
NYUNGURA NYINSHI
Nyungura nyinshi wowe uzitanga Uzi icyo zizamarira uwo uhaye Na we akazaziraga indagizo ze Ndavuga abo Iyakare yamutije 5 Mu buzima bugufi amara ku isi Ayifasha mu mirimo yamushinze Ngo iyi si yayo igumye iyineze Ihunde ituze ibiremwa byose Yayiteretse ho ku bw’urukundo 10 Ndetse n’ubuntu butagereranwa. Nyungura nyinshi wowe uzitunze Ingabire zinkomereza inganzo Idasoba […]

NGIRWA N’ ABAGABO
Burya uko undeba ngirwa n’abagabo Dore ko kwiyemera ntabigana Nk’ingirwabagabo ziha amazina Yuje ubwema ari ibigwari 5 Ariko isi ikazikubita umunyafu Zigaca bugufi nk’imbwa yibye Bakayihemba imigiti y’inkoni Zigatabarwa n’andi maboko Maze ibyo kwigira ziririmba 10 Bikaba indoto zitagira ireme. Ni nde wigira se rubanda Nkaho ari ikinege aha ku isi Utarabyawe maze ngo anarerwe […]