Archives par étiquette : abatutsi

Inkera y’abatutsi n° 2

Umunsi wari uciye ikibu
Abatutsi basakabaga
Nyamara batasinze
Bamwe bafashe akabando
Basigasira  amabondo
Indagara zabaye indagara
Kalisa na Mutsindashyaka banyuzwa mu misoto
Bagaruka mu nkera bahotsweNdaranganya amaso mu nkera
Abatutsi batasize n’iyonka
Mbonamo abasazi
Mbonamo abasizi
Mbonamo imfura nke
N’ubututsi butuye mu mfuruka z’abatutsi
Bushinzwe gusetsa no guseka urumenesha
Nyamara bose biswe abatutsiMbona Roza Kabuye abebera
N’imbehe y’indagara mu gikondorero
Akebaguza yiheza
Asekura inkingi agwa agaramye
Twikanga ko akuyemo inda
Bitaratinda turahumurizwa
Ngo ntiyari inda zari indagara
Baraseka bya gitutsi

Mu basizi  mbona Ngarambe
N’inkoni n’inkuyo
Avuga amazina y’indagara
Mbanza no kugira ngo ni ay’inka
Nibuka ko muri gahunda y’ingoma
Inka zasimbuwe n’indagara

Mu basazi mbona Mazimpaka
Yari yanze kurya indagara
N’itoroshi mu ntoki amurika
Nyamara amatara mu rugwiro ari inzora
Mubajije icyo ahamura ati ndashakisha
Musobanuje icyo yataye
Ati nabuze umututsi mu nkera
Menya ntyo ko ari umusazi

Mwereka umubyeyi wari hafi y’umugabe
Yari yasokoje uruhanika
Asa na nyina w’Imana
Nawe amubonera inenge
Ngo yagorewe ku ngoma nka Murorunkwere
Acuruza amata ari umugabekazi
Icyansi kimwe ku ruhimbi
kivanwamo amata
Cyibikwamo amahera

Sinizimba mu magambo
Mwereka Bizimungu
Wasaga n’uwigunze
Nka Musinga ku Nkombo
Nawe amubonera icyaha
Ngo yagizwe umworo yari umwiru
Ibyo binyibutsa Kayijuka k’impumyi
Nti nibyo ingoma zifitanye isano
Sinanabitindaho turakomeza

Mwereka Biruta wasinziriye mu nkera
Umutwe urambitse mu mbehe
Ayikomba agona nyamara akamira
Abonerwa inenge ngo si umututsi ni Nkundiye
Binyibutsa mwene Kabego
Wahatswe neza n’ingoma yambaye se
Nshaka isano ndaribura
Sinanabasha gukomeza

Umukono Polisi asaba ijambo
Ashimira Kagame n’indagara
Ati kera abatutsi bacyorora inka
Bavugaga ko zisa na nyirazo
None izi ndagara zisa na Kagame
Abatutsi bagwa mu kantu
Kamaze umwanya nk’uwo guhumbya
Bihozagara ava ku ntebe
Agwa yubamye araramya
Asenga nyir’igisenge
Ati ungire umushumba mwimanyi
Iby’ubworozi narabyize
Ndagire indagara ubwo zikamwa
Baraseka barenzaho

Mukankomeje yiha ijambo
Arateshaguzwa bagwa mu kantu
Ashima Kagame akeza indagara
Arahimbarwa arataraka
Akura inkanda asa n’ubandwa
Bitera Musoni isoni n’ubwuzu
Ahisha amaso mu gishura cya Kirabo
Bitera isoni abatutsi
Basaba Kagame gusoza ingando

Basoza bavuza impanda
Uwo munsi wandikwa mu mateka
Ngo usimbure uw’intwari
Witwe umunsi w’indagara

   Benjah Rutabana