Nkumbuye iwacu
Ilibuliro Nje kubalibulira inzira Nzima, inzira ihunzemo Ubumuntu bw’isugi bukagira isa y’igisoryo ari nawo musemburo w’Ubugingo bugira umuntu mwene Muntu. Ndavuga ya nzira Nyabagendwa, igenda abayizi nka Nyarugenge, igenda abasirikare n’abazungu, ikagenda abadage na ba madamu. Nje kubabwira Inzira y’Itaha kuko ab’i Iwacu barabatashya, ngo nimutahe murupyisure ; mwubure u Rwanda muruhe ibambe, mwahire imambo zarubambye […]