Le 16/4/2015, ministres w’intebe yahuye n’abayobozi bakuru bo mu nzego zinyuranye, basanga ibirebana n’imihigo, ibyo bari bemereye abanyarwanda batazashobora kubigeraho mu mwaka w’ingengo y’imari 2015-2016. Imishinga yari iteganyijwe hakozwe gusa ingana na 47%, kandi hasigaye amezi 2 gusa ngo umwaka w’ingengo y’imari urangire. Niyo bakoresha « tekiniki » nkuko bimenyerewe byagorana ko bazabeshya abanyarwanda ko mu mezi 2 bakora ibyo batakoze mu mezi 10. Iki ni ikimenyetso gikomeye kigaragaza ko ya équipe Kagame yatubwiraga ko idatsindwa ubwo yatorerwaga mandat ya 2 , imaze kunanirwa. Ariyo mpamvu bari bakwiye kuva mu kibuga muri 2017, ntayandi mananiza.
Impamvu 2 zatanzwe zatumye abayobozi batarakoze uko bakagombye gukora ni:
1. Itangwa ry’amasoko. Iki kibazo kimaze gufata intera ikomeye kuko n’umuvunyi wungirije aherutse gutangaza mu nteko y’abadepite ko kugira ngo umucuruzi ahabwe isoko agomba guha urimuhaye 20% y’agaciro kiryo soko. Abacuruzi barinubira iyi mikorere ariko ntawe batinyuka kurega kubera ubwoba ko batazongera kubona isoko. Ruswa irabica bigacika! Nyamara ubutegetsi bwa Kagame bukivuga ibigwi ko nta ruswa iba mu Rwanda!
2. Kudakorana neza hagati y’abakozi. Iki kibazo abayobozi mu Rwanda bahora bakigarukaho ko ari imbogamizi kuri bo ariko ntibagicyemure. Ngasanga kuba bazi ikibazo bafite ariko bakacyiburira igisubizo bituruka ku bintu 3:
A/. Ubutoni: abakorana na Kagame bose bashishikazwa no kuba abatoni be aho gushyira imbere inyungu z’igihugu. Bakarushanwa gutona kuri Kagame kuko nawe ubwe nibyo yikundira abamupfukamira. Uwahashyikirijwe kwa shebuja akumva ko mugenzi we bakagombye kuzuzanya ntacyo yamubaza kuko yigerera ibukuru!
B/. Kutiyizera: Kagame ni byose akaba hose. Ibi bituma abo bakorana batiyizera, ntibatinyuke kuba bafata initiative. Byose ni ugutegereza ibivuye ibukuru. Iyo hari ufashe initiative yerekwa agatebe. Muzabaze Dr Habumuremyi ibyo gusura abaturage byamuviriyemo!
C/. Kutizerana: ubutegetsi bwa Kagame bushingiye ahanini ku kuneka. Buri muntu aba aneka mugenzi we. Kagame aba yikanga ko buri wese yaba umwanzi. Agatera ubwizerane bucye mubo bakorana. Ibi bituma yizera ko ntabafatanya ngo bamukure ku ntebe. Ariko ingaruka yabyo ni uko habura ubwuzuzanye hagati y’abayobozi. Kuko hagize utanga igitekerezo cy’uko ibintu byakorwa, cg akagaragaza ko hari ibiri gupfa baramutwama (mwibuke impaka za Fazili na Busingye ku mfungwa zikiri muri gereza kandi zararangije ibihano). Iyo agize umwaku afatwa nk’umwanzi w’igihugu agafungwa cg agahunga igihugu.
Umuti nta wundi ni uko itegeko nshinga ritahindurwa. Kagame ni ikipe ye bakajya mu kiruhuko.
Art.101 ni Ndahindurwa
Camille Mbandahe
24/04/2015