyo  myigaragambyo  yafata  indi  ntera. Nyuma  y’inama  yahuje abagize umutekano  na  Gitifu  w’uwo  murenge wa  Bugarama  Bwana  Rukezambuga  Gilbert  banzuye  ko  bagiye  gushakisha  abagize  uruhare  bose  kuli  urwo  rupfu  rw’uwo  mwana.

– RWAMAGANA  naho  haravugwa  ibikorwa  by’ubugizi  bwa nabi, impfu  z’abantu  3  bapfuye  mu mpera  z’iki  cyumweru  gishize  mu  Mirenge  itandukanye  y’ako  karere:

.Umwana  w’imyaka  2  watemwe  na  Se,
.Umugabo  watemwe  n’umugore  We,
.Umusore  w’myaka  24  ukirimo  gukorerwa  isuzuma  ngo  hamenyekane  uburyo yapfuyemo.

Uwo  mwana  w’imyaka  2  wo  mu  murenge  wa  Karenge  akaba  yaratemwe  na  Se  umubyara  Nkizingoma  Ramadhan  w’imyaka  30  kubera  amakimbirane  yari  asanzwe  afitanye  n’umugore  We, ubwo  yamuburaga   agahitamo  gutemesha  umuhoro  umwana  we   Niyomukamisha  Hadidja. Ubu  akaba  ari  mu  maboko ya  police. Umuvugizi  wa  police  mu ntara  y’uburasirazuba  IP  Emmanuel  Kayigi  avuga  ko   ubwo  bugizi  bwa  nabi  bukomoka  ku  makimbirane  y’imiryango.

– Ahandi  mu  Karere  ka  Musanze, umurenge  wa  Muhoza, aho  umugabo  w’imyaka  32  akulikiranyweho  icyaha  cyo  kwica  umugore  witwa  Abayisenga   Anathalie   w’imyaka 23  y’amavuko  amwitiranya  n’uwo  yavugaga ko  yamwibye  amafranga, akaba  yemera  icyaha  akagisabira  n’imbabazi  kandi  ko ntacyo  yapfaga  na  nyakwigendera, akomeza  avuga ko  yari  yanyweye  ubwoko  butandukanye  bw’inzoga. Umuvugizi  wa  police  mu ntara  y’amajyaruguru  CIP   Robert  Ngabonzima  yemeje ko  urupfu  rw’uyu  mugore  rwamenyekanye  ahagana  saa moya  za  mugitondo kuri  uyu wa  23/11/2015. Akomeza  agira  ati  uyu mugabo  yari  yaraye  asangira  inzoga  n’abagore  b’indaya  batatu  bitwa   BEBE, MAHORO  hamwe n’uwo nyakwigendera  ABAYISENGA, gusa  aza  kujya  kuryamana  na  MAHORO   kwa  BEBE, bukeye  nibwo  yabonye  ko  yabuze  amafranga, atangira  kuyabaza  MAHORO, kubera ko  baturanye  na  ABAYISENGA  yaje  kubabyutsa  ngo  ajye  kubagulira  inzoga hanyuma  amukubita  agafuni  inshuro  eshatu  mu  mutwe  aziko  arimo  kugakubita  Mahoro. Iyaba amategeko  yakurikizwaga  uko bikwiye, uyu  mugabo yahanwa  na  art.140  yo  mu  gitabo  cy’amategeko  ahana  mu  Rwanda  ku gifungo  kuva  ku  myaka 5 kugera  ku  cya  burundu.

Banyarwanda  banyarwandakazi, kumena  amaraso  cyari  ikizira mu muco  w’abanyarwanda  aliko  hari  umugani  uvuga ngo ‘’umwera  uturutse  ibukuru  bucya  wakwiriye hose’’. Ntibyumvikana  ukuntu  muli  izi  cases  mbagejejeho z’ubwicanyi  hari  nahagaragaramo   uruhare  rw’abayobozi! Ari  nayo  mpamvu  ku  ruhande  rw’abaturage  nabo  basigaye  barahagurukiye  kujya  birwanaho uko  bashoboye. Ubu  bugizi  bwa  nabi  biragaragara ko  buba  bwateguwe  bugashyirwa  mu  bikorwa. Iri  ni  ihohoterwa  rivanze  n’ubwicanyi  bw’ikirenga! Birasaba  ubutabera  bwigenga  kuri  bose  butarebera  agatsiko  k’abantu  runaka  gusa!

Banyarwanda  banyarwandakazi, nguwo umuhigo besheje, abadepite bacu  mu  kugeza  abanyarwanda  ku  byiza  bya  démocratie.

Byanditswe  kuwa  25 ugushyingo 2015, na:
A.Ben  Ntuyenabo,Kigali-Rwanda.

Yagaruye Ubuyanja

Pasiteri Bizimungu, yashinze ishyaka, aryita Ubuyanja, arabizira.

Uyu mugani bawucira ku muntu warwaye akamererwa nabi cyangwa uwazironzwe n’umukeno : abo bombi, ali ukize iyo ndwara y’ubujyahabi ali n’ukiranutse n’ubukene, iyo bazahutse bakabyibuha, uwo babonye baravuga ngo “Yagaruye ubuyanja !” Byavuzwe n’abagombozi bo ku Musamo mu Nduga; ahasaga umwaka w’i 1300.

Icyo gihe, Ruganzu Bwimba yali amaze gutabara bucengeli i Gisaka, u Rwanda rutegekwa na Cyenge cya Nyacyesa w’umukobwa. Atabara umugore we Nyakiyaga cya Ndiga atwite inda nto. Akajya agenda bisha na bisha alindiliye ko umugore yaruhuka. Ibili mahire abyara Bwimba akili mu nzira; abyara umuhungu. Ruganzu amaze kubimenya yambika umuhigo awicamo ingwe. Uruhu arwoherereza Cyenge n’Abiru hw’ingobyi y’umwana; anabatumaho ngo umwana we bazamwite Rugwe, na lyo ily’ubwami azalyitwe n’abiru. Izina alyitwa na Gitandura cya Kingali. Arongera ati ”Kandi umwana wanjye ntimuzamuhe ubwami ni we uzabwiha”. Akomeza urugendo aratabara. Nibwo aguye i Gisaka.

Umugore we ahungurwa n’umugabo wabo Mwendo. Umwana amaze kugimbuka, Mwendo amugilira ishyali byo kurwanira ingoma mu bwenge, amuroga inzoka iramuzingamisha aba urutaza. Niyo nkomoko yo kudahungurwa kw’abagore b’abagabekazi i Rwanda. Rugwe rero akomeza kurwara. Rubanda bakuka umutima bavuga ko u Rwanda rugiye kurara nze (kubura umutegetsi). Na we Mwendo acyilya icyara yibwira ko agiye kuba umwami w’u Rwanda; yarwaniraga ingoma mu bwenge. Bukeye abiru bashaka abavura Rugwe; bababona i Musambira ku murenge witwa Rwimpyisi hafi ya Kambyeyi : nyuma bawuhinduye Kabungo : Bivuga i kibyibushye gihozagaye=impogazi.

N’uko abo bavuzi bishingira kuvura Rugwe, baratangira baramurutsa; bamurutsa inzoka. Abo nibo bagizwe abagombozi : abanyamuhango w’inzoka. Bamaze kumuvura bagororerwa umusozi witwa Musamo aho mu Nduga; bawuturaho kugeza magingo aya bakiwutuye. Ni bamwe muli babandi batwara inzoka mu mpago. Rugwe rero bamaze kumurutsa inzoka baramwondora arakira aba umusore; batuma i bwami, bati «Rugwe yagaruye ubuyanja aguwe naze, muraze mumujyane. Ubwo ava ku Musamo agaruka iwabo i Gasabo mu Bwanacyambwe. Rubanda bagumiliza guhwihwisa bavuga ko yarozwe na Mwendo. Mwendo amaze kubyumva ashya ubwoba aracika; acikira i Bugesera.

Nuko Rugwe akomeza kumererwa neza, ndetse atangira guhiga. Atora abahigi benshi b’urungano rwe : ab’imbwa n’ab’umuheto. Ubwo u Rwanda rwali rugifitwe na Cyenge. Haciyeho iminsi abahigi ba Rugwe bajya guhigana n’abandi i Karama ka Kigali. Umuhigi umwe arasa impongo inkumbi; undi umuli hafi aramutoya (gusonga icyanegekaye). Impaka zirabyuka baza kuburanira Cyenge. Umwe ati «Ni jye wayirashe». Undi nawe akavuga atyo; rubura gica. Rugwe agumya kwumva uko Cyenge n’Abatware bavuga bananiwe guca urubanza. Ahagarara hagati yabo ati «Mbese ibwami hagira ababurana gusa hakabura abaca imanza ?» Ati “Aba bagabo bahayurana ntibahize bonyine, none nibazane uwali uhali abakize”. Kera niko umugabo yitwaga : bamwitaga «uwali uhali». Rugwe amaze kuvuga atyo, abali aho bose baramushima bati «Koko umwana yagaruye ubuyanja ubwenge ni bwose». Abiru babyumvise bibuka isezerano Iya Ruganzu wasize avuze ngo ”Kandi ntimuzampere umwana ubwami kuko ali we uzabwiha”. Ubwo baba babonye ikimenyetso cy’uko abwihaye; bategura imihango yo kumwimika baramwimika; alima yitwa Cyilima. Se yali yaralisigiye abiru be, ati ”Umwami ndaze ingoma ni Cyilima kizilimamo amahata”.

Nuko Abiru bamaze kumwimika, lya jambo ly’abagombozi bo ku Musamo ngo «Umwana yagaruye ubuyanja» batangira ubwo kulikuliliza, baralikurakuza liza guhinduka umugani bacira ku muntu babonye amaze gukira ubuzahare bw’indwara cyangwa bw’umukeno, bati «Naka yagaruye ubuyanja !» — Kugarura ubuyanja =Gukira ubuzahare

Ubuyanja = ubuzanzamuke.

[Aho byavuye : Minisiteri y’Amashuli Makuru n’Ubushakashatsi mu by’Ubuhanga, Ibirali by’insigamigani, Kigali, 1986, pp.199-200].