Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi,icyahoze cyitwa Préfecture ya Byumba haravugwa abaturage balimo abana, abasore n’abasaza bazahajwe n’umwanda kubera kutiyuhagira ahanini bitewe n’ubukene n’ibura ry’amazi rikunze kubaho mubihe by’impeshyi hano mu Rwanda aho 1 jerican igura kugeza kuli 500f mumugi wa Kigali, uretse ko ubu bikabije kandi ubuyobozi bwarijeje abaturage ko kugeza muli 2017 nta munyarwanda numwe uzasigara adafite amazi meza. Ubuyobozi bwa Gicumbi rero bwo siko bubibona busanga ari ugusebya Akarere kabo kuburyo bwafashe icyemezo cyo kujya babakusanyiriza hamwe ku karere, bakiyuhagira bahagarikiwe n’ubuyobozi rubanda rwose rubareba ntakubagirira ikigongwe ngo uyu ni umusaza cyangwa umusore.
Icyo gikorwa giteye isoni kikaba cyaratangijwe n’ubuyobozi bw’akarere mu minsi ishize aho abo baturage balimo abasaza batubyaye, abasore barumuna bacu buhagiriwe mu ruhame bose babireba, byari biteye agahinda!! twese twarumiwe!.
Abo baturage bakaba barafotowe, amafoto yabo akamanikwa ku biro by’akarere n’ahandi hose hagaragara, bityo ifoto ikazajya ivanwaho hakurikijwe uko buri wese yitwaralitse mu kutongera kugira umwanda.Aliko kandi ngo icyo gikorwa kikazakomeza!
Kimwe no mumurwa mukuru wa Kigali, amezi abaye atatu, ikibazo cy’amazi giteye inkeke, amazi akenewe nk’ushaka pétrole, kuva mu mpera z’ukwezi kwa 6/08/2015 kugeza magingo aya, tumaze kumenyera kuvoma kabili mukwezi buri wese agace k’umugi atuyemo nabwo badashobora kuyabonera umunsi umwe,bivuga Akarere kamwe uyu munsi akandi 10 jours après, par alternance . Abakozi bo mungo na bamwe mu bakozi bandi iyo batashye kumugoroba buri wese afata ijerican ashakisha hirya no hino, mu bishanga n’ahandi bagacyurwa n’ijoro rimwe na rimwe bahebye.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi mu Rwanda (WASAC) bukaba busobanura ko ikibazo cy’ ibura ry’amazi adahagije mu mugi wa Kigali riterwa ahanini n’ingomero zicyubakwa hakiyongeraho n’ikama ry’imigezi ishamikiye kuli izo ngomero kubera izuba.
Ibyo byose bikagaragaza intege nke Leta ya FPR ifite mu gukora igena-migambi muli domaines zose, aho gushimishwa no kuzamura amazu gusa kandi uziko nta mazi n’amashanyarazi uzashyiramo. Muli rusange rero ugasanga ari uguhuzagurika mu gucunga neza imitungo y’igihugu.
Byanditswe ku wa 27/08/2015 na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.