Gusesengura no kuvuga kuri ibi byatangajwe n’uyu musilikare w’Inkotanyi Bayingana biragoye kandi binaroroshye.
Turavuga ko bigoye kuko Gen Bayingana aravuga ibintu byo mu rwego rwa gisilikare, ibyo mu rwego rw’amategeko mpuzamahanga, ibyo mu rwego rw’amateka n’ibyo mu rwego rwa politike… maze byose akabivangavanga akabihindura igisupu maze akagisuka ku rubuga ariho rw’icengezamatwara n’iyoza bwonko nka hariya yavugiraga. Bityo rero bikaba bigoye kujya impaka n’umuntu nk’uwo ukinira kuri urwo rubuga yasutseho iyo mvange y’inzego n’ubumenyi butandukanye.
Nyamara nanone bikaba byoroshye cyane kwerekana ko nta kuli mubyo Gen Bayingana avuga muli buli rwego muzo avangavanga acengeza amatwara kandi yoza ubwonko bw’abamukurikira. Nibyo tugiye kukora twerekana ko Gen Bayingana arimanganya kandi agoreka amateka ku nyungu za politike yigira nk’injiji cyangwa afata abamwumva nk’injiji.
Mu rwego rwa gisilikare: igihe Inkotanyi zambukaga umupaka w’u Rwanda wemewe mu rwego rw’amahanga nk’igihugu cyigenga kandi gifite icyicaro muli ONU, zikawambuka binyuranije n’amategeko y’icyo gihugu, kandi zitwaje intwaro zikarasa buli wese washatse kuzikumira nyuma zikigarurira aho abari bashinzwe icyo gihe kurinda imipaka y’u Rwanda bari barashinzwe ibirindiro… Ntituzi iyo Gen Bayingana yigiye ibya gisilikare cyangwa iby’indimi, ariko n’utaraminuye icyo gikorwa cy’Inkotanyi cyo kuya 01 ukwakira 1990 yumva ko cyitwa “Gutera u Rwanda”. Ariko twumvise ko adatinya no gusobanura ko ibyo muli Ouganda bita “High School” ariyo yari yararangije muli 1990, ngo mu Kinyarwanda bivuga “Kaminuza”!”Gutera” nabyo ubwo abisemura nk’uko.
- Mu rwego rw’amategeko mpuzamahanga (Droit International). Kuya 01/10/1990, igihugu cya Ouganda cyateye u Rwanda. Abasilikare bavogeye umupaka w’u Rwanda barasa kandi bica icyo bahuye nacyo cyose bari bayobowe n’umu General wari Vice-Ministre w’ingabo za Ouganda. Abasilikare bakuru bari bamwungilije bose bategekaga imitwe ikomeye y’ingabo za Ouganda (Divisions, Brigades, Bataillons…). Yemwe n’uwari umaze ukwezi yoherejwe kwihugura muli Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatumijwe ikitaraganya na Leta ya Ouganda yari yaramwohereje ivuga ko agaruka kuko igihugu cye (Ouganda) cyatangiye intambara. Muli iryo shuli (Command and General Staff College at Fort Leavenworth, Kansas, USA) archives zo muli 1990 zirerekana ko icyo gihe harimo umu officier w’Umugande witwa Paul Kagame (herekanwa na photo ye na Nr ya Passeport diplomatique) n’umunyarwanda witwa Marcel Bivugabagabo (herekanwa photo ye na Nr ya Passeport ordinaire). Bakavuga ko Umugande Kagame atashoboye gukomeza kuko yahamagajwe na Leta ye ya Ouganda muli october 1990, naho umunyarwanda Bivugabagabo agakomeza kugeza igihe yarangirije agataha muli 1992.
- Abo basirikare bo mu ngabo za Ouganda kimwe n’abandi baje kwinjizwa ngo bazibe icyuho, ntibashobora kwitwaza ko bakomokaga mu Rwanda cyangwa ko ababyeyi babo ariyo bakomokaga ngo bavuge ko ibyo byabaheshaga uburenganzira bwo gutera u Rwanda ngo barwigarurire . Nk’ingabo za Ouganda ntibari abanyarwanda kuko itegeko ry’u Rwanda ryavugaga ko iyo ufashe ubwenegihugu bw’ikindi gihugu uba utakaje ubunyarwanda (pas de double nationalité). Ntibari kandi impunzi hakurikijwe amasezerano ya 1951 agenga iby’impunzi ariyo HCR igenderaho. HCR ntifite munshingano zayo kwemera no kurengera impunzi zitwaje intwaro cyane cyane iyo ari abantu bari mu ngabo z’ibihugu bitwa ko bahungiyemo , nukuvuga babonye mo ubwene gihugu.
- Ntabwo yakwitwaza ko u Rwanda rwari rwatewe n’izo ngabo za Ouganda ziyita Inkotanyi rwacecekeshejwe igihe rwashatse kurega icyo gihugu mu muryango w’abibubye nk’uko amahame remezo uwo muryango ugenderaho ubirwemerera, ahubwo rugacecekeshwa na mukuru muli ba Mpatsibihugu (USA) washumulije izo Nkotanyi u Rwanda mu gutegura uko bazihereza akarere bifashishije izo nkotanyi zimaze kwigarurira u Rwanda (ibyo kandi nibyo byabaye kandi bikomeza kugeza n’ubu), ngo ahave avuga ko kuba ijwi ry’u Rwanda ritarumvikanye ahubwo bakarutegeka kugabana ubutegetsi n’izo nkotanyi zavuye mu ngabo za Ouganda nabyo zikaza kubyanga mukwa kane 1994, ngo yanzure ko zitateye u Rwanda.
Twakwibaza tuti kuki umuntu nka Gen Emmanuel Bayingana agoreka amateka kugeza aho ahindura n’inyito z’ibikorwa uku biywa kw’isi hose iyo bibaye nk’uko Inkotanyi zabikoreye u Rwanda?
- Biragaragara ko Gen Bayingana mw’ijambo rye yabwiraga abamufata nk’igitangaza kandi nawe afata nk’inkomamashyi z’ibicucu.
- Ariko hirya y’abo twabonye abwira mu ruhame yashakaga no gutanga ubutumwa ku bandi bazamwumva cyane cyane abashinzwe kugoreka amateka y’igihugu no kwoza ubwonko urubyiruko rw’u Rwanda. Kuba ibyo FPR Inkotanyi zitwaje byose zitera u Rwanda muli 1990, ubu byose byujujwe ndetse bikarenza, ubu ikigezweho n’uguhakana iryo jambo “Gutera” ko ryakongera gukoreshwa havugwa ibyakozwe n’Inkotanyi kuva 1990. Mu gihe FPR icura amategeko, igatekinika amadossiers yo kurega buri wese cyangwa buri shyaka rinenga kandi ryifuza ko ubutegetsi bwayo bw’igitugu bumaze imyaka 25 bukandamiza abanyarwanda bwahinduka, ngo ibarege icyaha cyo “ Gutera u Rwanda” ntabwo ari yo ubwayo yakwigamba ko yigeze gutera u Rwanda. Nyamara ubu abakora nk’ibyo yakoze ahubwo bo bafite impamvu zumvikana kurusha iz’urwitwazo za FPR Inkotanyi muli 1990. Ahubwo nibo bagombye kutazafatwa nk’abateye u Rwanda.
Niyemere rero ko ibyo Inkotanyi zakoreye u Rwanda muli 1990, ubu hari abafite impamvu zifatika kurusha izazo kugira ngo batere u Rwanda rwa FPR , ahari amahirwe akigira nuko bo ubu nta bushobozi bafite nka zo bwo kuba zari ingabo z’igihugu cy’igituranyi gikubye u Rwanda inshuro eshanu ku baturage, n’inshuro cumi mu bunini. Ariko ngo “Ntabaronkera rimwe nk’abajura”!
Emmanuel Neretse
Major BEM