
Yagaruye Ubuyanja
Uyu mugani bawucira ku muntu warwaye akamererwa nabi cyangwa uwazironzwe n’umukeno : abo bombi, ali ukize iyo ndwara y’ubujyahabi ali n’ukiranutse n’ubukene, iyo bazahutse bakabyibuha, uwo babonye baravuga ngo “Yagaruye ubuyanja !” Byavuzwe n’abagombozi bo ku Musamo mu Nduga; ahasaga umwaka w’i 1300. Icyo gihe, Ruganzu Bwimba yali amaze gutabara bucengeli i Gisaka, u Rwanda […]