Archives par étiquette : Evariste Nsabimana

visiting rwanda

Umunyarwanda w’umwimerere ni uwuhe?

Nk’Umunyarwanda
Nk’Uwuhe ?
Nk’ Umuntu

Ilibuliro

Nk’Umunyarwanda ni imvugo yadutse ubu mu Rwanda none icyo cyaduka kiraganje !

Kuki Umunyarwanda yabuze uwo ari we, akabura iyo ava akabura iyo ajya, akabura byose nk’ingata imennye ?

Amaze guhinduka Ntarwanda, rwaragiye rwararigise, ntazi iyo ruba ntazi iyo ruri, rutumye ahinduka Mbuzehose !

None se mwite Girukubonye ? Cyangwa abaye Mbuzamamenero ?

Zitaratera, ataraterwa ataratorotswa ataratogoswa ngo atutubikane wese, nk’ Umunyarwanda ntabwo yari izwi habe no mu nzozi z’Abarosi.

Ntizaruteye, zararutoboye zirarubaga zirujya mu nda zenda umutima warwo zirawukura nuko zirwinjira mu biranga zirabirunga biba ibirunge maze zirikira ziravumata ! Ziraruturitsa zirarutengura ruratenguka ruta impuzu zirazitora ziraziteka zirazitogosa ngo abarutuye bazitere maze zisingizwe n’ibisiga !

Ndavuga icyaduka kuko cyadukanye n’amahano yihanukiriye agahamya u Rwanda, akaruhinahina rugahinamirana, akarugwangaza rukagwangara, rugapfukiranwa si ugupfa rugapfuka ; ubu ikiruranga ni Ibihanga bihangaje ku gasi ka Yihande, hariya hanikwa utakigira uwe !

Aho rwabereye nibwo rwatewe rutamirizwa imirambo ugasanga irambaraye inarambuye nk’aho ari umurato uratirwa Abavamahanga !

Amahano ahanze aha ni Amaminuramuhini ! Abazitswe bazikurwa ; abazikura, abazikurwa barivanga baba uruvange ! Abapfuye kandi bishwe n’abatarapfa ari bo bishe  ukabasanga mu Bupfu bwabo ! Ubupfu bwabo busa n’ubusa kuko kubuza uwo wishe gupfa ni ukumwica incuro ibihumbi !

Nk’Umunyarwanda ; Nyakurigirwa si uyu wishe kandi kwica bikamubamo Karande Rutsembambaga kamuranze, kakamutura mu bwonko kabwonkera, kabwonona bugasigara ari umurando uranzweho amabano ! Nyamara yaba uriya wazikuwe n’ubwo yanitswe ku Gahinga ngo ahore ahumbitseho Agahinda kuko yazitswe yari Umuntu!

Nk’Uwuhe ?

Nk’Umunyarwanda ugira inkomoko kwa Kanyarwanda ka Gihanga cya Kazi ka Kizira cya Gisa cya Randa ya Merano ya Kobo ka Kijuru cya Kimanuka cya Muntu wa Kigwa cya Nkuba mu Ijuru !

Kigwa uyu nguyu koko yaraguye, avuye mu ijuru bamwanze, aho ari ubungubu ubwo ni we uhazi kuko ntiyapfuye ubwo yabyaye Nk’Umunyarwanda !

Amazina yandi aza asanga Kigwa ni Sabizeze, inzuzi zeze, na Sebantu, ni Se w’Abantu waje kubyara Muntu !

Kigwa uyu nguyu ngo yaraguye ahita agwa neza agubwa neza ! Ijuru yavuyemo ararizinukwa ngo no kureba hejuru yarabyanze ! Yinaze Binaga ho mu Mubali wa Kabeja ari yo Gakondo k’Abazigaba kwa Kabeja ka Kazigaba ka Kazi ka Muntu !

Aho iyi si yo mvano y’iri zina Rizima ry’uyu muhungu we wiswe Muntu ageze mu bantu bo kwa Muntu ?

Nk’Umunyarwanda, ahari wenda yaba ari uyu !

Nk’Umunyarwanda ugira inkomoko kwa Muntu waje kuba Umusangwabutaka, Nyirubutaka butaka akabwumva, akabwumviraaaa kuko ari ubwe !

Iminsi ntiyamuhiriye yaramwokeje aratokombera areka kuba amakara aba umuyonga !

Yarahetaheswe avamo umheto uhetamye cyane uhinduka umuhutu, ahetame wese, aheta umugongo arububa, abura epfo abura ruguru, acika amaguru abura ubugenda !

No kunyonyomba biramugora ingoyi iramwokama, yaba adakubiswe agatangara yaca ikiboko ubwo agaca ibintu ngo ni intwari yagiciye kandi cyamucucumye.

Iyi Ngaruzwamuheto isanzwe iwayo ni Ntarwanda ni wa wundi ubwira uwo azi ati Ruanaka ni Umunyarwanda ntaho duhuriye simuzi ! Mwashyikirana ukumva akubaza ngo mu Rwanda rw’iyo amasaka angana Iki ? Igihugu ntacyo ntabwo acyizi ese mama cyo cyiramuzi ?

Yabuze u Rwanda, rwaramubuze, baraburanye ni Mbuzurwanda, aracyendera ntazi aho ari abonye aketo agakikanya yajya kuramya aho kwiramira !

Nk’Umunyarwanda, nk’uyu nguyu wahenebereye, Imburiragihugu idahumeka izira guhumbya ; yaba ari uyu ?

Nk’ Umunyarwanda wo kwiganwa udasa n’abandi, ugira uko agenza n’uko agenda ugira impagarike ? Ugira inkomoko itamukomanga, agatinyuka akaruta abandi akarusha abandi, agakururumba nka Ndushabandi akaba ikirangilire mu Rwanda ari we Kirango cy’Abanyarwanda?

Nk’Umunyarwanda w’Umunyabwenge bwinjiye ubwonko bukabuvoma buvuvumanga buvuza icyuma nk’aho haje Ruvuzacyuma ukabura inkota agiye gukotana ubudatuza ari we Rwararikamirambo ?

Nk’Umunyarwanda w’Inyaryenge rirya Ubumuntu, Ubuntu bwaza rikikuza, wa Munyarwanda akaba igikuke, akaba igikoko gikokoye ! Ni wawundi ucura imigambi akagambana, gucura inkumbi ntibimugora,  nguyu Rwizihirwanamahano ukora mu nkaba akayikaraba, Rutuku utemba itukura ; ni ya ntwari ivukira kwiaca ijya mu ntumbi igatumburuka !

Intwaro atwara ni Ubuliganya ikaba umutongo bamutonze nyina amutwite ngo izabyare bwa bulimbulimbu nakura azahore abulilimba ndetse abutyaze bukebe umuntu iteka ryose.

Bwa buliganya bulimo ubutiliganya n’ubutindi ntabitunga biramutunga kuko yatojwe kubituza mu Gituza ngo na byo bimutuze mu Rwanda.

Ntagira Imana habe n’imandwa akunda imanga, arundarunda amahano yose avugutiramo amahane maze umusemburo ukaba umuvumo waruvumwe  rukivuka.

Rucurabucakura ni umucukuzi ucumba ubwiko akagira ubwinyo buruma umuntu bukamudwinga bukamuhwanya ; agera ku rwango rukamutaha mu nda indaro yarwo ni iyo ngiyo  ni rwo gature rurahatuye. Azi kuruvungiramo ubucucu akabikoberanya ari Inyalyenge ndetse we akwunva ko ari bwo BWENGE ngubu ubwamaze Abanyarwanda !

Avanga umjinya n’urwango byamurenga akenda urugomo akaba umugome, akayakanura akayazora akazutura akanayashinyika amatwi yo yayavuniyemo ibiti,

akaziba agahita afigiza  akaba umwanzi wanga abantu kuko ubumuntu ndetse n’ubuntu bimuha iryinyo bikanamuhema !

Akaba igihurihuri cyahiye ayo Mabi yose akayarunda akarema ingunda karundura ariko ayarundurira mu bandi !

Ubwo ahita yinaga ku Ndengo akitsa ibyitso akanuye amaso, kuko ari umwanzi akarema abandi akuye mu nda, akihanukira akabihununura abibahunikamo yarubiye ngo abatange !

Nyirubuhanga buhangara abanza kwijyamo akiyumva ubugome bumwuzuye akabukaraga byaba ngombwa akabukaranga ashaka kubwitirira abo yanga kuko ari umwanzi ntibimugora maze agahababa asa n’uhubutse ; bagahambirwa bahamwe n’amahano ya Rwesamahano !

Nk’Umunyarwanda, aho se si uyu w’Umunyarwanda w’Umwimerere ?

Nk’Umunyarwanda ndi Umunyarwanda? Imvugo nk’iyi iteye ubwoba bwonka ubwonko bukonkera,ndetse buratsimba bukabutsinsura bukagwangara, buhita bwuma bukumagatana, burabukorogoshora maze igikorogoshwa cyumiranye cyikaka cyigashirira cyikaba umuyonga w’inyongobera ! Aho kuyoborwa bwaramuyobeje agwa mu muyobe ni aho yayobeye maze arayoberwa aba  Ntarwanda uhora arushaka rutamushaka, akikucika, akihomahoma, akabura impinga ndetse n’impinga ntimuhire, uko aziteje zanga kwera, zikirabura, ntamenye iyo ava ; ntaho ahagaze,  akabura iyo ajya, agahera mu nganigani agahagarara atihagazeho maze agasongwa  ari Umunyarwanda nk’Umunyarwanda ; uwuhe se mama ?

Nk’Umunyarwanda nako nk’Umuntu w ‘Intungane,ufite Ubumuntu burimo Ubuntu, nguyu  Muntu uri mu Bantu akaba Murigirwa, akarigirwa n’umwana, akarigirwa n’umgore akarigirwa n’umugabo ! Akarigirwa n’Umutwa akarigirwa n’Umuhutu akarigirwa n’Umututsi ! Mureke mwite Rugerorwiza utanga Urugero akaba Nyirurugero ; Niwurugero ni uyu nguyu ugera aho Umuntu ahagaze agowe, yamanjiliwe  akamuhagararaho.

Kirazira Kwica ; umuntu Umurage yarazwe ni uyu , ni aho ahurira n’Imana, umurage yarazwe wuje Imana, ntayilinda kuko ni yo imurinda. Kirazira yumva izira Uburyarya, ubu buryana bukarya abantu, izira Uburiganya bulilimbwa bulimbura imbaga, izira Ubucakura bucura inkumbi ariko buconcomera iby’abandi, izira Ubwiko bwa Gatanya ari yo itunze ya Nyabutatu itatanya, isigaye yanga imigondoro, ikitwa Rwangamigondoro ; aho iyikuye ikabiba urwango, Inyangabirama zikarubagara zigasukira ariko zisura ubwo zitegereje gusarura itukura, iri rica inkora imisozi yose maze rikisuka mu nyanja  rikayitukuza igahita itukura !

Nimugane Rwego nguyu araje kandi akunda abazamuka, akazamura ab’intege nkeya ;

Nkundabandusha ndamureba, dore arashaka urwimo ruzira urwango ; ruzura u Rwanda rukaba Ruzima, abarutuye baka Abazima babungabunga Ubuzima. Umulimo nk’uyu ube uw’abantu bahite bawinjizamo Ubumuntu bufate ijambo rijambura Irivuzumwami, umwana aritore aritondagire n’uri munda arisyhire mu nda indaro yaryo ibe iyo ngiyo ngo, ni rya Jambo Imana Ikunda Ngo NTUZICE. Kuko uwica aba yarapfuye akareshya abandi ngo bamusange iyo mu rupfu maze bapfane kuko aba yarapfuye ahagaze .

Ntuzice

Evariste Nsabimana

Umukiza

Photo de cottonbro provenant de Pexels

Photo de cottonbro provenant de Pexels

 

Umukiza uvutse aje kuruvura

Umuvumo rwavumwe rukivuka

Arawukura ukuke ukuke amenyo

Maze mu bihanga ahangemo ihwa

Ngo lihandure amahano yose ahamera

Ahite ahumana arware ubuhumyi

Ubudahunyeza ukundi i Rwanda ;

 

Tuzarutaha umwaka utaha dutaraka

Dutambuka turi abantu bo kwa Muntu

Impande zose tuvuza impundu izi z’Impakanizi

Ndetse n’impanda zikoroma impinga zose

Nibwo Ubumuntu buzatamba buvuna sambwe

Burimo ubuntu Abenegihugu bahumeka

Bakenyeye Ihumure biteye Amahindura

 

Twambaze Imana igaruke iwayo isange abayo

Ize kuhatura ireme Agahuza ko kuduhuza

Ihatekanye itikure icyago n’Ikibi cyose

Bizarengane no kurengana n’ilirenze

Ihamye Umulindi ko ari Imana n’uko Imane

Ikazamanira Abanyagihugu cyahumutse Ubuziraherezo

Ibaha Ubumana ibaha Ubumanzi ibagira abantu bo kwa Muntu

 

Evariste Nsabimana

Incike y’Ishyaka irica

185_carte_vignette_RWInyandiko iri hasi aha ni iya Nsabimana Evariste. Irasesengura, ku buryo buhanitse, incike y’ishyaka. Ifite amapagi 13. Tubashishikarije kuyisoma yose uko yakabaye. Irimo ireme n’amasomo byafasha benshi muri twe. Dore agace gato twabahitiyemo.

 

1. Gucika

Ngo ibijya gucika bica amarenga! Amashyaka avuka mu Rwanda mu nkubili ya Revolisiyo yo mu 1959, yavukanye Ubwiko abuminjiliyemo ubwenge bw’Abanyrwanda u Rwanda rwuzuramo ibico maze ibintu biracika ibindi biradogera !

Yavukanye Ubukenya, agenda akenyuka ruhongohongo kugeza ubwo hasigaye rimwe ry’Intungarutoki. Mwibuke rero ko inkingi imwe itagera inzu.

Limwe reo ryaratanganitse, rirasanya ndetse ririyasira ryigarurira u Rwanda.

Ryumva ko nta rindi; riba ikinege muri urwo rwego u Rwanda ruba ruragumbashye, ruba Ingumba. Andi mashyaka ntiyagwingiye gusa yaragwengeye, aragwangara na bene yo rurabokama ; ntiyabaye incike gusa yabaye incibwa kuko ntaho yari agihagaze.

Umuntu yakwumva rero ko ba nyirayo babaye ba Mbuzamamenero, no kurya iminwa ntibyari bikibashokoye, basigara batunzwe no guhekenya amenyo.

Kandi uhekenya amenyo ntaba ayahekenyera Nyirukumubangamira gusa ahubwo burya ni we aba ahekenya. Ku Munsi wa Simusiga akamumira bunguri.

Abadahekenye amenyo kuko bumvaga batabangamiwe bari ahabo nka rwa Ruheri. Nta n’ubwo biriwe baruca ngo barumire kuko urwabo rusanzwe mu nda niho ndaro yarwo. Nguwo umuvumo wavumbukanye n’Amashyaka; aho gutekereza cyane ngo batobore batikure ijambo, bahitamo Guha amashyi Nyirurwanda.

Twumve gusa ko rimwe na rimwe muri ayo mashyi haba havanzemo Inshyi ; mu Mpundu harimo Induru naho mu Masengesho ahanini huzuyemo Guhinza.

Ngurwo urupfu rw’u Rwanda! Ukuboko kumwe kurya bihora

Ngo ntawe utira uwo batongana ! Ubundi uwo mutongana ni uwawe !

Ishyaka rero ritagira andi biva inda imwe riba aho nta kwa gutongana maze bikariviramo kwitonganya. Byanze bikunze muri rimwe hiremamo menshi, aho kubyara intonganya hakavukamo amahari agenda akagusha ku Mahano.

Hikubitamo Ubutoni buturanye n’Ubutiriganya bigahita bivumbura Ubwindura ; bwandura kurusha Macinya. Bishya rero bishyira kugagara, n’uko umugogo w’ishyaka ukagarama. Nguko gucika kw’ishyaka ariko akenshi ntibicira aho kuko bishobora no kubyara kwicuza.

2. Kwica

Ishyaka ni ryo ryica ariko ntiricika gusa kuko iyo ryikunkumura ntiribura gukumbanya abaryo. Hari n’ubwo rirarira nk’umunyamutwe rigatwara ingenzi ziba zigendera hafi aho .Uretse ko n’ubusanzwe aho Inzovu zirwaniye ibyatsi biruma.

Gucika byo kuba incike;ari byo kubyara umwe ; udakurikira ntakurikirwe kandi bisa n’umwaku mu muco wa Kinyarwanda byabaye umurage mu mashyaka uko yagiye asimburana ku Ngoma.

Uwo muco wa Nyakamwe mu Ngoma waje gutaha mu Ngoro ukahaba akaramata none ukaba uzirambanyije zose wabanje mu Ishyaka lyimakaje Ubugumba kandi kubyara kwaryo bitagombye no kuragurizwa. Abana baryo bariho ndetse bakagira n’izina libakwiye litabatandukanya n’abandi kuko bose bitwa Abarwanashyaka.

Kuki havamo umwe rukumbi akaba Ntambahagali, akaba imbere n’inyuma, iburyo n’ibumoso maze yategeka hakabura utigatiga !

Kuki ugeze ku isonga ry’Ishyaka agasimbizwa ku isonga ry’Igihugu, Inteko ya mbere atayizibukira kandi abaziba icyuho batabuze ?

Aho se mama ntiyaba yaravukanye imbuto ? N’uwavukanaga imbuto mu gihe cyabyo, iyo yimaga Abiru bahitaga bashimikira, bakaraguriza ubwoko buzavamo umugore uzabyara umwana wo gusimbura se.

Ndetse umwana w’umwami uganje barabanaga kuko yagendaga agera ikirenge mu cya se ! Maze umunsi byabaye mahwi umwami akabona gutanga ; agaha umuhungu we na we akima. Twumve aho hantu, aho si aho gushakirwa inzira nzima ?

Aho muri Repubulika ntihabuze Abiru b’igihugu ngo basimbure abiru b’ingoma ? Habuze Abiru habura n’Abere babereye kuboneza ingingo z’Inkamatabugingo bagira ngo bazakure umugiga mu Rwanda.

Ngo mu ngazo y’Ishyaka haganje ba Nikozitamba baba basa. Harya ngo Basabose ni umwana w’Umwanyanda ? Urwo rujijo rutaramyemo injiji ni rwo rwajunjuye u Rwanda ! Intekerezo y’intungarutoki ikata inkoni za Nkomamashyi ; gutekereza bihinduka gusobanya aho kugira ngo bibe umusoto w’Ingengarwanda.

Soma umwandiko woseIncike_Nsabimana