Ni muli ibyo biganiro bikomeje kubera hirya no hino mu Rwanda, kuri uyu wa 13/04/2017 hakaba hashojwe icyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi muli 1994 by’umwihariko hibukwa abanyepolitiki bishwe bazira ibitekerezo n’ubutwari bwabo bwo kurwanya ingoma y’igitugu nkuko byagiye bigarukwaho na bamwe mu bayobozi b’agatsiko mu nsanganyamatsiko yahawe urwibutso rwa Rebero aho bashyinguye igira iti:’’ Twibuke Jenoside yakorewe abatutsi, Duharanire Imiyoborere myiza’’.
Tubibutse ko iki cyunamo uretse umwihariko wa gouvernement w’iminsi irindwi yashojwe ku mugaragaro, icyunamo kigomba gukomeza kugera ku minsi ijana.
Ni muli uwo muhango rero wabereye ku rwibutso rwa Rebero aho umushyitsi mukuru yari prezida wa Senat hon. Bernard MAKUZA na bamwe mu bayobozi b’agatsiko barimo n’abahagaraliye imitwe ya politiki 12 yibumbiye muli forum mu kwaha kwa FPR, dore ko Prezida Kagame atajya aboneka muri uwo muhango wo kwibuka abanyepolitiki kubera abahutu nabo bahashyinguye bazize ibitekerezo byabo mu gihe cya Jenoside (byakunzwe kuvugwa ko atazigera yunamira umuhutu uwariwe wese ! azagire amahirwe atazamera nka nyakwigendera col. Kanyarengwe wari waravuze ko azongera kumvikana n’umututsi ari uko umusatsi we wongeye kumera uko byamugendekeye bibara uwariraye ! ).
Hon. Bernard Makuza akaba yakomeje avuga ko icyateje Jenoside yateye aya mahano bibukiraho abasaga ibihumbi cumi na bine bashyinguye i Rebero harimo n’abanyepolitiki ari ingaruka z’umwiryane n’amacakubiri yatangiye mu gihe cy’ubukoloni noneho agashimangirwa n’ubutegetsi bw’abanyapolitiki babi bo muli republika ya mbere n’iya kabili ati bityo Jenoside ikagenda ishakirwa ibyangombwa byose ari nako igeragezwa kugera ku mugambi wari waragenwe nk’imperuka wo gutsemba abatutsi.
Banyarwanda banyarwandakazi, muriyumvira ! ugereranije aya magambo y’uyu munyapolitiki ntabwo washidikanya ko nawe atari mu bacuze umugambi wa Jenoside bitewe nuko yemeza ko wacuzwe igihe kirekire kandi Papa we umubyara Nyakwigendera umusaza Anastase MAKUZA yari umwe mubari bafite ideology yo kubohora rubanda nyamwishi muli za 1960 byongeye kandi uyu muhungu we uretse no kuba aho ageze yarabikesheje izo republika haba kwiga Kaminuza cyangwa kugabirwa imirimo myiza nta kuntu yaba atarakuranye n’iyo ngengabitekerezo nk’umurage yasigiwe na Se. Gusa ntibitangaje kuri uyu Bernard Makuza kuko atari we wenyine mu banyarwanda bataye umurongo w’abakurambere babo kubera indamu z’umuhemu Paul Kagame ingero ni nyinshi…..hari ba Rucagu, Dr Iyamuremye (umukwe wa Prezida Sindikubwabo n’abandi….
Ubwo hakaba hari n’umutangabuhamya wahoze ari EX-FAR caporal SIBOMANA Tadeyo watanze ubuhamya bw’ukuntu umugambi wa Jenoside wacurwaga n’abasirikare bakuru ba EX-FAR aliko anishinganisha ku bayobozi bari aho ko kubera ubuhamya yaba yaratanze abuha APR-INKOTANYI zimaze gufata ubutegetsi 1994 mu gihe yakoraga liste y’aba offociers bakuru ba EX-FAR bateguye Jenoside akayibashyikiriza none ubu mubo yatanze 28 bose hasigaye babili batarafatwa gusa kuko abandi bashyikirijwe inkiko barafungwa abandi barapfuye barimo nka col.NSABIMANA Alias castar, Sagatwa Elie, Dr. Akingeneye baguye mu ndege n’abandi… ! ati aliko muri iyi minsi natelefonywe n’abantu batandukanye umwe wo Budage undi muli Aziya bantera ubwoba bambwira ko nzagerwaho n’ingaruka zikomeye ! ati aliko kugeza ubu sinzi abaribo none nkaba mfite impungenge z’umutekano wanjye ?
Bwana Hon. Makuza yakomeje amuhumuriza avuga ko ntacyo azaba ko ntawe uzamukoraho ! akomeza anasaba abanyarwanda gushyira hamwe muri rusange mu kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi bakabikora bashikamye kandi ko nahandi yaba bazatabara.
Banyarwanda banyarwandakazi, mbere yuko hasozwa iki cyumweru, hari kimwe mu biganiro nanone nashoboye gukurikirana ku wa 10/04/2017 ahaherereye mu kagari ka Karuruma, umudugudu wa Busasamana mu Karere ka Gasabo aho nasanze bamwe mu rubyiruko rubarirwa ku mashyi rwari rwagerageje kwitabira ibyo biganiro rugaragaza ko rutewe impungenge nuko rutabwizwa ukuri kuri Jenoside yabaye mu Rwanda! aha urubyiruko rukaba rukomeje kwibaza impamvu itomoye abanyarwanda basubiranyemo bakamarana bene kariya kageni ! bati ko ntakaburimvano byatewe n’iki cyangwa na nde ? nko kuvuga ko nta bisobanuro bifatika bahabwa dore ko abenshi bari bataravuka abandi bakiri impinja !
Umwana w’umukobwa witwa Mukanyarwaya Spéciose yateye urutoki abaza ati: ‘’Jyewe Jenoside yabaye mfite imyaka itatu y’amavuko kandi nibaza neza ko ubwicanyi bwakurikiyeho aribwo Jenoside bwatewe n’ihanurwa ry’indege y’uwari Prezida Habyarimana nabo bari kumwe, none dushyize mu kuri ntiyaba ariyo mpamvu yaba yarakomye imbarutso mu gushyira mu bikorwa umugambi w’abahigaga abatutsi ?
Mu gusubiza icyo kibazo, uwari uyoboye ibyo biganiro yatanze igisobanuro jye nakwita ko ntaho gitaniye na propaganda! yagize ati: Ihanurwa ry’indege yari iya Prezida Habyarimana siyo yateje Jenoside kuko na mbere hose yari yarateguwe ndetse igashyirwa no mu bikorwa rimwe na rimwe , ati muribuka abatutsi b’abagogwe urwo bapfuye, Ngororero, i Bugesera n’ahandi……, Muli 1994 rero bwo kwari ugutsembatsemba abatutsi basigaye kuko bitwaga inyenzi bose ari nako gushyira mu bikorwa Jenoside ya Karundura ! Ati byagaragaye ko rero hari n’abanyepolitiki bo mu kazu bari barambiwe kwihanganira Prezida Habyarimana kubera idindira ry’umugambi wabo wo kurimbura abatutsi burundu bigakubitana ko nawe atari yorohewe n’imishyikirano ya Arusha ari nako yotswa igitutu n’abazungu bigatuma mubyo yagombaga gusinya hari ibyo abanza kwanga nibyo yemeye gusinya yagaruka i Kigali ntibishyirwe mu bikorwa ! ati ibyo byose byatumye ba bahezanguni bo mu kazu ke babona icyuho cyo kumuvana mu nzira ari ko gufata icyemezo cyo guhanura indege yari imutwaye no guhita bashyira mu bikorwa umugambi wabo wa rurangiza wo gutsemba abatutsi.
Banyarwanda banyarwandakazi, ngirango muriyumvira ! murabona ikinyoma cya Leta y’agatsiko kizarangira ryari ? aliko iminsi y’umujura ntirenga 40.
Ku rundi ruhande rw’ababyeyi mu miryango nabo , iyo abana babajije icyo aricyo Jenoside yakorewe abatutsi nabo usanga bafite impungenge mu gusobanulira abana babo ukuri nyako bitewe no kudatinyuka gutobora ngo bavuge ku mbarutso ya Jenoside ishobora kuba yaratewe n’ihanurwa ry’indege y’uwari Prezida Habyarimana nkuko inkuru isigaye yarabaye kimomo ! kandi byumvikana ko ugerageje kubikomozaho wese ajyanwa amaguru adakora hasi bamubaraho icyaha cy’ingengabitekerezo bityo urubyiruko rukiri rutoya ugasanga rubana na confusion ruterwa n’imyumvire y’izo mpande zombi haba kuri Leta y’ikinyoma cyangwa ababyeyi babo batinya kuzira icyaha cy’ingengabitekerezo.
Banyarwanda banyarwandakazi rero, umuti uzaba uwuhe mu gihe Leta y’agatsiko ka FPR ikomeje kuba nyirabayazana mu kugoreka amateka y’igihugu cyacu ku nyungu zayo, itabwiza ukuri urubyiruko rwacu, abana bacu impamvu nyayo y’imbarutso ya Jenoside yakorewe abatutsi ? kandi nkuko tubikesha ikigo k’igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA) kiratugaragariza ko bene urwo rubyiruko navugaga haruguru ari urufite hagati ya 0-23 ans rwavutse muli 1994 rukaba rugera kuri Miliyoni eshanu n’ibihumbi magana atanu (5.500.000 ) bose hamwe.
Icyo kigo NIDA kandi kikaba cyemeza ko mulirwo abana bagera ku bihumbi Magana abili mirongo icyenda n’abitanu na Magana arindwi n’umunani (295.708 ) aribo bavutse mu gihe Jenoside yarimo ikorwa muli 1994. Bityo rero Leta y’agatsiko ikaba ifite impungenge z’uko mu gihe igenda ivamo itazabona uwo isigira umurage wo gukomeza ikinyoma n’amacakubiri byayo.
Rubyiruko rwacu, bana bacu ni mwe Rwanda rw’ejo, nimwe mizero y’igihugu cyacu, ndabamenyesha ko iyo ugize amahirwe yo kwicara ku ntebe ya Kaminuza niyo waba uri umuswa utabura icyo uyivanaho , bityo rero mugerageze gushishoza, mukomere k’ukuri kwuzima kwanyu, have self confidence ! kugirango mutazagwa mu ruzi murwita ikiziba !
Mugire amahoro y’Imana.
Byanditswe kuwa 13/04/2017, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.