
Umunyarwanda w’umwimerere ni uwuhe?
Nk’Umunyarwanda Nk’Uwuhe ? Nk’ Umuntu Ilibuliro Nk’Umunyarwanda ni imvugo yadutse ubu mu Rwanda none icyo cyaduka kiraganje ! Kuki Umunyarwanda yabuze uwo ari we, akabura iyo ava akabura iyo ajya, akabura byose nk’ingata imennye ? Amaze guhinduka Ntarwanda, rwaragiye rwararigise, ntazi iyo ruba ntazi iyo ruri, rutumye ahinduka Mbuzehose ! None se mwite Girukubonye ? Cyangwa abaye Mbuzamamenero ? Zitaratera, ataraterwa […]

NYUNGURA NYINSHI
Nyungura nyinshi wowe uzitanga Uzi icyo zizamarira uwo uhaye Na we akazaziraga indagizo ze Ndavuga abo Iyakare yamutije 5 Mu buzima bugufi amara ku isi Ayifasha mu mirimo yamushinze Ngo iyi si yayo igumye iyineze Ihunde ituze ibiremwa byose Yayiteretse ho ku bw’urukundo 10 Ndetse n’ubuntu butagereranwa. Nyungura nyinshi wowe uzitunze Ingabire zinkomereza inganzo Idasoba […]

NGIRWA N’ ABAGABO
Burya uko undeba ngirwa n’abagabo Dore ko kwiyemera ntabigana Nk’ingirwabagabo ziha amazina Yuje ubwema ari ibigwari 5 Ariko isi ikazikubita umunyafu Zigaca bugufi nk’imbwa yibye Bakayihemba imigiti y’inkoni Zigatabarwa n’andi maboko Maze ibyo kwigira ziririmba 10 Bikaba indoto zitagira ireme. Ni nde wigira se rubanda Nkaho ari ikinege aha ku isi Utarabyawe maze ngo anarerwe […]

Guca imigani
Wapfa ! Nta ngoma itica ! Ingoma idahora aba ari igicuma ! Icyo ingoma yimanye wimana icyo ! Induru ntirwana n’ingoma ! Uko zivuze ni ko zitambwa ! Uko zivuze Nyamahembe ! Ingoma uyirira inkuna igakiza nkunzi ! Umwami arica agakiza ! Umututsi umuvura amaso akayagukanulira ! Ni hahandi ! Nta muhutu ukira ubuheri ! Umuhutu arakira ariko ntakira nsigariza ! Akabaye icwende ntikoga ! Iyaseseye ntiyugururirwa ! Inzira yanyereye […]

Itangazwa rya Repubulika y’u Rwanda. Amateka y’uko byagenze (Inkomoko, n’abayagizemo uruhare…)
Ku italiki ya 28 Mutarama 1961, u Rwanda rwabaye Repubulika; ubutegetsi bwari bushingiye ku bwami burasezererwa. Ubu hashize imyaka 60. Mu bushakashatsi nkora ku mateka y’u Rwanda, maze kwandika ibitabo bitatu ku birebana n’amateka yaranze u Rwanda muri iriya myaka ya za 50-60. Muri ubwo bushakashatsi nifashishije ahanini inyandiko z’umwimerere (Documents d’Archives) abategekaga icyo gihe […]

Umukiza
Umukiza uvutse aje kuruvura Umuvumo rwavumwe rukivuka Arawukura ukuke ukuke amenyo Maze mu bihanga ahangemo ihwa Ngo lihandure amahano yose ahamera Ahite ahumana arware ubuhumyi Ubudahunyeza ukundi i Rwanda ; Tuzarutaha umwaka utaha dutaraka Dutambuka turi abantu bo kwa Muntu Impande zose tuvuza impundu izi z’Impakanizi Ndetse n’impanda zikoroma impinga zose Nibwo Ubumuntu buzatamba […]

Umwami n’umuntu ni uyu nguyu
Ilibuliro Mvuge Gisanura utuma basamura Tumuhe ibnze tureke abanze Aruta Ruganzu ubaka intorezo maze akasa Arusha Rwabugiri w’inkotanyi ugira cyane Uyu ni we witwa Imana y’i Rwanda. Mbonye umwami uzi iby’ubwami ubirusha abandi Uwo ni Mibambwe Sekarongoro ni Gisanura Umuzirakuvusha usa n’Imana ni yo yamwimitse Akaba […]

Politiki n’amoko mu Rwanda
Ingingo irebana n’amoko mu Rwanda ikomeje kugibwaho impaka n’abantu b’ingeri nyinshi. Ahanini ingorane zikunze guturuka ku kutamenya amateka y’imihindagurikire y’ikoreshwa ry’ijambo « ubwoko » ku bijyanye n’umuryango nyarwanda. Ikindi gitera ingorane ni ukutamenya itandukanyirizo lili hagati y’ibyitwa ubu « amoko », ni ukuvuga abasinga, abazigaba, abatutsi, abatwa, abahutu, ababanda, abacyaba, abasindi…, isano bifitanye n’ukuntu byakoreshejwe muri politiki. Iyi nyandiko […]
Umugani wa Gashyende n’inshinzi
http://www.musabyimana.net/20190527-umugani-wa-gashyende-ninshinzi/

Rwanda Day /Atlanta : Politiki ya Kagame yo kwihesha agaciro ihishe iki?
Ubwo yari Atlanta muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Kagame yongeye gusubira muri ya magambo ngo « twiheshe agaciro ». Ku babisesengulira hafi, ariya magambo usanga ari nk’isiri aba aciriye agatsiko ke k’abicanyi ngo bakomeze gutsemba abanyarwanda. Nawe se wakwihesha agaciro ufata abantu, abaturage bawe, ukabashimuta, ukabazimiza, imirambo yabo ukanaga mu ruzi, warangiza ngo twiheshe agaciro. Inkomoko y’ijambo […]