Ni muli urwo rwego kubera induru yo gutabariza abanyepolitiki batavugarumwe na Leta ya FPR amahanga akomeje gusaba abagifungiye mu bihome byayo cyangwa abacyagirizwa n’inkiko bose kurekurwa vuba na bwangu nkuko byakorewe Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA nyuma y’imyaka 8 yose y’akamama.
Ni kuri uyu 2/12/2018 aho Ministri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Bwana BUSINGYE ubwo yikomaga bamwe mu basénateurs b’amerika abagiriza kuba bamaze iminsi basaba leta y’u Rwanda kurekura Diane RWIGARA n’umubyeyi we Adeline kuko basanga ibyaha bashinjwa bidasobanutse. Uyu mu Ministri akaba nta kindi gisobanuro atanga uretse mu kunga mu rya shebuja Pahulo Kagame avuga ko yamaganye ubusabe bw’abo ba Sénateurs b’abanyamerika ati bamenye ko ubutabera bw’u Rwanda bufite amategeko abugenga ku buryo butandukanye n’ubwabo ati bagomba kureka bugakora akazi kabwo mu bwisanzure ! nguko.
Abo basénateurs b’amerika barimo Mr. Dick Durbin wa Leta ya Illinois, Ann Louise wo muri Missouri, Patrick Leahy na Barbara Jean Lee hamwe na commission y’umutwe w’abadepite ishinzwe uburenganzira bwa muntu muli Leta zunze ubumwe z’amerika bakaba bari baherutse gutabariza umunyepolitiki Diane RWIGARA n’umubyeyi we Adeline basaba ko Leta y’u Rwanda yabarekura kubera ko politiki iyo ikorwa mu mahoro atari icyaha , bakongeraho kandi ko gutinyuka kuba Diane yaragerageje kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu no kuvuga kuri ruswa n’igitugu biri mu Rwanda bitamuviramo kubizira nk’umwenegihugu cyangwa yaba umunyamahanga bahohoterwa n’ubutegetsi buriho, bityo bakaba bahamya ko bahangayikishijwe n’imikirize y’urwo rubanza basanga ari urwitwazo, barasaba ko bagirwa abere nyuma yuko umushinjacyaha wa republika abasabiye igifungo cy’imyaka 22 buri wese.
Banyarwanda rero birabe ibyuya ! kubera icyo gitutu mwiyumvira ndasanga nubwo ubu busabe budakozwa Ministri BUSINGYE akaba ari n’intumwa ya Leta y’agatsiko , yabuze ayo acira n’ayo amira aliko amaherezo y’inzira ni mu nzu ! ko ntakabuza iyi leta igiye kwongera igasa nirekurira igitonyanga mu Nyanja iva ku izima rya buriya busabe. Tubiteze amaso ,butinze gucya ngo urubanza rusomwe nubwo ibibazo by’umutungo wuriya muryango wasahuwe bikiri byinshi .
Mugire amahoro.
Byanditswe ku 03/12/2018, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.