Muli iyi minsi Cheih Gahutu akaba abarizwa mu buroko aho akulikiranweho ko yaba yaribitseho miliyoni mirongo ine n’ebyili z’amanyarwanda (42.000.000Frw) yahawe na murumuna we Bwana Sentare uba mu Bubiligi, PDG wa Company ARAP CONTRACTORS isanzwe ikora imihanda hano mu Rwanda. Cheih Gahutu akaba yaragombaga gushyira ayo mafranga kuli compte ya FPR muli BK mu rwego rw’imisanzu yakwa uwariwe wese ukorera muli iki gihugu nkuko bigendekera buri wese uhafite ibikorwa byunguka.
Nkuko Cheih abisobanura rero ayo mafranga yarayakiriye koko mu ntoki ze ayahawe na Murumuna we Sentare aliko nk’abavandimwe nta nyandiko bagiranye igaragaza ko hari icyo amuhaye, Cheih yahise ayajyana kuli compte ya FPR/BK mu rwego rw’imisanzu kugira ngo Bwana Sentare yongere ahabwe uburenganzira bwo gukomeza gukorera mu Rwanda nkuko bari babyumvikanyeho, aliko Banki ya Kigali nayo ikaba ifitanye consigne na FPR yo kudatanga Borderau ku muntu wese ushyize bene ayo mafranga y’imisanzu kuli compte yayo, ikimenyetso ubona gisimbura borderau akaba ari ukumenyeshwa par téléphone cyangwa par message ko yabagezeho banagushimira nkuko byagendekeye cheih gahutu ubwo yohererezwaga ubutumwa bugufi na FPR nyuma yuko ashyize ayo mafranga kuli compte inamushimira icyo igikorwa; bityo rero cheih yakoze ibyo bamutumye aliko ntiyahabwa borderau yewe nta n’inyandiko igaragaza ko yakiriye mu ntoki ze ayo mafranga.
Ubwo bujura bukaba bwarapanzwe na FPR mukwihimura kuli Cheih Gahutu ngo kubera agasuzuguro ko arusha ubutunzi bamwe mu bayobozi b’igihugu barimo Ministri FAZIRI Mussa ushinzwe Umutekano hano mu gihugu n’uwo yasimbuye Bwana Cheih HABIMANA Saleh wahoze ari Mufti w’u Rwanda ubu akaba yaragizwe ambassadeur w’u Rwanda muli Egypt. Aho ikibazo cyagaragariye rero, Bwana Sentare wari wizeye ko ikibazo cyarangiye agiye gukomeza ibikorwa bye mu gihugu nuko yabajije uburyo yasubukura ibikorwa bye bakamusubiza ko atarakemura ikibazo, nibwo yiyambaje Cheih Gahutu uko yabigenje, undi amusobanulira byose uko yayashyize kuli compte yewe na sms FPR yamwoherereje ,aliko FPR igahakana ko nta mafranga yageze kuli compte yayo!
Nibwo Sentare afashe iy’ubutabera Cheih Gahutu aba atawe mu buroko aho ategereje ubucamanza, aliko kugiti cye akaba adahakana ko yakiriye ayo mafranga kandi akaba yarayashyize kuli compte ya FPR, kuburyo yanagize ati: nk’umuyisilamu w’inyangamugayo ayo mafranga nay’umuvandimwe wanjye niyemeje kuyakura mu mutungo wanjye nyamwishyura Imana yabimpaye ntaho yagiye nizeye ko izampa andi, Imana ishobora byose izanyongerera ndabyizeye. Ubu nandika hari amakuru angeraho ko Cheih yarangije gutanga ayo mafranga y’akamama ahugujwe na FPR.
Banyarwanda banyarwandakazi,muriyumvira aho tugeze,ni agahomamunwa pe !! Hari noneho n’abanyarwanda batanze amafranga muli cya kigega cyitiriwe KARAKE Karenzi bamaze kumenyeshwa ko nubwo yarekuwe batazasubizwa amafranga yabo ngo azakora ibindi kandi bari bishimiye ko ubwo KARENZI arekuwe bazayasubizwa, mubyukuri basabaga ko bayasubizwa.Ubu usanga barimo bicuza, bamwe ntibatinya no kugaragaza ko bayobowe gicanshuro, uretse ko iminsi y’umujura itajya irenga mirongo ine. Mugire Amahoro.
Byanditswe kuwa 23/08/2015 na:
A.BEN NTUYENABO,
KIGALI-RWANDA.