Archives de l’auteur : Evariste Nsabimana

visiting rwanda

Umunyarwanda w’umwimerere ni uwuhe?

Nk’Umunyarwanda
Nk’Uwuhe ?
Nk’ Umuntu

Ilibuliro

Nk’Umunyarwanda ni imvugo yadutse ubu mu Rwanda none icyo cyaduka kiraganje !

Kuki Umunyarwanda yabuze uwo ari we, akabura iyo ava akabura iyo ajya, akabura byose nk’ingata imennye ?

Amaze guhinduka Ntarwanda, rwaragiye rwararigise, ntazi iyo ruba ntazi iyo ruri, rutumye ahinduka Mbuzehose !

None se mwite Girukubonye ? Cyangwa abaye Mbuzamamenero ?

Zitaratera, ataraterwa ataratorotswa ataratogoswa ngo atutubikane wese, nk’ Umunyarwanda ntabwo yari izwi habe no mu nzozi z’Abarosi.

Ntizaruteye, zararutoboye zirarubaga zirujya mu nda zenda umutima warwo zirawukura nuko zirwinjira mu biranga zirabirunga biba ibirunge maze zirikira ziravumata ! Ziraruturitsa zirarutengura ruratenguka ruta impuzu zirazitora ziraziteka zirazitogosa ngo abarutuye bazitere maze zisingizwe n’ibisiga !

Ndavuga icyaduka kuko cyadukanye n’amahano yihanukiriye agahamya u Rwanda, akaruhinahina rugahinamirana, akarugwangaza rukagwangara, rugapfukiranwa si ugupfa rugapfuka ; ubu ikiruranga ni Ibihanga bihangaje ku gasi ka Yihande, hariya hanikwa utakigira uwe !

Aho rwabereye nibwo rwatewe rutamirizwa imirambo ugasanga irambaraye inarambuye nk’aho ari umurato uratirwa Abavamahanga !

Amahano ahanze aha ni Amaminuramuhini ! Abazitswe bazikurwa ; abazikura, abazikurwa barivanga baba uruvange ! Abapfuye kandi bishwe n’abatarapfa ari bo bishe  ukabasanga mu Bupfu bwabo ! Ubupfu bwabo busa n’ubusa kuko kubuza uwo wishe gupfa ni ukumwica incuro ibihumbi !

Nk’Umunyarwanda ; Nyakurigirwa si uyu wishe kandi kwica bikamubamo Karande Rutsembambaga kamuranze, kakamutura mu bwonko kabwonkera, kabwonona bugasigara ari umurando uranzweho amabano ! Nyamara yaba uriya wazikuwe n’ubwo yanitswe ku Gahinga ngo ahore ahumbitseho Agahinda kuko yazitswe yari Umuntu!

Nk’Uwuhe ?

Nk’Umunyarwanda ugira inkomoko kwa Kanyarwanda ka Gihanga cya Kazi ka Kizira cya Gisa cya Randa ya Merano ya Kobo ka Kijuru cya Kimanuka cya Muntu wa Kigwa cya Nkuba mu Ijuru !

Kigwa uyu nguyu koko yaraguye, avuye mu ijuru bamwanze, aho ari ubungubu ubwo ni we uhazi kuko ntiyapfuye ubwo yabyaye Nk’Umunyarwanda !

Amazina yandi aza asanga Kigwa ni Sabizeze, inzuzi zeze, na Sebantu, ni Se w’Abantu waje kubyara Muntu !

Kigwa uyu nguyu ngo yaraguye ahita agwa neza agubwa neza ! Ijuru yavuyemo ararizinukwa ngo no kureba hejuru yarabyanze ! Yinaze Binaga ho mu Mubali wa Kabeja ari yo Gakondo k’Abazigaba kwa Kabeja ka Kazigaba ka Kazi ka Muntu !

Aho iyi si yo mvano y’iri zina Rizima ry’uyu muhungu we wiswe Muntu ageze mu bantu bo kwa Muntu ?

Nk’Umunyarwanda, ahari wenda yaba ari uyu !

Nk’Umunyarwanda ugira inkomoko kwa Muntu waje kuba Umusangwabutaka, Nyirubutaka butaka akabwumva, akabwumviraaaa kuko ari ubwe !

Iminsi ntiyamuhiriye yaramwokeje aratokombera areka kuba amakara aba umuyonga !

Yarahetaheswe avamo umheto uhetamye cyane uhinduka umuhutu, ahetame wese, aheta umugongo arububa, abura epfo abura ruguru, acika amaguru abura ubugenda !

No kunyonyomba biramugora ingoyi iramwokama, yaba adakubiswe agatangara yaca ikiboko ubwo agaca ibintu ngo ni intwari yagiciye kandi cyamucucumye.

Iyi Ngaruzwamuheto isanzwe iwayo ni Ntarwanda ni wa wundi ubwira uwo azi ati Ruanaka ni Umunyarwanda ntaho duhuriye simuzi ! Mwashyikirana ukumva akubaza ngo mu Rwanda rw’iyo amasaka angana Iki ? Igihugu ntacyo ntabwo acyizi ese mama cyo cyiramuzi ?

Yabuze u Rwanda, rwaramubuze, baraburanye ni Mbuzurwanda, aracyendera ntazi aho ari abonye aketo agakikanya yajya kuramya aho kwiramira !

Nk’Umunyarwanda, nk’uyu nguyu wahenebereye, Imburiragihugu idahumeka izira guhumbya ; yaba ari uyu ?

Nk’ Umunyarwanda wo kwiganwa udasa n’abandi, ugira uko agenza n’uko agenda ugira impagarike ? Ugira inkomoko itamukomanga, agatinyuka akaruta abandi akarusha abandi, agakururumba nka Ndushabandi akaba ikirangilire mu Rwanda ari we Kirango cy’Abanyarwanda?

Nk’Umunyarwanda w’Umunyabwenge bwinjiye ubwonko bukabuvoma buvuvumanga buvuza icyuma nk’aho haje Ruvuzacyuma ukabura inkota agiye gukotana ubudatuza ari we Rwararikamirambo ?

Nk’Umunyarwanda w’Inyaryenge rirya Ubumuntu, Ubuntu bwaza rikikuza, wa Munyarwanda akaba igikuke, akaba igikoko gikokoye ! Ni wawundi ucura imigambi akagambana, gucura inkumbi ntibimugora,  nguyu Rwizihirwanamahano ukora mu nkaba akayikaraba, Rutuku utemba itukura ; ni ya ntwari ivukira kwiaca ijya mu ntumbi igatumburuka !

Intwaro atwara ni Ubuliganya ikaba umutongo bamutonze nyina amutwite ngo izabyare bwa bulimbulimbu nakura azahore abulilimba ndetse abutyaze bukebe umuntu iteka ryose.

Bwa buliganya bulimo ubutiliganya n’ubutindi ntabitunga biramutunga kuko yatojwe kubituza mu Gituza ngo na byo bimutuze mu Rwanda.

Ntagira Imana habe n’imandwa akunda imanga, arundarunda amahano yose avugutiramo amahane maze umusemburo ukaba umuvumo waruvumwe  rukivuka.

Rucurabucakura ni umucukuzi ucumba ubwiko akagira ubwinyo buruma umuntu bukamudwinga bukamuhwanya ; agera ku rwango rukamutaha mu nda indaro yarwo ni iyo ngiyo  ni rwo gature rurahatuye. Azi kuruvungiramo ubucucu akabikoberanya ari Inyalyenge ndetse we akwunva ko ari bwo BWENGE ngubu ubwamaze Abanyarwanda !

Avanga umjinya n’urwango byamurenga akenda urugomo akaba umugome, akayakanura akayazora akazutura akanayashinyika amatwi yo yayavuniyemo ibiti,

akaziba agahita afigiza  akaba umwanzi wanga abantu kuko ubumuntu ndetse n’ubuntu bimuha iryinyo bikanamuhema !

Akaba igihurihuri cyahiye ayo Mabi yose akayarunda akarema ingunda karundura ariko ayarundurira mu bandi !

Ubwo ahita yinaga ku Ndengo akitsa ibyitso akanuye amaso, kuko ari umwanzi akarema abandi akuye mu nda, akihanukira akabihununura abibahunikamo yarubiye ngo abatange !

Nyirubuhanga buhangara abanza kwijyamo akiyumva ubugome bumwuzuye akabukaraga byaba ngombwa akabukaranga ashaka kubwitirira abo yanga kuko ari umwanzi ntibimugora maze agahababa asa n’uhubutse ; bagahambirwa bahamwe n’amahano ya Rwesamahano !

Nk’Umunyarwanda, aho se si uyu w’Umunyarwanda w’Umwimerere ?

Nk’Umunyarwanda ndi Umunyarwanda? Imvugo nk’iyi iteye ubwoba bwonka ubwonko bukonkera,ndetse buratsimba bukabutsinsura bukagwangara, buhita bwuma bukumagatana, burabukorogoshora maze igikorogoshwa cyumiranye cyikaka cyigashirira cyikaba umuyonga w’inyongobera ! Aho kuyoborwa bwaramuyobeje agwa mu muyobe ni aho yayobeye maze arayoberwa aba  Ntarwanda uhora arushaka rutamushaka, akikucika, akihomahoma, akabura impinga ndetse n’impinga ntimuhire, uko aziteje zanga kwera, zikirabura, ntamenye iyo ava ; ntaho ahagaze,  akabura iyo ajya, agahera mu nganigani agahagarara atihagazeho maze agasongwa  ari Umunyarwanda nk’Umunyarwanda ; uwuhe se mama ?

Nk’Umunyarwanda nako nk’Umuntu w ‘Intungane,ufite Ubumuntu burimo Ubuntu, nguyu  Muntu uri mu Bantu akaba Murigirwa, akarigirwa n’umwana, akarigirwa n’umgore akarigirwa n’umugabo ! Akarigirwa n’Umutwa akarigirwa n’Umuhutu akarigirwa n’Umututsi ! Mureke mwite Rugerorwiza utanga Urugero akaba Nyirurugero ; Niwurugero ni uyu nguyu ugera aho Umuntu ahagaze agowe, yamanjiliwe  akamuhagararaho.

Kirazira Kwica ; umuntu Umurage yarazwe ni uyu , ni aho ahurira n’Imana, umurage yarazwe wuje Imana, ntayilinda kuko ni yo imurinda. Kirazira yumva izira Uburyarya, ubu buryana bukarya abantu, izira Uburiganya bulilimbwa bulimbura imbaga, izira Ubucakura bucura inkumbi ariko buconcomera iby’abandi, izira Ubwiko bwa Gatanya ari yo itunze ya Nyabutatu itatanya, isigaye yanga imigondoro, ikitwa Rwangamigondoro ; aho iyikuye ikabiba urwango, Inyangabirama zikarubagara zigasukira ariko zisura ubwo zitegereje gusarura itukura, iri rica inkora imisozi yose maze rikisuka mu nyanja  rikayitukuza igahita itukura !

Nimugane Rwego nguyu araje kandi akunda abazamuka, akazamura ab’intege nkeya ;

Nkundabandusha ndamureba, dore arashaka urwimo ruzira urwango ; ruzura u Rwanda rukaba Ruzima, abarutuye baka Abazima babungabunga Ubuzima. Umulimo nk’uyu ube uw’abantu bahite bawinjizamo Ubumuntu bufate ijambo rijambura Irivuzumwami, umwana aritore aritondagire n’uri munda arisyhire mu nda indaro yaryo ibe iyo ngiyo ngo, ni rya Jambo Imana Ikunda Ngo NTUZICE. Kuko uwica aba yarapfuye akareshya abandi ngo bamusange iyo mu rupfu maze bapfane kuko aba yarapfuye ahagaze .

Ntuzice

Evariste Nsabimana

Nsabimana monté 20210916_165022

Guca imigani

Wapfa !

Nta ngoma itica !

Ingoma idahora aba ari igicuma !

Icyo ingoma yimanye wimana icyo !

Induru ntirwana n’ingoma !

Uko zivuze ni ko zitambwa !

Uko zivuze Nyamahembe !

Ingoma uyirira inkuna igakiza nkunzi !

Umwami arica agakiza !

Umututsi umuvura amaso akayagukanulira !

Ni hahandi !

Nta muhutu ukira ubuheri !

Umuhutu arakira ariko ntakira nsigariza !

Akabaye icwende ntikoga !

Iyaseseye ntiyugururirwa !

Inzira yanyereye ntiyuma !

Iyabaye inja ntiba ingore !

Umututsi musangira amaraso ntimusangira amata

Ziba !

Ntacyo mvuze ntiteranya !

Nyirakarimi karenga arirega !

Uwihoreye ahonga bike !

Kwa Bwoba havuze impundu kwa Bugabo havuga induru !

Nzajya iyo umwami agiye !

Irivuze umwami !

Imbwa yarashyutswe irapfa !

Nujya ubona Nyirijana ujye uzilikana icyalimuhaye !

Wikanira umugisha w’undi ukannya ibuye !

Bwenge

Umugabo ni urya utwe akarya n’utw’abandi !

Abagira inka bagira Imana barasaba bagahabwa !

Namuteranyije n’imfura ye iyanjye irandengera !

Bampamagaliye gukina ndakindura !

Nyilinkota nuyifashe akarumyo !

Umuhanguramahano

Bantu bo kwa Muntu ari we Kamezamilyango k’ Abanyarwanda nje kubashoza! Ndagira ngo mwulire uyu Muturirwa ijuru mulikamate maze mumanukane umurego utareguka mukogote iyi migani y’Imiganamahano. Muzihanukira muyikogote muyikongore na nkongwa ibitse mu nda bundi buhe yongera gukongeza amahano mu Rwanda ! Nimuyirobe muri iyi nyanja y’inkaba rurembamo kuva rwaremwa none rukaba rumaze kuremba.

Si amakabyankuru kuko nzirikana buri munsi Uduhenge twa henga henga rwihengetsemo ariko kwonkereza akaraga bikanga bikaruranga!

Rusigaye rwizihira Abatemyi n’Abatemaguzi, Abavungavunzi bavunga impabe n’indembe, imbabare n’imburuburu zihonyorwa, zihondobera ariko zihonda agatoki ku kandi kuko ari cyo zishoboye. Ni aka ya mvugo y’Inshinzi n’Inkwakuzi zikaraga zikobora Rubanda rusigaye rubandabanda rwabuze epfo na ruguru.

Kwa Ntababo ni aha, kwa Mwanzimwabo ho ni hariya naho kwa Mbuzamamenero ni hepfo yo kwa Mbuliragihugu. Ngo iliyasumba ni Ntarwanda ko mwana w’Umunyarwanda!

Impigamahano

Umugani ugana Amahano nuhararukwe aho guhabwa akahari uhabwe  agahini; nuhilimburwe uhekeshwe inyonjo; uhenebere uhekenya amenyo ! Nuhenebere nka ya mahembe y’imbwa, ariko  kugenda nka nyombere !

Nimuhaguruke nimuhagarare mwadukire imigani yose igana amahano; mujye mu mashyamba mushyashyane maze mushake ibihondesho. Hazaza gutora ya matyazo aya y’isugi nuko mwicare muyihonde muhondagure isigare ari umuyonga w’inyongobera.

Umwe, umwe muzawuhadika mu ihembe ry’inka y’ingumba, yavutse ifite ubukunguzi bukugiyemo cya cyishi cyogogoje uru Rwanda!

Mumaze guhadika muzihute no mu masenga intare zitaha ndetse n’ingunzu zizaryenda ziryigimbe wa Muco Wica uhite udwingwa utajwigira, ujombwe imikaka ushire ubukaka ucibwe ucike ubutazubura umutwe i Rwanda.

Imigani uganamo yo izigunga, igongere ihanure amahano iyahambire ihambare ihite ihonongera mu masenga bundi buhe icibwe i Rwanda!

Ndabona rweze ni rwa Rwanda umwanda ntawo ariko uranuka n’aho wabaye kuhava wose bizagora.

Ibintu byaracitse ingoma zikiremwa zirema u Rwanda ruba nk’ikirema, ishyano lilimikwa maze kwica, kwica umuntu biba ubutwari, uko gutwarana biba umurage kugeza n’ubu!

Nimuce kwica, kwica umuntu, imigani nk’iyi ari yo mwica mureke kuyica! Mwese muzicare muyicoge, muzayicoce icike amaguru, amagufwa yayo ba Bahekenyi bihekenyere bave mu mahano ahekenya umuntu.

Ndabona ntawe uzabaveba ahubwo izina ryabo rizakwira u Rwanda rwose ruryamamaze ngo bazi guhekenya n’amagufwa y’imigani igana amahano, bakayica igacika bakayitsemba!

Abahekenyi nk’aba ni bo Bagugunnyi  nibayigugune bigugunire urupfu ipfunyitse na rwo bahekenye bagire ishingwe barukubure rwikubure ubutazagaruka mu Rwanda !

Nibazibukire nta guhekenya umuntu azira guhekenywa hano mu Rwanda. Kirazira rwose no kuva rwaremwa ntabwo umuntu ahekenywa ahubwo uwagoberewe ahekenya amenyo kandi ni aye ahekenya kuko kubona ayundi ngo ari yo uhekenya ni ah’Imana ikoze umurayi.

Inama nziza ni uguheka aho guhekenya niyo waba uhekenya amenyo. Ariko iriya migani igana mu rupfu  uwayihekenya n’iyo yapfa yaba apfanye n’icyo cyishi, akipfira.

Imigani nk’iyi urupfu rukunda mucyo tuyange tuyangize ntibe inyange ntibe icyanga icyishi ibitse tucyonone kizarengane n’irirenze!

Mureke mbisabire umusanzu mukusanye ifitanye isano n’uyu n’indi, tuyisusure no mu busuna hase no hasi iyo haba icyavu ngo izajye icibwa n’abandavuye.

Uciye ibintu ugacura inkumbi, ugarika intumbi ukaba intumva ugahora utumbye unatumburutse ni uyu nguyu.

Nta ngoma itica !

 

Nti ego ko mwana w’Umunyarwanda n’ubwo numva ipfunwe lipfura umusatsi wose !

Ingoma y’ingome, ari yo ngome y’ingoma akayiri mu nda ni kakandi kamenywa n’umwiru na nyirayo !

Ngo ihatse inkota ikeba  ikavusha ikaba ingongo ivuza icyuma ! Akayiri mu nda ni ka kaga k’akandare karuma umuntu kakamuhwanya! Yaramvuwe yica ibiti n’amabuye ntibyatinze yenda abantu irabesura ihita ibahindura umuryo wayo.

Ingoma y’i Rwanda ni iyi ngiyi, Nyamuryabantu niko yavutse ntivuguruzwa ivuga iryo ishatse!

Igira umugambi utagamburuzwa, ikamenya kwica, kwica umuntu, iyo yaburaye bucya ica ibintu.

Kumena amaraso ni nkawo mwuga ikazira umwuma ireba umuntu!

Nta Gihanga, nta gihango mu Banyarwanda ahubwo buzuyemo ibihanga ariko byiharaze ibigembe.

Ngo ingoma itica iba yapfuye igapfapfana kuko iba itisasiye imirambo!

Imvano yo kwica ndetse no kwicwa iyo uyirebye ukitegereza se wayibyaye ni wawundi witwa Ubuhangange!

Akagira Abagaragu bitwa Ubwenge n’undi witwa Umucurabwenge nuko Kwica akaba uwa gatatu.

Ngiyi ya Nyabutatu ya Gihanga yaje guhangwa nta Gihango ahubwo igahangirwamo Isumbwe lifite Isunzu lisuzugura!

Umuco nk’uyu uhaze ico wacuze Umuvumo uvumwa u Rwanda rurandura, rurandavura, rurandagara, rurenderanya; rukabura icumu ruraryesa ni bwo rubyaye Amacumu Acanye.

Si ugucana aracanira umuvumo uranga uravuvumanga uravogera uvugana ivogonyo, ubwagura urupfu ruhabwa intebe mu mu ngoma si ukugonga ruragogomera, rugotomera inkaba ruyikaraba.

Kwica umuntu aho kuba umwaku ngo bibe umwanda biba ikirato barabirata, ingoma y’i Rwanda ibiha ibanze uvuze ko yishe agahabwa impundu n’ababyeyi babyaye ndetse n’ingumba rutavumera zikazidodora.

Uyu muco wica ingoma iwugomororera ruhoga inkaba irahoga mu gihugu gisa n’gihuru cyahorobwemo n’ibihunyira bireremba ku nkaba.

Ntibyatinze inzigo ziba urusobe zirasobekerana; u Rwanda n’uko rwaremwe kuva ku ngoma ya Ruganzu Bwimba na Robwa mushiki we baragurijwe bakerezwa kujya kugwa i Gisaka cya’Abazirankende ngo u Rwanda ruzakendere ruherekeza ruva i Gasabo k’Abongera batazongera kulirevura.

Ingoma yica, yica abayo iba ibaye Ruzirampuhwe, Ntambabazi kuko yimika kwica yimika no guhora.Undi mugani ugana amahano urihanukira utaha mu ngoma nta ngorane uhaba ingongo.

 

Ingoma idahora iba ari igicuma

 

Amaboko yombi y’ingoma abaye ingogo kumwe kurica ukundi  kugakumbanya !

Ukw’iburyo kurica ukw’ibumoso kugahora kandi ntiguhora guhoze nk’Imana y’i Rwanda ahubwo kurahuranya. Itanga umwe ngo nagende agwe ku gasi maze mu guhora ikazaharamba umusozi wose ikawuhuga ariko kuwuhindura ya mpinga ya ntagahinguka !

Uko guhora bizira guhora ni nk’umugambi w’inkoranyabibi, aho abicanyi bicuza badacakiranye, bica abantu ari uko bahereye ku masano.

Wishe abanjye ndica abawe kuva rukiremwa kugeza none Rwanda rwica ari na ko rwicwa, rwica abantu !

Umunsi ruzicwa ruzapfakara rupfe cyane ariko n’ubundi rwarapfuye kuzazuka n’ah’Imana ikoze umurayi.

Uhoze adahoye ari Umunyarwanda yitwa umwanda akagawa cyane kuko atishe umwanzi !

Abanyarwanda utwegereye umuco wacu uhorana abanzi, utagira abanzi ubanza yapfa!

Muze twibaze Banyarwanda ! Umwanzi wawe ni uwo wanga? Umwanzi wawe se ni ukwanga?

Niba wangana uri umwanzi kuko wanga! Uwanga abandi aba ari umwanzi kandi iyo wangana  uba ubizi!

Ushobora kwangwa ntubimenye kuko ukwanga atabiguhishuliye! Anga kwangana ahasigaye wigaramire. N’ubundi ngo hagoka Uwanga nawe uwangwa yigaramiye! Nk’uko hagoka ugaya nawe ugawa yigaramiye!

Umwanzi w’Igihugu ni uliya ukamata Umwenegihugu akamuvutsa Ubumuntu agira ngo amugire Ntamuntu nka we,kuko we bwamugumiye agasa n’umwe wagumiwe n’amenyo uhagamwa n’amazi. Ntamuntu uyu si umwanzi w’igihugu gusa ahubwo ni umwanzi we ubwe kuko aba yaranzwe n’iminsi maze nawe akiyanga!

Ni uliya Rwararikamirambo wirambura agatema intoki, uhora ajiginwa ajwigilirwamo n’umujinyaw’Umuranduranzuzi, ni we Nyangabirama na Rwangamigondoro! Ni uyu mupfu wapfuye ahagaze kuko iyo yica aba akurura abantu ngo bamusange mu rupfu rubapfukirane base nawe ariko

bo bo bahwanye!

Igicuma

Nsanze Igicuma kidacumura! Ntigicukura, ntikicuragura, ntigicuraganya, ntigicubangana, ntigiculikwa kuko kitamize umiculi. Ahubwo ni mugenzi w’igicuba ari we Kimaranzara cya Nzongera ngire icyenda cyenda inka n’abana.

Nsanze gisigiye n’Igisabo ngo iwabo kwa Nzuzi zeze,zeze ineza, zikazazira inzara n’iyo yaba ihetse inzaratsi; zikazayeza ari inzuzi naho yari ituye igaturura. Igicuma mu gucumbika ntigihezwa ndetse n’i Gasabo ya Nkuba ya Nyabakonjo iyo bakirabutswe ngo ntibakonja!

Mbonye Gasabo mbona Ibisabo aho ku ruhimbi iwayo bihimbaje ukayiha impundu; ya Gasabo yo kagira Ibisabo bikuru byabyo bikaba Ibicuma! Igicuma nk’icyi ko kidacumura, mucyo tucyegereze Igisabo n’uko bisabanire i Gasabo.

Nyina w’ibisabo ni wowe Gasabo, Ibicuma byawe na byo ni nk’ibyo; reka guhagamwa n’urwo Rwanda reba Kamuhagama  uyihandagilire muri cya Gicuma kizunganirwa n’Igisabo isabe Ubumuntu.

Nguko kwiyuburura ukanaga u Rwanda mu ijuri n’ijoro maze ukazahora uri Gasabo, ugasabanya Abanyagasabo, kuba Imfura kwawe ni uko nguko ni kwa kwanga guhera mu Mfuruka!

Uzira guhora, guhororomba ntubikangwe, kwica umuntu ba ari byo wica, biragatsindwa, nguko kwimika cya Gicuma ari cyo cyibarutse Igisabo aho i Gasabo.

U Rwanda rwimure aho i Gasabo, ujye ku Ruhimbi uhimbagizwe dore Abahire baragushagaye; hirwa cyane ndabona Imana igana iyo ngiyo igira ngo Imane. Urayihe icyubahiro gikwiye, Abanyagasabo bagire Imana bareke u Rwanda. Rusa n’urutazi iyo rwaturutse n’iyo rureba ntiruharabukwa ruri mu mwijima utangaje.

Ingoma idahora uyihatse mu nda wowe Gasabo Nyilibisabo! Ngo ingoma idahora aba ari Igicuma.

Ibaye Igicumbi Nyirubumuntu, itashye i Gasabo ngo izashengerwe n’Ibisabo na byo bisabye Ubusabane.

Nize mu ngoro y’i Gisabo ihatekanye ihagire inteko. Izira Gucumura ikazira amacumu ! Habe na limwe ntizahora kuko mu bayo nta Muhozi, igira Gisabo ikitwa Igicuma !

Dore gira bwangu rwo rwarenze, abaruhagaritse barahagaze none rwongeye kwokera ariko Kwanda rwitwa Rwanda ! Kuri uyu wa none rurandara kuko rwaratonetswe cyane, abarutoneshaga baratukuzwa nka rya Tukura rya Nyabikenke na Lyangombe. Rwaratukuye ruratukulira, rwaratikuwe, rwarahiye ruratokombera, rurayonga ni umuyonga. Rugize Imana ikaruruhura rukaruhukira mu Mayobera azarukuramo wa muvumo, rugatuza iyo mu mutuzo ntawongeye kurutoneka n’Ingoma zica !

Gasabo

Gasabo raguza zere weze Imana y’Impanamahano, izayahosha ikayohera ubutazubura umutwe i Gasabo. Ndumva utamilije Imitsindo itsinda Amahano ikeza Amahoro, uzire Abanzi ugire Abakunzi.

Kundwa ukundirwe utumburuke, uganze ugarura uzira kugabanya, cinya amakamba amannywa arakambye, kanura amaso ushikinyike amenyo ; uli Gasabo saba Ibihugu, igihu cyikubuditseho ugihuhe cyinjire mu ijuru kiliture nilibishaka liziture.

Uli Gasabo ya Nkuba wa muhungu wa Nyabakonjo kandi wimakaje Ibisabo aho i Gasabo, Ibicuma byawe bitsilika inzara bikesa inzigo, ni nayo mpamvu uzira Guhora cyo gira Uganze mu bo wabyaye nta Muhozi !

Gasabo shinjira uri iwawe, ufite Ibisabo inkiko zose, bifitanye isano na cya Gicuma, Cuma Urugendo si kure cyane, inteko yawe ni aho ituye. Ingoma idahora ni yo igukwiye yime rero ni cya Gicuma, u Rwanda rwawe rucyuye igihe nta gihembo rwarihembye, rwarahambye imbaga rutwaye irenze imbaririo zarwo.

Ni urwawe ni rwa Rwanda rwa Gasabo, kuva ruvuka ruvuza icyuma ngo ni icyugura mu kurwana none rusezereho rutahe inzira irujyana ni rwo ruyizi !

Se ubundi upfana iki n’urwo Rwanda ? Aho se mama wararubyaye cyangwa n’Ingurukira yituye uyihaye inturo yigire intozo yenda intorezo imara abawe ? Dore urabizi ngo inyana y’intsindirano ironka  ntijya itsimba ! Ni ko gutsimbana kuyiranga none ibaye wa murangara urangaye !

Mbe Gisabo, gira uhaguruke ushinge uri Intameneka, usa n’Agasabo ukaba Gakondo, iyi y’Abakonde bagukonze, bagukungze. Aho mu Bakonde uri ku Mukondo Inteko ni aho utetse ni i Gasbo. Ufite Ibisabo impande zose no ku nkiko birahajishe, ni ukuremereza Urihimbi ugahimbazwa ugahora usanganizwa Ibisabo;  bizira Kumenwa ni aho ukura kuba Umutamenwa!

Harya urwo Rwanda rwa Gasabo, wararubyaye rurakuganza ruba Ikigagara? Cyangwa ni umugaragu wawe waje kukwinjirana akwiba umugono agarama ku ngoma imara abantu kandi iyawe isa n’Igisabo kuko itica ntinahore? Cyenyera rero ubu bwacyeye kuko u Rwanda rwarapfuye, rwarapfutse niruve ku ngoma maze uyime, uri Gasabo.

Rwaratanze nta mutungo nta mutuzo, gira uhaguruke wime iyo ngoma wibwe kandi iyawe izira guhora ikazira guhora. Izira no kumenwa kuko igendana n’Igisabo bijya i Gasabo. U Rwanda rero rureke kwanda no kwenderanya no kwanduranya. Ruhindure imfura rwikinge aho mu mfuruka uzarufurebe, urarufubike, uzarworose rusinzire iteka ryose!

Igicuma cyawe gihe Imitsindo kizatsinde kizira ibamba nta kubamba, ndetse ugisanga muri Rubanda dore rugiye kubandanya rwekereza i Gasabo, ingoma yawe itahe mu Ngoro Ngali y’i Gasabo!

Rubanda

Rubanda rwa Ruyango nje kubashoza ngo mubandanye mujye i Gasabo, mujye kuyisanganiza Ibisabo bizayamururaho u Rwanda rwandagaye aliko rutemba Itukura iteka; Gasabo iyi ngiyi muyihe Ibanze ali yo Ibanza.

Ibi Bisabo bisa na Muntu kuko ntawe umena Igisabo, n’umuntu wa Muntu ni uko nguko Umunyagasabo ni Umutamenwa!

Dore mubaye Abanyagasabo, igihugu cyanyu ubu ni Gasabo, u Rwanda rwose rwarashaje, rurashanguka ruba ishingwe na ba Bayobozi ubu bayobewe ntabwo bazi aho bayobeye!

Muhe Gasabo ibyo Bisabo ariko kuyegulira Gakondo ngo izakunde ijye ku Mukundo ikure u Rwanda yende Igicumbi cy’uru Rwanda ibyo kurucumbikira bihoshe!

Dore mubaye Benijambo, Abenegihugu ubu ni mwebwe, Abanyagihugu ubu nta babandi, ni mwe  Rubanda mujye Mubanda  mu ngo zanyu have Ibibanda Mboneragihugu bizabyalira icyi gihugu cya Gasabo! Kirazira nta kuniganwa Ijambo, Abanyagasabo bazira injamba, nimuhaguruke nimuhagarare

mwivovote ubu bwakeye, muvugane ivogonyo muli iwanyu, mu cya Gasabo ntawe uhezwa!

Gasabo ntiyanga ikazira kwangwa kuko yitwa Nyilibisabo bisanganya za Gakondo!

Ubu ndabareba imitara yose muhangaje mujya i Gasabo n’abatagenda bababwiye uko mubigenza, ubu muragenda mujya i Gasabo.

Mwese mwese bya Bisabo bijya i Gasabo mwabikozeho; injishi zabyo ntizibatonda kuko mugendana ubwitonzi, mukaba mwerekeza Uruhimbi rwa Gasabo.

Mbasabe mwese guhimbaza muhimbawe urwo Ruhimbi rwa  Gasabo kuko igiye gutuma u Rwanda rwikubura ngo igihe cyarwo rwagicyuye!

Uli Gasabo Nyilibisabo, Sebisabo, ndabona usigiye n’Imana ari yo yakuraze kuba uw’Abantu! Kirazira ntawe umena Igisabo kandi urebye gisa n’Umuntu, Umunyagasabo nabe Umuzirakumenwa.Kwica Umuntu ubu biraciwe hano i Gasabo, Abanyagasabo bazira kwica, bazira kwicwa nk’uko ntawe umena Igisabo; Kirazira rwose kwica Umuntu muri Gasabo!

Dore Umutongo Banyagasabo! KUBAHO mubyambare mu nkindi no mu biheko nimubiheke, ijoro n’umunsi ni wo mutongo utongerwa abo mubyara, ukaba umutungo uzabatunga iteka ryose!

Uri Gasabo gira Ibisabo ukagira Isumbwe ukarusumba, basa n’Ibisabo Abanyagasabo, barasa bose.

Bagira inkomoko muri Gakondo ntuzikonda uri ku Mukondo zaguhaye inda ya Bukuru ngo urazikuliye twara Inganji, Uganze.

Jya mu Nganzo dore uraganje uri i Gasabo, uri iwawe mu Bwanacyambwe, icyo Gisabo gisabana; Rukaryi iraje ni Igisabo, mbonye Ubuliza ari Igisabo, hataho Ubumbogo bw’Igisabo, Rukiga ikaza ari Igisabo; uku ni ko kwitwa Nyilibisabo ukaba usanzwe uri Uruhimbi ruhimbazwa ijoro n’umunsi.

Kabuza wigabe ku Nkiko, Umutara wose ube Igisabo, Ndorwa uyigende no ku Bukamba bucye wagenze Ubugoyi bwose ariko uramvura ibyo Bisabo, uzaba waciye na Cyibisabo.

Ubushiru ubwinjiranye urugwiro, Akanage kaza kukwakira, ureba Ubwishaza imbere yawe ngo uzagende no mu Rusenyi utaha Kinyaga, ubona Ibisabo bisabana!

Wa muhango wawuhanitse, winjiye Nyungwe ugana i Bufundu, Bunyambiriri nayo ikureba ariko kwerekeza iya Bungwe, Burwi ikubwira ngo gira Imana kuko ukundirwa n’Ibisabo, ya Nduga Ngali ngo ni Nyirabyo.

Tera intambwe ugere i Bugesera uhite utimbira ugana i Gisaka, Umubali uzaza uvuga Ubuganza maze uhagarare urora Gasabo, ibyo Bisabo ubu ni ibyawe.

Ntabwo uzoga Muhazi uzayitimbira ugere iwawe muri Gasabo; uri Gasabo umubiri wose!

Kora mu Nganzo Ganza utware Inganji, wambaye Isumbwe uri Rudasumbwa uri ku Isonga; uri Gasabo Nyilibisabo, ngibi Ibisabo biragusanga, byisukiranya Igihugu cyose ari cyo Gasabo Nyiribisabo.

Ucyikuye igihugu cyose, dore ku Nkiko urahakubutse, Hagati Hagati Hagatira Ingoma muri Gakondo zose, kandi zije ari Ibisabo bikacyira ibyo ku Nkiko, birasukiranya birasabirana bisabana aho i Gasabo.

Ngizi Gakondo zagukundiye zigukunze uri  Igicumbi ndetse ubu ubaye Mukuru wazo ziragusanganiza Ibisabo. Dore umutongo uzazitonga ngo ube umutungo zizatunga iteka.

Kirazira ntawe umena Igisabo ni Umutamennwa! Abanyagasabo, Abanyagihugu bazira amahugu, Abenegihugu b’ Abadahumbya, Abanyagihugu b’Abadahunga, bari iwabo aho i Gasabo.

Ntibavegetwa, ntibavogerwa, ntibavugirwamo, ntawe ubamena ntibamenwa ntibameneka kuko basigiye n’Ibisabo, Abanyagasabo ni Abasabo bazira kwicwa! Uwica umuntu aba yarapfuye ni umupfu wigenza cyangwa ugenzwa; wapfuye ahagaze nako ahwitagira mu Rwamba! Umwambaro yambara ni Urwamba arusha Umunuko icyitwa umwanda, yari mu rwanda ubu rwarenze.

Ingoma wimanye uri Gasabo izira guhora n’iyo bibaye igahora ihoze kuko usigiye n’Imana cyo gira Imana wowe Gasabo Abanyagasabo, Benimana bakaba bitwa Abazirakwica, bazira kwicwa muri Gasabo. KIRAZIRA ngiyi izazilizwe iteka itekanye muri Gasabo!

Ntuzice

Evariste Nsabimana

Nimuhaguruke Nimuhagarare Mudamange

idamange - Copie

 

Muzihanukire muzahinde muhindire inkuba zihanuke

Zizaragarika amababa yazo azabarara abaye amababi

Muyakusanye mukungute ubumara bwayo buzayonga

Ibyo murabizi akamaro kabwo ni ako kumara abantu

Nimubukamate mubwirenze maze burengane n’irirenze

Uko bugenda burembera mwebwe muzaza Mudamanga;

 

Mulilinde kurya karungu uwo yarunguye ntatinda kurungulirwa

Mu kwata inzasaya ngo uyitamire nayo igutamika ikirungulira

Cyibamo intimba itimbya mu nda ikazayuzuzamo agahinda

Umujinya ujunditse ako gahinda ntimuwuhinde uhinda amahano

Uzaterwa Ikibimutera ugicemo ibice byicemo uduce twice rya co

Dore iyi ntambwe mwayiteye nta gitero ni ukugenda Mudamanga;

 

Umuco wacu ucucitsemo ico n’uduco twaryo ducura inkumbi

Watashye mu ngoma uba karande uraharanda urarambanya

Mu bikomangoma biri ku ngoma uri ku ngoma aba umukemba

Upfa gukwekwaho ko wacumuye icumu lityaye akaligucumita

Simvuze intambara aho intwari igesa ibinyita igaca ibihanga

Umuco nk’uyu nimuwubambe nuko muguruke Mudamanga;

 

Munigajambo yanigirije bya bihombo umenya bigiye guhomboka

Anigana abandi ijambo ubundi akajambura akaba inyaryenge

Afite uruganda rucura ubwenge ndetse ngo yitwa Umucurabwenge

Vuga nkuvungure njye nzi ubwnge kuko njyewe nteza ubwega

Kuko mwe mwuzulije ubumuntu mumwegere mumuhe Akantu

Azaruvaruka asa n‘umuntu mwebwe muguruke Mudamanga;

 

Mwikire mwuhagire uru Rwanda kuko rwanduye rugikubita

Inkaba irutebambo ni inyanja itavogerwa igahora ivubura

Mukenye intambara maze intanage zibure intaho zitondagire

Intango yayo nimuyisese isandare ibe umuyonga w’inyongobera

Abana bavuka amazina yabo nabe Mahoromeza ndetse na Muntu

Dore mugiye kurya ubunnyano Umuzirantambara adamanga ;

 

Ruhurambuga mukenga ahuruye muzamwereke inkongoro

Nkongwa imumara abitse munda nihumurirwa azahahamuka

Aziyanga yange intambara iyo yateje ayiturukire ayituke iteka

Nguko rero kuva imuzingo ya mazinga yose yose akazingurwa

Sekuzika azababwira abo yazitse uko yabazliritse aho yabazitse

Ukuri kuzerura Kuyashinyike mwe Muyakanure Mudamanga ;

 

Ngaha rero ahabatera gusakara no gusakabaka mwiyasira

Dore mwamuje ku nkiko mwahatashye murarukikije mwabambye

Murarebana mureburana hasi no hejuru kwa Sekibi badagazwe

Muvuze impanda impande zose u Rwanda rwose rwirangire

Uru rwanaga rwubure u Rwanda urwimo rwarwo rwitwe KUBAHO

Hakaba haje ya Mpakanizi ngo NTUZICE ari yo mutera Mudamanga ;

 

Abazirakwica ubu mwahuruye muhutera iya Gasabo k’Abakurambere

Mu nzira nziza aho imbere yanyu murokera UKURI kukirasa gusukiranya

 

Kurabahumbika mu gituza ngo mugusangire na Rubanda ni rwo rubanda

Umukoro wanyu ni ukubandwa mubandanya Ukuri kwanyu ni ko kabando

Muzira kwica, kwica UMUNTU, mwirabilire ahubwo mwice Ikibimutera

Intwaro mutwara ni NTUZICE izabaha mwese KUDAMANGA nk’IDAMANGE.

 

Evariste Nsabimana

 

Umukiza

Photo de cottonbro provenant de Pexels

Photo de cottonbro provenant de Pexels

 

Umukiza uvutse aje kuruvura

Umuvumo rwavumwe rukivuka

Arawukura ukuke ukuke amenyo

Maze mu bihanga ahangemo ihwa

Ngo lihandure amahano yose ahamera

Ahite ahumana arware ubuhumyi

Ubudahunyeza ukundi i Rwanda ;

 

Tuzarutaha umwaka utaha dutaraka

Dutambuka turi abantu bo kwa Muntu

Impande zose tuvuza impundu izi z’Impakanizi

Ndetse n’impanda zikoroma impinga zose

Nibwo Ubumuntu buzatamba buvuna sambwe

Burimo ubuntu Abenegihugu bahumeka

Bakenyeye Ihumure biteye Amahindura

 

Twambaze Imana igaruke iwayo isange abayo

Ize kuhatura ireme Agahuza ko kuduhuza

Ihatekanye itikure icyago n’Ikibi cyose

Bizarengane no kurengana n’ilirenze

Ihamye Umulindi ko ari Imana n’uko Imane

Ikazamanira Abanyagihugu cyahumutse Ubuziraherezo

Ibaha Ubumana ibaha Ubumanzi ibagira abantu bo kwa Muntu

 

Evariste Nsabimana

article Evariste - Copie

Umwami n’umuntu ni uyu nguyu

               Ilibuliro

 

Mvuge Gisanura utuma basamura

Tumuhe ibnze tureke abanze

Aruta Ruganzu ubaka intorezo maze akasa

Arusha Rwabugiri w’inkotanyi ugira cyane

Uyu ni we witwa Imana y’i Rwanda.

 

Mbonye umwami uzi iby’ubwami ubirusha abandi

Uwo ni Mibambwe Sekarongoro ni Gisanura

Umuzirakuvusha usa n’Imana ni yo yamwimitse

Akaba umwami nyirurugero Imana yagennye ari Urugero

Ni muntu ni undi aho mu kirere akaba na Ndeshyo

N’ubwo abatwara ahora abareba akanabarebera

Ntagendera isumbwe no mu isunzu hahora ibambe;

 

Impuhwe n’imbabazi ntibimutashya biramutaha

Iburyo hari indyo ikiza abashage iramira abashonji

Mu rubega rundi ni inkongoro ngo azira nkota

Uyu Nyirubuntu ni umunyabuntu n‘umunyabintu

Aruta abandi abarusha ubwami ubwo ni umwami

Umugiramana yaramuhaye arabyakira ayiha wese

Ateye intambwe araratura areba bandi arabanikira;

 

Ikirenge agisumbya se mu Bumuntu ho ntibareshya

Se umubyara Kigeri Nyamuheshera ubu arasumbwa

Umutwe we utekeyemo ubumuntu we ni umuntu

Umutimamuntu ni wo mutoza yarawutoye ntumutonda

Umugaba nk’uyu agira igisingizo kimukwiyeakikwiza

Yagabiye benshi, incuro nyinshi , biramubera

Izina rivanze n’ikuzo rikamukuza ni Rugabishabirenge ;

 

Igihe kiraje ngo natange mvuge Mibambwe Gisanura

Koko aratanze nuko umwami wimye afite ibyo atanga

Ntabwo yimanye wa murage waroze abandi kwica

Dore wanze gukendera none urusaziyemo urukemba

Ntuvumwa uvumbitse mu bikwohwa by’abikanyiza

Warakanyaraye uba igikagange uzira gukanjakanjwa

Aho se mama uzima iyi ngoma iri imbere azawima?

 

Umwami utanze ahaye umwami wimye iyo ngoma

Mibambwe Sekarongoro Gisanura ararembereye

Ahaye umuhungu ari we Yuhi Mazimpaka uzazisiga

Ntahaguruka ngo ajye kurwana anyage iby’abandi

Ari ku nteko ni aho atetse n’aho yatirimuka ntarara

Si wa mutsemyi utsembatsemba icumu lihoga

Ni umunyabyago umutima muntu wabuze byose.

Nabe Igicumbi mu Banyarwanda

Aho gucumbikakwa Nyamuzinda

Ngo ahore azinduka ajya mu bantu

Najye mu mvugo avugwe iteka

Aarage urubyirugo uwo Gusanura.

Evariste Nsabimana

Dusobanukirwe n’ibyerekeye NDUGA na RUKIGA

carte régions anciennesIliburiro

Mbatuwe no kwatura impaka z’Impakakuri ku isano nzima ya Nduga na Rukiga bikunze kubangikanwa n’Abashozampaka ku mpamvu z’Impatanirakurusha.

Ndagira ngo ngushe ku mpaka z’urudaca, zazindi iyo zidaciye inka zica umugeni. Impaka nzima zuzuye ubuzima bw’abantu bazima ndetse n’uruhare rw’abazimu rukazaba rwose kugira ngo i Buzimu n’i Buzima hazaduke Imposhamahano ari yo Mpanguramahoro yabaye Ingume mu Rwanda.

Bikazaduha gutaha i Nduga nta nduru ahubwo twiyasira tugana mu Mapfundo hamwe Imana yapfundikiye Amagambo, Amagambo y’Imana atagamburuzwa.

Tuzakubuka i Nduga tugana i Rukiga, dukikiye inkengero za Rukoma ; aho barakoma barakomeye ; tukazatanya turangamiye Ijuru rya Kamonyi aho tuzava twimonyoye tugenda mu rubega rwa Cubi na Marenga ; hafi ari mu Burengero bwa Mbirima na Matovu ; ho mu Bombogo. Uruzi turaruruzi, amazi tukazayabandisha inda, indaro ya mbere ikaba Rushashi ; izuba ryatangira gushashagira tukazarambagira Musasa yose, amaso tuyahanze Ruli inyuma ya Rurinda yaje kuba Rurindo

Turi mu mpinga turahimbawe naho mu mubande Bahimba irahimbaje ; maze tuguruke tugana i Busigi, kwa Minyaruko ya Nyamikenke iwabo w’Abavubyi bavubira ibihugu Gakondo ; basa n’aho bari ku Mukondo wabyo !

Ushatse kurangurura wabandanya n’i Buyoga, ntusenga izo wengewe kuko uri muri Rukiga maze ukazataha i Byumba mu Barangamyambi.

Rukiga ntiyigunze yabyariye Ndorwa Abakiga kuko bavuga Urukiga. Imaze kugubwa neza igira ngo inabi izahere i Shyanga ibyara Inkiga, tuzagerageza kumenya uko ziteye.

Ndagira ngo twinikize turebe, tumenye ibyo bihugu Gakondo mu mizi yabyo, icyo bipfana ari cyo cyazabyara icyo byaba bipfa.

Turahera ku mwami n’ingoma y’ubwami, icyerekezo ; tukazagusha ku mahindura uko yagiye akurikirana bishingiye ku iremwa ry’u Rwanda.

Nimucyo rero Nduga tuyihe ibanze tureke ibanze.

Igihugu cya Nduga

Nduga ni Igihugu Gakondo.Urebye ndetse iri ku Mukondo kuko uyisanga mu Bihugu Gakondo rwagati. Ntiri hagati nk’ururimi ahubwo iri hagati hagati hagatira ingoma!

Duhere kuri Nduga, kugira ngo tuyimenye maze bizaduhe kumenya impamvu iyo wikije icyo gihugu hahita haza Rukiga ! Ibyo bihugu byombi bifitanye sano ki ?

Si Nduga na Rukiga bivugwa gusa ahubwo husiriraho Abakiga n’Abanyanduga ari bo baturage b’ibyo bihugu! Bo se hari icyo bapfana cyatuma bagira icyo bapfa ?

Duhere rero kuri Nduga Ngari ya Gisari na Kibanda, kugira ngo tuzagushe kuri Nduga nyirizina.

Nduga ngari ya Gisari na Kibanda

Nduga y’Abasinga

Nduga ibumbye ibi bihugu:

Busanza bw’Amajyaruguru,
Kabagari,
Marangara,
Nduga,
Mayaga,
Rukoma,
Ndiza.

Ariko Nduga ntiyagarukiraga aho gusa. Mu majyaruguru yarakugenderaga ikagera:

Bwishya,
Jomba,
Gisigari,
Bwito,
Gishari,
Byahi,
Kamuronsi (Kongo).

Nduga y’Ababanda

 Ababanda baje mu Nduga bava he ? Baje mu Nduga mu zihe nzira?

Ababanda rero baje mu Nduga bavuye mu Bwanacyambwe. Niko umwanditse Muzungu nkomeje kwisunga abyandika.

Nduga iri Rwagati mu bihugu ni ko bizwi. U Bwanacyambwe rero bukaba buri mu Majyaruguru ya Nduga.

Nduga n’u Bwanacyambwe bitandukanijwe n’Ubumbogo, n’Uburiza; hagati ya Rukoma iri mu Nduga Ngari n’Ubumbogo, hakaba uruzi rwa Nyabarongo.

Noneho mu cyerekezo cy’u Bwanacyambwe uvuye mu Bumbogo, unyura mu Buriza ukambuka umugezi witwa Nyabugogo maze ukitura mu Bwanacyambwe.

Ni ukuvuga rero ko Ababanda bambutse umugezi witwa Nyabugogo bakikubita mu Buriza, bagafata Bumbogo, bakambuka uruzi rwa Nyabarongo bakikubita muri Rukoma kimwe mu bihugu bigize Nduga Ngari.

Basa n’abahageze basuhutse, mbese watekereza ko bose uko bari batuye mu Bwanacyambwe bakurikiye umwami wabo. Ntabwo cyari igitero.

Bageze mu Nduga igihe kibi ariko ku bw’Imana gihita gihinduka. Ni na byo byabahaye ishya muri icyo gihugu.

Muti bahageze hameze hate? Bahageze amapfa yaracanye, ibintu byaracitse ibindi byaradogereye!

Maze ba Nyakugirimana b’Ababanda, umunsi bahageze Imana ibyara amavuta, imvura iragwa.

Imvura iguye Abanyanduga barahaguruka, bashaka amasororo ngo basororere umwami w’Ababanda kuko bumvaga ari we wavubye iyo mvura.

Abona baje batagira ingano nuko abyuririraho kugira ngo bimugeze ku Nteko ya Nduga, ahateke abe umwami w’icyo gihugu.

Avuga yivovota ati Imana inyohereje kubura iki gihugu cyanyu cyubitswe n’uriya mwami w’inkorabusa none murakeka ko ndi umuvubyi ubonetse wese? Ahubwo dore icyo mugomba gukora. Nimugende mufate uriya mwami wanyu Kimezamiryango mumwice maze munzanire umurambo we.

Yabaye agipfa kubivuga maze Abanyanduga baba birengeje Kimezamiryango, umurambo we bawuzanira umwami w’Ababanda!

Nguko uko Ababanda bigaruriye Nduga y’Abasinga! Amapfa yacanye mu Nduga muri icyo gihe ni yo yatumye Abanyanduga bayoboka Ababanda kuko bumvaga babagiriye akamaro gasumbye kure ako umwami wabo w’umusinga Kimezamiryango yari abafitiye.

Nk’uko twabibonye, Ababanda bavuye mu Bwanacyambwe. Baza gukonda Nduga basumbya Abasinga bo kwa Kimezamiryango. Ikintu muntu yavuga ni uko Nduga ari cyo gihugu cyagize Abakonde babiri; Abasinga n’Ababanda.

Impamvu Ababanda basuhutse bakava iwabo mu Bwanacyambwe ntabwo izwi.

Ibyo birasaba UBWUNGANIZI kugira ngo tumenye neza Ababanda n’igihugu cyabo ari cyo Nduga; ndetse nibinashoboka tumenye neza uko babayeho mu Bwanacyambwe.

Ni cyo cyari igihugu cyabo? Bahageze bate? Bari bakomotse he? Bahavanywe n’iki?

Kuramba mu Nduga kwabo kwabyawe n’iki? Abasinga bahasanze bashoboye gusabana?

Iyo ugendeye ku BITEKEREZO usanga Ababanda bakomoka mu karere k’Amajyaruguru ukurikije aho bari batuye mu Bwanacyambwe. Kandi iyo usesenguye imyimukire y’abantu muri kariya karere usanga buri gihe abantu baragiye bakomoka aho nakwita Amajyaruguru!

Umwami w’umubanda uheruka ni Mashira ya Nkuba ya Sabugabo. Nkaba nifuza kwunganirwa cyane cyane nko kuri iri zina: SABUGABO! Ni ko yatuye yitwa cyangwa ni izina ryaje kumwitirirwa igihe kitazwi? Ntabwo mvuga impamvu mbitekereza ntyo kugira abashaka gusesengura batazayoba.

Ingoma y’ubwami y’Ababanda ni NYABAHINDA. Umuntu abitekerejeho, uretse ko bikomeye kubyumva, Nyabahinda yaba iva ku Nshinga GUHINDA. Ntabwo umuntu yamenya niba Ababanda bari bayisanganywe iwabo mu Bwanacyambwe cyangwa niba yararamvuwe bageze i Nduga.

Tuvuye rero mu Nduga Ngari ya Gisari na Kibanda twerekeza mu Nduga Nyirizina.

Kugira ngo tumenye Nduga turayizana mu bihe bya vuba, cyane cyane mu gihe cy’Abakoloni aho ibyinshi mu bihugu Gakondo byaje kuba Intara ( Sheferie), tukaza no kugusha kuri Repubulika kugira ngo tumenye amakomine agize Nduga.

Icyerekezo

Nduga Nyirizina uyisanga rwagati mu Bihugu bigize Nduga Ngari ya Gisari na Kibanda.

Nduga

Nduga nyirizina ni igihugu Gakondo. Ndetse icyo gihugu cyaje guhindurwa ukundi n’abakoloni. Icyi gihugu cyahindutse Intara, iyoborwa n’umuntu wafataga inyito ya Shefu.

Nduga kimwe n’ibindi bihugu gakondo byagiye muri iyo ngiro.

Aho iherereye

Yabanje kuba muri teritwari yitwaga Nyanza ari yo yaje kuvamo Perefegitura ya Gitarama mu gihe cya Repubulika.

Kuko itigeze ihindura icyimbo Nduga ikikijwe mu mutwe na Rukoma, mu rubavu rumwe hakaba Ndiza, Amarangara n’Akabagari, naho mu rundi hakaba Amayaga, mu majyepfo hakaba u Busanza bw’Amajyaruguru.

Muri Repubulika, Nduga ntiyimutse yaje kugabanywamo amakomine ari yo: Musambira, Nyamabuye, Tambwe, Kigoma na Nyabisindu.

Ngiyo Nduga rero mwumva cyane cyane ku batayizi ; naho ku bayizi cyane cyane Abanyanduga mwanyunganira habaye hari icyo nisobwe.Tuve i Nduga tugana i Rukiga.

Rukiga

Inzira igana i Rukiga 

Mucyo dukimbagire nk’intore kandi turayisanga uko yakabaye.

Icyerekezo

Haguruka i Kigari maze wiyuhize Uburiza uri mu muhanda Kigari Gatuna. Uzajya kubona no ku Cyamutara ngo ba. Inzira ijya i Buganza ube uyihoreye, niwambuka Muyanza iva mu Muyanza uzaba watashye i Rukiga rwawe. Komeza ugende ugana mu Ndorwa ukikiye Buyaga, uze kugusha kuri Ndorwa. Hindukira n’ibumoso uzagushe ku Buberuka maze watanye no mu Bumbogo; Rukiga ube uyitaye hagati.

Uhite ugir uti: Hagati Hagati hagatira Ingoma.

Muri Gakondo k’ibihugu, Rukiga yahoze yibumbiye hamwe n’u Bumbogo; Uburiza,u Bwanacyambwe ndetse n’Urukaryi.

Umurwa mukuru ukaba Gasabo k’Abongera, yaje kwigarurirwa n’Abanyiginya.

Ku mwaduko w’abazungu Rukiga yabaye intara (sheferi) muri teretwari ya Byumba, iyoborwa n’umutware umwe gusa (shefu) ari we Rwigemera rwa Musinga; Rwizihirwa n’Amajyambere.

Rukiga ituwe n’Abakiga ariko hari n’abandi Bakiga badatuye muri Rukiga.

Mu Bakiga badatuye Rukiga, mureke turebe abakiga batuye mu Ndorwa, haze gutaho abakiga batuye mu Nkiga.

Ndorwa

Ndorwa ni akarere gakikije igihugu cy’u Buganda kakava muri Komine Butaro mu Ruhengeri, Kivuye; Cyumba, Kiyombe n’igice cya Mukarange ho muri Byumba.

Hakurya mu Buganda hakaba Bufumbira na Kigezi hatuwe n’Abakga bavuga Urukiga. Urwo rurimi rwabo ni rwo rutuma bitwa Abakiga nk’Abaturanyi babo bo mu Rwanda.

Ndorwa ituwe n’Abakiaga kuko bavuga Urukiga ariko igihugu cyabo ni Ndorwa ntabwo ari Rukiga.

Tuve mu Ndorwa tugane mu Nkiga.

Inkiga

Inkiga zituwe n’abakiga zikaba zasanganya u Rwanda hafi rwose.

Inkiga rero ntabwo ziriho mu rwego rw’Ibihugu Gakondo, ahubwo usanga ari nk’imisozi igenda yitwa ityo n’abatuye mu uturere duhana imbibi nayo ariko two dusa n‘ibibaya cyangwa se ibisiza, imisizi cyangwa se imirambi.

Ni muri izo nzira iyo bavuze urukiga kugira ngo umenye urubibi rwarwo n’ahatari urukiga ntabwo byoroshye.

Abo bakiga rero bamenywa n’abaturanyi babo naho abandi Banyarwanda bashobora kutabamenya.

Iyo rero uvuze Abakiga n’Abanyanduga, buri Munyarwanda ashobora kubyumva ukwe n‘undi ukwe, bityo kugira ngo icyo kibazo gishobore kubonerwa igisubizo ntabwo bizoroha. Mbese wasanga buri Munyarwanda afite Abakiga be n’undi abe, bitewe n’aho atuye n’aho aturuka.

Nduga irazwi, iragaragara, uwashaka kumenya Nduga yayimenya na Rukiga ni uko.

Ahubwo navuga na Rukiga iri mu Buganda mu ntara ya Kigezi.

Wasanga ari aho hakomoka urulimi rw’urukiga ruvugwa muri Kigezi no mu Ndorwa mu Rwanda.

Ni yo mpamvu abashyamiranya Nduga na Rukiga cyangwa Abakiga n’Abanyanduga, ndumva ko bakwiye gushyira agatima impembero kugira ngo bumve niba iyo nvugo ihuje n’Intekerezo yabo.

Tugushe mu Nyabutatu

Imfura mu butatu budatana ni Rukiga kuko ari igihugu Gakondo. Kiraza rero ku Mukondo wa Ndorwa n’Inkiga.

Igitera Intugunda, Amakimbirane, Urugomo n’Ubugome, Ubwiko n’Ubwindura, wasanga bikomoka ku ikomatanya ry’ibihugu Gakondo, bigasa n’ibisebwa maze ifu ibivuyemo ikitwa Rwanda.

Inkomko y’u Rwanda n’uko rwaje kumira ibihugu Gakondo rugasigara rubyimbya inda rwonyine kandi ntaho ruzwi mu bihugu, byazagarukwaho.

Evariste Nsabimana

Nkumbuye iwacu

paysage du Buberuka

paysage du Buberuka

Ilibuliro

Nje kubalibulira inzira Nzima, inzira ihunzemo Ubumuntu bw’isugi bukagira isa y’igisoryo ari nawo musemburo w’Ubugingo bugira umuntu mwene Muntu.

Ndavuga ya nzira Nyabagendwa, igenda abayizi nka Nyarugenge, igenda abasirikare n’abazungu, ikagenda abadage na ba madamu.

Nje kubabwira Inzira y’Itaha kuko ab’i Iwacu barabatashya, ngo nimutahe murupyisure ; mwubure u Rwanda muruhe ibambe, mwahire imambo zarubambye kuko mwitwa Abagiramana, ari rwo Rumuli rwanyu ruzabamurikira inzira yose.

Inzira y’Imana

Inzira y’Imana ubu ndayireba kandi Iyandemye irandeba ; nimucyo twanzike twokere umuseke weye tugeze iwacu, turi mu misango duseka twese nk’abitsamuye.

Mbivuge mu Izina ry’Imana ntibingoye mbigize ibyayo kandi na twe turi abayo ; muze twigabize aho itujyanye ; n’agatsinda hitwa Iwayo ari ho iwacu ha Gakondo.

Nje kugusenga Mana yanjye, Mana y’i Rwanda, ngusenze u Rwanda rw’Amabondo n’Ibitama bitera ababyeyi ubwuzu bagatamba ineza batitangiye itama ; nje kugusenga inka n’abana, uri Imana ushobora byose, terura u Rwanda urutereke mu Gituza cyawe nuko urwumve umuhumeko, uruhe Amararo uruhe Amaramuko, urutuze mu mitima y’abarutuye, uhite ubahindura Abatabazi barutabare rucurukuke, nawe urabizi rwaracuramye ; rugenda igicuri.

Ndakuramya Mana yanjye ndetse ndatakamba nshyizeho umwete ngusabye imbabazi kandi uzimpe, impuhwe zawe uzimpe zose nuko umbwire ayo usengwa nze nyagusenge, nihanukire nyaguhunde, ndagira ngo nkuture nkuturanye nibiba ngombwa ngukutirize kugira ngo uhindukire ururebe ; uruzikure maze ruzuke, abaruri mu nda bagire indaro, abaramutse ubahe kuramukanya.

Nje guhara amavi ari wowe nganyira Nyagasani ; dore nanamije ku rutare rweguriwe urutarangwe rukaba ruteye nk’urutare rwa Ngarama, ndagira ngo ugirire n’uwo nguwo kuko uruta kure Rukatuzanyundo ukaba witwa Nyirububasha, none rero basha u Rwanda, rukature mu mikwego rwahezemo, rwaratanazwe, rurizinga ruba uruzingo, rusigaye rusa n’urwasubiye mu nda yarubyaye.

Nje kukwambaza Mana Nzima, nje ndi muzima ariko n’abazimu basizoye kandi bo barakwegereye ngo bahe ituze, batuze iyo kwa Nyamuzinda kuko uri Umuremyi, u Rwanda urusakazemo impuhwe zawe.

Baranga isubira ryabasukamo abarokotse i Kuzimu hagasigara ari isibaniro.

Uri Umuremyi waremye u Rwanda none rwararemaye ni ikimuga, rwamugaye mutwe wose kugeza ubwo urubana Umutwaro, none rusigaye rugaburira inkongoro n’ibisiga abo rwabyaye.

Urabibona ko mu mivukire yarwo rwakitse none Mana rukikure.

Kora mu Nganzo yawe ururemure ibiremu byarwo ubyuhagire urwamba rwarusabitse; nibimara kwera wongere ubiremekanye, urugire rushya rudashya, urwime umwanzi uruhe umukunzi; uruhe ituze abarutuye batuze batureze, batunge batunganirwe.

Rubatize Nyagasani urusigasire urusige Agakiza, urwinjizemo Agahuza, urugire Ingoro yawe itaramwamo n’Intungane kuko ugiye kurutuzamo Ubutungane.

Rubatize Mana y’i Rwanda kandi utubwire uko warwise n’uko warubatuye ngo urwereze, uruhe kwera gushyira kera cyeza Imana, urukure mu manga Mana nzima. Hagurutsa Abanyarwanda ubahe ingabire ibaha igaburo rizima kuko baragusonzeye kandi basonzeye Kubaho; bicire ijisho ubajishure amaso yabo yose bose ahumuke; bakurebere kutaguhaga ari byo bizabaha kwireba no kurebana nta kwibona, baterure Ubumuntu babutuze mu gituza kuko ari bwo buzabatuza mu Rwanda rwa mwene Muntu.

Inzira ya Muntu

Inzira ya Muntu irimo Ubumuntu, ireme ryabwo riraremereye, ni umuremera Ndengakamere, umera kwa Kamezamiryango; umuryango wayo ubu uruguruye ngo impabe twese aho turi hose tuyigabize; mu rugendo rw’imfura ntiduhinda nk’imvura; tukazira kwandagara, kwenderanya no kwanduranya; tukazayigenda iyo nzira nziza nuko ikazadushyitsa mu Rwanda; Iwacu.

Inzira ya Muntu izira ubwiko, na ba bwinyo ntibakunda, ntigira abanzi igira abakunzi; inkoramaraso ntiziyigenda kuko yatsiritse ubwandu bwose ngo ejo butayanduza ikaba icyavu ikahava yitwa Impimabagenzi.

Iyi Nzirantambara tuyigende ndetse tuyigende turi ingenzi zizira intambara zikayica.

Nimucyo twambare tuyicoce nka nyirancoce y’uburo muzi, dutazure mu mizi yayo, duturukire tuyesure, dushaka kugusha ku kiyitera ni uko umunsi twakibonye twihanukire tukibonerane, imizi yacyo izikuke, ihite yanikwa ku gahinga aho izagwengezwa n’izuba.

Hazaza igitwiko cy’inkekwe yaka, kizayirembuza nk’umukunzi, kiyicire ijisho giseka cyane, gitangare gitanganike maze cyiyahuranye cyiyotse.

Izashya igitutu iyo Mburagasani, izatutubikana iturutumbe, izatumba ipfe butumbi, izahirimbukira mu rwobo; se aho si rumwe rwa Bayanga? Abanyarwanda b’ingeri zose, bagiye kuyanga Ubuziraherezo!

Inzira itujyana itunze byinshi, mu nkengero ifite imicyuro ikazacyura Ubuhoro Iwacu, hari umwishywa uri ku Murinzi hari n’Umurembe uri mu bishanga ntaretse Umuharakuku n’Ururengarutare; ngicyo Icyuhagiro gikwiye tuzashyikiriza wa mukurambere uzira mbereka ari we Cyilima yo Karama, mu Muterekero utagira uko usa twibuka wa Murage ugiye kuturagira maze natwe tukawuvuvuriza: U Rwanda ntiruterwa. Tugiye kuzawugumbira uko bikwiye, tuwusokoza Amasunzu asize amavuta ya Kirazira!

Abavumantamara turatashye, abavugantambara ntibatinye kuko dutunze Gitinyura, ejo bazumva twayihuse, tuyihe umuhambizo ihambire ubutazubura umutwe i Rwanda.

Igeze ku rwandiko rw’Imana, ibuze uko yagira iragirijwe, amacumu namarirwe mu ziko; imyambi iyasangemo ibe umuyonga, ukazayorwa na ya mihoro izahita ihobera za mbunda bigahita bigataha urwa Bayanga, bijya kuyaga n’abahatuye maze babyambike Urubikwiye.

Ni urwo ikwiye iyo Mburagasani, ni uguhobera urupfu ikwiye ruyihombanya imisaya yombi ikaba agahinage ikihinanga, ikatuva mu nzira tukagenda, turi Imanzi tugana Iwacu.

Inzira y’Imanzi

Inzira y’Imanzi ibanza Imana, ihabwa ibanze maze ikabanza; Urumuri rwayo rukabonesha. Ni rwa Rukesha dukesha Imana ndetse n‘Imandwa zirarukunda rukazimurikira iyo zisenga.

Ntabwo tuzayoba ndabiruzi dore Umuyobozi ari ku Isonga tumwisunge, twatanye twamagire tugende; guseta ibirenge bisezererwe ahubwo duhate inzira ibirenge.

Bana b’Imanzi tugira Imana kuko twambariye gutaha, nimucyo twahuke aya matage, tuyature tuyahe akato twiha Umugambi ntagamburuzwa; ndavuga uyu nguyu twita Ngombwa uzagombora kwa Bisabo; Iwacu.

Kwitwa Imanzi turabisenga kuko ni Agasani gasengwa; kandi Imana ntigundira; Ubuntu bwayo ni Igisaga kubudusiga ntibiyigora ari ho dukura bwa bumanzi buduha kwambarira kuganza.

Kwitwa imanzi biradukwiye bisa n’umwambaro twakaniwe; umukannyi wacu akitwa Imana, nta kumwiteba ngo ejo tudateba, aradutwara ni we umutware; igeno ryacu ni ukubanza kuko ritamirije ubumanzi; ntabwo tugenda nk’abakera kuko twitumye kwokera ngo twotse igitutu icyishi cyose n’urupfu twige uko twarwica abambari barwo bakabarubaga, bakarwinjira mu biranga ngo bizahige ibyana byarwo kugeza ubwo byuzura mu nyenga na rwo rugahita runyembura ubutazubura umutwe i Rwanda.

Inzira y’imanzi izira kwica, kwica umuntu ni ukubyica, intwaro zica nazo zikicwa, imyambi yose igakaturwa, amacumu azacurika ibigembe, imiheto yose izaheturwa, imihoro igende ihondobera, ikitwa inkota gishye ibikota maze gikongoke ubudatuza, naho za mbunda zizabunda aha Bundabutama waratamiye.

Mu nzira nziza tuvuga ineza, kandi tugenda turombereje, mureke dutekerere ku muzibwe tuziburire ku mugendo nta munsi wa nta gisibye aka wa musindi warenze Akarwa, Zere dutahe zirabure dutahe Iwacu.

Inzira y’Ukuri

Ukuri kubaka inzira yakwo kukayigenda kugurima kuko ntikwigura, ntikugorama.

Kamere yako ni umwimerere igasa nimera ku Mana yo Kuri nyako mu kuri kwose; mu mutimanama niho gutuye n’abawutaye baragutizwa kuko si ukw’abanyabugugu, ntikugugara abagutoye ahubwo gutoteza abatakuzi, aho guhunga kwo kurahuza n’impigi yako ni Agahuza kaje guhuza bene Muntu.

Aho gutuye haba umutuzo ni ko Mutoza utoza Igihugu ugahita ucyimuramo igihunga umuco ugihunga ugahita ucika ndetse ugacika urukendero, Abenegihugu bakigimba ibyo kwinginga bakabyirenza kuko ari Abaziraguhunga.

Ntabwo guhakwa ntiguhakirizwa, iyo kwitonze guca amarenga kuko iwako ni kwa Ndeshyo, ireme ry’umuntu ni nk’iry’undi; umuntu si nk’undi ahubwo ni undi, ni Magarantusige; ni yo Nkingi, ni imwe ya Mwamba igera igisenge kikazasezera Nyamatanga cyikayisigasira ikarumbarara; nguwo umuntu wo kwa Muntu, ugomba kubaho mu Kuri kwose akazabyara akarumbuka Ubuziraherezo.

Ukuri kurombera ntigusenya kandi akenshi kuromboka ntabwo kwatanya ngo kumashe, kumare abantu kumene ibintu kuko kugendana n’Imana; kuzira kwica no guca hasi kuko akenshi guhora kwemye; ntabwo kwuhanya ngo guhwanye, guhora kwifashe mu gituza ari byo bikwuzuzamo umutuzo; gushakira abantu ubutungane; ngo uwo mutungo uhore ubatunze, ntabwo gukunda gusinzira ngo kudacikwa kukaba incike ejo kugacika.

Ukuri kuzura n’urukundo, kukagira ihumure n’urugwiro gushaka kugwiza muri Rubanda ngo rubandanye rwige kwigira ari ko kwiha kuko bijyana no kwihaza, ngo ntawiha ngo yihende, ntabwo ari uguhenda ubwenge, ntabwo ari uguhendahenda ngo uziheze undi yihereze; ni uguheraheza ugahebuza mbese ukazimiza ugaca ikibungo ndetse ukanikaraga butore ingabo yawe ari Ukuri Nyako kuko uri mu nzira igana Iwacu.

Ni ukuri ni kuri ndababwiye, umunsi w’ejo ni wo wa none, igeno ry’iminsi ryaje rero, nimureke kuzindara ahubwo mwende umuzindaro n’uko mwurire Muhabura maze mushoze ab’Impabe bose intego ari iyo Kubahabura.

Ukuri kuraje ntigukumirwa, none iryavuzwe riratashye, cyo nimutahe Imitara yose musakazemo Inkuru nziza musamburire cya Cyago nuko Ukuri kucyadukire, cya Gihunga gihungabane, imburiragihugu ubwo zihaguruke zihambadike hanyuma zambarire Urugendo.

Inzira tuzanyura turayizi kimwe n’Akabando tuzitwaza, ni kwa Kuri kwuzuye mu gituza kukanatura mu mutwe wose gushaka gusaba umubiri wose; nguwo Umusango tuzasangira inzira yose, ari nawo murage turaga abo tubyara ngo bawubyaze inka n’abana, banawutere gukataza nuko utahe mu buzukuru uhizimbe uhabwe itetu ndetse uteteshwe uvugane ivogonyo, ubone ubasanga abuzukuruza no buvivi uhavogere; mu buvivure uvugane ishinjo; ushinge inteko uhatekanye bundi buhe kuva mu Rwanda; nguru urwandikoa rw’Imana kuko yongeye Kuhateka.

Inzira ijya Iwacu

Iwacu, iwacu, iwacu weeeeee? Iwa nde? Ntibakoma kuko bakomeretse, bakomeretse mu mutwe hose nuko utwara inda y’indaro aho kuba imvutsi ivuka ibihembo nk’aho mvugiye iba yahirimye, iba umutwaro kitayegayezwa ugahora uhindamo imidugararo iyi irusha ishakwe kurangira, mu matwi huzura urwikwekwe aho kubakebura rurabakebanya ni bwo babaye ingumba z’amatwi; ziratabaza ngo dutabare; none nimwanzike twokere ngiri itabaza ryo kwa Muntu.

Muntu mwumva ni umubyeyi; yaratubyaye twese, twese, twese! Twese nk’abitsamuye!

Avuka i Bumuntu akitwa Muntu akagira Ubuntu.

Nguyu rero Kamere kacu, Kamezaryango ni uyu nguyu, ni nawe ubyara Muzi w’abantu aho dukomoka ni ahangaha kuko twitwa bene Muntu.

Nguyu Sekuru w’Amoko akazira ubwiko no kwokora ndetse arakonda ntakokora kuko ari inshuti ya Gakondo; ni wo Mukondo w’Abanyagihugu ukagira inkondo umuganaziko abana bazajya bataho inkonda, yurira urwango akarwahuranya, urwimo rwica akarwangiza, yanga gukotana nk’abatindi cyangwa gukembana nk’ibikoko kandi ari kwa Kazi ka Muntu.

Ntabwo ari ya Nyabutatu mwumva, ihora itutumba igatumbagira ndetse igatumba ikaba umugunda igira ngo igundagure Rubanda, igahora irwesa ikarwesura, ikaruvuyanga, ikarucogoza ikarucoga, igacogacoga ikagira ishingwe igasiga intere zitereye aho.

Ntawe uzi aho iva n’aho ivuka, urebye neza nta nkomoko ariko igahinda nk’inkuba zesa, irimo Gatanya itanya bantu bakaza guhangana nk’abakeba, ikizwi ikunda gutatanya; ntaho ihuriye n’ubwoko bumwe bwo kwa Kazi ka Muntu.

Iyi ni yo isano isana Ubumuntu bukaza kurenga Igisanira kugira ngo dusananirane ari byo bibyara gusabana, gusabana amazi bikaba itetu, guteta iwacu bikatubera; umuntu agatuza agahumeka, akazatura mu bamubyara n’abo abyara, akaba umwana akaba umubyeyi, akaba mu be kandi ari n‘iwe.

Si ndi mu banjye si ndi iwanjye; nsanze nta reme ntaremereye kuko, n‘aho nciye ntawe unca iryera; byaba biterwa n’uko ntera ?

N’abo duhuje ntiduhura, baradidibuza bikambinga ngahita nikorera amabinga; nareba mu cyoko cy’inkomoko inkomyi zikaza zisukiranya; amaso akuzura amansonza nkwumva nshonje umubiri wose.

Urupfu nk’uru ruragatsindwa; urupfu rukwica ntiruguhwanye; ukavira mu nda ukavuna intambi, ukagera aho wumva ko wiyanze, nimucyo twambare turutsinde tunarutsindagire mu rwobo rusa na ruriya rwa Bayanga.

Urwo ku icumbi turaruciye; urwo mu gicumbi ruraca ibintu; ubu rurakumbanya biracika, rwenze inteko ruhaba umwami utunze abambari n’abahinza, ufite abashengenzi n’abahinzi bakamuhingira ubudatuza n’uko akiha akihaza.

Kuruhangara ni wo mugambi, muze tubanze tururagurize umunsi zeze tubandure, ariko twafashe uyu mugambi; Zere dutahe Zirabure dutahe, wa musindi uzira gusiba azahita atwereka Akarwa kacu kabone n’iyo kaba ari ake duhite twatanya tukarenge!

Ubwo tugomba kubandanya, tubanze twicare duce iteka, ndavuga iritekeyemo Ubumuntu rifite ibanga ryo kwa Muntu ari bwo bwa Busugi bw’umuntu bumwe butunze Kameremuntu.

Inzira yacu ni iy’Ingenzi, tugiye kwimakaza Imigenzo izatwereka uko tugenza kugira ngo dukunde tugere iwacu.

Irimo Ubuhanga buhambaye, buzahana kandi bugahanura ndetste hazaza no guhabura impabe zose zitahuke.

Ni imihango y’impingane, izamena impinga zibe imisizi naho ibisiza bizamuke, izaharamba bya birunga nuko ibitere kurungurirwa bize kurwara ikirungurira.

Inyanja zizurira mu kirere imigezi yose izifate mu nda ibyoganyanja byiyegeranye maze bihure n’ibyogajuru; hazaza Umwuka ushyushye cyane n’abakonje bakonjoroke; uzaba uhumura bihebuje, umubavu wawo utamira bwa Bumuntu bwo kwa Muntu, hazaza abana badaragariza bari n‘abadiriga bagana iwacu; basanya cyane biyamirira ngo Gihanga nahangurwe, umuco yimitse uhangarwe.

Barimo uwitwa Ruhangara ugiye kuzaba igihanganjye, hakaza uwitwa Nyinawamuntu ugira ngo umuntu agire agaciro yime aganze ndetse abe umwami , hari Ruhanga ruharaze amaraba, Rudahangarwa ni inshuti ya Gihanga; asa n’umutahira w’Insanga uje gusanganira Gihanga mu muterekero w’Inkuramahano urimo Umuhannyi uturuka i Butangambuto; ntahagahaga yambaye uruhago rwuje Imana yeze, mu ndiba rukuyengewe n‘ Urumirantambra; igiti cyameze imitwe ibiri, umwe uzabirundura intambara ukayimaramo intongo zose, undi ukayikora mu nkoro igakakara, gakonko ikayikanika ku gahinga , ikwuma ikagwengera, ikagwangara, ikirya ikimara igasigara ari bwa busabusa bumwe barondreza bukimara.

Rutanagisha uzarutanaga azenda Uruhangarabagome agamije kubagomora ngo ubugome n’urugomo bibe ingumba maze byibumbe nka Nyamabumaba bihondobere nk’inyana yabuze umuhondo; nuko ikimungu cy’Inshegeshakibi kibishegeshe, ishingwe ryabyo rishye ritokombere, umuyonga waryo ube inyongobera.

Ngo kwica bizapfa ariko abicanyi ntibazapfe kuko bazumva inzira ya Muntu, ikaba inzira izira kwangana no kuryana, ikazira kwica, kwica umuntu ntibikabe iwacu, Ubuziraherezo.

Kwa Gihanga ntituhatinda kuko tuzahagaruka ubundi, reka turebe muri Gakondo ari wo Mukondo utugeza Iwacu; mu Gihugu cyacu, Iwacu.

Mu Gihugu

Igihugu cyacu kiri Iwacu; ubu ndahareba ariko ho hankebuka hakagimanwa.

Data wambyaye, mama wampetse nimuhaguruke niyo mwaba mutuye kwa Nyamuzinda, mushire amazinda y’iyo ngiyo maze mushirukanye mundebe n’ubwo naba ndi kure cyane ariko ntabwo ndi kure yanyu.

Mana y‘i Rwanda, ndambiwe kuba inkeho kandi mfite umuryango, reka ngusenge ngusaba kugurura imiryango ya kiriya gihugu cyanjye; ngusabye guhera kuri Gakondo kakonzwe n’Abakurambere bambyara, babyawe nawe Mana y’i Rwanda; warahatuye uhazi neza, mbese hagaruke tuzajyane; uri Umutware si ibya none maze udutware tugane iwawe ariho iwacu; Mana yanjye.

Ntuye ahaga ubu urahareba ntacyo nguhishe kandi uranzi neza ntabwo nitwa Ntuyahaga! Mbaye Mbuzamamenero kuko aho ngira ngo menere hahindutse umuriro w’inkekwe! Ntaho ntuye kuko ndahagamye nkaba mpagamwe n’u Rwanda rwanduye, umwandu rukwese ukaba wikwegura ukansanga iyo gihera nkwumva ndagirijwe. Nabaye Rwagahenge ariko ngasa n’uhetse inyonjo kuko uko mpengetse umusaya nibambura ndi iwacu kandi haranteye ubutaka nkabura n’ubutaka.

Ubutaka bwanjye buranyicira ijisho, burandembuza nkarebera aho kwumva nkwumvirana maze ipfunwe rikampfukirana mu bwoba bu gera no mu bworo bw’ibirenge. Nta kirengera nkigira akarengane karambaga umutima, umutuzo wuje umutima waranyitaje, nsigaye ntunzwe n’irungu risarisa. Ndetse narunguriwe ikirungurira ari nacyo Kinyabahutu kigiye kumputa.

Gakondo iranga ikandembuza, nkaba ngusaba Mana yanjye ngo ujye ku mukondo abawe twamuze ku mpembe; Urumuli rwawe turwegere, ruduhumure tururangamire nirugera Iwacu bicure bacurange, baruhe impundu ndetse n’Impanda zizorome.

Ngiyi Gakondo nyifashe mu nda nayihobeye byahuye najya ndumva ko mbaye umuntu, none rero Mana yanjye; igihugu cyawe ari nacyo cyanjye ubu nacyinjiye nkiri mu nda; dore Umukurambere w’Umukonde, ari mu itongo aho yatuye ubu niho atetse

Nkaba nifuza kumwegera; bizantera kumwenyura kuko nzumva ko ndi iwacu, ahacu ku Musozi wacu.

Ku Musozi

Umusozi wanjye ni wo Musumba ukazasumba iyindi yose; impinga yawo isa n’impinga igatuma ndeba ahantu hose; aka wa mupfumu w‘ Impinga, waziteye maze zikera nkahava nkunze Benimpnga; ngo Amahoro agiye kwesa amahano; na njye uvuka Ibutangambuto nkazatanga iyitwa Imbaturamuntu.

Ngo Umuntu ahabwe ibanze tureke abanze; ni we tuyireberamo iyo Mana, ni we Nganzo iremeramo, ikamutunga ishaka no kumutunganya, iyo umukenyuye uba uyiremye uruguma rurenze iguriro, rukaba rurenze rumwe Karema karemajwe n’ibyuma byo kurasanira bene Ndahiro yaremye Gogo; ari ku isonga umuntu, ntasogotwa, Nyiragaciro azira gucirwa, ntavogerwa ntavegetwa, ni indashyikirwa ndahangarwa.

Umuntu w’ingenzi uzira Icabiranya, ntabe umugome akanga urugomo, ni Imana y’i Rwanda; ngurwo rero Urumuli rwa Muntu.

Aho mu mpinga nzahanyanyaza maze ndebe imitara yose, inzira zose nzaziziguruka, urebye neza nse n’uguruka, ndebe hakurya mu Barera, mfate umurambi w’Abaremera, ngira ngo nzagere ku Muzizi maze mpashinge umuzindaro, nzaba nturutse iya Nyakabungo mbungira abantu bo mu Matyazo ngo bazumvikane mu Mataba ntaretse abegereye ibishanga n’iyo biteretse ibishango; nshinge umurindi maze mbashoze.

Nzababwira ko nje guca agahigo kuko ngiye kugera iwacu; ntibizatinda bazanyumva

Nzabanza kwiyasira ngira ngo nasanye nshaririye; nzashira amanga niyamirire mvuge amabango agana amabanga; imisozi ibyumve ihe n’ibikombe, ibisiza bisizane n’imisizi muri urwo rusizi njye ku Murenge.

Ku Murenge

Ku Murenge ni ku muremure w’Imana ukaba umurengera urengera ba nyirawo, ari bo Benumurenge; ba Nyirumurenge; Abanyamurenge, bawugumbira nk’umubyeyi wugumbira ikibondo.

Nta shiti rero mfite Umurenge kuko nitwa Nyirumurenge ukitwa uwajnye, njyewe ubwanjye kabone n’iyo naba i Shyanga! Untuyemo nkawuturaho; ntabwo dutana dutahanamo, ubutaka bwawo nabutamije amatama yombi, mbushyira mu ijigo ndabutapfuna; mvumata cyane nshyizeho umwete n’uyu munsi nkinovora.

Ngiki Igicumbi, ni aha ntuye ni ku ivuko, hitwa iwacu kuva na cyera; ndavuga cyera cyeza Imana.

Kugira Imana ariko kubaho ni ugutura ukagira iwanyu, ukavuga iwacu ijoro n’umunsi, ukajya urota uti ndi iwacu. Ugira uti iwacu nkwumva iwanyu, navuga iwacu ukavuga iwanyu; iwacu twembi ni ho haganje; nimucyo twitwe Abagiriwabo, Tugiriwacu na ryo turyitwe maze bibyare Inyangaguhaba; bishye bishyira Tuganiwacu.

Abazirantambara twokere, iyo Mburamana yamaze abantu tuyesure tuyicukurire, ikuzimu munsi Ibuziraherezo maze ihahurire na Nyamunsi nuko iyahuke iyesure mu gihe isamba iyisuke munsi; ni mu rusumbye urwa Bayanga ngo ijye kuyaga n’abo yishe.

Mu buzimu bwayo ari na bwo bwabo, bazayanga bayizironde, bazingazinge bagire intere, izomongane i Butazimura nguko uko izazimira, izime burundu ubutazubura umutwe i Rwanda.

Ngeze ku Gicumbi ndahimbarwa nambaza Imana nshyizeho umwete, ndakuturanya ndakutiriza, nkora iyo bwabaga ngo ize Imane, Imane cyane ibigire icyenda; icyenda cyeza inka n’abana.

Ireza u Rwanda Imana yacu, nta gushidikanya iri iwacu ni yo yatweretse inzira yacu. Urumuli rwayo ruradutwara none yiyemeje Kumana igira ngo imanga zibe imisizi imango zose zishinguke, Abanyarwanda batekanye.

Reka ntekanye ubwo ndi iwacu, ncinye igikaka njye mu gikari ngaruke mu nzu nihe icyo nshaka, njye mu nkike nisihinge, mu y‘epfo nicare ntigunze, mu ya ruguru niguragure numve, njye mu marembo no ku irembo amaboko yombi nyarambure nuko mpobere Urwambyaye.

Mana yanjye, Mana yacu ngusabye imbaraga z’imbangikane ngira ngo mbambure Abanyarwanda, ibakwe ryawe ribahagurutse ribahagarike, ribapyisure, bashire ubwoba kuva mu bwonko kugeza mu bworo bwo bw‘ibirenge, bakandagire, batambuke, batinyuke batumburuke, basire biyesure maze bahinde nk’inkuba zesa, bese amahano, bayahane, bayahamye bayahanure, bayahinahine, bayahinage; bayohere mu isenga itagwa imvura ntive izuba, hamwe umwana arira nyina ntiyumve.

Nguyu Umukamo uzira gukama no gukamuka, ukaba umukangara ukenya umuvumo wavumbitse u Rwanda mu magomerane; uje kurwubura ngo rwuburuke ariko gutaha Amahindura ngo akure amahindu muri rubanda, rubandanye rugana Inteko kwimika umuntu ngo ahabe umwami kabone n‘iyo yaba umwana ukiri mu nda; nabe Umwami, Utetse Agatekanya, ahimbazwe kuko ari umuntu; mwene Muntu.

None mpa Imbaraga Mana yanjye nuko mbarabare Muhabura, imbaraga umpaye zirute iz’imbarabara, ngamije guhabura impabe zose; aho ku isonga simpatinde nkazatimbira ngana iya Muhungwe, ngira ngo impunzi zitahuke; nzahave nigaba iya Karongi nshaka gutaha Cyamudongo.

Ni ugutangira kwidoga ariko kwerekeza Suti ya Banega; kugana iya Huye ntibintonda kuko uhoberana na Ndiza, mpamare umwanya nk’uwonsa umwana kugira ngo nigabe mu Mapfundo hamwe wapfundikiye Amagambo; Mana yanjye yapfundure, umpe iyo Simbo apfundikiye na njye nyipfunyire nyitware n’i Kigali ku Nunga; Umubavu wayo utamire, ube Gisaga usage u Rwanda hafi ni mu Ngoma za Kimenyi, ugira ngo umenyekane n’iyo bigwa, aho nkazahava ntaraka no mu Bushingamuheto bwawe, nti: Agandi? Bati ni Marungi sebu!

Ntabwo nshoje ahubwo ndashonje, ndacyasonzeye Muhabura ngo nayo izakore ku isimbo, impabe zumve Umubavu wayo n‘uko zitangire guhabuka, ziyasire Amahindura ngo rwahindutse rwa Rwanda; ruhambye urwamba rwarusabye, ndetse ruzutse ruzuye Umugara, rwafashe umugambi wo kutazonger gupfa i Rwanda.

Iwacu hazaduka umwuzure w’Amahirwe, Amahoro yinjire avuna sambwe, ijuru ry’iwacu risamire; mu gihugu cyose habe imisango nuko dusangire uwo Muhango; twese, twese, turi iwacu, tuvuga iwacu, kandi Imana iri kumwe na twe.

Evariste Nsabimana

Umwenegihugu ni iki? Umwenegihugu ni nde?

UMWENEGIHUGU

Umwenegihugu ni Umunyagihugu ari we Nyirigihugu.

IGIHUGU

homme umuduriIgihugu ni IMPANO Y’IMANA, yaracyiguhaye ngo kibe icyawe, ugituremo, ugitegeke, uteke, utekanye, ukibemo UMWAMI niyo waba ukiri umwana ; ukiranduremo GATANYA ugiteremo AGAHUZA gahuza ABENEGIHUGU.

Cyarazwe Abakurambere b’ibikubitiro, bagenda bagisimburanamo uko iminsi itashye, kugeze kuri wowe wa none. Gituze mu mutima wawe; uko ugituyemo kigutambemo kabone n’ubwo waba utuye i Shyanga, ba iwanyu ntugasibe kuvuga IWACU. IWACU nibe mu ndyo no mu ndyamo ya buri munsi, no binyobwa ujye ucyigotomera

Uko bwije n’uko bukeye, mu buriri ntimukarare ukubiri ; cyikube mu mutwe, mu mutima, mu maboko no mu maguru ; uko uteye intamwe mube muri kumwe. Igihugu cyawe ni icyawe, wowe na cyo muri MAHWANE. Ni umurage Kamezamiryango, ni Imbata itetse ku mutima w’UMWENEGIHUGU aho ava akagera, ntakivura, ntakivutswa, kuko agitahamo kikamuturamo; ni MAGARANTUSIGE, ni KA KARA GACIKA KU KANDI ; kandi gashoye muri GAKONDO, ujye ubirebera ku MUKONDO. URAGENA NTUGENERWA.

Igihugu cyawe gisigiye n’UMUBYEYI UKUBYARA, uragituka UGATUNGURWA; urakigambanira UKAZAGAMBURUZWA n’iminsi; URAGITANGA rukazagutanga imbere; URAGITERA ukazasigara utera imigeri imigina.

GAKONDO

GAKONDO ni UMUGANDA igihugu kigandiyeho, ni INGARIKABIGANZA, aho u Rwanda rutamba ineza, igasa n’URUTAMBABARENZI rutondagira kugira ngo ari ho rushinga imizi. Gakondo ni aho ; ni hariya Sokuru na Sogokuruza kuzageza kuri Kazi ka MUNTU yakonze, akahagira UBUKONDE bwe, akoresheje INKONZO, hakaza kuba GAKONDO, ari yo warazwe n’ABAKURAMBERE kuva kuri MUNTU kugeza kuri wowe kandi bikazaba uruhererekane UBUZIRAHEREZO.

Mu gusanganya IGIHUGU ari ko kugisaranganya no kugisangira, UMWENEGIHUGU ashingira kuri GAKONDO ka KAMEZAMIRYANGO ; hariya hari icyororo cya MUNTU.
GAKONDO k’igihugu kamaze imyaka ingoma bihumbi kakondeye abakonde ubutaka buratahwa, buraturwa, burahingwa, buba imbata itabaturwa ; buba GAKONDO kabo.
UMWENEGIHUGU ni UMWENEBUTAKA. Ubwo butaka bwe bukamubyarira kuba NYIRUBUTAKA.
Muri GAKONDO unahasanga Isangano risangiwe n’ABAKONDE, baba bakomoka ku Mukurambere umwe, bazi kandi bavuga buri gihe mu MUTEREKERO wabo.

Ngiyo GAKONDO, kunda uyumve, uyiteho, uyituze mu gituza maze na yo igutuze mu Rwanda. GAKONDO yawe ngiyi reba:

– Bungwe bw’Abenengwe ;
– Bugoyi bw’Abasinga ;
– Burwi y’Abasinga ;
– Nduga y’Ababanda ;
– Buriza bw’Abongera ;
– Mubari y’Abazigaba ;
– Gisaka cy’Abagesera ;
– Bugara y’Abacyaba;
– Kinyaga cy’Abasinga.

GAKONDO ni igihugu mu RWANDA, UBWATSI ni igihugu muri GAKNDO ; igihugu mu gihugu na cyo mu gihugu ; ngurwo urusobe rw’IBIHUGU BISOBETSE mu NYABUTATU budatenguha ntibutane bukaba bwambariye kuyihanguramo IGIHUNGA maze urwo rusobe rukaba INSANGIRABIHUGU y’ABADAHUNGA.

UBWATSI

Ubwatsi  butuye muri Gakondo kandi Gakondo izira ubucike ni na yo mpamvu itazacika, KIRAZIRA. Ngicyo cya gihugu mu kindi ; UMWENEGIHUGU agomba kwumva ; akarambanya ya nyabutatu ariko ayitaka ka GAHUZA ngo itazigera itagarana.

Mu nzira y’uko kurambanya ikaba isigiye n’urunana aho umuntu aba mu bandi ndetse bakamwita nk’uko hitwa ; akahaba imbata akaba uw’aho ariko abisangiye n’abahavuka.

Kugira ngo uwumva yumve neza, muze twigabe kwa Mashira muri Gakondo ya Nduga, ndavuga Nduga Ngari ya Gisari na Kibanda muzi. Ibihugu bigize Nduga ari bwo BWATSI:

  • Busanza bw’Amajyaruguru : Abanyabusanza ;
  • Nduga : Abanyanduga ;
  • Amayaga : Abanyamayaga ;
  • Rukoma : Abanyarukoma ;
  • Ndiza : Abanyandiza ;
  • Marangara : Abanyamarangara ;
  • Kabagari : Abanyakabagari ;

Aho hose tuvuga ABENEGIHUGU ari bo BENUBWATSI ; izina ryacyo rigatura abagituye ; rikabataha mu myifatire, no mu mimerere rikahatura, rikababera no mu ngendo ; bakanaryumva batumvirana, rikbabera INDANGAMUNTU.

UMUSOZI

Ngiyo INDANGAGACIRO itagira igiciro kuko irasanya igana i musozi ngo ibone gusingira UMUSOZI. Unawurebye ni umusozi w’UBWATSI, uri mu BWATSI, ukagira impinga nyina w’Impungiramirara ibyara amahumbezi BENUMUSOZI bakagarura ubuyanja.Uvubura n’Inkangabagisha bene inka bakazabona umukamo utubutse.

Ugira Imibande igiye kubanda icyago, igahashya ubugome n’urugomo, ukabyohera mu masenga atagwa imvura ntave izuba.

Ugira ibibaya n’bisiza bisizana bisanga imigezi Abanyarwanda bagiye kuziyuhagiriramo amahano y’ibirumbo by’ibihararumbu byarumbije Umusozi Benewo bagamije kurumbura.

Ngaho aho ugera ukumva utashye iwanyu, ariko ugenda uvuga uti iwacu ; iwacu iwacu  incuro ibihumbi ; iwacu ntihapfa ntihapfusha n’uwahapfuye amoya ntabwo azapfa ahubwo azicara ari Kabunga.

Hano UMWENEGIHUGU abaye NYIRUMUSOZI, umusozi ni uwe uko wakabaye ; none rero se Nyirumusozi, gira uwugende umuzamuko, no mu mumanuko ugire uko ugenza, ugira ngo uwumve UMUHUMEKO. Umusozi wawe witegereze maze uwurebe uko wakabaye, inkiko zawo n’indi misozi, imigezi utemba n’idatemba n’uko uzagere ku MURENGE aho uzicara ukarambya.

UMURENGE

Ngiki IGICUMBI cy’Igihugu cyawe, ari na cyo cya Gakondo yawe, cyikaba ni icy’UBWATSI bwawe ; gomera gungira uri iwanyu, uri mu bawe, uri mu wawe, ntuvegetwa ntuvogerwa, vugana ivogonyo wivovote, ukore iyo bwabaga uhambadike, ugira ngo UMURENGE urengere abawutuwe.

Wugire Umurengera w’ikirenga, ube Umuremure uruta iyindi n’uko uhicare uhace iteka ko MUNTU agomba IKUZO rya MUNTU ; kuko ari IREMO rya byose Imana yamuraze kubitunga ngo bimutunganire ATEKANYE UBUZIRAHEREZO.

Aho ku Nteko nta gutinya, shimikira ushire amanga, ucinye amakaraza iyo amanywa akambye, ucinye igikaka ujye mu gikari, ugaruke mu nzu wihe icyo ushaka ; uri IWANYU, vuga ngo iwacu, vuga utavanga unavuvumange ; ntukavangirwemo uri iwanyu.

Uri UMUTURAGE ku MURENGE aho uhora uhata inzira ibirenge ; wenda ukomoka no mu Barenge aba bo kwa Jeni ya Rurenge ndetse no kwa Kimezamiryango nawe ukomoka kwa Rurenge ukaba witwa NYIRUMURENGE.

Shinga rero unashinyirize, ukanure amaso ushinyike amenyo nka ya mandwa isenga Imana ; unihure ijambo mbaturamuntu ; uraribwira abawe bose, cyane cyane abakubyaye, ba so wanyu na nyoko wanyu, ba nyogusenge n’ababyara ; reba abaturanyi mu gahinga, abo mu kabande ubabandure, abo mu bisiza no mu misizi, ubahe injyana ijyana iwanyu ; muri ahanyu, muri iwanyu Imana Rurema yarahabaremeye.

Haguruka wigabe ku ndengo nuko urebe Imihana yose, Inzu zaho uzizi zose ari mu Bahanga warahagenze, no mu Baheka warahanywanye, iyo rituruka ni mu Bacumbi, rikaza kurengera mu Bakusi.

Hagarara rero urinde ibyuma kuko ibyomoro biri hafi, uwo MURENGE uri mu birenge UBUTAKA wambaye ni ubwaye ; ni wa MURAGE w’IMANA uva mu BASOKURUZA ibihumbi ; ntukawutatire KIRAZIRA.

Ngaho aho ukura kuba UMWENEGIHUGU, ugahita witwa n’uwa GAKONDO, uri NYIRUBWATSI butononwa ; ukaza kwitwa NYIRUMURENGE urengera abawo ngo babe iwabo ari yo mvano y’UMWENEGIHUGU.

Nsabimana Evariste