
Imbwa za Lyangombe
Mu bitekerezo byanditswe na Musenyeri Aloyizi Bigirumwami (1987), dusangamo ko Lyangombe yari umwana w’ikinege. Akaba mwene Babinga ba Nyundo. Nyina Nyiraryangombe yaje ari umusumbakazi avuye kwa Bigaragara. Ashakwa na Babinga, amubyaraho Lyangombe. Lyangombe yari umuhigi. Afite imbwa nyinshi ari zo : Bakosha Badahannye, Uruciye mu nsi ntamenya ikirurimbere Nyakayonga, Babikana umuranzi uruguma, Babika mu rwina n’umuriro, […]