Archives par étiquette : FPR-INKOTANYI

Rwanda : uwahoze yita RPF-Inkotanyi agatsiko k’amabandi,  ubu niwe ushinzwe kuvugurura amategeko ahana  muri ministeri y’ubucamanza

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Eugène Seminega, Evode Uwizeyimana, Faustin Twagiramungu, Ismaïl Mbonigaba, Alain-Patrick Ndengera et Venuste Mupenzi, igihe bizihizaga ishyirwahi ry'ishyaka RDI-Rwanda nziza. O tempora, o mores!

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Eugène Seminega, Evode Uwizeyimana, Faustin Twagiramungu, Ismaïl Mbonigaba, Alain-Patrick Ndengera et Venuste Mupenzi, igihe bizihizaga ishyirwaho ry’ishyaka RDI-Rwanda nziza rya Faustin Twagiramungu.
O tempora, o mores!

Uwo ntawundi ni igisahiranda Me UWIZEYIMANA Evode benshi bajyaga  bumva kenshi ku bitangazamakuru mpuzamahanga nka BBC cyangwa VOA nk’umuntu ugerageza ubumwuga mu byamategeko mpuzamahanga aliko yageze aho inda nini iramunanira ahitamo guca iy’ubusamo nk’uwiyahura akulikira ikinyoma cya Leta  y’agatsiko ka FPR-KAGAME yitaga agatsiko  k’amabandi kafashe igihugu.

Uyu mugabo Me Evode Uwizeyimana yari amenyerewe kuli Radio BBC-Gahuzamiryango aho kenshi yitabazwaga mu by’amategeko mpuzamahanga ahanganye na bamwe mu banyapolitiki b’agatsiko ka FPR aliko kubera umururumba yahisemo kwemera kurya ku ntonorano z’agatsiko agambanira bagenzi be bari bafatanyije mu kwamagana ikinyoma n’ihohotera ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Ku burambagize bwa FPR, uyu mugabo Evode akigera mu Rwanda yabanje guhabwa inshingano z’igerageza  mu kujya avuguruza ibyegeranyo byose mpuzamahanga bishinja cyangwa bivuga nabi Leta y’agatsiko. Bidateye kabili bamaze kubona ko asa n’ubarusha ubugegera byihuse bahita bamwohereza gufasha Ministri Busingye w’ubutabera aho ashinzwe ubwungirizi muli commission ishinzwe kuvugurura amategeko mu Rwanda bityo akazajya akora uko ashoboye akagoreka amategeko ayahindura cyane cyane ku nyungu z’agatsiko ka FPR-KAGAME.

Evode Uwizeyimana

Evode Uwizeyimana

Ni muli urwo rwego muli iyi minsi, mu izina rya commission ishinzwe kuvugurura amategeko mu Rwanda, uyu Me Evode Uwizeyimana aherutse gutangaza ko abacamanza bose bashakiraga ruswa mu cyuho cyari mu mategeko ahana bubikiwe imbehe kubera amakosa yakorwaga mu gutanga ibihano aho rimwe na rimwe abacamanza bitwikiraga uko amategeko ateye bakaka ruswa, ati hari n’ibihano byatangwaga ku buryo butajyanye n’icyaha cyakozwe, ibyo byose bigatuma abacamanza bavoma ububasha bwatumaga bakora icyitwa ‘’ABUS’’(gukoresha nabi ububasha bahabwa n’itegeko) bityo umucamanza akaba yahanisha umuntu imyaka ibili undi icumi kandi ibyaha bakoze ari bimwe.

Hakulikijwe ivugurura, Me Evode yakomeje avuga ko icyo cyuho cyari kiri mu gihano cyagabanijwe ku buryo amategeko ahana atazongera guha icyuho abacamanza, bityo igihano gito n’ikinini bikaba byaregeranijwe.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, ubu bibaye inshuro ya kabili igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda avugururwa kikava ku ngingo 766 zikamanuka zigasigara ari 492 gusa.

Banyarwanda, Banyarwandakazi nguwo umunyamategeko à la FPR-KAGAME wizewe mukuzavugurura amategeko bigatuma ruswa n’akarengane bicika burundu mu bucamanza bw’u Rwanda. Tubiteze amaso!

Murakoze.

Byanditswe ku wa  22/08/2016, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.         

 

Rwanda : Dukurikije imyifatire ya Dr Gashumba Diane, ntiyari akwiye kuba ministri w’umuryango

Dr Gashumba Diane/photo igihe.com

Dr Gashumba Diane/photo igihe.com

Ni nyuma  yuko  icyari  umwiherero  w’abayobozi  ushojwe,  akaba  kuli  uyu  wa  18/03/2016  prezida  Kagame  yafashe  icyemezo  cyo  kwirukana  uwari  Ministri  w’umuryango (MIGEPROF)  Mme GASINZIGWA  Oda  yimika  Dr.GASHUMBA  Diane  wagaragaye  ahanini  mu  buyobozi  bw’agatsiko  aho  yigeze  kuyobora  inama  nkuru  y’abagore  ku  rwego  rw’igihugu  ndetse  akanayobora  ibitaro  bya  Kibagabaga  ho  muli  Gasabo  district.

Aho  hose  Dr.Diane  yakoze  ntacyo  yahamariye  uretse  mu  bitaro  bikuru  bya  Kaminuza (CHUK)  aho  nibura yapfaga  kugerageza  nk’umuganga  ukora  en  equipe.

Dr. Diane  GASHUMBA  yarasanzwe  azwiho  gucana  inyuma  n’umutware  we  VAROIS  bari  barambikanye  impeta  aliko kubera  ingeso  mbi  zo  gucana  inyuma  bikaba  byarabaviriyemo  gutandukana (divorce). Dr. Diane  akaba  nyuma  yo  gukora  divorce  yarakomeje  ingeso  ye, akaba  azwiho  agashya  yigeze  kurangwaho  aho  yasohokanaga  nuwari  umusambane  we, umushinjacyaha  wa  republika  Bwana  RUKANGIRA  bikaza  kugaragara  naho  bagera  ku ngingo  bose  babireba! Ba  gitimujisho  babanyamakuru  nka  Assumani  na Kalisa  babibereye  abahamya  aliko  ntibyabahira  ndetse   Assumani  we  bimuviramo  kubikwa  mu gihome (1930) imyaka  ibili  yose  ku itegeko  rya  Substitut  mu  kwaha  kwa  FPR-KAGAME  mu gukingira  ikibaba  uwo  mudamu  w’inkoramutima  yabo.

Oda Gasinzingwa/photo agasaro.com

Oda Gasinzingwa/photo agasaro.com

Banyarwanda  banyarwandakazi , nimwiyumvire  abayobozi  prezida  Kagame  asigaye  aduhitiramo! Izo  nizo  nyangamugayo  abona zibereye  kuyobora Ministère  y’umuryango  nyarwanda! Umenya  ari  uburyo  asigaranye  bwamufasha  kuyobora  igihugu  aho  atekereza ko  gukoresha  abarangwaho   n’ingeso  mbi  nkizo   ku  mugaragaro  ariyo  ntwaro  asigaranye!  Ni  agahomamunwa  pe!  mu  matora  aherutse  mu  gihugu  cyacu  umuntu  nka  Dr.Diane  bavugaga  ko  afite  imiziro, kuba  byonyine  bamukekaho  izo  ngeso  zo  guheheta  no  kutavugarumwe  kw’abashakanye, byatumaga  bamushyira  ku  ruhande  kandi  akenshi  bigakorwa  na  FPR   mu  rwego  rwo kubigira  impamvu  y’uwo itifuza  none  mukanya  gato  nkako  guhumbya  Prezida  Kagame  we  abihaye  umugisha  abisiziriza  ibara  ry’umweru.

Banyarwanda  banyarwandakazi, Mme  Gasinzigwa  nta  miziro  yamurangwagaho  cyane  uretse  kunanirwa  gukura  inzererezi  mu  mihanda  mu  gihe  cy’ibyumweru  bibili  yari  yaratanze  mbere  yuko  umwiherero  uba, aliko  kutamenya  gushyira  mu  bikorwa  ikinyoma  cya  FPR-KAGAME , arabizize!  Niyihangane!  Uretse  ko  nanone ntawabura  icyo amunenga  kuba  ari  mu  bashinjaga  bagenzi  be  Mme  Mary  Baine  wahoze  mu  RRA, Rose  Kabuye  muli  Protocole  ya  Leta  n’abandi…, bari  mu  nama  ya  FPR-INKOTANYI  abanenga  kuba  baratatiye  igihango  cya  FPR-INKOTANYI  cyo  kudashyigikira  ikinyoma  bagamije  gushyigikira  abatware  babo  Prezida  Kagame  yashoye  mu  manza (col. Tom  Byabagamba,Gén.Fank  Rusagara, …).

Banyarwanda banyarwandakazi, ibyo  byose  akaba  ari  ingaruka  zigaragara  ziterwa  n’agatsiko  ka  FPR-KAGAME, bikaba  bisaba  buri  munyarwanda  wese, inshuti  z’u  Rwanda  guhaguruka  tukarwanya  agatsiko  twivuye   inyuma.

Mugire  amahoro.

Byanditswe  ku  wa  19/03/2016, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.