
Inkuru idasanzwe : Ubuhamya bw’ibanga rikomeye bushyira mu majwi perezida w’u Rwanda ku byaha by’intambara
Mu ibanga rikomeye, abacukumbuzi b’umuryango w’abibumbye bamaze imyaka myinshi begeranya ibimenyetso byerekana uruhare rwa perezida Kagame Pawulo n’ibyegera bye by’abanyarwanda mu bwicanyi bwibasiye imbaga y’abantu mbere ya jenoside yo mu w’1994, hagati muri jenoside, na nyuma yayo. Ibyo bimenyetso simusiga byatanzwe n’abasirikare b’abatutsi bitandukanyije n’ubutegetsi buriho, hanyuma biyemeza guhara amagara yabo bashyira hanze amabanga bari bazi. […]