Ni mu Karere ka Nyaruguru ho mu burengerazuba bw’u Rwanda aho abayobozi bahagurukiye gukwirakwiza ikinyoma mu baturage babategeka kudahingutsa ijambo « Inzara » mu Karere bayobora kandi « Nzaramba » ibamereye nabi. Ni muli urwo rwego bamwe mu baturage batuye Umurenge wa Kibeho badutangarije ko bamaze kumenyera kubwirirwa bakanaburara bitewe n’inzara yateye muli ako Karere ku buryo n’imyaka bahinze yumiye mu mirima.
Banyarwanda, Banyarwandakazi rero ibyo binyoma by’abayobozi bo mu rwa Gasabo, si rimwe si kabili byumvikanye ahubwo biramenyerewe bivuze ko ahariho hose abaturage bataka inzara abayobozi bitanguranwa mu gusobanura ko atari inzara ahubwo ari amapfa!ukaba wakwibaza icyo bapfa no kutavugisha ukuri! kuvuga ko umuntu yaburaye byishe nde? ubu hano iwacu nta munyarwanda ushobora guhingutsa ku mugaragaro ko ashonje ahubwo avuga « amapfa aranyishe »! ku buryo mbona aba bayobozi bavuniye ibiti mu matwi baramutse badafashe ingamba zihutirwa icyo bita amapfa cyazahinduka Ruzagayura mu minsi iri mbere!aliko kubera umwijuto wabo mbona no gutabariza abo bashinzwe kuyobora byarabihishe!aho bihitiyemo kuyoboka ingeso y’ikinyoma no guhishahisha ukuri kandi atari cyo gisubizo!biteye agahinda pe!
Banyarwanda, Banyarwandakazi, abaturage bazahora bavuza induru kugeza ryari koko? mu gihe abayobozi bakabaye babavugira mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo bashinzwe bakomeje kubajijisha bababeshya ko Leta yabo ya FPR ishoboye byose? ndasanga abayobozi bakuru b’igihugu uhereye kuli Prezida Paul Kagame bari bakwiriye kureka gukomeza gukina ku mubyimba abanyarwanda bababeshya imiyoborere myiza n’iterambere kandi ari baringa!