Archives par étiquette : Fred Ibingira

Igisirikare cy’u Rwanda gikeneye umucunguzi ukora nka Ahmed Abey, ministri w’intebe wa Ethiopie

armée fprUyu  mugabo  ABEY  Ahmed  agitorerwa  kuba  Ministri  w’intebe  wa  Ethiopie  yahise  aburira  abasirikare  abato  n’abakuru  bo  mu  gihugu  cye  harimo  abakora  mu  nzego  z’iperereza  baba  barakoze  ibyaha  by’ubwicanyi,  kurya  ruswa  no  kubangamira  uburenganzira  bwa  muntu  ko  bazabiryozwa  none  yatangiye  kubishyira  mu  bikorwa  hatabwa  muri  yombi  abasirikare  bakuru  63  kandi  ko  hari  nabandi  bagishakishwa !  hano  iwacu  mu  Rwanda  se  ho  bimeze  bite?  Pahulo  Kagame  bene  abo  nibo  bamukorera  akazi,  aho  kubashyikiriza  inkiko  agenda  abahindulira  imirimo  kugirango  naho  bataregera  bamukuburire  inzira !  urugero  rwa  vuba  ni  aho  aherutse  kugira  uwari  umukuru  wa  police  y’u  Rwanda  Général  Emmanuel  GASANA  bahimba  Rurayi  amushinga  kuyobora  intara  y’amajyepfo  aho  mu  minsi  mike  ahamaze  hamaze  kugaragara  ishimutwa  ry’abaturage  benshi   mu  baturiye  umurenge  wa  Nyabimata  mu  baburiwe  irengero  harimo   uwitwa   Callixte  Nsengiyumva   na  Sikobizaba  Olivier  n’abandi….byongeye  afata  n’uwari  umugaba  mukuru  w’inkeragutabara  Brgdier  Général  Fred  IBINGIRA    amushingira  ikicaro  mu  mugi  wa  Butare  abo  bicanyi  bombi  nkuko  ntawe  utabavuga  bakaba  barajyanyweyo   kubera  ko  muli  iyo  ntara  haba  hihishe  bamwe  mu  ngabo  za  Major  Sankara  wo  muli  MRCD   n’ibyitso  byazo.

U Rwanda  narwo  rero  rukaba  rwari  rukeneye  umuyobozi  nka  AHMED  Abey  wa  Ethiopie   kuko  mu  gihe  gito  abereye  Ministri  w’intebe  amaze  guhindura  byinshi  bibereye  igihugu  cye  harimo  n’inzira  y’ibiganiro  by’amahoro  yamugejeje  ku  ntsinzi   y’ubwiyunge  bw’igihugu  cye  na  ERITHREE  binyuze  mu  gushyikirana   nyuma   y’igihe  kigera  ku  myaka  10  ibyo  bihugu  bidacana  uwaka  aliko  ubu  ifungurwa  ry’imipaka  n’ubuhahirane  ntako  bisa  byabaye  nyabagendwa.

None  se  banyarwanda,  Prezida  Kagame  nk’uhagaraliye  afrika  yunze  ubumwe  muli  uyu mwaka  2018  ukaba  ugeze  hafi  ku  iherezo  hari  ikizere  cy’amahoro  n’ubwiyunge  ku  gihugu  cyacu  akidusigiye ?  ngo  yafunguye  bamwe  mu  banyepolitiki  batavugarumwe  nawe  barimo    Mme  Ingabire  Victoire  UMUHOZA  na  Diane  RWIGARA  aliko  dusanga  nabyo  ari  ibya nyirarureshywa  kuko  kugeza   ubu  nta  bwisanzure  bafite  bwo  gukomeza  ibikorwa  byabo  bya  politiki  bigamije  gufatanya   n’abandi  banyarwanda  mu  gutanga  umusanzu  wo  kubaka    igihugu  nkuko  babyifuza.  Abandi  nabo  b’impunzi  hanze  y’igihugu  barimo  Général  KAYUMBA  Nyamwasa  na  bagenzi  be  ngo  nibohererezwe  za  mandats  d’arrêt  kandi  mu  byukuri  nabo  ari  abanyarwanda  batifuriza  ikibi  igihugu  cyacu  ahubwo  nta gihe  batasabye  ibiganiro  by’amahoro  byabageza  ku  bumwe   n’ubwiyunge  abanyarwanda  bose  bakongera  gufatana  urunana  nkuko  nahandi  hose  ku  isi  bisigaye  bikorwa  muli  iki  gihe  cya  none.    Ngo  bakoze  ibyaha  nkaho  FPR  ari  miseke  igoroye !  ubu  se  dusubiye  inyuma  gato  ku  inama  iherutse  kubera  mu  gihugu  cy’ubufransa ‘’  Forum  mondial  pour  la  paix ‘’  Prezida  Kagame  yari  yitabiriye  ubwe  twasanga  yaramumariye  iki ?  jye  rero  nsanga  ariho bishyira  bigana  ko  hagomba  ibiganiro  byimakaza  amahoro  mu  banyarwanda  b’ingeri  zose  bigamije    ubumwe   n’ubwiyunge  kandi  bigakorwa  muli  iki  gihe  nyacyo  kuko  ntawundi  muvuno  mbona  leta  y’agatsiko  yaba  irekerejeho.  Mugire  Amahoro.

Byanditswe  ku  14/11/2018 , na :
A.BEN  NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

Rwanda : Ba Gitifu bareguzwa ubutitsa, Ibingira arivuga imyato yabo yishe, Kagame ati padiri Nahimana ni karibu!

Rwanda:ba Gitifu bareguzwa kubera kwanga kunyunyuriza Leta ya FPR indonke mu baturage

nyamashekeNi muli urwo rwego, uretse nahandi mu gihugu hose  hari kuvugwa ukweguzwa kw’abayobozi banyuranye bo mu nzego za Leta cyane cyane abo bita ba Gitifu b’imirenge n’utugari, bakaba bakomeje kweguzwa na Leta ya FPR ahanini bitewe nuko ngo batesheje imihigo baba barasinyiye,aliko ababikulikiranira hafi bagasanga ari uko bananiwe mu gukaza umurego mu rwego rwo kunyunyuza abaturage utwabo babaca amahôro n’imisanzu y’umurengera kandi ya nzara yiswe  »warwaye ryari,Nzaramba n’ibindi… » zibamereye nabi,iyo misanzu yose ikaba yakwa abaturage  byitirirwa ko ariyo gutuma babegereza ibikorwa-remezo,byahe birakajya!yakwigiriye mu mifuka yabo se! nguko uko abaturage babayeho muli iki gihugu cyababyaye!

Ni kuri uyu wa 13/12/2016 rero ba Gitifu b’imirenge itandukanye bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke mu ntara y’iburengerazuba icyahoze ari prefegitura ya Cyangugu bamaze kweguzwa mbere yuko inama y’umushyikirano itangizwa na Prezida Kagame kuri uyu wa 15-16/12/2016 muli Kigali Convention Center.
Bwana Harerimana Frédéric, Mayor w’akarere ka Rusizi kimwe na mugenzi we Kamari aimé Faustin w’akarere  ka Nyamasheke bakaba batangaza ko abo ba Gitifu b’imirenge mu Turere bayobora bateguzwa nkuko hanze aha bivugwa ko ahubwo ari ukubera bibonyemo kudashobora kugendana n’umuvuduko w’iterambere igihugu cyacu kiyemeje bityo bakaba batarabashije kunoza inshingano biyemeje,byongeye inama y’umushyikirano itegenijwe gutangira kuri uyu 15-16/12/2016 ikaba itagombaga kuba bakiri abayobozi.
Kuri telephone ngendanwa, Bwana  MUNYANKINDI Eloi umwe muli ba Gitifu wegujwe akaba yarayoboye umurenge wa Kagano yadutangarije muri aya magambo:’’nta gitangaje kuko narimbyiteze,ati kandi aho kugirango ngaraguze agati abaturage nyobora mbabaza indonke badafite, no guhora mbeshya abankuriye ngo bimeze neza nkaho ari ugusarura ibyo wavunikiye nahisemo kubihara…bizabazwe abandi…!
Banyarwanda banyarwandakazi,iyi Leta ya FPR wagirango  ni Agatunzi!! Leta itababarira abaturage kandi ibona aho inzara ibageze ahubwo ikaba yarabahitiyemo inzira yo kubahuhura ngo ni umuvuduko w’iterambere barimo!!biteye agahinda no kwiheba!
Mwirirweho.

Paul Kagame ati Padiri Nahimana naze: impuhwe za Bihehe?

kagame-twitterNi kuri iki cyumweru ku wa 11/12/2016 muli Kigali Convention Center aho Prezida Kagame yari yateranirije inama ya Bureau politique y’umuryango FPR-INKOTANYI hamwe n’abanyamuryango basaga ibihumbi bibili mu rwego rwo kurebera hamwe aho umuryango RPF-Inkotanyi uhagaze muri iki gihe no kwemeza ingamba zizagenderwaho mu myaka 2017-2025 iri mbere.Kimwe na commission ishinzwe kurwanya jenoside rero (CNLG), Prezida Kagame yagize ati: « umuntu nka Nahimana wakunze kwibasira abatutsi ndetse adasize  n’abahutu yise imishwi mu mvugo ze zitandukanye ntiyari akwiye kubuzwa kwinjira mu Rwanda nubwo yari afite passeport étranger!yakomeje agira ati siniyumvisha ukuntu Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu Rwanda kandi ashakwa n’ubutabera mu bigendanye no kumukekaho ko ashobora gukwirakwiza ideology ya jenoside amenyereye kwigisha! ».
Banyarwanda banyarwandakazi,tubibutse ko ikimara kumenya ubutahe bwa Padiri Thomas Nahimana commission y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside(CNLG) yari yasabye inzego zibishinzwe ko mu gihe azaba asesekaye ku kibuga k’indege cya Kanombe agomba guhita atabwa muri yombi kubera ngo  amagambo ye yakunze kuvuga yuzuyemo ihakana n’ipfobya rya jenoside yakorewe abatutsi ndetse ko ari umwe mu bapfobya bakanahakana jenoside ku isi hose.
Banyarwanda banyarwandakazi,biragaragara ko Imana yakinze akaboko kayo kuri uyu munyapolitiki  Padiri Nahimana aliko kandi byumvikana ko Imana ye hari impamvu ikimukomeyeho kimwe n’abandi banyepolitiki Leta y’agatsiko ibitse mu bihome byayo! bityo bikaba bidakwiye guca intege abanyarwanda muri rusange bifuza impinduka mu gihugu cyacu ahubwo bitwongerere imbaraga zo gukomeza guhangana n’iyi ngoma ya Semuhanuka.
Mugire Amahoro.

Lt Genaral Fred Ibingira akomeje kwivuga imyato yabo yishe

Ni kuri uyLt General Fred Ibingirau wa 08/12/2016 mu Karere ka Gasabo ahari hateraniye imbaga y’abaturage na bamwe mu bagize umutwe w’inkeragutabara,mu muhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa umudugudu wa Rudakabukirwa;aho uyu mu jenerali Ibingira yafashe ijambo imbere y’abaturage n’abayobzi banyuranye barimo Mayor wa Karere ka Gasabo Bwana Steven Rwamurangwa agira ati: ibikorwa nk’ibi tubikesha ukwibohoza kw’igihugu cyacu kwakozwe n’ingabo zari iza APR guhera mukwezi k’ukwakira 1990 kugeza duhagaritse jenoside muli Nyakanga 1994,ati uhereye Kibungo, Bicumbi,Bugesera,mu Mayaga,Kabgayi,Gakurazo,Kabutare  na Butare mu mugi no mu nkambi za Kibeho,aho hose twahanyuraga dukurikiye umwanzi tugenda tuvana mu nzira inkambi z’impunzi umwanzi yihishagamo! Ati aliko kandi ibyo bikorwa byose twabaga tubikesha Nyakubahwa Paul Kagame utarahwemaga kutugira inama zinyuranye ku rugamba twarimo,nubwo bwose yari agifite ipeti rya Major!ati izo mpanuro ze zatubereye umusingi n’impamba ku ngabo za RPF twese kugeza ubu hakaba hashize imyaka 24 yose!banyarwanda banyarwandakazi nimwiyumvire namwe!bazagera aho batubwire nakari imurore!kugenda avana inkambi z’impunzi mu nzira uyu mujenerali avuga ntabwo ari zindi mpuhwe yazigiriraga atari ukuzitsembana niyonka!ntawe utazi ibyo yakoze mu nkambi ya Kibeho nkuko abyivugira ko yahanyuze noneho akaba ageretseho nahandi hose yanyuze!ni agahomamunwa!
« Banyarwanda banyarwandakazi,uyu mwicanyi ruharwa Jenerali Ibingira yakomeje abwira abaturage ko umwanzi w’abanyarwanda ari mu byiciro bitandukanye…ngo nka FDLR ishobora gutera igihugu n’abandi…ati aliko tugomba gushyira hamwe tugafatanya n’ingabo z’igihugu tukarwanya umwanzi twivuye inyuma.Yakomeje ashimangira ko ingabo z’u Rwanda ntawe ushobora kuzitsimbura haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga aho ziri,ati ubugambo mujya mwumva nimubwime amatwi,mwubake amazu meza,mukore imihanda myiza muyigendemo mwishimye naho ibindi by’amagambo babivuge babipfane iyo ngiyo baba!kuko ntawe uzigera abona umwanya na muto wo gusenya iki gihugu cyiza,kimeze gitya,gifite ubuyobozi bwiza,gifite abaturage beza ».(haaaahaa..ni beza kuko babaye ingaruzwamuheto! ni akumiro koko!).
Banyarwanda banyarwandakazi,tubibutse ko uretse Prezida Paul Kagame,uyu mu jenerali wenyine niwe utanga uruhusa ku basirikare bakuru bajya hanze y’igihugu haba ku mpamvu z’akazi  cyangwa bwite.
Banyarwanda banyarwandakazi,uyu mu jenerali Ibingira ukuriye umutwe w’inkeragutabara ni umwe mu bagaragayeho ubwicanyi bukabije aliko yirengagiza ko na nyina wundi abyara umuhungu! ntanatekereza  ko ejo bwacya ingabo za RDF zahindutse FDLR avuga  cyangwa indi mitwe….akaba yabura aho arigitira..n’indaki yari yaramenyereye akiri umusore atayihinamo ngo bimushobokere! bityo rero nkaba nsanga kimwe n’abandi nkawe bari bakwiye urwuhagiriro rubakwiye aho gukomeza gutamika uburozi abanyarwanda. Mugire amahoro.

A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA

Rwanda: i Nyagatare, umwicanyi F. Ibingira niwe watanze amasomo yo kwirinda ingabitekerezo!

L-R: Lt. Gen. Fred Ibingira, Brig. Gen. Richard Rutatina, Brig. Gen. Wilson Gumisiriza, Col. Dan Munyuza.

Abicanyi ruharwa : Gen. Fred Ibingira, Brig. Gen. Richard Rutatina, Brig. Gen. Wilson Gumisiriza, Col. Dan Munyuza

Mu  kwibuka  Génocide  nyarwanda  yo muli  1994;  muli  iki  cyumweru  gishize  ntabwo  abanyarwanda  bahumetse! Bamwe  bari  batunzwe  nuko  barya  ari uko bagiye  mu isoko, abatwara  amamodoka, abacuruza  ku  dutaro  n’ubusanzwe  batorohewe  n’inzego  z’umutekano,  n’abandi, … Abo  bose  bamaze  iminsi  benshi  muri bo  ntacyo  bashyira  mu  gifu  kubera  ibiganiro  byerekeye  jenoside  yakorewe  abatutsi  gusa,  mu  nsanganyamatsiko  yayo  ngo  ‘’dukumire  ingengabitekerezo  ya  Génocide  aho  iva  ikagera’’. Aliko  se  dusubiye  inyuma  gato  mbere  ya  za  1959  tukibuka  icyateje  intambara  yo  ku  Rucunshu  aho  ntitwasanga  iyo ngengabitekerezo  yarahereye  mu  moko  y’abanyiginya  n’abega!  Kuri  uyu  munsi  tukaba  twikoreza  abahutu  uwo  musaraba ! tubyibazeho  kugirango  tutaba  twitana  ba  mwana  tugasamira  ibije  twirengagije  isoko  nyayo!

Banyarwanda banyarwandakazi, ibyo  biganiro  birangwa  ahanini  n’iterabwoba  ry’indangururamajwi  zihamagalira  abaturage  kutongera  kugira  icyo  bakora  mu  ma saha  y’igicamunsi  bikunze  kuberaho  byongeye  kandi  buri  muturage  wabyitabiriye  akaba  agomba  gushyirwa  kuli  liste  yabigenewe  akanabisinyira  imbere  y’amazina  ye, akaba  agomba  no  kwiyandikisha  ku  yindi  liste  y’abatanga  umusanzu  w’abacitse  ku  icumu (exemple  muli secteur gatsata sector  ho  muli  GASABO  District), bikaba  bituma  abenshi  bifungirana mu  mago  yabo  ntihagire  ubarabukwa  kandi  bigaragara  ko  bashobora  kuzagira  ingaruka  cyangwa  ibihano  bafatirwa  nyuma  y’icyunamo!  None  se banyarwanda  banyarwandakazi, icyunamo  ko  ari  nk’itabaro  ku  bushake  bwa  buri  wese  ayo  malistes  ni  ayiki?

Nagerageje  kubaza  zimwe  mu  nzego  z’ubuyobozi  zishinzwe  umutekano  muli  FPR  ntibagira  icyo bansubiza  gifatika  nkaho  bambwiye  ko  icyo  bategetse  kigomba  gukurikizwa  nka  ‘’Karame  mwidishyi!! ‘’, atari  ibyo  ukahasiga  ubuzima!  Ingero   ni  nyinshi:  Nko  kuri  iki  cyumweru  ku wa 10/04/2016  ho mu  karere  ka  Nyagatare, intara  y’iburasirazuba (ex-Kibungo)  habereye  ibiganiro  kuli  Génocide, aho  Général  Fred  IBINGIRA  na  Ministri  w’ubutegetsi  bw’igihugu  Kaboneka  Francis , imbere  y’abaturage  n’abanyeshuri  ba  za  Kaminuza  y’u  Rwanda  ishami  rya  Nyagatare  na  Est  African  university  basabye  iyo mbaga  kureka  ingenga-bitekerezo  ya  Génocide  kuko  ngo  ariyo  yasenye  igihugu, Général  IBINGIRA  akomeza  asaba  uwaba  wumva  ikimurimo  kuyihanagura  mu  bwonko  bwe  cyangwa  agakora  ibishoboka  byose  akava  mu  bantu.

Banyarwanda  banyarwandakazi, kwibuka  Génocide  1994  mu  Rwanda  bizajya  bitwibutsa  byinshi  bibi  byakozwe  na  Leta  ya  FPR-KAGAME  abenshi  baba  batangiye  kwibagirwa, tubibutse  ko  uyu  Général   Fred  IBINGIRA  urangwa  n’ubuswa  bukabije, benshi  baziho  kuba  atarigeze  intebe  y’ishuri  aliko  akaba  yarahawe  Diplôme  ya  ULK  kubw’igitugu;  ariwe  warimbuye   impunzi zirenga  ibihumbi bitatu  mu  nkambi  y’I  Kibeho, azimishaho  urusasu  afatanije  n’ingabo  yari  ayoboye  mu  mpera  za  1994  mu gihe  igihugu  cyari  mu maboko  ya  APR,  avuga  ko  ari  interahamwe  zamushotoye!  None  niwe  urimo atanga  ibiganiro  bikumira  Génocide  asobanura  ko  agenekereje  asanga  ijambo  jenoside  mu  Kinyarwanda  bisobanura  birenze  kubyita  ishyano!  yakomeje  yerulira  iyo  mbaga  ayibwira  ati: uwumva  afite  ikibazo  cy’ingengabitekerezo  akaba  atuye  muli  aka karere  ka  Nyagatare  yagombye  kurira  imwe  mu  magorofa  amaze  kubakwa  hano  muri  aka  karere  hanyuma  akirangiza  hakiri  kare!

Hakurikijwe  igenzura  ryakozwe  na  Ministeri  y’ubutegetsi  bw’igihug, muli  rapport  yayo ngo  yasanze Intara  y’iburasirazuba  ari   imwe  mu  zagaragayeho  ingengabitekerezo  kurusha  izindi  mu  gihugu  cyacu.

Banyarwanda  banyarwandakazi, muriyumvira  imiyoborere  y’iki  gihugu  cyacu! ntaho  tuva  ntaho tugana! Dushatse  twakwicara  ku  meza  amwe  abasaba  imbabazi  tukazisabana  aho  kwirirwa  mu  magambo  ya  ndigabo,  ngo  mutinze  kuza  mbereke!  Ndaribwaribwa  murantindiye! Ntimuzamenya  icyabakubise! n’ibindi….(Prezida  Paul  Kagame  mu  ijambo ryo gutangiza  icyunamo) , ibyo  byose  ni  ukwihagararaho! Imana  ikomeze  kutuba  hafi  naho  ubundi  haragowe!

Byanditswe  kuwa  13/04/2016,na:

A.BEN  NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

PENTAX DIGITAL CAMERA

Kubarura amasambu mu Rwanda bihishe iki?

Hashizi iminsi Leta y’u Rwanda yaratangiye igikorwa cyo kubarura amasambu. Ni igikorwa cyiza ariko ntibyatinze kubona ko kigamije kwambura masambu abaturage binyuze mu mateko adahwitse. Agaco gateka u Rwanda kahise kavuga ko buri muntu agomba gusorera isambu ye. Abaturage, batagira n’urwara rwo kwishima,  bahise ahenshi batabaza, berekana ko ayo mafaranga ntayo babona ko ari menshi cyane kuko batanafite n’ikibatunga. Ahenshi inzara iranuma ndetse n’uwejeje abuzwa kurya icby yingiye. Ni akumiro.

Nkuko rero ari itegeko rishyiraho uwo musoro w’amasambu, abatazashobora kuwutanga, amaherezo amasambu yabo azatezwa cyamunara. Azagurwa na ka gatsiko kari ku butegetsi cyangwa amashumi yako kuko bafite amafranga atagira uko angana, ari ayo bakuye mu bintu basahuye bafata u Rwanda muri 94, cyane cyane mu migi nka Kigali, ari n’ayo bakuye muri Kongo bagurisha amabuye y’agaciro cyangwa ayo bateruye mu mabanki y’icyo gihugu.

Nta sambu kandi ari yo yari imutunze, umuturage azasigara ari umutindi nyakujya, yicwe n’indwara n’inzara. Nicyo ako gatsiko gashaka  kugeraho : kurimbura imbaga kandi kagoresheje itegeko! Amategeko aragwira ariko ayo mu Rwanda yo ni agahoma munwa. Mperutse kubona ngo Depite asaba ko yongererwa imishahara. Akora iki uretse kwemeza amategeko yo gukandamiza abaturage bamutoye?

Ubundu buriganya buteye inkeke kandi butavuga, ni uko ubu ibyo byo kwamburwa masambu byatangiye ku bundi buryo. Umugambi ugeze kure ushyirwa mu bikorwa. Hari abambuwe amasambu kuva muri 94 ubwo babwirwaga ko bagabana n’abari batahutse. Abatarahasize agatwe baremye, bagasigarana umuhaga utera, aheza hagafatwa n’utahutse kuko yabaga hagarikiwe n’umuhungu we Afandi cyangwa undi mwene wabo ukomye mu Cyama. Ibyo byabaye cyane mu burengerazuba ndtse no muri Kigali muri payizana za Masaka, n’ahandi.

Ubu rero ikiriho ni uko mu duce tumwe tw’u Rwanda, abatware bahungutse cyangwa abana babo ndetse n’abuzukuru, bagaruye icyo bita « ibikingi ». Mbera ya 1959, ku ngoma ya gihake, umutware bamugabiraga guteka akarere, yahagera, akimura abaturage, ku musozi umwe cyangwa ibiri, ndetse n’itatu, akahagira urwuri rw’inka ze. Abaturage bimuwe bagasembera, bagatindahara. Ngo wirukankana umugabo kera ukamumara ubwoba. Byageze ubwo abo baturage bafata iya mbera, barivumbagatanya, bakuraho iyo ngoma ya gihake yari yarabashyize mu bucakara, bayikorera nta gihembo, ibambura utwabo, n’ibindi. Abo batware n’abo bari bafatanije kuzambya abaturage baruhunze. Muri 1994 aho abana babo bafatiye ubutegetsi baragaruka. Ubu rero, aho ibyo by’ibarura ry’amasaambu byaziye, abo bari bafite ibikingi biri ku masambu bambuye abaturage, baje kubibaruza, bimura abaturage karahava. Babifashwamo n’abahagariye Ibuka mu turere. Ubu mu Rwanda hari abantu batagira aho batuye cyangwa se basigaranye inzu itagira imbera cyangwa inyuma, kubera ko ba nyiri ibi bikingi bagaruye akamenyero kabo ka kera ko kwambura isambu umuturage nta nkurikizi. Mbese u Rwanda rwasubiye nka mbere ya 59.

Uwo mururumba uvanze n’ubugizi bwa nabi muribuka ko watangiwe na perezida Pahulo Kagame ubwo yafataga hegitari zirenga 40 ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi agashyiramo inka ze avuga ko iyo sambu yari iya mwene wabo. Abandi baboneyeho nabo baragenda mu karere k’Umutara, bimura abaturage, bafata za hegitare nyinshi (bamwe bari bafite izirenga ijana) nabo barazitira, abaturage bimuwe barangara. Ubwo byateye impagara, perezida ajyayo bya nyirarurehswa, avuga ko amasambu bayasubiza bene yo. Gukemura ikibazo abishinga generali Fred Ibingira, nawe wari ufite igikingi kinini cyane yirukanyemo abaturage.

Ibarura ry’amasambu rero, riri mu mugambi muremure wateguwe n’agatsiko ko muri FPR wo gusubiza abaturage mu bucakara, kandi kari hafi yo kuwugeraho. Muribuka ko batangiye basenya amazu ya nyakatsi abaturage benshi bakaba barara rwa ntambi kuko nta mafaranga bari bafite yo kugura amabati cyangwa amategura. Ubu abashoboye kubaka inzu ya kijyamber ngo nabo bagomba kuzisorera. Yewe burya ngo uwarose nabi burinda bucya.

Ninde uzarenganura abo baturage ko ubundi umutegetsi ariwe ufite iyo nshingano none akaba ariwe nyirabayaza? Bizagenda bite? Amaherezo ni ayahe?  Abaturage se bafite imbaraga nk’izo muri 59 ngo bivumbagatanye amazi atarerenga inkombe? Ntabwo byoroshye kuko ubu, buri gasozi kariho itsinda ry’abasilikari rifite imbunda. Hababa n’abakada kuri buri ngo icumi. Habaka intore,…  Hari umuturage uramutse ushatse kubyutsa umutwe, bawumena. Nta rwinyagamburiro afite na busa. Ni ukwemera, agapfa yumva.

Ariko rero, gupfa ni ugupfa. Bizageraho babe ibyihebe, bapfe nabo hari uwo bahitanye. Ibyo se abategetsi b’u Rwanda barabibona? Ntibabona se ko muri iyi minsi mu bihugu by’abarabu abaturage bemeye kuraswa bagahangana n’abasirikari kandi bagatsinda bagakuraho ubutegetsi bwari bwarabakandamije?

Guteka, ni ukumva icyo abaturage bavuga, icyo bashaka. Niyo demokarasi.

Gervais Gicumbi
10/01/2012