Itechnica rya FPR-NEC (national electoral commission) ryabaye mu matora aherutse mu nzego z’ibanze n’izihariye za Leta mu Rwanda ritumye abenshi mu bayobozi beguzwa ku gitutu ,akaba abenshi ari abari basanzweho mbere bakaba bari bongeye kugirirwa ikizere n’abaturage aliko bikaba byari bibangamiye umurongo w’amalisti yakozwe mu itechnica rya FPR-NEC hagamijwe impinduka mubari basanzweho. Ibyo bikaba byaratangiye ahanini mu mwaka ushize wa 2015 aho abatari bake begujwe ndetse bamwe muribo bakanafungwa by’urwiyerurutso nk’uwari umuyobozi w’akarere ka Rubavu Bwana CHEIH Bahame Hassan n’umunyamabanga nshingwa-bikorwa ndetse bagasabirwa no gufungwa igihe cy’umwaka kugirango bihabwe umugisha; kimwe n’ahandi henshi byarabaye mu cyahoze ari prefegitura ya Cyangugu ubu hitwa Rusizi aho Team yose y’abayobozi bagera kuri 15 na njyanama yabo begujwe muli ubwo buryo mu mpera z’umwaka wa 2015.
Banyarwanda banyarwandakazi, ibyo byose byateguraga itechnica ridasanzwe muli aya matora y’ibanze nay’inzego zihariye za Leta yabanjirijwe na referendum; ayo maco y’inda nini, kwikubira cyangwa kugabira uwo ushaka gukorwa na Leta ya FPR akaba ariyo ntandaro y’izo ngaruka ku bayobozi.
Ubu haravugwa iyeguzwa ry’abayobozi b’imidugudu itanu mu karere ka Gasabo, umurenge wa Gatsata aho abo bayobozi bari basanzweho mbere bari bongeye kugirirwa ikizere muli aya matora aliko kubera ko mbere yuko aba bari basabwe kutongera kwiyamamariza mandat shya byabaviriyemo kweguzwa! Birababaje ! demokrasi ziragwira!
Abo bayobozi akaba ari abo mu tugari twa Nyamabuye, Nyamugari na Karuruma ho mu Murenge wa Gatsata bakaba begujwe kuli uyu wa 3/03/2016 mu gihe kitarenze ukwezi kumwe bari bongeye kugirirwa ikizere n’abaturage hari taliki ya 8/02/2016 babahundagazaho amajwi. Abo ni KAYIRANGA Muzamira wari umukuru w’umudugudu w’Akamwunguzi, KAMUZINZI wari umukuru w’umudugudu w’Amarembo, NIYOMUGABO Viateur wa Ndengo, BAMURANGE Césarie wa Rwesero na MUNYANEZA wa Nyagasozi mu kagari ka Karuruma. Abo bose bari basanzwe muli mandat yacyuye igihe aliko ubuyobozi bw’umurenge wa Gatsata bukaba bwari bwababujije kwongera kwiyamamaza muli iyi mandat.
Mu kuyobya uburari, UWINKINDI Angélique umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Gatsata usanzwe asimbura umuyobozi w’umurenge yadutangarijeko ibivugwa ko abo bayobozi begujwe atari ukuri ko ntawabashyizeho igitutu ngo begure kandi ko ubwegure bwabo butarasuzumwa ngo bwemezwe, akongeraho ko gusa abo bayobozi bajyaga bahwiturwa kenshi kubera imikorere yabo.
Mayor RWAMURANGWA Steven w’akarere ka Gasabo avuga ko icyo kibazo atakizi aliko ngo agiye kugikulikirana ngo arebe niba hari ukundi byagenze noneho habe hafatwa icyemezo cyo kubasubiza.
Banyarwanda banyarwandakazi, ngizo ingaruka z’amatora atechnitswe à la FPR-NEC, by’umwihariko udushya turimo tubera mu Murenge wa Gatsata, akarere ka Gasabo ho mu mujyi wa Kigali.Murakoze.
Byanditswe ku wa 07/03/2016, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.