Ni muli iki cyumweru amakuru yizewe yatugezeho tuyakesha umwe mu bagize umutwe wa gisirikare ushinzwe gutabara byihuta aho rukomeye (forces spéciales) utarashatse kuvuga amazina ye kubera impamvu z’umutekano akaba akambitse hamwe na bagenzi be mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe yadutangarije ko ibintu bitaboroheye bitewe nuko bataramenya neza uruhande umwanzi aherereyemo muli iryo shyamba !
ati kandi akaba akomeje kutugabaho ibitero adutunguye kuburyo turimo gutekereza amayeri yose yashoboka. Yakomeje ambwira ko bamaze kwohereza bwihishwa abasirikare ba forces spéciales ibihumbi 2000 mu gihugu cy’u Burundi aho umwanzi bakeka ko yaba ariho afite indiri . Abarundi rero murabe maso !
Ati : hamwe n’abandi bazakomeza kujya boherezwayo urusorongo ,abo basirikare ngo bakazaba bashinzwe kugenzura no kugota amayira izo nyeshyamba za FLN zinyuramo ziza mu Rwanda cyangwa zisubirayo mu gihe hashobora kuvuka imirwano ikaze. Ubu ngo zikaba ziri ku butaka bw’u Burundi aho ziyoberanya mu ba civil.
Uyu musirikare yanakomeje ampamiriza ko abaturage baturiye Nyungwe cyane cyane mu Murenge wa Nyabimata bamaze guhabwa imyitozo yo kurashisha imbunda ndetse n’imyenda ya gisirikare ku buryo bagomba guhora biteguye urugamba no kudatanga amakuru yose arebana niyo zone mu gihe cyose hagishakwa amayeri yo gutsimbura izo nyeshyamba.
Hagati aho abacikacumu ba Jenoside bakaba bafitiye ubwoba Leta ya FPR ukuntu ishaka kubatoteza yitwaje ko baba bakorana n’inyeshyamba dore ko uwo musirikare yakomoje no kuri bamwe baba bandikirana nazo ndetse ko hari n’abazisanga, kuburyo bamwe batangiye gukurikiranwa n’inzego ziperereza.
Banyarwanda bacikacumu rero muriyumvira ko ishyamba atari ryeru ngirango mumaze iminsi mwibonera n’ukuntu FPR-INKOTANYI isigaye ikoresha amanama mw’ibanga ikabarura imiryango y’abaturage idatanga imisanzu muli FPR kandi nta kuntu abaturage baba batakoze ngo bubahirize gahunda zayo zose. Ngayo !
Byanditswe ku wa 16/08/2018, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.