Archives par étiquette : Dasso Rwanda

swayibu1

Rwanda : Ubukene bukabije, ubushwanyi n’amahanga, ibibzo ni byinshi…

Ubukene bukabije bwugarije abanyarwanda

 

Hashize igihe kirekire, icyorezo cya covid 19, kitaratangira kwisi , murwanda harubukene bukabije , aho fpr ishyaka ririkubutegetsi , ryihariye amasoko yose , mugihugu , yewe bigeraho , naba motari , nabanyonzi , nibinamba , byiharirwa nabo , noneho bigezihihe , icyorezo cya covid 19 , kigaragara kwisi , ubukene bwarushijeho cyane,  aha ndavuga.muri rubanda rugufi , kuko ibikomerezwa , babantu bake barimugatsiko ka,  FPR, bo ntakibazo bafite, kuko bafite amafranga menshi, cyane abatunze,  nimiryango yabo.

Abanyarwanda bose batewe ubwoba , nubutegetsi buriho

 

Kugirango,  hatazagira numwe utekereza gukora coup d’état, cyangwa guhirika ubutegetsi , niyompamvu fpr , yabinjijemo ubwoba , buriwese agatinya mugenzi we , wabonye aho , umwana atinya ababyeyibe , nababyeyi bagatinya umwana  , abashakanye , nabo , bagatinyana , kuko buriwese , kuri mugenzi we nimaneko , kugezaho fpr ikoresha abakozi bomurugo , bagatanga , rapport  ahabigenewe , banyarwanda banyarwandakazi , nimuhaguruke , turwanye ingoma yigitugu.

 

Mu Rwanda ntawuvugishukuri

 

Umuntu wese uvugishukuri murwanda aricwa cyangwa agafungwa cyangwa akirukanwa kukazi
Muminsi ishize,  harinkuru imaze igihe ivugwa , kubitangaza makuru byohanze,  (social média) ko umwarimu muri kaminuza yurwanda  witwa Karasira Aimable, yirukanwe kukazi ke , kubwarimu , ntakindi yazize uretse kuvugana nabari muri opposition yurwanda nka madame  Victoire Ingabire Umuhoza nabandi nkawe. Fpr yabanje kumwihanangiriza we yanze kuva kwizima , kandi yagiye gushyingura umuhanzi Kizito mihigo ajya no mukiriyo cye ibyo kuri fpr nibyaha bikomeye cyane.

Ejobundi aho umunyamakuru wa radio itahuka witwa Serge , yatumiye uwahoze ari ministre wububanyi namahanga wurwanda akaba yarabaye na ambassadeur wurwanda muri ONU,  ariwe Gasana Anastase  ,yanenze Leta yurwanda iyobowe na président Paul  kagame avugako haba leta ebyiri , iyikuzimu , itagaragara , nindi iyimusozi igaragara,  kuri bose , iyikuzimu ninayo iyobora ifata nibyemezo, atanga urugero ko président Bizimungu akiyobora, nawe ari, ministre wububanyi namahanga, batigeze bamenyako , urwanda rwohereje ingabo muri Congo,  avugako niyo ministre avuga ategetswe kuvuga ibyo agatsiko kikuzimu kamutumye kuvuga , bitaribyo akirukanwa , arongera atanga urugero rwuko ministre Nduhungirehe yirukanwe kuko yihaye kuvuga ibyo agatsiko kikuzimu katamutumye.

 

Niryari u Rwanda ruzabana neza , n’ibihugu, byibituranyi

Birakomeye cyane,  kugirango u rwanda ruzabane neza , nibihugu byibituranyi , mugihe rukiyobowe na président Paul kagame ukoresha igitugu,  wita kunyungu ze cyane  aho kwita kunyungu zabo ayobora,  burimwanya  aba yikanga uwamukura kungoma , akabonako , bishobora guturuka murikimwe mubihugu , byibituranyi , niyo impamvu atumvikanaga na président jakaya murisho kikwete , wayoboraga Tanzanie  , amushinjako , yashakaga gutanga ninzira kuri FDLR kugirango yinjire murwanda imukureho , bityo ntiyumvikane na pierre Nkurunziza président wayoboraga iburundi,  nawe amushinja nkibyo yashinjaga uwa Tanzanie , imipaka arayifunga kugeza nanubu igifunze , arangije yibasira Uganda cyane , nayo ayishinjako président  yoweri kaguta museveni , acumbikiye.  Abarwanyi ba RNC  , bayobowe na Général kayumba nyamwasa.  Zitoreza mubuganda , kugirango  , zitere urwanda

Aribuka neza nkuko président museveni , yamufashije  cyane kugirango atere , urwanda,  anamushyire kubutegetsi , akureho ingoma ya Habyarimana , yumvako , umwanya kwariwowe wose , yashyigikira nabandi,  nawe bakamukuraho ,niyompamvu  , yumva yafunga imipaka , yose , nubwo abanyarwanda  , bakwicwa ninzara , ntacyo bimubwiye ,hasigaye umupaka , wa RDcongo wonyine , nawo ugenzurwa , cyane kuburyo ufashwe yambukanye 1kg cyibishyimbo cyangwa 1kg yisukari araswa agahitapfa banyarwanda banyarwandakazi nimuhaguruke dukureho ingoma yigitugu .

Mvuyekure Swaibu

Kigali/Rwanda : Amatora ararangiye, n’agahenge karangiye, none P. Kagame ati : mukure umwanda w’abazunguzayi mu mugi

umuzunguzayiNi  kuri  uyu  wa  gatatu  taliki  ya  23/08/2017  habaye  ikiganiro  n’itangazamakuru  gihuje  abayobozi  300  bo  mu  nzego  zinyuranye  harimo  abayobozi  bashinzwe  umutekano  urwego  rwa  police  n’ingabo,  abo  mu  buyobozi  bw’ibanze  n’umujyi  wa  Kigali  aho  biyemeje  gukora  ibisa  n’ihohotera  rivanze  n’ivangura  baca  burundu  abazunguzajyi  mu  mugi  wa  Kigali.

Bwana  Nyamurinda  Pascal  umuyobozi  w’umugi  wa  Kigali  akaba  yaratangaje  ko  kudakoresha  ingufu  ku  bazunguzajyi  n’ababagulira   bituma  batubahiriza  amategeko   yashyizweho  kuva  2015  bikagaragazwa  n’imyitwarire  idahwitse   yabo  bityo  umujyi  wacu  ubusanzwe  uzwiho  kurangwa  n’isuku  n’umutekano  ukahononokera  bitewe  nabo.

Bwana  Nyamurinda  akaba  yakomeje  yemeza ko  kimwe  mu  byaranze  iyi  minsi  hagaragaye  akajagari   gakabije  kugeza  aho  abo  bazunguzajyi  bari  basigaye  batumva  ibyo  tubabwira  bagahitamo   guhangana   n’inzego   z’ubuyobozi   niz’umutekano,  ibyo  ntitugomba  kubirebera  ariyo  mpamvu  bigomba  guhagarara  burundu.  Ati  iyo  akajagari  nka  kariya  kagenda  gakura  turamutse  tubijenjekeye  kazavamo  ibindi  bibazo  by’umutekano  amazi  yararenze  inkombe.

Umuyobozi  w’umugi  wa  Kigali  yakomeje  atangaza  ko  izo  ngamba  zigiye  guhita  zishyirwa  mu  bikorwa  guhera  uyu  munsi  aho  abazunguzajyi  bose  bagiye  gufatwa  bagasubizwa   kw’ivuko  ryabo  ati   ntitwishingiye  abica  amategeko  kubera  ko  bahisemo  nabi  baza  kuzerera  mu  mujyi  kandi  ntacyo  bafite  bahakorera.

ACP  BADEGE  Theos  umuvugizi  wa  police  y’igihugu  wari  witabiriye  icyo kiganiro  yatangaje  ko  guhera  ubu  police  y’igihugu  igiye  gushyira  mu  bikorwa  icyo  cyemezo  ihashya  burundu  umuco  mubi  wari  utangiye  kwaduka  wo  gusuzugura  inzego  z’umutekano  ati  tugiye  kwongera  ingufu  mu  muhanda  kuko  dufite  ibikoresho  n’abapolisi  bahagije  kuruta  DASSO.

dasso abazubuzayioKubona Leta y’u Rwanda  guhita   ikoresha  imbaraga  za  gisirikare  cyangwa   za    police  ngo irereka  amahanga  ko  byose  ari  Smart   nsanga  atari   igisubizo  kirambye  hagombye  kubanza  kubaho  ubwenge  n’ubushishozi  hamenyekana  impamvu  nyayo  abo  bantu  bahunga  kw’ivuko  ryabo  bakaza  kwirunda  mu  mugi  noneho  hagafatwa  umwanzuro  nyawo  hatirengagijwe   imibereho  mibi  bashobora  kuba  babayeho  iyo  kw’ivuko  naho  ubundi  bitagenze  bityo  hazabaho  ibisikana  ry’imodoka   zibacyura  from  Kigali  nizindi  zibatunda  zibakuye  mu  cyaro   basubira  kuwuzunguzamo    nubwo  bwose  Nyamurinda  atekereza  ko  uzajya  agaruka  bazajya  bamusubizayo  kugeza  ubwo  arambiwe kuwugarukamo.

Tubibutse  ko  muli  abo  bazunguzajyi  bavugwa  higanjemo  cyane  n’abana  b’abakobwa  bahetse  impinja  birirwa  basabiriza  mu  mugi.

Bamwe  mu  basesenguzi  barabona  ari  ubundi  buryo  bwo  guhohotera  ikiremwa-muntu  mu  rwego   rw’ivangura  no  gutera  abaturage  ubwoba  aho  kubutera  umwanzi ! bityo  uwavuze  ati ‘‘ubwo  amatora  ya  Kagame  arangiye  n’agahenge  kararangiye’’  ntiyabeshye  pe!

 

Byanditswe  kuwa  24/08/2017, na:
A.BEN   NTUYENABO,  KIGALI-RWANDA.

destruction maison

POLICE  Y’U  RWANDA   NA  DASSO (Umutwe  ushinzwe  umutekano  ku  Mirenge)  BAKOMEJE  GUHOHOTERA  ABATURAGE.

destruction maisonMu gihe  Prezida  Kagame  yirirwa  azenguruka   isi  ngo  arashakira  abanyarwanda  amaramuko  kandi  ari uburyo   bwo  gusesagura  umutungo  w’igihugu  uko   yishakiye, imitsi y’abaturage  muli  rusange,  ngizo  za  Rwanda day  n’ibindi…..; turifuza  kuzamubona   imbere  y’ubutabera   hiyongereyeho   n’icyaha   cyo  gusesagura  umutungo  w’igihugu  mu  ngendo  zitabarika  asigaye  akorera   hanze  y’igihugu   muli  ibi  bihe.

Umutwe  wa  police  y’u  Rwanda   na  Dasso  rero  nkuko   nabivugaga   hejuru  bakaba  bashishikajwe  no   kubangamira  abaturage  muli  iki  gihugu.

Nyuma   y’uko   abapolisi, mu minsi  ishize   bashyamiranye  n’abaturage  mu  Murenge  wa  Nyamasheke (Cyangugu)  kubera   isenywa   ry’inzu  ubuyobozi   bwavugaga  ko  yubatswe mu  manegeka  binyuranije  n’amategeko, police   igahitamo  kuharasa  abantu  babili  barimo  nyirinzu  na  Papa  we  waje  atabara, ikibazo  cyarakomeye  aliko  gifata  ubusa   kugeza ubwo   umuvugizi  wa  Police   chef  de  police   Superintendant   TWAHIRWA   avuga ko  abo  baturage  barashwe  mu  rwego  rwo  kwitabara  kw’abapolisi  kubera  imirwano  yabahuje niyo  mbaga  y’abaturage  bari  ku ruhande  rwa  Nyirinzu.

Ahandi   habereye  ikibazo  nk’icyo, ni  mu  Murenge   wa  Kanyinya, akarere  ka  Nyarugenge  hano  i  Kigali, kuri  uyu  wa  Kabili  taliki  05/10/2015  aho  umubyeyi  w’abana batatu  witwa  Charlotte UWINGABIRE  yasenyewe  abanje  kwambikwa   na  police  amapingu  kumaguru  no  ku maboko; udutebe, udusafuriya  bajugunya  hanze, umwenda  yambaye bawumuciraho  asigarana  ubusa  ku manywa  y’ihangu, imbaga  y’abaturage  yari  hafi  aho  hagoswe   ivuza  induru  aliko  police  n’abo  bita   Dasso  barakumira  ku buryo n’abanyamakuru  bagerageje  kuhagera   bakijijwe  n’amaguru  ariko  babirukankana  babatuka  ngo  ni  ‘‘ingegera  z’abanyamakuru’’,  bamwe  muribo  Gaston  NTIREMBERA   wa  T.V 1  na  Papy   wa  City  Radio  bageragezwa  no  kwamburwa   ibikoresho  byabo  nka  za  Caméras  n’amatelefone   aliko  baza   kubisubizwa   birukanwa   aho. Abaturage  ku  misozi bavugije  induru  cyane  bagaragaza  akarengane  k’uwo  mubyeyi   aliko  biba   ibyubusa.

Police  na Dasso  barangije  icyo  gikorwa  kigayitse, bafunguye  amapingu  wa  mubyeyi  barataha. Hagati  aho  uyu  mubyeyi  akaba  nawe  avuga ko  atazava  muli  iryo  tongo  n’abana be  kuko  nta  handi  afite  yerekeza.

Umuyobozi  nshingwa-bikorwa  w’uwo  Murenge  wa  Kanyinya, Mme  MUKANDAHIGWA  Odette  yadutangarije ko  Leta  idashobora  kwihanganira  abaturage  nkabo  bubaka  ahantu hamanegeka  kandi  bibujijwe, ati  kandi  nta  n’ikindi  twamukorera.

Superintendant   Modeste  MBABAZI   ukuriye  ishami  rya  police   mu  Karere  ka  Nyarugenge  avuga  ko  police   idakora  akazi  ihagarikiwe  na  za  Caméras  ko  ariyo  mpamvu birukanye  abanyamakuru  n’abandi   bose  ati  police  ikora  ku  manywa  ntabwo  yitwikira  ijoro, si  interahamwe!  Ati  uwumva  ko   yahohotewe  azatange  ikirego  mu  Rukiko.

Nk’abafatanyabikorwa   ba  LETA   mu guteza   imbere   igihugu,  kuri   ubu  Urugaga  rw’abanyamakuru mu  Rwanda  rukaba  rusaba   urwego   rukuru   rw’itangazamakuru   gukurikirana  uko   guhohoterwa   na  police  kw’abanyamakuru.

Banyarwanda  banyarwandakazi , ibibazo  by’imyubakire   muli   iki  gihugu  bimaze  kurenga   abaturage  kubera  igihirahiro  baterwa   n’amabwiriza   y’abayobozi  banyuranye   mu myubakire   iherekejwe  na  ruswa;  ku buryo  abaturage  basigaye  bariyemeje  kujya  bahangana  na  za  police  na  Dasso   byo  ku  Mirenge.

Nguko  uko  byifashe  hagati  y’abaturage  n’abashinzwe  kubarengera   muli  iki  gihugu  barangajwe  imbere   na  Leta  ya  FPR.

Imana  ikunda  abanyarwanda  nigire  itabare  vuba  kuko  Intsinzi  irahari.

Byatohojwe  ku wa  06/10/2015,  na:
A.BEN   NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.